Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese wishimira “amategeko y’Uwiteka”?

Mbese wishimira “amategeko y’Uwiteka”?

Mbese wishimira “amategeko y’Uwiteka”?

‘Hahirwa umuntu wishimira amategeko y’Uwiteka.’​—ZABURI 1:1, 2.

1. Kuki twebwe abagaragu ba Yehova twishimye?

KUBERA ko turi abagaragu ba Yehova b’indahemuka, aradushyigikira kandi akaduha umugisha. Ni iby’ukuri ko duhura n’ibigeragezo byinshi. Icyakora nanone, dufite ibyishimo nyakuri. Ibyo ntibitangaje, kuko dukorera “Imana igira ibyishimo,” kandi umwuka wera wayo utuma imitima yacu isabwa n’umunezero (1 Timoteyo 1:11, NW; Abagalatiya 5:22). Umunezero ni ibyishimo nyakuri ugira iyo utegereje kubona ikintu cyiza, cyangwa umaze kukibona. Kandi rero, Data wo mu ijuru aduha impano nziza (Yakobo 1:17). Ntibitangaje rero kuba dufite ibyishimo!

2. Ni izihe zaburi tugiye gusuzuma?

2 Ibyishimo bivugwa cyane mu gitabo cya Zaburi. Urugero, bivugwa cyane muri Zaburi ya 1 n’iya 2. Abigishwa ba Yesu Kristo ba mbere bavuze ko zaburi ya kabiri yanditswe n’Umwami Dawidi wa Isirayeli (Ibyakozwe 4:25, 26). Umwanditsi utaravuzwe izina wa Zaburi ya mbere atangira indirimbo ye yahumetswe agira ati “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi” (Zaburi 1:1). Muri iki gice ndetse n’igikurikiraho, tugiye kureba ukuntu Zaburi ya 1 n’iya 2 ziduha impamvu zo kwishima.

Ibanga ryo kugira ibyishimo

3. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi 1:1, ni izihe mpamvu zituma umuntu wumvira amategeko y’Imana agira ibyishimo?

3Zaburi ya 1 igaragaza impamvu umuntu wumvira amategeko y’Imana agira ibyishimo. Umwanditsi wa zaburi yatanze impamvu z’ibyo byishimo, aririmba agira ati “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi.”—Zaburi 1:1.

4. Ni iyihe mibereho y’intangarugero Zakariya na Elizabeti bagize?

4 Kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri, tugomba kubahiriza ibyo Yehova adusaba bikiranuka. Zakariya na Elizabeti, bari baragize ibyishimo byo kuba ababyeyi ba Yohana Umubatiza, “bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana byose ari inyangamugayo” (Luka 1:5, 6). Natwe dushobora kwishima turamutse tugize imibereho nk’iyo, kandi tukanga tumaramaje ‘gukurikiza imigambi y’ababi,’ cyangwa kugendera ku nama zabo mbi.

5. Ni iki cyadufasha kwirinda ‘inzira y’abanyabyaha’?

5 Niba twamaganira kure imitekerereze y’abantu babi, ‘ntituzahagarara mu nzira y’abanyabyaha.’ Mu by’ukuri, ibyo birumvikanisha ko tutagomba no kujya ahantu bakunze kuba bari, ni ukuvuga ahantu harangwa imyidagaduro y’ubwiyandarike, cyangwa hakemangwa. Twakora iki niba twumva dushyugumbwa kujya mu nzira zabo zidahuje n’Ibyanditswe? Icyo gihe tugomba gusenga Imana tuyisaba kudufasha gukora ibihuje n’amagambo ya Pawulo agira ati “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite” (2 Abakorinto 6:14)? Niba twishingikiriza ku Mana kandi tukaba dufite ‘imitima iboneye,’ tuzamaganira kure umwuka w’abanyabyaha n’imibereho yabo, kandi tuzajya dukora ibintu dusunitswe n’intego nziza, tugire ibyifuzo byiza hamwe n’“ukwizera kutaryarya.”—Matayo 5:8; 1 Timoteyo 1:5.

