Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Mubigishe kwitondera ibyo nababwiye byose’

‘Mubigishe kwitondera ibyo nababwiye byose’

‘Mubigishe kwitondera ibyo nababwiye byose’

‘Nuko mugende muhindure abantu abigishwa, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.’​—MATAYO 28:19, 20.

1. Ni ikihe kiganiro cyabaye hagati y’umwigishwa Filipo n’umugabo w’Umunyetiyopiya?

UMUGABO wari uturutse muri Etiyopiya yari yakoze urwo rugendo rwose ajya i Yerusalemu, aje gusenga Imana yakundaga ari yo Yehova. Uko bigaragara, yanakundaga cyane Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Igihe yari mu igare rye asubiye iwabo, agenda asoma kopi y’inyandiko y’umuhanuzi Yesaya, ni bwo yahuye na Filipo wari umwigishwa wa Kristo. Filipo yabajije uwo Munyetiyopiya ati “ibyo usoma ibyo urabyumva?” Undi aramusubiza ati “nabibasha nte ntabonye ubinsobonurira?” Filipo atangira gufasha uwo mwigishwa w’Ibyanditswe wari ufite umutima utaryarya guhinduka umwigishwa wa Kristo.—Ibyakozwe 8:26-39.

2. (a) Ni mu buhe buryo igisubizo Umunyetiyopiya yatanze gishishikaje? (b) Ni ibihe bibazo bifitanye isano n’itegeko rya Kristo ryo guhindura abantu abigishwa tugiye gusuzuma?

2 Igisubizo Umunyetiyopiya yatanze kirashishikaje. Yagize ati ‘nabibasha nte ntabonye ubinsobonurira?’ Ni byo koko, yari akeneye umuntu wamusobanurira, kugira ngo yumve neza ibyo yasomaga. Icyo gisubizo ubwacyo kigaragaza agaciro k’amabwiriza asobanutse neza, akubiye mu itegeko Yesu yatanze ryo guhindura abantu abigishwa. Ayahe mabwiriza? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, reka dukomeze gusuzuma amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo igice cya 28. Igice kibanza cyibanze kuri ibi bibazo: “kuki?” na “hehe?” Ubu noneho tugiye gusuzuma ibindi bibazo bibiri bifitanye isano n’itegeko rya Kristo ryo guhindura abantu abigishwa ari byo: “iki?” na “kugeza ryari?”

“Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.”

3. (a) Ni gute umuntu ahinduka umwigishwa wa Yesu Kristo? (b) Guhindura abantu abigishwa bikubiyemo kubigisha iki?

3 Ni iki tugomba kwigisha abantu kugira ngo tubafashe guhinduka abigishwa ba Kristo? Yesu yahaye itegeko intumwa ze agira ati ‘nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose’ (Matayo 28:19, 20). Ku bw’ibyo tugomba kwigisha ibyo Kristo yategetse. * None se, ni iki kizadufasha kumenya neza ko umuntu wigishijwe ibyo Yesu yategetse, atazahinduka gusa umwigishwa ahubwo ko azanakomeza kuba umwigishwa? Ibanga ryo kubigeraho turibona mu kuntu Yesu yatoranyije amagambo yitonze. Zirikana ko Yesu atavuze gusa ngo ‘mubigisha ibyo nababwiye byose.’ Ahubwo yaravuze ati ‘mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose’ (Matayo 19:17). Ibyo bishaka kuvuga iki?

4. (a) Kwitondera itegeko bisobanura iki? (b) Tanga urugero rugaragaza ukuntu twigisha umuntu kwitondera ibyo Kristo yategetse?

4 Kwitondera itegeko bisobanura kuryumvira, kuryubahiriza cyangwa kurikurikiza. Ni gute rero twigisha umuntu kwitondera cyangwa kumvira ibyo Kristo yategetse? Tekereza ukuntu umuntu wigisha gutwara imodoka yigisha abanyeshuri be kubahiriza amategeko y’umuhanda. Uwo mwarimu ashobora kwigisha abanyeshuri be amategeko y’umuhanda mu gihe bari mu ishuri. Ariko kandi, kugira ngo abigishe uko bazajya bayakurikiza, agomba kuyobora abo banyeshuri mu gihe batwaye imodoka mu muhanda babisikana n’izindi modoka ari na ko bihatira gushyira mu bikorwa ibyo bize. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe twigana Bibiliya n’abandi, tuba tubigisha ibyo Kristo yategetse. Icyakora, tuba tugomba no kuyobora abo bigishwa mu gihe bashyira mu bikorwa amategeko ya Kristo, mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu murimo wo kubwiriza (Yohana 14:15; 1 Yohana 2:3). Ku bw’ibyo, kubahiriza mu buryo bwuzuye itegeko rya Kristo ryo guhindura abantu abigishwa, bisaba ko tubigisha tukanabayobora tubereka uko babishyira mu bikorwa. Muri ubwo buryo, tuzaba twigana urugero twasigiwe na Yesu hamwe na Yehova ubwe.—Zaburi 48:14; Ibyahishuwe 7:17.

