Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Mugende muhindure abantu abigishwa’

‘Mugende muhindure abantu abigishwa’

‘Mugende muhindure abantu abigishwa’

‘Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu abigishwa.’​—MATAYO 28:18, 19.

1, 2. (a) Ni iyihe nshingano Yesu yahaye abigishwa be? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume bifitanye isano n’itegeko Yesu yatanze?

HARI mu rugaryi rwo mu mwaka wa 33 I.C., * kandi icyo gihe abigishwa ba Yesu bari bateraniye ku musozi w’i Galilaya muri Isirayeli. Umwami wabo Yesu wazutse, yari agiye kuzamuka ngo ajye mu ijuru, ariko mbere y’uko agenda, hari ikintu gikomeye yari agiye kubabwira. Hari inshingano Yesu yari agiye kubaha. Iyo nshingano yari iyihe? Mbese abigishwa be bari kuyitabira bate? Kandi se, iyo nshingano iturebaho iki muri iki gihe?

2 Ibyo Yesu yavuze byanditse muri Matayo 28:18-20 aho yagize ati ‘nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.’ Muri ayo magambo, Yesu yavuzemo “ubutware bwose,” “mu mahanga yose,” “ibyo nababwiye byose,” hamwe n’“iminsi yose.” Itegeko rye ryari rikubiyemo ibintu bine bituma dushobora kurihina mu bibazo bine bikurikira: “kuki?,” “hehe?,” “iki?” na “kugeza ryari?” Reka dusuzume buri kibazo ukwacyo. *

“Nahawe ubutware bwose”

3. Kuki tugomba kumvira itegeko ryo guhindura abantu abigishwa?

3 Icya mbere, kuki twagombye kumvira itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu abigishwa? Yesu yagize ati ‘nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu abigishwa.’ Ijambo “nuko” ritsindagiriza impamvu y’ingenzi twagombye kumvira iryo tegeko. Ni uko Yesu watanze iryo tegeko, afite “ubutware bwose.” Ubwo butware bwe bwari bwagutse mu rugero rungana iki?

4. (a) Ubutware bwa Yesu bwagutse mu rugero rungana iki? (b) Gusobanukirwa ubutware Yesu afite, byagombye gutuma tubona dute itegeko yaduhaye ryo guhindura abantu abigishwa?

4 Yesu ni we uyobora itorero rye, kandi kuva mu wa 1914, yabaye umwami w’Ubwami bw’Imana bwari bumaze gushyirwaho (Abakolosayi 1:13; Ibyahishuwe 11:15). Ni we mukuru w’abamarayika, bityo akaba ayobora ingabo zo mu ijuru zigizwe n’abamarayika babarirwa mu mamiriyoni amagana (1 Abatesalonike 4:16; 1 Petero 3:22; Ibyahishuwe 19:14-16). Se yamwemereye kuzarimbura “ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose” zirwanya amahame ye akiranuka (1 Abakorinto 15:24-26; Abefeso 1:20-23). Ubutware bwa Yesu ntibugarukira gusa ku bazima. Ni na we “mucamanza w’abazima n’uw’abapfuye” kandi afite ububasha Imana yamuhaye bwo kuzura abasinziriye mu rupfu (Ibyakozwe 10:42; Yohana 5:26-28). Nta gushidikanya, itegeko ryatanzwe n’Umuntu wahawe ubutware buhambaye nk’ubwo ryagombye gufatanwa uburemere cyane. Ku bw’ibyo rero, twumvira kandi twemera mu buryo burangwa no kubaha itegeko rya Kristo ryo ‘kugenda tugahindura abantu abigishwa.’

5. (a) Ni gute Petero yumviye itegeko rya Yesu? (b) Kuba Petero yarumviye itegeko rya Yesu byamuhesheje uwuhe mugisha?

5 Mu ntangiriro z’umurimo we wo ku isi, Yesu yigishije abigishwa be mu buryo bwumvikana neza ko kwemera ubutware bwe no kumvira amategeko ye byari kubahesha imigisha. Yigeze kubwira Petero wari umurobyi ati “igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.” Kubera ko Petero yari azi neza ko nta mafi yari ahari, yabajije Yesu ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe.” Icyakora, Petero yongeyeho yicishije bugufi ati “ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” Petero amaze kumvira itegeko rya Kristo, yafashe “ifi nyinshi cyane.” Petero yumvise bimurenze “yikubita imbere ya Yesu ati ‘va aho ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha!’” Ariko Yesu aramusubiza ati “witinya, uhereye none uzajya uroba abantu” (Luka 5:1-10; Matayo 4:18). Iyi nkuru itwigisha iki?

