Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nagize imibereho irangwa no kunyurwa n’ubwo nagize intimba

Nagize imibereho irangwa no kunyurwa n’ubwo nagize intimba

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Nagize imibereho irangwa no kunyurwa n’ubwo nagize intimba

BYAVUZWE NA AUDREY HYDE

Iyo nshubije amaso inyuma mu myaka isaga 63 maze mu murimo w’igihe cyose, muri yo, 59 nkaba nyimaze ku biro by’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’isi, nshobora kuvuga ko nagize imibereho irangwa no kunyurwa. Ni iby’ukuri ko kubona umugabo wanjye wa mbere yicwa na kanseri yari arwaye igihe kirekire cyane, n’umugabo wanjye wa kabiri akababazwa n’indwara iteye ubwoba ya Alzheimer, byanshegeshe cyane. Ariko reka mbabwire uko nashoboye gukomeza kurangwa n’ibyishimo muri ayo makuba yose.

NAKURIYE mu isambu ikorerwamo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, yari hafi y’umujyi muto wa Haxtun mu bibaya byo mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa leta ya Colorado, hafi y’umupaka wa Nebraska. Nari umwana wa gatanu mu bana batandatu ba papa witwaga Orille Mock na mama witwaga Nina. Russell, Wayne, Clara na Ardis bavutse hagati y’umwaka wa 1913 na 1920, naho jye mvuka mu mwaka wakurikiyeho. Curtis yavutse mu mwaka wa 1925.

Mu mwaka wa 1913, Mama yabaye Umwigishwa wa Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Amaherezo abagize umuryango wacu twese twabaye Abahamya.

Ubuzima bwo mu bibaya bwatwigishije ubwenge

Papa yari umuntu utarakundaga gusigara inyuma mu majyambere. Twari dufite amashanyarazi mu mazu yacu yose yari mu isambu yacu, icyo gihe ibyo bikaba byari ibintu bidasanzwe. Nanone twari dutunzwe n’ibyo twakuraga mu isambu yacu: amagi y’inkoko zacu, amata, urukoko rw’amata n’amavuta y’inka zacu. Twakoreshaga amafarashi duhinga isambu yacu, kandi twahingaga inkeri, ibirayi, ingano n’ibigori.

Papa yatekerezaga ko twese abana tugomba kwitoza gukora. Ndetse na mbere y’uko ntangira ishuri, yari yarantoje imirimo yo mu murima. Ndibuka iminsi yo mu mpeshyi mpingisha isuka mu busitani bwacu, ngahinga ikivi kirekire n’izuba rimeze nabi. Naribazaga nti ‘iki kivi koko ndacyusa?’ Icyuya cyabaga cyandenze n’inzuki zindwinga. Rimwe nari rimwe numvaga bimbabaje kubera ko abandi bana tungana bo batakoraga akazi kagoye nk’akacu. Ariko kandi, mu by’ukuri iyo nshubije amaso inyuma igihe nari nkiri umwana, nshimira ko twatojwe umurimo.

Buri wese muri twe yari afite inshingano ze. Ardis yari azi gukama kundusha, bityo jye nari nshinzwe gukuka mu kiraro cy’amafarashi. Icyakora twagiraga n’igihe cyo kwishimisha tugakina. Jye na Ardis twakinaga mu ikipi y’umupira yo mu karere k’iwacu, ariko twakinaga ku myanya itandukanye.

Ijoro ritamurutse ryabaga ari ryiza cyane muri ibyo bibaya. Inyenyeri zibarirwa mu bihumbi nabonaga zanyibutsaga Umuremyi wacu Yehova Imana. Ndetse n’igihe nari umwana, najyaga ntekereza kuri Zaburi 147:4 igira iti “[Yehova] abara inyenyeri, azita amazina zose.” Incuro nyinshi nitegerezaga iryo joro ritamurutse, imbwa yacu yitwaga Judge yashyize umutwe ku bibero byanjye kugira ngo imare irungu. Nakundaga kwicara ku ibaraza ry’inzu yacu nyuma ya saa sita nkitegereza imirima y’ingano z’icyatsi kibisi zihuhwa n’umuyaga, bigatuma zisa n’ifeza iyo izuba ryabaga rizirasheho.