6. Kuki tugomba kwirinda abakobanyi?

6 Niba dushaka gushimisha Yehova, rwose ntitugomba ‘kwicarana n’abakobanyi.’ Hari abantu bakoba ibyo kumvira amategeko y’Imana, ariko muri iyi “minsi y’imperuka,” abahoze ari Abakristo bakaba barahindutse abahakanyi, akenshi usanga mu bukobanyi bwabo bafitemo agasuzuguro kenshi. Intumwa Petero yaburiye bagenzi be bahuje ukwizera ati “bakundwa, . . . mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati ‘isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi’” (2 Petero 3:1-4). Nitutigera na rimwe ‘twicarana n’abakobanyi’ tuzirinda guhura n’akaga kazabageraho byanze bikunze.—Imigani 1:22-27.

7. Kuki twagombye gufatana uburemere amagambo yo muri Zaburi 1:1?

7 Turamutse tudashyize ku mutima amagambo yo muri Zaburi ya 1, dushobora gutakaza imimerere yo mu buryo bw’umwuka tuba twaragize binyuriye mu kwiyigisha Ibyanditswe. Mu by’ukuri, imibereho yacu ishobora kuzamba igasubira inyuma cyane. Intambwe ya mbere ishobora gutangirana no gukurikiza imigambi y’ababi. Hanyuma, dushobora no kwifatanya na bo buri gihe. Amaherezo, dushobora no guhinduka abahakanyi batagira ukwizera bakobana gusa. Uko bigaragara, kugirana ubucuti n’abantu babi bishobora kuduhingamo umwuka w’isi, kandi bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova Imana (1 Abakorinto 15:33; Yakobo 4:4). Nimucyo ntituzigere na rimwe twemera ko ibyo bitubaho.

8. Ni iki kizadufasha gukomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku bintu byo mu buryo bw’umwuka?

8 Isengesho rizadufasha gukomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, no kwirinda kwifatanya n’ababi. Pawulo yaranditse ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.” Iyo ntumwa yaduteye inkunga yo gutekereza ku bintu by’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, n’ibirangwa n’ingeso nziza n’ibikwiriye ishimwe (Abafilipi 4:6-8). Nimucyo dukore ibihuje n’inama ya Pawulo kandi ntituzigere duhenebera ngo tugere ku rwego rumwe n’abantu babi.

9. N’ubwo twirinda ibikorwa bibi, ni gute tugerageza gufasha abantu b’ingeri zose?

9 N’ubwo twamaganira kure ibikorwa by’abantu babi, tubwiriza abandi tubigiranye amakenga, nk’uko intumwa Pawulo yabwiye umutegetsi w’Umuroma Feliki “ibyo gukiranuka n’ibyo kwirinda n’iby’amateka azacibwa” (Ibyakozwe 24:24, 25; Abakolosayi 4:6). Tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami abantu b’ingeri zose, kandi tubagaragariza ineza. Twiringiye ko “abari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” bazizera, kandi bakabonera ibyishimo mu mategeko y’Imana.—Ibyakozwe 13:48, NW.

Yishimira amategeko ya Yehova

10. Ni iki kizatuma ibyo twiga mu cyigisho cyacu cya bwite, byiyandika mu bwenge no mu mitima yacu ntibivemo vuba?

10 Umwanditsi wa zaburi akomeza avuga ku muntu uhirwa cyangwa ugira ibyishimo, agira ati “amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro” (Zaburi 1:2). Twebwe abagaragu b’Imana, ‘twishimira amategeko y’Uwiteka.’ Igihe bishoboka, iyo turi mu cyigisho cya bwite kandi dutekereza ku byo twiga, dushobora gusoma ‘twibwira,’ tukavuga amagambo mu ijwi ryumvikana. Iyo dusomye igice icyo ari cyo cyose cyo mu Byanditswe mu ijwi ryumvikana, bigira uruhare mu gutuma byiyandika mu bwenge no mu mitima yacu, ntibivemo vuba.