6. (a) Inkuru ivuga ukuntu abigishwa barobye amafi menshi mu buryo bw’igitangaza, igaragaza ko Yesu ashaka ko tumwumvira mu buhe buryo? (b) Ni gute dushobora kwigana Yesu?

6 Yesu ntiyahaye Petero, Andereya hamwe n’abandi bigishwa inshingano yo kuba ‘abarobyi b’abantu’ mbere y’uko baroba amafi menshi mu buryo bw’igitangaza, ahubwo yayibahaye nyuma (Mariko 1:16, 17). Uko bigaragara, Yesu ntiyashakaga ko bamwumvira buhumyi gusa. Yabahaye impamvu ifatika ibumvisha igituma baragombaga kumwumvira. Kimwe nk’uko kumvira itegeko rya Yesu ryo kujugunya urushundura byatumye bagera ku bintu bitangaje cyane, no kumvira itegeko rya Yesu ryo ‘kuroba abantu’ byari kuzabahesha imigisha myinshi. Intumwa zitabiriye iryo tegeko zifite ukwizera kuzuye. Iyo nkuru isoza igira iti “bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira” (Luka 5:11). Muri iki gihe, iyo dutera abandi inkunga yo kwifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, twigana Yesu. Ntidusaba abantu ngo bakore gusa ibyo tubabwiye, ahubwo tubaha n’impamvu zifatika zibumvisha igituma bagomba kumvira itegeko rya Kristo.

Impamvu zemeza no gusunikwa n’intego zikwiriye

7, 8. (a) Ni izihe mpamvu zimwe zishingiye ku Byanditswe zituma dukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa? (b) Ni uwuhe murongo wo mu Byanditswe ugushishikariza by’umwihariko gukomeza kubwiriza? (Reba ibisobanuro ahagana hasi.)

7 Kubera ko twemera ubutware bwa Kristo, twifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Ni iyihe mpamvu yindi ishingiye ku Byanditswe dushobora guha abantu twifuza gutera ishyaka ry’imirimo myiza? Zirikana bimwe mu byavuzwe n’Abahamya b’indahemuka bo mu bihugu bitandukanye, ndetse n’ukuntu imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe ishyigikira ibyo bavuze.

8 Roy, wabatijwe mu wa 1951, agira ati “igihe niyeguriraga Yehova, namusezeranyije kumukorera igihe cyose. Ndashaka gukomera ku ndahiro yanjye” (Zaburi 50:14; Matayo 5:37). Heather, wabatijwe mu wa 1962, yagize ati “iyo ntekereje ku bintu Yehova yankoreye byose, numva nshaka kumugaragariza ko mushimira mukorera mu budahemuka” (Zaburi 9:2, 10-12; Abakolosayi 3:15). Hannelore, wabatijwe mu wa 1954, agira ati “uko buri gihe tugiye kubwiriza, tuba turi kumwe n’abamarayika, icyo kikaba ari igikundiro” (Ibyakozwe 10:30-33; Ibyahishuwe 14:6, 7). Honor, wabatijwe mu wa 1969, yagize ati “ku munsi w’urubanza wa Yehova, sinifuza ko hagira n’umwe mu baturanyi banjye ushobora kugira icyo arega Yehova n’Abahamya be ko hari icyo batakoze, avuga ati ‘sinigeze na rimwe mburirwa’” (Ezekiyeli 2:5; 3:17-19; Abaroma 10:16, 18)! Claudio, wabatijwe mu wa 1974, agira ati “iyo turi mu murimo wo kubwiriza, Imana iba itureba kandi tuba turi kumwe na Kristo. Tekereza nawe ariko! Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, tuba turi kumwe n’Incuti zacu magara.”—2 Abakorinto 2:17. *

9. (a) Inkuru ivuga ibyabaye kuri Petero n’abandi bigishwa bagiye kuroba, igaragaza iki ku bihereranye n’icyabasunikiye kumvira Kristo? (b) Muri iki gihe, ni iyihe ntego ikwiriye yagombye kudusunikira kubaha Imana na Kristo, kandi kuki?