Mama yaduhaye urugero rwiza

Mama yari umugore w’imico myiza cyane. Papa buri gihe yabaga ari umutware w’urugo, kandi Mama yatwigishije kumwubaha. Mu mwaka wa 1939 na we yabaye umwe mu Bahamya ba Yehova. Twari tuzi ko Papa adukunda n’ubwo yadukoreshaga cyane, kandi ntaturere bajeyi. Incuro nyinshi mu gihe cy’imbeho, papa yafataga amafarashi akayazirikaho akagare kadafite amapine kagenda kanyerera kuri shelegi, akatujyana gutembera kuri ako kagare. Mbega ukuntu twakundaga kubona ukuntu shelegi yererana de!

Icyakora, Mama ni we wadutoje gukunda Imana no kubaha Bibiliya. Twamenye ko izina ry’Imana ari Yehova kandi ko ari we waduhaye ubuzima (Zaburi 36:10; Yeremiya 16:21). Nanone twamenye ko ataduhaye amategeko kugira ngo atubuze ibyishimo, ahubwo ko kwari ukugira ngo bitugirire umumaro (Yesaya 48:17). Mama yahoraga atsindagiriza ko hari umurimo wihariye tugomba gukora. Twamenye ko Yesu yabwiye abigishwa be ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:14.

Muri iyo minsi y’ubuto bwanjye, iyo nageraga imuhira mvuye ku ishuri ngasanga mama adahari najyaga kumushaka. Igihe kimwe ubwo nari mfite imyaka itandatu cyangwa irindwi, namusanze mu kiraro. Hanyuma imvura yatangiye kugwa cyane. Twari ahantu habikwaga ubwatsi bw’amatungo, maze mubaza niba Imana yari igiye kongera kuzana Umwuzure. Yanyijeje ko Imana yasezeranyije ko itazongera kurimbuza isi umwuzure ukundi. Nanone nibuka ko incuro nyinshi twirukiraga mu cyumba cyo munsi y’ubutaka kwikinga umuyaga, kubera ko mu karere k’iwacu hakundaga kuba imvura zirimo imiyaga ikaze.

Ndetse na mbere y’uko mvuka, Mama yarabwirizaga. Hari itsinda ry’abantu bateraniraga iwacu, kandi bose bari bafite ibyiringiro byo kuzabana na Kristo mu ijuru. N’ubwo Mama byamugoraga kubwiriza ku nzu n’inzu, urukundo yakundaga Imana rwanesheje ubwoba yari afite. Yakomeje kuba uwizerwa kugeza umunsi yapfiriyeho ku itariki ya 24 Ugushyingo 1969, afite imyaka 84. Nongoreye mama ndamubwira nti “Mama, ugiye kujya mu ijuru usange abantu muziranye.” Mbega ukuntu nishimiye ko nari ndi kumwe na Mama icyo gihe, ngashobora kumubwira ibyiringiro byanjye! Yambwiye n’ijwi rituje ati “nuko nuko mwana wa!”

Dutangira kubwiriza

Mu mwaka wa 1939, Russell yabaye umupayiniya, nk’uko ababwiriza b’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova bitwa. Yakoreye ubupayiniya muri Oklahoma n’i Nebraska kugeza mu mwaka wa 1944, ubwo yahamagarirwaga kujya gukora ku biro by’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’isi (byitwa Beteli), biri i Brooklyn ho muri New York. Natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya ku itariki ya 20 Nzeri 1941, nkorera ahantu hatandukanye muri Colorado, Kansas, na Nebraska. Iyo myaka namaze nkora umurimo w’ubupayiniya yaranshimishije cyane, bidatewe n’uko gusa nashoboraga gufasha abantu kumenya Yehova, ahubwo nanone bitewe n’uko nitoje kumwishingikirizaho.

