Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Impeshyi n’urugaryi ntibizashira’

‘Impeshyi n’urugaryi ntibizashira’

Ubwiza bw’ibyo Yehova yaremye

‘Impeshyi n’urugaryi ntibizashira’

IZUBA ryo mu butayu riba rikaze cyane. Mu tundi duce tw’isi, risusurutsa abantu nyuma y’igihe cy’itumba rikonje. Koko rero, ubushyuhe bw’izuba ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma imiterere y’ikirere n’ibihe by’imyaka bitandukana.

Ibihe by’imyaka biratandukanye cyane hirya no hino ku isi. Ariko se, ni gute ibihe by’imyaka bikugiraho ingaruka? Mbese ujya ushimishwa no kwitegereza amashyamba atohagiye n’indabo zitamirije imisozi mu gihe itumba riba ryenda kurangira? Wumva umeze ute iyo mu mpeshyi wicaye hanze wota akazuba ka kiberinka? Ese ntujya wishimira kubona ukuntu imyaka, wenda nk’ibishyimbo n’ibigori, iba imeze neza ku muhindo?

Ni iki gituma ibyo bihe by’imyaka bibaho? Muri make, biterwa n’uko isi iberamye. Urwikaragiro rw’isi rukorana imfuruka ya dogere 23,5 n’umurongo isi igenderaho iyo izenguruka izuba. Iyo urwikaragiro rw’isi ruza kuba rutaberamye, nta bihe by’imyaka byari kubaho. Imiterere y’ikirere yari gukomeza kuba imwe igihe cyose. Ibyo byari kugira ingaruka ku bimera no ku buhinzi.

Iyo witegereje ukuntu ibihe bisimburana, ushobora kwibonera ko Umuremyi ari we washyizeho iyo gahunda. Igihe umwanditsi wa Zaburi yaririmbiraga Yehova Imana, yabivuze neza cyane ati ‘ni wowe washyizeho ingabano zose z’isi, waremye icyi n’itumba.’—Zaburi 74:17. *

Ku muntu uri ku isi, izuba, ukwezi n’inyenyeri zo mu kirere, ni byo bimwereka aho ibihe by’imyaka bigeze nta kwibeshya. Igihe Imana yaremaga izuba n’imibumbe irigaragiye, yatanze itegeko iti “mu isanzure ry’ijuru habeho ibiva . . . , bibereho kuba ibimenyetso no kwerekana ibihe n’iminsi n’imyaka” (Itangiriro 1:14). Mu mwaka wose, iyo isi izenguruka izuba, hari ahantu habiri igera ku buryo iyo ari saa sita, umuntu uri kuri koma y’isi abona izuba riri hejuru y’umutwe we neza neza. Ibyo bihe babyita ekinogise (equinoxe), kandi mu bihugu byinshi ibyo ni byo bigaragaza ko urugaryi n’umuhindo bitangiye. Muri ibyo bihe, amanywa n’ijoro biba byenda kungana hirya no hino ku isi.

Kuba ibihe by’imyaka bibaho kandi bigasimburana, ntibituruka gusa ku mwanya imibumbe igaragiye izuba irimo mu kirere. Ibihe by’imyaka n’imiterere y’ikirere, byose bifitanye isano n’ibindi bintu byinshi bihambaye bituma ubuzima bushoboka. Igihe intumwa y’Umukristo Pawulo na mugenzi we Barinaba bavuganaga n’abantu bo muri Aziya Ntoya, benshi muri bo bakaba bari bamenyereye cyane iby’ubuhinzi no gushaka ibibatunga, bababwiye ko Imana ari yo ‘yabavubiraga imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yabo umunezero.’—Ibyakozwe 14:14-17.

Imikoranire ihambaye y’ibimera n’urumuri bita fotosenteze, ni yo ituma ibimera by’imusozi hamwe n’utwatsi duto tutabonwa n’amaso tuba mu nyanja bita phytoplanctons bibaho. Ibyo ni byo bituma uruhererekane ruriho muri iki gihe rw’ukuntu ibinyabuzima bigenda bibona ibibitunga, hamwe n’ukuntu ibinyabuzima byose bibana, byose bijyana n’imiterere y’ikirere n’imiterere y’akarere, kandi bigakorana mu buryo buhambaye. Mu buryo bukwiriye Pawulo yavuze ko ukuboko kwa Yehova kugira uruhare muri ibyo byose, agira ati “iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha”—Abaheburayo 6:7.

Iryo jambo “umugisha” rirushaho kugira ireme iyo witonze ugatekereza ku birebana n’uko biba bimeze mu turere tumwe tw’isi, aho mu rugaryi haba hari ubushyuhe buringaniye, amasaha y’amanywa akaba menshi, hakabaho imicyo n’akavura keza. Indabo zirarabya, udusimba tugapfupfunuka aho twari twihishe mu gihe cy’itumba, twiteguye gufasha ibimera kororoka. Inyoni zimwe na zimwe, urugero nk’iyitwa geai bleu ubona hano, aho ziri mu ishyamba haba hari amabara n’uturirimbo bitandukanye, ku buryo ku misozi usanga hagarutse ubuzima. Ubuzima burongera bugatangira, maze ibinyabuzima bigakomeza ubuzima bwabyo busanzwe, hakavuka ibishya, ibyasaga n’ibyapfuye bikazuka, bikongera bigakura (Indirimbo 2:12, 13). Ibyo biba bitegura igihe cy’isarura mu mpera y’icyi cyangwa mu muhindo.—Kuva 23:16.

Imirimo ya Yehova itangaje igaragarira mu kuntu yashyize isi mu mwanya wayo, bityo bigatuma habaho amanywa n’ijoro, ibihe by’imyaka, ibihe by’ihinga n’isarura. Tuba tuzi neza ko itumba rizakurikirwa n’impeshyi. Kandi koko, Imana ni yo yasezeranyije igira iti “isi ikiriho, ibiba n’isarura, n’imbeho n’ubushyuhe, n’impeshyi n’urugaryi, n’amanywa n’ijoro, ntibizashira.”—Itangiriro 8:22.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2004, amezi ya Nyakanga na Kanama.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Umubumbe ufatiye runini cyane ubuzima

Kuva kera cyane, ukwezi kwagiye gutangaza abantu cyane kandi bakakuvugaho byinshi. Ariko se, wari uzi ko burya ukwezi kugira ingaruka ku bihe by’umwaka? Ukwezi ni ko gutuma isi ikomeza kuberama. Hari umwanditsi wandika ku birebana na siyansi witwa Andrew Hill, wavuze ko ibyo bigira “uruhare rukomeye mu gutuma ku Isi haba imimerere ituma ubuzima bushoboka.” Iyo hataza kuba hariho umubumbe karemano wo gutuma uyu mubumbe wacu ukomeza kuba uberamiye ku rwikaragiro rwawo, ubushyuhe bwari kwiyongera kandi ibyo byashoboraga gutuma ubuzima ku isi budashoboka. Bityo rero, ikipe y’abahanga mu by’ubumenyi bw’inyenyeri, batanze umwanzuro ugira uti “umuntu ashobora kuvuga ko ukwezi ari ko kugenga imihindagurikire y’imiterere y’ikirere ku isi.”—Zaburi 104:19.

[Aho ifoto yavuye]

Moon: U.S. Fish & Wildlife Service, Washington, D.C./Bart O’Gara

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ingamiya muri Afurika y’Amajyaruguru n’Umwigimbakirwa wa Arabiya