9 Inkuru ivuga uburyo barobye amafi mu buryo bw’igitangaza igaragaza kandi ko ari iby’ingenzi kumvira Kristo dusunitswe n’intego ikwiriye y’urukundo. Igihe Petero yavugaga ati “va aho ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha,” Yesu ntiyamuvuye iruhande, kandi ntiyigeze ashinja Petero icyaha runaka (Luka 5:8). Nta n’ubwo Yesu yigeze anenga Petero amuhora ko yamusabye kumuva iruhande. Ahubwo, Yesu yamusubizanyije ubugwaneza agira ati “witinya.” Iyo abantu baza kumvira Kristo babitewe n’ubwoba buhahamura, iyo ntiyari kuba ari intego nziza. Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yabwiye Petero na bagenzi be ko bari kuzagira akamaro mu gihe bari kuzaba ari abarobyi b’abantu. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe ntiduhatira abantu kumvira Kristo tubatera ubwoba cyangwa twuririra ku byiyumvo bica intege, wenda dutuma umutimanama wabo ubabuza amahwemo cyangwa tubakoza isoni. Kubaha Imana n’umutima wacu wose bishingiye ku rukundo dukunda Imana na Kristo, ni byo bishimisha umutima wa Yehova.—Matayo 22:37.

“Muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa”

10. (a) Ni ikihe kintu gifitanye isano n’itegeko Yesu yatanze ryo guhindura abantu abigishwa cyatumye uwo murimo utorohera abagishwa be? (b) Abigishwa bitabiriye bate iryo tegeko rya Yesu?

10 Ikindi kibazo dushobora kwibaza ku bihereranye n’itegeko Kristo yatanze ni iki: ni hehe uwo murimo wo guhindura abantu abigishwa wagombaga gukorerwa? Yesu yabwiye abigishwa be ati “muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.” Mbere y’uko Yesu akora umurimo we wo kubwiriza, abanyamahanga bari bafite uburenganzira bwo kujya muri Isirayeli igihe babaga bagiye gusenga Yehova (1 Abami 8:41-43). Yesu ubwe yabwirije mbere na mbere Abayahudi kavukire, ariko ubu yari abwiye abigishwa be kuzajya kubwiriza abantu bo mu mahanga yose. Mu by’ukuri, amazi abigishwa be barobagamo, ni ukuvuga ifasi babwirizagamo, yari nk’“icyuzi” gito, ari bo Bayahudi kavukire, ariko bidatinze cyaragutse gikwira “inyanja” yose y’abantu. N’ubwo uwo murimo utari uboroheye, abigishwa bumviye amabwiriza ya Yesu batagononwa. Mu gihe cy’imyaka itageze kuri 30 nyuma y’urupfu rwa Yesu, intumwa Pawulo yashoboraga kwandika avuga ko ubutumwa bwiza butari bwarabwirijwe mu Bayahudi gusa, ahubwo ko bwari bwarabwirijwe “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23.

11. Ni gute ‘amazi yo kurobamo’ yagiye yaguka kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20?

11 Mu bihe bya vuba aha, ifasi yo kubwirizamo na yo yariyongereye mu buryo nk’ubwo. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ‘amazi yo kurobamo’ yari agizwe n’ibihugu bike gusa. Icyakora, abigishwa ba Kristo b’icyo gihe biganye urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, maze bagura ifasi babwirizagamo babigiranye umwete (Abaroma 15:20). Mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, bakoraga umurimo wo guhindura abantu abigishwa mu bihugu bigera ku ijana. Muri iki gihe, ‘amazi turobamo’ yaragutse none asigaye agizwe n’ibihugu 235.—Mariko 13:10.

‘Bazava mu ndimi zose’

12. Ni iyihe ngorane itsindagirizwa mu buhanuzi bwo muri Zekariya 8:23?

12 Guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa ntibigoye gusa kubera ko ifasi ari nini cyane, ahubwo biranagoye bitewe n’indimi nyinshi zivugwa muri ibyo bihugu. Yehova yari yarahanuye binyuriye ku muhanuzi Zekariya agira ati ‘muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe”’ (Zekariya 8:23). Mu isohozwa ryagutse ry’ubwo buhanuzi, “Umuyuda” agereranya Abakristo basigaye basizwe, naho “abantu cumi” bakagereranya imbaga y’“abantu benshi” * (Ibyahishuwe 7:9, 10; Abagalatiya 6:16). Abo bigishwa ba Kristo bagize imbaga y’abantu benshi bari kuzaba bari mu bihugu byinshi, kandi nk’uko Zekariya abivuga, bari kuzaba bavuga indimi zitandukanye. Mbese abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe baturuka mu mahanga yose kandi bakanavuga indimi zitandukanye? Ni byo rwose.