11. Kuki twagombye gusoma Bibiliya “ku manywa na nijoro”?

11 ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yaduteye inkunga yo gusoma Bibiliya buri munsi (Matayo 24:45). Kubera ko dufite icyifuzo gikomeye cyo kurushaho kumenya neza ubutumwa Yehova afitiye abantu, byaba byiza dusomye Bibiliya “ku manywa na nijoro;” ndetse tukayisoma n’igihe twabuze ibitotsi kubera impamvu runaka. Petero yaduteye inkunga agira ati “mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza” (1 Petero 2:1, 2). Mbese ujya ushimishwa no gusoma Bibiliya buri munsi no gutekereza ku Ijambo ry’Imana n’imigambi yayo nijoro? Umwanditsi wa Zaburi we byaramushimishaga.—Zaburi 63:7.

12. Tuzakora iki niba twishimira amategeko ya Yehova?

12 Kugira ngo tuzagire ibyishimo by’iteka, bizaterwa n’uko twishimira amategeko y’Imana. Amategeko yayo aratunganye kandi arakiranuka; kuyitondera harimo ingororano ikomeye (Zaburi 19:8-12). Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora” (Yakobo 1:25). Niba koko twishimira amategeko ya Yehova, nta munsi w’ubusa uzahita tudasuzumye ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, tuzumva dusunikiwe ‘kurondora amayoberane y’Imana’ cyangwa gukora ubushakashatsi mu bintu byimbitse by’Imana, no gukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.—1 Abakorinto 2:10-13; Matayo 6:33.

Azahwana n’igiti

13-15. Ni mu buhe buryo dushobora guhwana n’igiti cyatewe hafi y’isoko y’amazi idakama?

13 Umwanditsi wa zaburi yakomeje asobanura imimerere y’umuntu ukiranuka agira ati “uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza” (Zaburi 1:3). Kimwe n’abandi bantu bose badatunganye, natwe abagaragu ba Yehova duhura n’ingorane mu buzima (Yobu 14:1). Dushobora gutotezwa kandi tugahura n’ibindi bigeragezo binyuranye bigerageza ukwizera kwacu (Matayo 5:10-12). Ariko kandi, binyuriye ku bufasha Imana iduha, dushobora kwihanganira ibyo bigeragezo, mbese nk’uko igiti kizima gihangana n’imiyaga ikomeye cyane ntikigwe.

14 Igiti gitewe hafi y’isoko idakama nticyumishwa n’impeshyi cyangwa amapfa. Niba dutinya Imana, imbaraga zacu zituruka ku Isoko idakama, ari yo Yehova Imana. Pawulo yiyambazaga Imana ayisaba ubufasha, kandi yashoboraga kuvuga ati “nshobozwa byose na [Yehova] umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Iyo tuyoborwa n’umwuka wera wa Yehova kandi mu buryo bw’umwuka akaba ari wo utubeshaho, ntitwuma, ngo turumbe cyangwa dupfe mu buryo bw’umwuka. Twera imbuto nyinshi mu murimo w’Imana, kandi nanone tugaragaza imbuto z’umwuka wayo.—Yeremiya 17:7, 8; Abagalatiya 5:22, 23.

15 Igihe umwanditsi wa zaburi yakoreshaga ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “azahwana na,” yakoreshaga imvugo y’ikigereranyo. Yagereranyaga ibintu bibiri bitandukanye, n’ubwo bifite ikintu cyihariye bihuriyeho. Abantu batandukanye n’ibiti. Ariko kuba igiti gitewe hafi y’amazi adakama kiba gitohagiye, uko bigaragara byibutsaga uwo mwanditsi wa Zaburi ukuntu abantu ‘bishimira amategeko y’Uwiteka’ bagira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka. Nitwishimira amategeko y’Imana, iminsi yacu izahwana n’iy’igiti. Mu by’ukuri dushobora kubaho iteka.—Yohana 17:3.

