Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka zizatuma uhesha ikuzo Umuremyi wawe

Ishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka zizatuma uhesha ikuzo Umuremyi wawe

Ishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka zizatuma uhesha ikuzo Umuremyi wawe

“IYO umuntu atazi icyambu ashobora komokeraho, kuri we nta muyaga uba mwiza.” Ayo magambo bavuga ko yavuzwe n’umuhanga mu bya filozofiya w’Umuroma wo mu kinyejana cya mbere, agaragaza mu by’ukuri ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho mu buzima, ari ngombwa kwishyiriraho intego.

Bibiliya iduha ingero z’abantu bari bafite intego. Nowa yamaze imyaka igera kuri 50 yose akorana umwete, ‘abaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye.’ Umuhanuzi Mose “yatumbiraga ingororano azagororerwa” (Abaheburayo 11:7, 26). Yosuwa wasimbuye Mose yashohoje umugambi Imana yari yamushinze wo kwigarurira igihugu cya Kanaani.—Gutegeka 3:21, 22, 28; Yosuwa 12:7-24.

Nta gushidikanya ko amagambo ya Yesu agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose,” yagize ingaruka zikomeye ku ntego zo mu buryo bw’umwuka Pawulo yishyiriyeho mu kinyejana cya mbere I.C. (Matayo 24:14). Asunitswe n’ubutumwa ndetse n’iyerekwa yabonye byari biturutse ku Mwami Yesu ubwe, hakubiyemo n’inshingano yahawe yo “kogeza izina [rya Yesu] imbere y’abanyamahanga,” Pawulo yagize uruhare mu gushinga amatorero menshi ya gikristo yo muri Aziya Ntoya no mu Burayi.—Ibyakozwe 9:15; Abakolosayi 1:23.

Ni koko, kuva kera abagaragu ba Yehova bagiye bishyiriraho intego nziza cyane kandi bakazisohoza kugira ngo baheshe Imana ikuzo. Ni gute dushobora kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka muri iki gihe? Ni izihe ntego dushobora guhatanira kugeraho, kandi se ni izihe ntambwe zadufasha kuzigeraho?

Ni ngombwa gusunikwa n’impamvu zikwiriye

Umuntu ashobora kwishyiriraho intego mu bice hafi ya byose bigize imibereho, kandi no muri iyi si hari abantu benshi bafite intego. Ariko intego zo mu buryo bw’umwuka zo zitandukanye n’iz’abantu bo mu isi. Impamvu z’ingenzi zituma abantu benshi bo mu isi bishyiriraho intego ni irari ryo gushaka ubutunzi, ndetse n’umururumba udashira wo kwishakira imyanya yo hejuru n’ububasha. Mbega ukuntu byaba ari ikosa kwishyiriraho intego ushaka ibyubahiro ndetse no kuba igihangange! Intego zihesha Yehova Imana ikuzo ni izifitanye isano rya bugufi no kumusenga no guteza imbere inyungu z’Ubwami (Matayo 6:33). Bene izo ntego zituruka ku rukundo dukunda Imana na bagenzi bacu, kandi ziba zigamije kudufasha kwihingamo kubaha Imana.—Matayo 22:37-39; 1 Timoteyo 4:7.

Nimucyo tujye dusunikwa n’impamvu zikwiriye mu gihe twishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka n’igihe duharanira kuzigeraho, zaba zihereranye no kwagura umurimo cyangwa kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Icyakora, n’intego umuntu yishyiriyeho asunitswe n’impamvu zikwiriye, hari igihe zitagerwaho. None se, ni gute twakwishyiriraho intego kandi tukongera amahirwe yo kuzigeraho?

Kugira icyifuzo gikomeye ni ngombwa

Tekereza uburyo Yehova yageze ku ntego yo kurema ijuru n’isi. Binyuriye ku magambo ngo “buragoroba buracya,” tubona ko Yehova yashyizeho ibihe by’irema uko bikurikirana (Itangiriro 1:5, 8, 13, 19, 23, 31). Ku ntangiriro ya buri gihe cy’irema, yabaga azi neza intego ye, cyangwa icyo ashaka kugeraho muri uwo munsi. Kandi Imana yageze ku mugambi wayo wo kurema ibintu (Ibyahishuwe 4:11). Umukurambere Yobu yagize ati “kandi icyo umutima [w’Imana] ukunze ni cyo ikora” (Yobu 23:13). Mbega ukuntu byashimishije Yehova igihe yarebaga “ibyo yari yaremye byose,” maze akavuga ko byari “byiza cyane”!—Itangiriro 1:31.