13. (a) Ni ukuhe kwiyongera kwabaye mu bwoko bw’Imana bwo muri iki gihe mu bihereranye n’indimi? (b) Ni gute itsinda ry’umugaragu ukiranuka ryakemuye ikibazo cy’abantu bakeneye ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka mu zindi ndimi bagenda barushaho kwiyongera? (Ifashishe agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibitabo by’impumyi.”)

13 Mu wa 1950, mu Bahamya ba Yehova bo ku isi hose, ururimi kavukire rw’Abahamya 3 muri 5 rwari Icyongereza. Mu mwaka wa 1980, icyo kigereranyo cyari cyarahindutse kiba Abahamya 2 muri 5; none ubu Umuhamya 1 muri 5 ni we wenyine ufite ururimi kavukire rw’Icyongereza. Ni gute itsinda ry’umugaragu ukiriranuka w’ubwenge ryakemuye icyo kibazo cy’abavandimwe bacu bakoresha izindi ndimi bakomezaga kwiyongera? Bagikemuye batanga ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka mu ndimi nyinshi kurushaho (Matayo 24:45). Urugero, mu mwaka wa 1950 ibitabo byacu byandikwaga mu ndimi 90, ariko muri iki gihe uwo mubare wariyongereye ugera kuri 400. Ese kuba amatsinda y’abantu bavuga indimi zitandukanye yararushijeho kwitabwaho hari icyo byatanze? Kirahari! Ukoze mwayeni ku mwaka, buri cyumweru abantu bagera ku 5.000 bo ‘mu ndimi zose’ baba abigishwa ba Kristo (Ibyahishuwe 7:9)! Kandi baracyakomeza kwiyongera. Mu bihugu bimwe na bimwe, “urushundura” rurimo rurazana amafi menshi!—Luka 5:6; Yohana 21:6.

Umurimo ushimishije: nawe ushobora kuwifatanyamo?

14. Twafasha dute abantu bo mu ifasi yacu batavuga ururimi rumwe n’urwacu? (Ifashishe agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Gukoresha ururimi rw’amarenga mu guhindura abantu abigishwa.”)

14 Mu bihugu byinshi, kuba haza abimukira benshi byatumye ikibazo cyo guhindura abantu bo “mu ndimi zose” abigishwa kirushaho kugorana muri ibyo bihugu (Ibyahishuwe 14:6). Twafasha dute abantu bo mu ifasi yacu batavuga ururimi rumwe n’urwacu (1 Timoteyo 2:4)? Mu buryo bw’ikigereranyo, dushobora gukoresha ibikoresho bikwiriye byo kuroba. Ha abantu nk’abo ibitabo byo mu rurimi bumva. Niba bishoboka, shaka Umuhamya uvuga ururimi rwabo abasure (Ibyakozwe 22:2). Gukora gahunda nk’iyo bisigaye byoroshye kubera ko hari Abahamya benshi bize izindi ndimi zitari ururimi rwabo kavukire, kugira ngo bafashe abantu baturuka mu bindi bihugu guhinduka abigishwa ba Kristo. Raporo zigaragaza ko gufasha abantu muri ubwo buryo ari ibintu bishimishije cyane.

15, 16. (a) Ni izihe ngero zigaragaza ko gufasha abantu bavuga ururimi rw’amahanga bihesha ingororano? (b) Ni ibihe bibazo bifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza mu ifasi ikoreshwamo ururimi rw’amahanga twagombye gusuzuma?

15 Reka dufate ingero ebyiri zo mu Buholandi, aho bafite gahunda yo kubwiriza iby’Ubwami mu ndimi 34. Umugabo n’umugore b’Abahamya bitangiye kujya guhindura abigishwa abimukira bavuga ururimi rw’Igipolonye. Imihati bashyizeho abantu barayitabiriye cyane ku buryo uwo mugabo yumvise agomba kugabanya amasaha ye y’akazi, kugira ngo abone undi munsi mu cyumweru wo kwigana Bibiliya n’abantu bashimishijwe. Mu gihe gito, uwo mugabo n’umugore bayoboraga ibyigisho bya Bibiliya birenga 20 buri cyumweru. Barivugiye bati “umurimo wacu uradushimisha cyane.” Abantu bahindura abandi abigishwa bagira ibyishimo, cyane cyane iyo abantu bumva ukuri kwa Bibiliya mu rurimi rwabo kavukire bagaragaje ugushimira. Urugero, mu materaniro akorwa mu rurimi rw’Ikiviyetinamu, umugabo ugeze mu za bukuru yarahagurutse maze asaba ijambo. Amarira amuzenga mu maso, yabwiye Abahamya ati “ndabashimira cyane ku bw’imihati mushyiraho mwiga ururimi rwanjye rugoranye. Nshimishwa cyane no kuba, mu busaza bwanjye, niga ibintu byinshi byiza cyane byo muri Bibiliya.”

