Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese Imana ni yo nyirabayazana w’ibibazo byacu?

Mbese Imana ni yo nyirabayazana w’ibibazo byacu?

Mbese Imana ni yo nyirabayazana w’ibibazo byacu?

IGIHE umukobwa mukuru wa Marion yagiraga ikibazo gikomeye cyo gukomereka imitsi yo mu bwonko, Marion yakoze ibyo benshi muri twe bakora. * Yasenze Imana ayisaba ko yamufasha. Marion yagize ati “nta kindi gihe nigeze numva ntagira kirengera kandi ndi jyenyine nk’icyo.” Nyuma y’aho, umukobwa we yarushijeho kuremba, maze Marion atangira kudashira amakenga Imana. Yarabazaga ati “kuki ibi bintu byambayeho?” Ntiyiyumvishaga ukuntu Imana yuje urukundo kandi yita ku bantu yamutererana.

Ibyabaye kuri Marion biba kuri benshi. Abantu benshi hirya no hino ku isi bagiye bumva ko Imana yabatereranye mu gihe bari bayikeneye. Uwitwa Lisa, umwuzukuru we amaze kwicwa, yagize ati “ndacyahanganye no kumenya ‘impamvu IMANA ireka ibintu bibi bikabaho.’ Sinaretse kwizera Imana burundu, ariko kandi mvugishije ukuri, ukwizera kwanjye ntikugikomeye nka mbere.” Mu buryo nk’ubwo, hari umugore wagize ibyago bibabaje apfusha umwana we w’umuhungu, maze aravuga ati “Imana ntiyampumurije mu byago byanjye. Ntiyigeze inyitaho cyangwa ngo ingirire impuhwe.” Yongeyeho ati “sinzigera mbabarira Imana.”

Abandi bo barushaho kurakarira Imana iyo bitegereje ibibera ku isi. Babona hari ibihugu byazahajwe n’ubukene n’inzara, impunzi z’intambara zihebye, abana batabarika b’imfubyi za sida, n’abantu babarirwa mu mamiriyoni bazonzwe n’izindi ndwara. Iyo abantu benshi bahanganye n’ibyo bibazo hamwe n’andi makuba, bashinja Imana ko isa nk’aho nta cyo ibikoraho.

Icyakora, aho ukuri kuri ni uko Imana itagomba kuryozwa ibibazo bigera ku bantu. Mu by’ukuri, hari impamvu zumvikana zo kwemera ko vuba aha Imana izavaniraho abantu imibabaro ibageraho. Tugutumiriye kureba ingingo ikurikira maze ukirebera rwose ukuntu Imana itwitaho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Amazina yarahinduwe.