Kugira ngo intego zacu zigerweho, natwe tugomba kugira icyifuzo gikomeye cyo kuzigeraho. Ni iki kizadufasha kwihingamo icyo cyifuzo gikomeye? N’ubwo isi itari ifite ishusho ndetse iriho ubusa busa, Yehova yashoboraga kumenya uko yari kuba imeze amaze kuyirema: ko yari kuba ari ikirezi cyera mu kirere kimuhesha ikuzo n’icyubahiro. Muri ubwo buryo, kugera ku cyo twiyemeje gukora bidusaba kuzirikana cyane ku ngaruka ndetse n’inyungu tuzabona igihe tuzaba tumaze kugera kuri iyo ntego. Uwitwa Tony wari ufite imyaka 19 ni uko yabibonaga. Ntiyigeze yibagirwa ibyiyumvo yagize igihe yasuraga ku ncuro ya mbere ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Burayi bw’iburengerazuba. Kuva icyo gihe, yahoraga yibaza mu bwenge bwe ati ‘kwibera ahantu nka hariya ndetse no kuhakorera biba bimeze bite?’ Tony ntiyahwemye gutekereza ko ibyo bishoboka kandi yakomeje guhatanira kubigeraho. Mbega ukuntu yishimye cyane igihe nyuma y’imyaka myinshi yemererwaga gukora ku ishami!

Gushyikirana n’abandi bantu bamaze kugera ku ntego runaka na byo bishobora kudufasha kwihingamo icyifuzo cyo kuyigeraho. Uwitwa Jayson ufite imyaka 30, ntiyakundaga kwifatanya mu murimo wo kubwiriza igihe yari ageze mu myaka y’ubugimbi. Ariko arangije amashuri yisumbuye, yahise atangira umurimo w’ubupayiniya n’ishyaka ryinshi bityo aba umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose. Ni iki cyamufashije kwihingamo icyifuzo cyo gukora umurimo w’ubupayiniya? Asubiza agira ati “kuganira n’abantu bakoze ubupayiniya no kujyana na bo kubwiriza, byaramfashije cyane.”

Kwandika intego zacu bishobora kudufasha

Iyo dufite intego idafututse neza, irushaho gusobanuka mu gihe dutoranya amagambo yo kuyivugamo. Salomo yabonye ko amagambo akwiriye ashobora kugira imbaraga nk’ibihosho mu bihereranye no guha abantu intego mu buzima (Umubwiriza 12:11). Iyo ayo magambo yanditse, bituma umuntu arushaho gucengera mu bwenge ndetse no ku mutima. None se, kuki Yehova na we yategekaga abami ba Isirayeli kwandukura ayo mategeko (Gutegeka 17:18)? Ku bw’ibyo, dushobora kwandika intego zacu, tukandika uburyo tuzazigeraho, inzitizi dushobora kuzahura na zo hamwe n’uburyo bwo kuzinesha. Ni iby’ingenzi nanone kumenya ingingo dushobora kuba dusobanukiwe neza, ubuhanga dukeneye kugira ndetse n’abantu bashobora kudufasha no kudushyigikira.

Uwitwa Geoffrey wari umaze igihe kirekire ari umupayiniya wa bwite mu ifasi yitaruye yo mu gihugu kimwe cyo muri Aziya, yishyiriyeho intego zo mu buryo bw’umwuka maze bituma adahungabana. Yagize ibyago igihe umugore we yapfaga mu buryo butunguranye. Geoffrey amaze kongera kwisuganya, yiyemeje kwirundumurira mu murimo w’ubupayiniya. Amaze kwandika gahunda ze, yarasenze maze yishyiriraho intego y’uko ukwezi kuzarangira amaze gutangiza ibyigisho bya Bibiliya bitatu. Buri munsi yasuzumaga uko yakoze umurimo wo kubwiriza, nuko nyuma y’iminsi icumi agasuzuma aho amajyambere ye ageze. Mbese yaba yarageze ku ntego ye? Asubiza yishimye cyane ko yayigezeho, kubera ko kuri raporo ye hiyongereyeho ibyigisho bya Bibiliya bine.