16 Ntibitangaje rero kubona abantu bakorera umurimo mu matorero akoresha ururimi rw’amahanga bumva bishimye cyane. Umugabo n’umugore bakomoka mu Bwongereza bagize bati “kubwiriza mu ifasi ikoreshwamo ururimi rw’amahanga, ni bwo buryo bwiza kurusha ubundi twabonye mu myaka 40 tumaze mu murimo w’Ubwami.” Mbese ushobora kugira ibyo uhindura mu buzima bwawe kugira ngo ushobore kwifatanya muri uwo murimo ushishikaje? Niba ukiri umunyeshuri, ese ushobora kwiga urundi rurimi mu rwego rwo kwitegura kuzakora uwo murimo? Kubigenza dutyo bishobora gutuma tugira ubuzima burangwa no kunyurwa n’imigisha myinshi (Imigani 10:22). Kuki utabiganiraho n’ababyeyi bawe?

Guhinduranya uburyo bwo kubwiriza

17. Ni gute dushobora kugera ku bantu benshi cyane mu ifasi y’itorero ryacu?

17 Birumvikana, imimerere y’ubuzima ntiyemerera abenshi muri twe kubwiriza mu mafasi akoreshwamo indimi z’amahanga. Ariko kandi, dushobora kugera ku bantu benshi kurusha uko twari dusanzwe tubigenza mu ifasi y’itorero ryacu. Twabageraho dute? Twabageraho tudahinduye ubutumwa tubagezaho, ahubwo tugahinduranya n’uburyo bwacu bwo kubwiriza. Mu turere twinshi, abantu baba mu mazu arinzwe cyane bararushaho kwiyongera. Abenshi dusanga badahari iyo tubasuye mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu. Ni yo mpamvu tugomba kugerageza kubasura mu bihe bitandukanye ndetse n’ahantu hatandukanye. Muri ubwo buryo tuba twigana Yesu. Yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo aganire n’abantu babaga bari mu mimerere itandukanye.—Matayo 9:9; Luka 19:1-10; Yohana 4:6-15.

18. Ni gute kubwiriza ahantu hatandukanye byagaragaye ko bigira ingaruka nziza? (Ifashishe agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Guhindura abacuruzi abigishwa.”)

18 Mu bice bimwe na bimwe by’isi, kubwiriza ahantu aho ari hose abantu bashobora kuboneka ni ikintu cy’ingenzi mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Ab’inararibonye mu murimo wo guhindura abantu abigishwa barushijeho kwita ku byo kubwiriza ahantu hatandukanye. Uretse kuba bifatanya mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, ubu ababwiriza basigaye babwiriza ku bibuga by’indege, mu biro, ahabikwa ibintu, aho bahagarika imodoka, aho bisi zihagarara, mu mihanda, mu busitani, ku mucanga wo ku mazi n’ahandi. Abenshi mu Bahamya baherutse kubatizwa bo muri Hawayi, abababwirije bwa mbere babasanze ahantu nk’aho. Guhinduranya uburyo bwacu bwo kubwiriza bidufasha gusohoza neza itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu abigishwa.—1 Abakorinto 9:22, 23.

19. Ni ibihe bintu bikubiye mu murimo Yesu yadushinze tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Umurimo Yesu yaduhaye wo guhindura abantu abigishwa ntiwari ukubiyemo gusa ibirebana n’impamvu ndetse n’aho twagombye kuwukorera, ahubwo unakubiyemo ibihereranye n’icyo twagombye kubwiriza ndetse no kugeza ryari twagombye gukomeza gukora uwo murimo. Ibyo bintu bibiri bikubiye mu murimo Yesu yadushinze tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Igihe Cyacu.

^ par. 2 Muri iyi ngingo turasuzuma ibibazo bibiri bya mbere. Ibibazo bibiri bya nyuma bizasuzumwa mu ngingo ikurikiraho.

^ par. 8 Izindi mpamvu zidusunikira gukora umurimo wo kubwiriza ziboneka mu Migani 10:5; muri Amosi 3:8; muri Matayo 24:42; muri Mariko 12:17 no mu Baroma 1:14, 15.