Mu gihe Russell yatangiraga umurimo w’ubupayiniya, Wayne yari muri kaminuza yo mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yari yarabanje gukora igihe gito. Nyuma y’aho yatumiwe kuri Beteli. Yamaze igihe runaka akora mu Isambu y’Ubwami iri hafi ya Ithaca i New York. Aho ni ho havaga ibiribwa byatungaga abakozi bagera kuri 200 babaga kuri Beteli y’i Brooklyn. Wayne yakoresheje ubuhanga bwe n’ibyo yari azi mu murimo wa Yehova kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1988.

Mukuru wanjye Ardis yashyingiranywe na James Kern, babyara abana batanu. Yapfuye mu mwaka wa 1997. Undi mukuru wanjye Clara yakomeje kuba uwizerwa kuri Yehova kugeza n’ubu, kandi mu kiruhuko ndacyajya kumusura iwe muri Colorado. Musaza wanjye w’umuhererezi iwacu witwa Curtis, yaje kuri Beteli mu myaka ya za 40. Yatwaraga ikamyo akava ku Isambu y’Ubwami azanye ibyezeyo, agasubizayo ibindi bintu. Ntiyigeze ashaka kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1971.

Icyifuzo cyanjye cyari icyo gukora kuri Beteli

Basaza banjye bari baragiye kuri Beteli mbere yanjye, kandi nanjye nari mfite icyifuzo cyo gukorayo. Nzi neza ko imyifatire yabo ntangarugero ari yo yatumye nanjye ntumirirwa kujya gukorayo. Gutega amatwi mama igihe yabaga atubwira amateka y’umuteguro w’Imana, kandi nanjye nkibonera isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya burebana n’iminsi y’imperuka, ni byo byatumye ngira icyifuzo cyo gukora kuri Beteli. Nahigiye Yehova umuhigo mu isengesho ko nandeka nkamukorera kuri Beteli, ntazigera mvayo, keretse gusa habaye hari inshingano za gikristo ngomba kujya kwitaho.

Nageze kuri Beteli ku itariki 20 Kamena 1945 mpabwa akazi ko gukora isuku. Nari mfite ibyumba 13 nagombaga gusukura n’ibitanda 26 nagombaga gusasa buri munsi, ukongeraho n’ibirongozi, ingazi n’amadirishya. Ako kazi ntikari koroshye. Buri munsi iyo nabaga nkora ako kazi nakomezaga kwibwira nti ‘ni byo koko urananiwe, ariko uri kuri Beteli, inzu y’Imana!’

Nshyingiranwa na Nathan Knorr

Kuva mu myaka ya za 20, abakozi ba Beteli bifuzaga gushaka, basabwaga kuva kuri Beteli bakajya gukorera inyungu z’Ubwami ahandi. Ariko mu ntangiriro z’imyaka ya za 50, abantu bake bari bamaze igihe kirekire bakora kuri Beteli, bemerewe gushyingiranwa bakahaguma. Bityo igihe Nathan H. Knorr, icyo gihe wari uyoboye umurimo w’Ubwami mu rwego rw’isi, yagaragazaga ko anyitayeho, naratekereje nti ‘uyu we nta kabuza azaguma kuri Beteli!’

Nathan yari afite inshingano nyinshi hakubiyemo n’iyo kuyobora umurimo w’Abahamya ba Yehova ku isi hose. Bityo yambwije ukuri, ampa impamvu nyinshi zatumaga ngomba kubanza ngatekereza nitonze mbere yo kwemera ko dushyingiranwa. Muri iyo minsi, yakoraga ingendo kenshi asura amashami y’Abahamya ba Yehova yo hirya no hino ku isi, kandi incuro nyinshi yaragendaga akamara ibyumweru byinshi ataragaruka. Yansobanuriye rero ko hari kuzajya hashira igihe tutari kumwe.