16. Kuki ‘icyo dukora cyose kitubera cyiza,’ kandi se ni mu buhe buryo kitubera cyiza?

16 Mu gihe tugendera mu nzira yo gukiranuka, Yehova adufasha kwihanganira ibigeragezo n’ingorane. Tugira ibyishimo kandi tukera imbuto mu murimo w’Imana (Matayo 13:23; Luka 8:15). ‘Icyo dukora cyose kitubera cyiza’ bitewe n’uko intego yacu y’ibanze ari ugukora ibyo Yehova ashaka. Kubera ko imigambi ye buri gihe isohora kandi tukaba twishimira amategeko ye, tugira uburumbuke mu buryo bw’umwuka (Itangiriro 39:23; Yosuwa 1:7, 8; Yesaya 55:11). Ibyo ni na ko bigenda n’iyo twaba duhanganye n’ibigeragezo.—Zaburi 112:1-3; 3 Yohana 2.

Ababi basa n’aho baguwe neza

17, 18. (a) Umwanditsi wa Zaburi yagereranyije ababi n’iki? (b) N’ubwo ababi bagubwa neza mu by’ubutunzi, kuki batagira umutekano urambye?

17 Mbega ukuntu imimerere y’ababi itandukanye n’iy’abakiranutsi! Ababi bashobora kumara igihe runaka basa n’aho baguwe neza mu by’ubutunzi, ariko ntibagubwa neza mu buryo bw’umwuka. Ibyo bigaragazwa n’amagambo y’umwanditsi wa Zaburi akurikira: “ababi ntibamera batyo, ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga. Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, n’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi” (Zaburi 1:4, 5). Zirikana ko umwanditsi wa Zaburi agira ati “ababi ntibamera batyo.” Yashakaga kuvuga ko batameze nk’abantu bubaha amategeko y’Imana, bagereranywa n’igiti cyera imbuto kandi kituma.

18 Ndetse n’ubwo ababi bagubwa neza mu by’ubutunzi, nta mutekano urambye bagira (Zaburi 37:16; 73:3, 12). Bameze nk’umugabo w’umukungu utaragiraga umutima, Yesu yavuze mu mugani yaciye igihe umuntu yamusabaga gukemura ikibazo cy’imyandu. Yesu yabwiye abari aho ati “mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.” Yesu yabaciriye umugani kugira ngo abumvishe icyo yashakaga kuvuga, ababwira ko hari umukungu wari ufite imirima yera cyane, nuko ateganya gusenya ibigega bye akubaka ibinini byo guhunikamo ibintu bye byiza byose. Uwo mugabo yateganyaga ko narangiza azicara akarya, akanywa kandi akishimisha. Ariko Imana yaramubwiye iti “wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?” Yesu yumvikanishije neza icyo yashakaga kuvuga, yongeraho ati “ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.”—Luka 12:13-21.

19, 20. (a) Sobanura uko kera bahuraga n’uko bagosoraga. (b) Kuki ababi bagereranywa n’umurama?