Ishyirireho intego z’igihe gito zizajya zikwereka aho ugeze

Mu mizo ya mbere, bishobora kugaragara ko kugera ku ntego zimwe na zimwe bigoye. Kuri Tony wavuzwe haruguru, gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byasaga n’aho ari inzozi. Ibyo byaterwaga n’uko imibereho ye yarangwaga no kwiyandarika, ndetse ntiyari yariyeguriye Yehova. Ariko kandi, Tony yafashe umwanzuro wo kugendera mu nzira za Yehova mu mibereho ye, ndetse yishyiriraho intego yo kuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe. Ibyo amaze kubigeraho, yishyiriyeho intego yo kuba umupayiniya w’umufasha akazakomeza aba uw’igihe cyose, kandi yandika kuri kalendari amatariki yateganyaga kuzatangiriraho. Nyuma yo gukora ubupayiniya igihe runaka, ntiyari akibona ko gukora ku biro by’ishami byari intego adashobora kugeraho.

Natwe byaba byiza dufashe intego zacu z’igihe kirekire tukazigabanyamo intego z’igihe gito. Izo ntego z’igihe gito ni zo zishobora kujya zitwereka amajyambere tumaze kugeraho mu birebana no gusohoza ya ntego y’igihe kirekire. Gusuzuma buri gihe aho tugeze dusohoza izo ntego z’igihe gito, bishobora kudufasha gukomeza kwerekeza ibitekerezo byacu kuri iyo ntego y’igihe kirekire. Gusenga Yehova buri gihe tumubwira gahunda zacu na byo bishobora kudufasha kuguma mu murongo. Intumwa Pawulo yaduteye inkunga agira ati “musenge ubudasiba.”—1 Abatesalonike 5:17.

Dukeneye kwiyemeza no kwihangana

N’ubwo twatekereza twitonze ku ntego zacu, tukaba dufite icyifuzo gikomeye cyo kuzigeraho, hari igihe zimwe na zimwe tutazigeraho. Mbega ukuntu umwigishwa Yohana Mariko agomba kuba yarababaye igihe intumwa Pawulo atishimiraga kumujyana mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari (Ibyakozwe 15:37-40)! Mariko agomba kuba yarakuye isomo kuri ako kababaro, maze akikosora yishyiriraho intego yo kwagura umurimo. Uko bigaragara ni uko yabigenje. Nyuma yaho, Mariko yavuzwe neza na Pawulo, kandi yakoranaga n’intumwa Petero i Babuloni (2 Timoteyo 4:11; 1 Petero 5:13). Birashoboka ko igikundiro kiruta ibindi yabonye ari uko yanditse inkuru yahumetswe ivuga ku buzima bwa Yesu n’umurimo we.

Mu gihe duhatanira kugera ku ntego zacu zo mu buryo bw’umwuka, natwe dushobora guhura n’ibizazane. Aho kurambirwa, tugomba kureba aho bipfira, byaba ngombwa tukagira icyo tuzihinduraho. Mu gihe inzitizi zivutse, tuba tugomba gushyiraho imihati twiyemeje kandi twihanganye. Umwami w’umunyabwenge Salomo aduha icyizere agira ati “imirimo yawe uyiharire Uwiteka, ni ho imigambi yawe izakomezwa.”—Imigani 16:3.

Ariko kandi hari igihe imimerere ishobora gutuma intego zimwe na zimwe zitagerwaho. Urugero, ubuzima bwazahaye cyangwa inshingano z’umuryango, bishobora gutuma tutagera ku ntego zimwe na zimwe twari twarishyiriyeho. Ntituzigere na rimwe twibagirwa ko ingororano amaherezo tuzahabwa, ari ubuzima bw’iteka mu ijuru cyangwa muri Paradizo ku isi (Luka 23:43; Abafilipi 3:13, 14). Twakora iki ngo tuzabone iyo ngororano? Intumwa Yohana yaranditse ati “ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). N’ubwo hari igihe imimerere itatwemerera kugera ku ntego twiyemeje, dushobora gukomeza ‘kubaha Imana y’ukuri kandi tugakomeza amategeko yayo’ (Umubwiriza 12:13). Intego zo mu buryo bw’umwuka zidufasha gukomeza kwitondera ibyo Imana idusaba. Nimucyo rero tuzikoreshe kugira ngo duheshe Umuremyi wacu ikuzo.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]

Intego zo mu buryo bw’umwuka twakwishyiriraho

○ Gusoma Bibiliya buri munsi

○ Gusoma buri nomero y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !

○ Kunonosora amasengesho yacu

○ Kugaragaza imbuto z’umwuka

○ Kwagura umurimo wacu

○ Kunonosora uburyo bwacu bwo kubwiriza no kwigisha

○ Kugira ubuhanga bwo kubwiriza kuri telefoni, mu buryo bufatiweho no mu mafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi