“Kumenyekanisha izina rya Yehova”
“Kumenyekanisha izina rya Yehova”
AMAGAZETI y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, abantu barayakunda cyane kubera ko aba arimo ingingo zishingiye ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, ndetse n’inyigisho z’ingirakamaro. Ibyo bigaragazwa n’ibaruwa umusomyi umwe wo mu Bufaransa aherutse kwandika vuba aha igira iti
“Ndi umugore ukiri muto, ukomoka muri Afurika, wize amashuri make cyane. Maze igihe gito ntangiye gusoma amagazeti yanyu. Nashishikajwe n’ingingo mwandikaho none ubu ndagenda nibonera akamaro ko gusoma. Binyuze ku magazeti yanyu, nungutse andi magambo ku buryo ubu noneho nshobora kwandika ibaruwa ntashyizemo amakosa menshi.
“Natangajwe n’ukuntu mwandika ingingo zitandukanye zivuga ku bantu, ku isi ndetse no ku Muremyi. Izo ngingo zumvikana mu buryo bworoshye ku buryo umuntu yumva ataruhuka atazirangije. Nta wundi muntu ufite ubushobozi bwo kwigishiriza rimwe abantu bo mu nzego zose.
“Birantangaza cyane nanone iyo mbonye ko ibyo byose bikorwa hatagamijwe inyungu z’ubucuruzi, ahubwo hagamijwe kumenyekanisha izina rya Yehova. Nzi ko Yehova abemera, kandi ndabashimira mbikuye ku mutima. Mukomeze mukure imbaraga ku Muremyi kugira ngo mushobore kwigisha.”
Ubu Abahamya ba Yehova bakorera umurimo wabo wo kwigisha Bibiliya mu bihugu 235. Umunara w’Umurinzi usohoka mu ndimi 148 naho Réveillez-vous ! igasohoka mu ndimi 87. Aya magazeti ntiyandikwa hagamijwe guhesha icyubahiro umuntu runaka. Inama dusangamo zishingiye kuri Bibiliya n’amakuru ahuje n’igihe turimo, bigenewe guhesha Umuremyi icyubahiro, we wagize ati “ni jyewe Uwiteka . . . ukwigisha ibikugirira umumaro” (Yesaya 48:17). Turifuza ko na we wakungukirwa binyuze mu gusoma Ibyanditswe Byera buri gihe hamwe n’ibi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.