19 Abantu babi si ‘abatunzi mu by’Imana.’ Kubera iyo mpamvu, nta mutekano n’umutuzo bafite, bameze nk’umurama, ni ukuvuga twa dushishwa tuba ku ntete z’ibinyampeke. Mu bihe bya kera iyo babaga bamaze gusarura ibinyampeke, babijyanaga ku mbuga bahuriraho imyaka, ubusanzwe ikaba yarabaga iri ahantu hirengeye hashashe. Aho ngaho bazanaga ikintu gikururwa n’amatungo cyabaga gifite ibuye rityaye ahagana hasi cyangwa amenyo y’ibyuma, bakakinyuza hejuru y’izo mpeke, kikagenda gicagagura imishishi, n’intete zigatandukana n’umurama. Hanyuma bagosoraga bakoresheje ikintu kimeze nk’igitiyo, bagaterera hejuru mu muyaga impeke n’umurama bivanze (Yesaya 30:24, NW). Impeke zagwaga hasi ku mbuga naho umurama n’imishishi bigatwarwa n’umuyaga (Rusi 3:2). Nyuma y’aho, impeke bazinyuzaga mu kayunguruzo kugira ngo bazitandukanye n’amabuye n’ibindi nk’ibyo, noneho bakaba bashobora kuzihunika cyangwa kuzisya (Luka 22:31). Ariko umurama wo wabaga watumutse.

20 Nk’uko impeke zagwaga hasi bakazibika mu gihe umurama wo wabaga watumuwe n’umuyaga, ni na ko umukiranutsi azasigara mu gihe umunyabyaha we azakurwaho. Mu by’ukuri ariko, twishimira ko vuba aha abantu babi bazakurwaho burundu. Nibamara gukurwaho, abantu bishimira amategeko ya Yehova bazabona imigisha ikungahaye. Koko rero, abantu bumvira amaherezo bazahabwa impano y’Imana y’ubuzima bw’iteka.—Matayo 25:34-46; Abaroma 6:23.

“Inzira y’abakiranutsi” irimo umugisha

21. Ni mu buhe buryo Yehova ‘azi inzira y’abakiranutsi’?

21 Zaburi ya mbere isozwa n’amagambo agira ati “kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, ariko inzira y’ababi izarimbuka” (Zaburi 1:6). Ni mu buhe buryo Imana ‘izi inzira y’abakiranutsi’? Niba tugendera mu nzira yo gukiranuka, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Data wo mu ijuru abona ukuntu dukurikiza amategeko ye mu mibereho yacu kandi ko atwemera ko turi abagaragu be. Ubwo rero, natwe tuba dushobora kumwikoreza amaganya yacu yose twiringiye ko atwitaho by’ukuri.—Ezekiyeli 34:11; 1 Petero 5:6, 7.

22, 23. Bizagendekera bite ababi n’abakiranutsi?

22 “Inzira y’abakiranutsi” izahoraho iteka, ariko abantu babi banga gukosorwa bazarimbuka kubera ko Yehova azabasohorezaho urubanza rwe. Kandi “inzira” yabo, cyangwa imibereho yabo, izarangirana na bo. Dushobora kwiringira ko amagambo ya Dawidi azasohozwa, akaba agira ati “kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, ni koko uzitegereza ahe umubure. Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi. Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.”—Zaburi 37:10, 11, 29.

23 Mbega ibyishimo tuzagira nitugira igikundiro cyo kuba mu isi izahinduka paradizo aho ababi batazaba ukundi! Icyo gihe abagwaneza n’abakiranutsi bazishimira amahoro nyakuri kubera ko bazahora ‘bishimira amategeko y’Uwiteka.’ Hagati aho ariko, ‘itegeko ry’Uwiteka’ rigomba gusohozwa (Zaburi 2:7a). Igice cya kabiri, kizadufasha kubona iryo tegeko iryo ari ryo n’icyo rizaba risobanura kuri twe no ku muryango w’abantu wose uko wakabaye.

Ni gute wasubiza?

• Kuki umuntu wumvira amategeko y’Imana agira ibyishimo?

• Ni iki kigaragaza ko dushobora kubonera ibyishimo mu mategeko ya Yehova?

• Ni mu buhe buryo umuntu ashobora kumera nk’igiti cyatewe hafi y’amazi?

• Inzira y’umukiranutsi itandukaniye he n’iy’ababi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Isengesho rizadufasha kwirinda kugendana n’ababi

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Kuki umukiranutsi agereranywa n’igiti?