Nkiri muto najya ntekereza ukuntu nzashaka umugabo mu rugaryi, hanyuma tukajya kwishimira ubugeni mu kirwa cyo mu nyanja ya Pasifika cya Hawayi. Nyamara twashyingiranywe mu gihe cy’imbeho ku itariki ya 31 Mutarama 1953, ubugeni bwacu tubwishimira ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita no ku Cyumweru i New Jersey. Ku wa Mbere bwacyeye dusubira ku kazi. Icyakora, hashize icyumweru kimwe nyuma y’aho, twafashe ikiruhuko tujya kumara icyumweru twishimira ubugeni bwacu.

Mugenzi wanjye wakoranaga umwete

Nathan yageze kuri Beteli mu mwaka wa 1923 afite imyaka 18. Yahawe imyitozo y’ingirakamaro n’abantu bari inararibonye, urugero nka Joseph F. Rutherford wari uyoboye umurimo w’Abahamya, hamwe na Robert J. Martin wari umugenzuzi w’icapiro. Igihe Umuvandimwe Martin yapfaga muri Nzeri 1932, Nathan yabaye umugenzuzi w’icapiro. Mu mwaka wakurikiyeho, Umuvandimwe Rutherford yafashe Nathan bajyana gusura ibiro by’amashami y’Abahamya ba Yehova mu Burayi. Igihe Umuvandimwe Rutherford yapfaga muri Mutarama 1942, Nathan ni we wahawe inshingano yo kuyobora umurimo w’Abahamya ba Yehova ku isi hose.

Nathan yari umuntu ureba kure cyane, buri gihe yateganyirizaga ukwiyongera kuzabaho. Hari abatarabibonaga neza kubera ko batekerezaga ko imperuka y’isi yari yegereje cyane. Ndetse hari n’uwabonye imishinga Nathan yateganyaga aramubaza ati “izi gahunda zose ni iz’iki Muvandimwe Knorr? Mbese ntucyizera ko imperuka iri bugufi?” Yaramushubije ati “yego ndabyizera, ariko imperuka nitaza vuba nk’uko tubyiteze, tuzaba twiteguye.”

Igitekerezo kimwe Nathan yari akomeyeho cyane, cyari icyo gushinga ishuri ry’abamisiyonari. Nguko uko ku itariki ya 1 Gashyantare 1943 hatangijwe ishuri ry’abamisiyonari mu isambu nini aho musaza wanjye Wayne yakoraga icyo gihe. N’ubwo mu ishuri harimo amasomo menshi yo kwiga Bibiliya mu gihe cy’amezi agera kuri atanu, Nathan yakoze ku buryo abanyeshuri babona n’igihe cyo kwirangaza. Mu mashuri ya mbere na we yajyaga akina umupira, ariko nyuma y’aho yaretse gukina kuko yatinyaga ko yavunika bikazamubangamira muri gahunda ze z’amakoraniro y’intara yabaga mu mpeshyi. Ahubwo yahisemo kujya aba umusifuzi. Abanyeshuri barishimaga cyane iyo yahinduraga amategeko y’umukino, akabera mu buryo bugaragara abanyeshuri bo mu bindi bihugu.

Nkorana ingendo na Nathan

Amaherezo natangiye kujya nkorana ingendo na Nathan mu mahanga. Nashimishwaga no kugezanyaho amakuru n’abakozi bo ku biro by’amashami hamwe n’abamisiyonari. Nashoboye kwibonera n’amaso yanjye urukundo rwabo n’ukuntu biyeguriye Imana, kandi menya ibyo bakoraga buri munsi n’imimerere barimo mu bihugu boherejwemo. Mu gihe cy’imyaka myinshi nakomeje kujya mbona amabaruwa y’abadushimiraga ko twabasuye.

Iyo nshubije amaso inyuma kuri izo ngendo zose twakoze, nibuka ibintu byinshi. Urugero, igihe twasuraga Polonye, hari bashiki bacu babiri batangiye kongorerana nanjye ndi aho. Narababajije nti “ni iki gituma mwongorerana?” Banyihohoyeho, bansobanurira ko bari bamenyereye kongorerana igihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wari ubuzanyijwe muri Polonye kandi ko ba maneko bahishaga utwuma dufata amajwi mu mazu y’Abahamya.

Mushiki wacu Adach ni umwe mu Bahamya benshi babayeho igihe umurimo wari ubuzanyijwe muri Polonye. Yari afite imisatsi y’irende itendera mu maso. Igihe kimwe yazamuye iyo misatsi itendera mu maso anyereka inkovu nini cyane y’uruguma yari yaratewe n’umuntu wamutotezaga wamukubise. Byarambabaje cyane kwibonera n’amaso yanjye ingaruka z’ubugome abavandimwe na bashiki bacu bahanganye na bwo.

Kuri Beteli ni ho nkunda cyane, Hawayi hakaza mu mwanya wa kabiri. Ndibuka ikoraniro ryabereyeyo mu mujyi wa Hilo mu mwaka wa 1957. Cyari igihe kitazibagirana, kandi umubare w’abateranye warutaga kure uw’Abahamya baho. Umuyobozi w’uwo mujyi yahaye Nathan urufunguzo rw’umujyi. Abantu benshi baje kudusuhuza, batwambika inigi zikozwe mu ndabo.

Irindi koraniro rishishikaje ni iryabereye i Nuremberg ho mu Budage mu mwaka wa 1955, rikabera aho abasirikare ba Hitileri bajyaga bakorera akarasisi. Birazwi hose ko Hitileri yari yararahiye ko azatsembaho ubwoko bwa Yehova mu Budage, ariko none dore iyo sitade yari yuzuye Abahamya ba Yehova! Sinashoboraga kwiyumanganya ngo ndeke kurira. Platifomu yari nini cyane kandi inyuma yayo hari inkingi nini 144. Nari kuri platifomu, kandi nashoboraga kureba imbaga y’abantu basaga 107.000 bari bateze amatwi. Intera yari ndende cyane ku buryo ntashoboraga kubona neza abicaye mu ntebe z’inyuma.

Twashoboye kwiyumvisha ugushikama kw’abavandimwe bo mu Budage hamwe n’imbaraga Yehova yari yarabahaye mu gihe cy’ibitotezo by’ishyaka rya Nazi. Byashimangiye icyemezo twafashe cyo kuba indahemuka no gukomeza gushikama kuri Yehova. Nathan yatanze disikuru ya nyuma, ayirangije apepera abari bateranye abasezeraho. Nabo bahise bazunguza imiswara yabo mu kirere. Wabonaga bimeze nk’umurima mwiza w’indabo.

Nanone urugendo ntazibagirwa ni urwo twagize muri Porutugali mu kwezi k’Ukuboza 1974. Twari mu bantu bari mu iteraniro rya mbere ry’Abahamya ryabereye i Lisbon nyuma y’uko umurimo wacu wo kubwiriza wemewe n’amategeko. Wari umaze imyaka 50 ubuzanyijwe. N’ubwo icyo gihe mu gihugu hari ababwiriza b’Ubwami 14.000 gusa, muri ayo materaniro abiri hari abantu 46.000. Naraturitse ndarira ubwo abavandimwe bavugaga bati “ntibikiri ngombwa ko twihisha. Ubu dufite umudendezo.”

Kuva igihe najyaga njyana na Nathan mu ngendo kugeza ubu, ndacyakunda kubwiriza mu buryo bufatiweho: mu ndege, muri za resitora, no kubwiriza ku muhanda. Buri gihe ngendana ibitabo kugira ngo mbe niteguye. Igihe kimwe ubwo twari dutegereje indege yari yakererewe, hari umugore wambajije aho nkora. Ibyo byatumye tuganira hamwe n’abandi bari badukikije batwumva. Umurimo wo kuri Beteli no kubwiriza watumye buri gihe mba mfite icyo nkora kandi nishimye cyane.

Uburwayi n’inkunga yanteye ansezeraho

Mu mwaka wa 1976 Nathan yarwaye kanseri, kandi mfatanyije n’abagize umuryango wa Beteli twamufashije guhangana n’ubwo burwayi. N’ubwo yagendaga arushaho kuremba, twatumiraga mu cyumba cyacu abantu batandukanye bo ku biro by’amashami yo hirya no hino ku isi, icyo gihe bari baraje i Brooklyn mu mahugurwa. Ndibuka twasuwe na Don na Earlene Steele, Lloyd na Melba Barry, Douglas na Mary Guest, Martin na Gertrud Poetzinger, Pryce Hughes n’abandi benshi. Akenshi batugezagaho amakuru anyuranye yo mu bihugu byabo. Nashimishwaga cyane cyane n’inkuru zivuga ukuntu abavandimwe bacu bakomeje gushikama mu gihe umurimo wacu wabaga warabuzanyijwe.

Igihe Nathan yabonaga ko agiye gupfa, yampaye inama nziza zari kuzamfasha guhangana n’ubupfakazi. Yarambwiye ati “twagize ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo. Abantu benshi ntibigera bagira ibyishimo mu ishyingiranwa ryabo.” Ikintu cyatumaga ishyingiranwa ryacu rirangwa n’ibyishimo, ni uko Nathan yazirikanaga icyatuma abandi bamererwa neza. Urugero, iyo twahuraga n’abantu batandukanye mu ngendo twakoraga, yarambwiraga ati “Audrey, nujya ubona ntakubwiye amazina yabo ngo mumenyane, ujye umenya ko ari uko mba nayibagiwe gusa.” Narishimye cyane ko yabimbwiye mbere y’igihe.

Nathan yaranyibukije ati “nyuma y’urupfu, ibyiringiro byacu ntibishidikanywaho, kandi ntituzongera kubabara ukundi.” Hanyuma yanteye inkunga agira ati “tumbira ibiri imbere yawe, kuko ari ho ingororano yawe iri. Ntukibande ku byahise; n’ubwo uzakomeza kwibuka ibyo wabonye. Igihe kizagufasha gukira ibikomere by’igihe cyahise. Ntukabe umurakare ngo wigunge. Ahubwo ujye wishima, wishimira ibyo bintu byagushimishije n’imigisha wabonye. Nyuma y’igihe runaka, uzibonera ko kwibuka bizagushimisha. Kwibuka ni impano Imana yaduhaye.” Yongeyeho ati “jya uhora ufite ibyo ukora: gerageza gukoresha ubuzima bwawe ukorera abandi. Ibyo bizagufasha kwishimira ubuzima.” Amaherezo, ku itariki ya 8 Kamena 1977, Nathan yarangije isiganwa rye ryo ku isi.

Nshyingiranwa na Glenn Hyde

Nathan yari yarambwiye ko nashoboraga kwibera mu gihe cyahise, cyangwa nkagira ubuzima bushya. Bityo, mu mwaka wa 1978, nyuma y’aho nimuriwe mu Isambu ya Watchtower iri i Wallkill ho muri New York, nashyingiranywe na Glenn Hyde, umugabo mwiza utuje kandi w’umugwaneza. Mbere y’uko aba Umuhamya, yari yarabaye mu ngabo zirwanira mu mazi igihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarwanaga n’u Buyapani.

Glenn yakoraga ku bwato bw’intambara, akaba yarakoraga aho moteri yari iri. Bitewe n’urusaku rwa moteri, ntiyari acyumva neza. Nyuma y’intambara yakoze akazi ko kuzimya umuriro. Yamaze imyaka myinshi agira inzozi ziteye ubwoba bitewe n’ibyo yari yarabonye mu ntambara. Yize ukuri kwa Bibiliya biturutse ku munyamabanga we wajyaga amubwiriza mu buryo bufatiweho.

Nyuma y’aho, mu mwaka wa 1968, Glenn yatumiriwe kujya gukora kuri Beteli i Brooklyn, ashinzwe kuzimya umuriro. Hanyuma, ku Isambu ya Watchtower bamaze kugura imodoka izimya umuriro, yimuriwe yo mu mwaka wa 1975. Nyuma y’aho yaje gufatwa n’indwara ya Alzheimer. Tumaranye imyaka icumi dushyingiranywe, Glenn yarapfuye.