5. Kuki umuntu twigana na we Bibiliya ashobora kujijinganya kubahiriza itegeko rya Kristo ryo guhindura abantu abigishwa?

5 Kwigisha abandi kwitondera ibyo Yesu yategetse bikubiyemo kubafasha kumvira itegeko ryo guhindura abantu abigishwa. Kuri bamwe mu bo twigana na bo Bibiliya, ibyo bishobora kubagora. N’ubwo mbere baba baragiraga ishyaka mu madini amwe yiyita aya gikristo, birashoboka ko abanyamadini babigishije mbere batigeze babigisha ibyo kujya guhindura abantu abigishwa. Abayobozi bamwe b’amadini biyemerera ko amadini yiyita aya gikristo yatsinzwe bidasubirwaho ku bihereranye no kwigisha abayoboke bayo kubwiriza! Igihe intiti mu bya Bibiliya yitwa John R. W. Stott yatangaga ibisobanuro ku itegeko rya Yesu ryo kujya mu isi no gufasha abantu b’ingeri zose guhinduka abigishwa, yagize ati “kuba twarananiwe kumvira icyo iryo tegeko risobanura, ni ho Abakristo bafite intege nke kurusha ahandi mu birebana n’ivugabutumwa ryo muri iki gihe.” Yongeyeho ati “dusa n’abashaka kuvuga ubutumwa twitaruye abantu. Rimwe na rimwe tuba tumeze nk’abantu bihagarariye ku nkombe ahitaruye amazi babwira abantu bagiye kurohama ibyo bagomba gukora kugira ngo batarohama. Ntitwibira mu mazi ngo tubarohore. Tuba dutinya gutoha.”

6. (a) Ni gute dushobora kwigana urugero rwa Filipo, mu gihe dufasha umwigishwa wa Bibiliya? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku mwigishwa wa Bibiliya utangiye kwifatanya mu murimo wo kubwiriza?

6 Niba umwe mu bantu twigana na bo Bibiliya yarahoze ari uwo muri ya madini agizwe n’abantu batinya kubwiriza, bishobora kutamworohera gutsinda ubwo bwoba bwo kubwiriza, no kubahiriza itegeko rya Kristo ryo guhindura abantu abigishwa. Azakenera gufashwa. Ku bw’ibyo rero, tuba dukeneye umuco wo kwihangana mu gihe duha uwo muntu inyigisho n’ubuyobozi. Izo nyigisho n’ubwo buyobozi bituma arushaho gusobanukirwa mu buryo bwimbitse kandi bikamusunikira kugira icyo akora, kimwe n’uko inyigisho za Filipo zafashije wa Munyetiyopiya kurushaho gusobanukirwa bikamusunikira kubatizwa (Yohana 16:13; Ibyakozwe 8:35-38). Ikindi kandi, icyifuzo cyacu cyo kwigisha abigishwa ba Bibiliya kwitondera itegeko ryo guhindura abantu abigishwa, kidusunikira gukorana na bo mu gihe bagiye kubwiriza iby’Ubwami ku ncuro ya mbere.—Umubwiriza 4:9, 10; Luka 6:40.

“Ibyo nababwiye byose”

7. Kwigisha abandi ‘kwitondera ibintu byose’ bikubiyemo kubigisha ayahe mategeko?

7 Ntitwibanda gusa ku kwigisha abigishwa bashya guhindura abantu abigishwa. Yesu yaduhaye itegeko ryo kwigisha abandi ‘kwitondera ibyo yatubwiye byose.’ Nta gushidikanya, ibyo bikubiyemo amategeko abiri y’ingenzi cyane, ari yo gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu (Matayo 22:37-39). Ni gute umwigishwa mushya ashobora kwigishwa ayo mategeko abiri?

