Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese ibitangaza bya Yesu byabayeho koko, cyangwa ni ibihimbano?

Mbese ibitangaza bya Yesu byabayeho koko, cyangwa ni ibihimbano?

Mbese ibitangaza bya Yesu byabayeho koko, cyangwa ni ibihimbano?

‘BAZANIRA [Yesu Kristo] abantu benshi batewe n’abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose’ (Matayo 8:16). “[Yesu] akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati ‘ceceka utuze.’ Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose” (Mariko 4:39). Mbese urabitekerezaho iki? Mbese uratekereza ko ibyo bintu byabayeho koko, cyangwa utekereza ko ari inkuru zitabayeho zifite icyo zigisha, zikaba ari imigani y’imihimbano gusa?

Muri iki gihe, abantu benshi bashidikanya cyane bibaza niba ibitangaza bya Yesu byarabayeho koko. Kubera ko muri iki gihe isi yateye imbere mu bya siyansi, tukaba dufite za telesikope na za mikorosikopi, tukaba dushobora kujya mu kirere ndetse no guhindura ingirabuzima fatizo, usanga abantu basa n’aho badapfa kwemera ibitangaza cyangwa ibintu bikozwe n’imbaraga ndengakamere z’Imana.

Bamwe batekereza ko izo nkuru zivuga ibitangaza ari impimbano cyangwa ko zitabayeho. Dukurikije ibivugwa n’umwanditsi w’igitabo kihandagaza kivuga ko gisobanura Yesu “nyawe” uwo ari we, izo nkuru zivuga ibitangaza bya Kristo nta kindi zigamije uretse “kwamamaza” poropagande y’Ubukristo.

Hari abandi babona ko ibitangaza bya Yesu ari ibintu abantu bihimbiye bagamije kwifatira abandi gusa. Rimwe na rimwe bajya banavuga ko Yesu yari umushukanyi. Dukurikije ibyavuzwe na Justin Martyr wabayeho mu kinyejana cya kabiri I.C. *, abarwanyaga Yesu “bageze n’ubwo bamwita umupfumu kandi bakanavuga ko yayobyaga rubanda.” Bamwe banavuga ko Yesu “atakoze ibyo bitangaza bye ari umuhanuzi w’Umuyahudi, ahubwo ko yari umupfumu watojwe imihango yo mu nsengero z’abapagani.”

Icyo abantu bavuga ko “kidashoboka” ni ikihe?

Urebye ukuntu abantu benshi bashidikanya, ushobora gutekereza ko hari impamvu ifatika ituma abo bantu batemera ko ibyo bitangaza byabayeho. Babona gusa bigoye, ndetse ko bidashoboka kwemera igitekerezo cy’uko imbaraga ndengakamere zashobora gukora ibitangaza nk’ibyo. Hari umuntu ukiri muto wiyita ko ari muri ba bantu bavuga ko nta wamenya iby’Imana, wavuze ati “ibitangaza ntibyabayeho, nta kindi.” Yahise asubiramo amagambo y’umuhanga mu bya filozofiya wo muri Ecosse witwa David Hume, wabayeho mu kinyejana cya 18, wagize ati “igitangaza ni ukurenga ku mategeko kamere.”

Icyakora, abantu benshi bagombye kugira amakenga mbere yo kwemeza ko ikintu runaka kidashoboka. Hari igitabo kivuga ko igitangaza ari “ikintu kidashobora gusobanurwa ukoresheje amategeko kamere azwi muri iki gihe” (The World Book Encyclopedia). Duhereye kuri ibyo bisobanuro, abantu babayeho mu myaka ijana ishize bashoboraga kubona ko kujya mu kirere, itumanaho ridakoresha insinga ndetse no kugenda mu byogajuru, ari “ibitangaza.” Mu by’ukuri, ntibyaba bihuje n’ubwenge kwemeza ko ibitangaza bidashoboka, ngo ni uko gusa tudashobora kubisobanura dushingiye ku bumenyi dufite muri iki gihe.

Nitugenzura bimwe mu bihamya byo mu Byanditswe, bifitanye isano n’ibitangaza bavuga ko Yesu Kristo yakoze, ni iki tuza kubona? Mbese ibitangaza bya Yesu byabayeho koko cyangwa ni ibihimbano?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Igihe Cyacu.