^ par. 12 Niba ushaka ibindi bisobanuro ku isohozwa ry’ubwo buhanuzi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 15 Gicurasi 2001, ku ipaji ya 12, n’igitabo cyitwa Ubuhanuzi bwa Yesaya, umucyo ku bantu bose, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 408, mu Gifaransa, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Ni izihe mpamvu zituma twifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa, kandi se tuba dusunitswe n’iki?

• Ni mu rugero rungana iki abagaragu ba Yehova muri iki gihe basohozamo itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa?

• Ni gute dushobora guhindura uburyo bwacu bwo kubwiriza, kandi se kuki twagombye kubigenza dutyo?

[Ibibazo]

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Ibitabo by’impumyi

Albert ni umusaza w’Umukristo uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba n’umupayiniya w’igihe cyose. Ni impumyi. Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byanditse mu nyandiko impumyi zikoresha, ni byo bimufasha gusohoza neza umurimo we wo kubwiriza hakubiyemo n’inshingano ze zo kuba umugenzuzi w’umurimo. Asohoza ate inshingano ye yo mu itorero?

James, umugenzuzi uhagarariye muri iryo torero agira ati “mu itorero ryacu, ntitwigeze tugira umuntu usohoza inshingano yo kuba umugenzuzi w’umurimo neza nka Albert.” Albert ni umwe mu bantu bagera ku 5.000 b’impumyi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, buri mwaka bagezwaho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’Icyongereza n’Igihisipaniya, byanditse mu nyandiko ikoreshwa n’impumyi. Mu by’ukuri, kuva mu wa 1912, itsinda ry’umugaragu ukiranuka ryasohoye ibitabo bitandukanye bisaga ijana byanditse mu nyandiko impumyi zikoresha. Buri mwaka, Abahamya ba Yehova bakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gucapa amamiliyoni y’amapaji yanditse muri iyo nyandiko isomwa n’impumyi, mu ndimi zirenga icumi kandi bakazikwirakwiza mu bihugu bisaga 70. Hari umuntu waba uzi ushobora kungukirwa n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Bibiliya byateguriwe impumyi?

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Gukoresha ururimi rw’amarenga mu guhindura abantu abigishwa

Abahamya babarirwa mu bihumbi bo ku isi hose, hakubiyemo n’abakiri bato benshi barangwa n’ishyaka, bize ururimi rw’amarenga kugira ngo bafashe ibipfamatwi guhinduka abigishwa ba Kristo. Ingaruka zabaye iz’uko, muri Brezili honyine, mu mwaka ushize habatijwe ibipfamatwi 63 kandi Abahamya 35 b’ibipfamatwi bo muri Brezili ubu ni ababwiriza b’igihe cyose. Ku isi hose, hari amatsinda n’amatorero akoresha ururimi rw’amarenga arenga 1.200. Mu Burusiya hose hariyo akarere kamwe kagizwe n’amatorero akoresha ururimi rw’amarenga. Ako karere ni ko kanini kuruta utundi turere twose two mu isi, kuko kabumbye amatorero akoresha ururimi rw’amarenga yo mu Burusiya bwose!

[Agasanduku ko ku ipaji ya 12]

Guhindura abacuruzi abigishwa

Mu gihe yasuraga abantu abasanze aho bakora ku kazi kabo, Umuhamya wo muri Hawayi yahuye n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu. N’ubwo yari ahuze, uwo mugabo yemeye kuzajya yigira Bibiliya mu biro bye mu gihe cy’iminota 30 buri cyumweru. Buri gihe ku wa Gatatu mu gitondo, yabwiraga abakozi be kutamurogoya bamuterefona maze agahita yerekeza ibitekerezo bye ku cyigisho. Undi Muhamya wo muri Hawayi yigana Bibiliya rimwe mu cyumweru n’umuntu ufite iduka risana inkweto. Bigira kuri kontwari. Iyo haje umuguzi, uwo Muhamya aba yigiye ku ruhande. Uwo muguzi yagenda, bakongera bagakomeza icyigisho.

Icyatumye Abahamya bagera kuri uwo muyobozi w’ikigo hamwe n’uwo muntu ufite iduka, ni uko bishyiriyeho intego yo kujugunya “urushundura” ahantu hatandukanye. Mbese ushobora gutekereza ahantu mu ifasi y’itorero ryanyu ushobora gusanga abantu badakunze kuboneka mu rugo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Mbese ushobora kubwiriza mu ifasi ikoreshwamo ururimi rw’amahanga?