8. Tanga urugero rw’ukuntu umwigishwa mushya ashobora kwigishwa itegeko ryo kugaragaza urukundo.

8 Ongera utekereze ku rugero rw’umunyeshuri wiga gutwara imodoka. Uko uwo munyeshuri agenda mu muhanda atwaye imodoka ari kumwe na mwarimu we agenda abisikana n’izindi modoka, yiga gutwara adakurikije gusa ibyo umwarimu we amubwira, ahubwo nanone yiga yitegereza abandi bashoferi. Urugero, mwarimu we ashobora kumwereka umushoferi urangwa n’ineza ubererekera undi akamucaho; cyangwa umushoferi ufite ikinyabupfura ucana amatara magufi kugira ngo adahuma amaso uwo bagiye kubisikana; cyangwa se umushoferi wemera gufasha mugenzi we ufite imodoka yagize ikibazo. Ingero nk’izo zigisha umunyeshuri amasomo y’ingirakamaro, ashobora na we kuzigana igihe azaba atwaye. Mu buryo nk’ubwo, umwigishwa mushya uba ugenda mu nzira y’ubuzima ntavana amasomo kuri mwarimu we gusa, ahubwo anayavana ku ngero nziza abona mu itorero.—Matayo 7:13, 14.

9. Ni gute umwigishwa mushya ashobora kumenya icyo kubahiriza itegeko ryo gukundana bisobanura?

9 Urugero, umwigishwa wa Bibiliya ashobora kwitegereza umubyeyi urera abana wenyine ushyiraho imihati myinshi kugira ngo aze ku Nzu y’Ubwami ashoreye abana be bato. Ashobora kubona umuntu ufite intimba ku mutima ukomeza kuza mu materaniro ubudasiba n’ubwo aba ahanganye n’imimerere yo kwiheba; umupfakazi ugeze mu za bukuru utwara mu modoka abandi bageze mu za bukuru abazana mu materaniro yose, cyangwa umwe mu bakiri bato wifatanya mu gukora isuku ku Nzu y’Ubwami. Umwigishwa wa Bibiliya ashobora kwitegereza umusaza w’itorero witanga agafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza n’ubwo aba afite inshingano nyinshi mu itorero. Ashobora guhura n’Umuhamya wamugaye kandi waheze mu nzu ariko utera inkunga zo mu buryo bw’umwuka abaje kumusura. Uwo mwigishwa ashobora kubona umugabo n’umugore bagira ibyo bahindura bikomeye mu mibereho yabo kugira ngo bashobore kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru. Iyo yitegereje abo Bakristo bagwa neza, bafashanya kandi biringirwa, uwo mwigishwa mushya aba yiga binyuriye ku ngero, icyo bisobanura kumvira itegeko rya Kristo ryo gukunda Imana na bagenzi bacu cyane cyane abo duhuje ukwizera (Imigani 24:32; Yohana 13:35; Abagalatiya 6:10; 1 Timoteyo 5:4, 8; 1 Petero 5:2, 3). Muri ubwo buryo, buri wese mu bagize itorero rya gikristo ashobora kandi yagombye kuba umwigisha n’umuyobozi.—Matayo 5:16.

“Kugeza ku mperuka y’isi”

10. (a) Tuzakomeza guhindura abantu abigishwa kugeza ryari? (b) Ni uruhe rugero Yesu yadusigiye ku birebana n’uko twasohoza inshingano zacu?

10 Twagombye gukomeza kubwiriza kugeza ryari? Kugeza ku mperuka y’isi (Matayo 28:20). Mbese tuzashobora gusohoza iyo nshingano Yesu yaduhaye? Twe abagize itorero ry’Abakristo ku isi hose twiyemeje gusohoza iyo nshingano. Mu myaka ishize, twishimiye gukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu mu gushaka abari “mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” (Ibyakozwe 13:48, NW). Muri iki gihe, buri mwaka Abahamya ba Yehova ku isi hose bamara amasaha arenga miriyoni eshatu buri munsi mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Ibyo tubikora kubera ko tuba dukurikiza urugero rwa Yesu. Yagize ati ‘ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we’ (Yohana 4:34). Na twe ibyo ni byo twifuza tubivanye ku mutima (Yohana 20:21). Ntitwifuza gusa gutangira umurimo twahawe; twifuza no kuwusoza.—Matayo 24:13; Yohana 17:4.

11. Byagendekeye bite bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo, kandi se ni iki twagombye kwibaza?

11 Icyakora, tubabazwa no kubona bamwe mu bo duhuje ukwizera baracitse intege, none bakaba baragabanyije umurego cyangwa baranaretse rwose kubahiriza itegeko ryo guhindura abantu abigishwa. Mbese hari uburyo dushobora kubafasha bakongera kwifatanya n’itorero ndetse no mu murimo wo guhindura abantu abigishwa (Abaroma 15:1; Abaheburayo 12:12)? Ukuntu Yesu yafashije abigishwa be mu gihe gito bamaze baracitse intege, bigaragaza uko twabigenza muri iki gihe.

Bagaragarize ko ubitayeho

12. (a) Ni iki intumwa zakoze mbere y’uko Yesu apfa? (b) Ni gute Yesu yitwaye kuri izo ntumwa ze n’ubwo bwose zari zagaragaje ko zifite intege nke cyane?

12 Igihe Yesu yari agiye kurangiza umurimo we hano ku isi, igihe yari hafi yo gupfa, intumwa ze ‘zaramuhanye zirahunga.’ Nk’uko Yesu yari yarabibabwiye, ‘baratatanye buri wese ukwe’ (Mariko 14:50; Yohana 16:32). Ni gute Yesu yitwaye igihe bagenzi be bacikaga intege mu buryo bw’umwuka? Nyuma gato amaze kuzuka, Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera” (Matayo 28:10). N’ubwo intumwa zari zagaragaje intege nke mu buryo bugaragara, Yesu yakomeje kuzita “bene Data” (Matayo 12:49). Ntiyabatakarije icyizere. Muri ubwo buryo, Yesu yabagiriye impuhwe kandi arabababarira, kimwe n’uko Yehova agira impuhwe kandi akababarira (2 Abami 13:23). Ni gute dushobora kwigana Yesu?

13. Ni gute twagombye kubona abacitse intege mu buryo bw’umwuka?

13 Twagombye guhangayikishwa cyane na ba bandi bacitse intege cyangwa bahagaritse umurimo wo kubwiriza. Turacyibuka imirimo abo bavandimwe duhuje ukwizera bakoze basunitswe n’urukundo mu gihe cyahise, bamwe wenda mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo (Abaheburayo 6:10). Mu by’ukuri twumva tubakumbuye (Luka 15:4-7; 1 Abatesalonike 2:17)! Ni gute rero dushobora kubagaragariza ko tubitayeho?

14. Dufatiye ku rugero rwa Yesu, ni gute dushobora gufasha umuntu wacitse intege?

14 Yesu yabwiye intumwa ze zari zacitse intege ko zagombaga kujya i Galilaya kandi ko ari ho zari kuzamubona. Ni nk’aho Yesu yabatumiye mu iteraniro ryihariye (Matayo 28:10). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, dutera abacitse intege mu buryo bw’umwuka inkunga yo kuza mu materaniro ya gikristo y’itorero, kandi bishobora kuba ngombwa kubibutsa incuro nyinshi. Ku bihereranye n’intumwa, iryo tumira ryagize icyo rigeraho, kuko ‘abigishwa cumi n’umwe bagiye i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse’ (Matayo 28:16). Mbega ibyishimo tugira iyo mu buryo nk’ubwo abacitse intege bitabiriye ubutumire bwacu, maze bakongera kwifatanya mu materaniro ya gikristo!—Luka 15:6.

15. Ni gute dushobora gukurikiza urugero rwa Yesu mu kwakira abacitse intege igihe baje ku materaniro?

15 Tuzabyifatamo dute igihe Umukristo wacitse intege ageze ku Nzu y’Ubwami? Ubundi se, Yesu yakoze iki igihe yabonaga ko intumwa ze, zari zimaze igihe gito zaracogoye mu kwizera, zaje aho bari bavuganye guhurira? ‘Yesu yarabegereye avugana na bo’ (Matayo 28:18). Ntiyigeze abahanga amaso ari kure yabo, ahubwo yarabegereye. Tekereza ibyiyumvo intumwa zagize igihe Yesu yafataga iya mbere akabegera! Turifuza ko natwe twafata iya mbere, tukakirana ubwuzu abacitse intege mu buryo bw’umwuka bashyiraho imihati bakagaruka mu itorero rya gikristo.

16. (a) Ni irihe somo tuvana ku birebana n’uburyo Yesu yitwaye ku bigishwa be? (b) Ni gute dushobora kubona abacitse intege nk’uko Yesu ababona? (Reba ibisobanuro ahagana hasi.)

16 Ni iki kindi Yesu yakoze? Icya mbere, yabanje kubatangariza ati “nahawe ubutware bwose.” Icya kabiri, yabahaye inshingano bagombaga gusohoza agira ati ‘nuko mugende muhindure abantu abigishwa.’ Icya gatatu, yarabasezeranyije ati “ndi kumwe namwe iminsi yose.” Ariko se waba wabonye icyo Yesu atakoze? Ntiyigeze acyaha intumwa azihora amakosa yazo no gushidikanya kwazo (Matayo 28:17). Ese ubwo buryo Yesu yakoresheje bwagize icyo bugeraho? Yego rwose! Mu gihe gito cyane, izo ntumwa zari zongeye “kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza” (Ibyakozwe 5:42). Nidukurikiza urugero rwa Yesu mu bihereranye n’uko tubona abacitse intege n’uko tubafata, dushobora kwiringira kuzabona imigisha nk’iyo mu itorero ryacu. *Ibyakozwe 20:35.

“Ndi kumwe namwe iminsi yose”

17, 18. Ni ibihe bitekerezo bihumuriza bikubiye mu magambo ya Yesu agira ati “ndi kumwe namwe iminsi yose”?

17 Amagambo asoza itegeko Yesu yatanze agira ati ‘ndi kumwe namwe iminsi yose,’ atera inkunga cyane abantu bose bihatira gusohoza itegeko rya Kristo ryo guhindura abantu abigishwa. Uko abanzi bacu barwanya umurimo wacu wo kubwiriza iby’Ubwami kose ndetse n’uko baduharabika kose, nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma dutinya. Kubera iki? Umuyobozi wacu Yesu, ‘wahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi,’ ari kumwe natwe kandi aradushyigikiye!

18 Isezerano rya Yesu rigira riti ‘ndi kumwe namwe iminsi yose’ na ryo ni isoko y’inkunga ikomeye cyane. Mu gihe twihatira gusohoza itegeko rya Kristo ryo guhindura abantu abigishwa, iminsi yose ntiduhora twishimye gusa ahubwo tujya tugira n’ibitubabaza (2 Ngoma 6:29). Bamwe muri twe tujya tugira ibihe by’agahinda mu gihe turizwa n’urupfu rw’umuntu wacu twakundaga (Itangiriro 23:2; Yohana 11:33-36). Abandi baba bahanganye n’iza bukuru, igihe ubuzima n’imbaraga biba bigenda bikendera (Umubwiriza 12:1-6). Hari abandi baba bahanganye n’ibyiyumvo byo kwiheba (1 Abatesalonike 5:14). Umubare w’abahanganye n’ibibazo by’ubukungu muri twe ugenda urushaho kwiyongera. Ariko kandi, n’ubwo duhanganye n’ingorane nk’izo, dusohoza umurimo wacu wo kubwiriza kubera ko Yesu ari kumwe natwe ‘iminsi yose,’ hakubiyemo na ya minsi y’akababaro yo mu buzima bwacu.—Matayo 11:28-30.

19. (a) Ni ayahe mabwiriza akubiye mu itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu abigishwa? (b) Ni iki gituma tubasha gusohoza itegeko rya Kristo?

19 Nk’uko twabibonye muri iyi ngingo no mu iyibanziriza, itegeko Yesu yatanze ryo guhindura abantu abigishwa rikubiyemo ibintu byinshi. Yesu yatubwiye impamvu tugomba gusohoza iryo tegeko n’aho twagombye kurisohoreza. Yanatubwiye kandi icyo twagombye kwigisha ndetse n’igihe tuzageza dukora uwo murimo. Mu by’ukuri, gusohoza iyi nshingano iremereye ntibyoroshye. Ariko, kuba dushyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kristo kandi tukaba turi kumwe na we, dushobora gusohoza iyo nshingano! Wowe se si ko ubibona?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Hari igitabo kivuga ko itegeko Yesu yatanze ryo kubatiza no kwigisha atari “ibikorwa bikurikirana gusa.” Ahubwo, “kwigisha ni igikorwa gikomeza, gitangira mbere y’umubatizo . . . kikanakomeza nyuma yawo.”

^ par. 16 Ushaka ibindi bisobanuro ku bihereranye n’uko twagombye kubona ndetse no gufasha abacitse intege, reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Gashyantare 2003, ku ipaji ya 15-18.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute twigisha abandi kwitondera ibyo Yesu yategetse?

• Ni ayahe masomo umwigishwa mushya ashobora kwigira ku bandi mu itorero?

• Twakora iki kugira ngo dufashe abacitse intege mu buryo bw’umwuka?

• Ni iyihe nkunga ndetse n’ihumure tuvana ku magambo ya Yesu agira ati “ndi kumwe namwe iminsi yose”?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Tugomba kuba abigisha n’abayobora

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Umwigishwa mushya avana amasomo y’ingirakamaro ku ngero ahabwa n’abandi