Nari kubyifatamo nte? Ubwenge Nathan yari yaranyigishije ubwo yamenyaga ko yari agiye gupfa, ni bwo bwongeye kumpumuriza. Nakomeje gusoma ibyo yari yaranyandikiye ku birebana no guhangana n’ubupfakazi. Ndacyageza ibyo bitekerezo ku bandi bapfushije abo bashakanye, kandi na bo bagiye bahumurizwa n’inama za Nathan. Koko rero, ni byiza gutumbira ibiri imbere nk’uko yabinteyemo inkunga.

Umuryango w’agaciro kenshi w’abavandimwe

Icyatumye cyane cyane ngira imibereho irangwa n’ibyishimo no kunyurwa, ni incuti z’abagize umuryango wa Beteli. Umwe muri bo by’umwihariko ni Esther Lopez, wahawe impamyabumenyi mu mwaka wa 1944 mu ishuri rya gatatu rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Yagarutse i Brooklyn muri Gashyantare 1950 aje guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu Gihisipaniya. Akenshi iyo Nathan yabaga adahari, Esther ni we wabaga ari incuti yanjye ya bugufi. Na we ari ku Isambu ya Watchtower. Ubu ari mu kigero cy’imyaka 90 n’ubuzima bwe buragenda buzahara, akaba yitabwaho mu ivuriro ryacu.

Mu bo tuvukana, Russell na Clara ni bo bonyine bakiriho. Russell afite imyaka isaga 90 kandi aracyakorera kuri Beteli y’i Brooklyn ari uwizerwa. Yari umwe mu bantu ba mbere bemerewe kuguma kuri Beteli bamaze gushaka. Mu mwaka wa 1952, yashyingiranywe na mugenzi we bakoranaga kuri Beteli, witwa Jean Larson. Musaza wa Jean witwa Max yaje kuri Beteli mu mwaka wa 1939, aza gusimbura Nathan ku bugenzuzi bw’icapiro mu mwaka wa 1942. Max aracyakomeza gusohoza inshingano nyinshi kuri Beteli, hakubiyemo no kwita ku mugore we akunda cyane, Helen, urwaye indwara ifata imyakura yitwa sclérose en plaques.

Iyo nshubije amaso inyuma mu myaka 63 maze nkorera Yehova umurimo w’igihe cyose, nshobora kuvuga ko mu by’ukuri nagize imibereho irangwa no kunyurwa. Beteli yabaye iwanjye, kandi ndacyakomeza gukorera hano mfite ibyishimo mu mutima. Ababyeyi banjye ni bo bagomba kubishimirwa kuko ari bo baducengejemo gukunda umurimo n’icyifuzo cyo gukorera Yehova. Ariko mu by’ukuri igituma imibereho yacu irangwa no kunyurwa, ni umuryango wacu w’abavandimwe batagira uko basa hamwe n’ibyiringiro byo kuzabana n’abavandimwe na bashiki bacu ku isi izahinduka paradizo, dukorera Umuremyi wacu Mukuru iteka ryose, Imana y’ukuri yonyine, ari we Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ababyeyi banjye ku munsi w’ishyingiranwa ryabo muri Kamena 1912

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Uturutse ibumoso ugana iburyo: Russell, Wayne, Clara, Ardis, jye, na Curtis mu mwaka wa 1927

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Mpagaze hagati ya Frances na Barbara McNaught, igihe twakoraga ubupayiniya mu mwaka wa 1944

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Kuri Beteli mu mwaka wa 1951. Uturutse ibumoso ugana iburyo: jye, Esther Lopez na muramukazi wanjye Jean

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe na Nathan n’ababyeyi be

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe na Nathan mu mwaka wa 1955

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ndi kumwe na Nathan muri Hawayi

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ndi kumwe n’umugabo wanjye wa kabiri, Glenn