Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umunyamakenga wese akorana ubwenge”

“Umunyamakenga wese akorana ubwenge”

“Umunyamakenga wese akorana ubwenge”

UBUYOBOZI buturuka mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, ‘bukwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, naho yaba izahabu nziza nyinshi’ (Zaburi 19:8-11). Kubera iki? Kubera ko ‘kwigisha k’umunyabwenge [Yehova] ari isoko y’ubugingo, gutuma umuntu ava mu mitego y’urupfu’ (Imigani 13:14). Iyo dushyize mu bikorwa inama zo mu Byanditswe, ntibituma tugira imibereho myiza gusa, ahubwo nanone bidufasha kwirinda imitego ishobora gushyira ubuzima bwacu mu kaga. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dushaka ubumenyi buturuka mu Byanditswe kandi tugakora ibihuje n’ibyo twiga!

Nk’uko byanditswe mu Migani 13:15-25, Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yatanze inama zidufasha gukora ibihuje n’ubumenyi buzatuma tugira ubuzima bwiza kandi burambye. * Akoresheje imigani migufi, yagaragaje ukuntu Ijambo ry’Imana ryadufasha kugira ngo dukundwe n’abandi, dukomeze kuba abizerwa mu murimo wacu, tubone igihano mu buryo bukwiriye ndetse n’ukuntu twagira ubwenge mu gihe duhitamo abo twifatanya na bo. Nanone kandi, asobanura ukuntu ari iby’ubwenge gusigira abana bacu umurage no kubahana mu rukundo.

Kumenya gutunganye gutera igikundiro

Salomo agira ati “kumenya gutunganye gutera igikundiro, ariko inzira z’abagambanyi zirarushya” (Imigani 13:15). Hari igitabo gitanga ibisobanuro kivuga ko ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “kumenya gutunganye” cyangwa kubona ibintu nk’uko biri, “risobanura ubushobozi bwo kugira amakenga, gushyira mu gaciro no kubona ibintu mu buryo buhuje n’ubwenge.” Umuntu ufite bene iyo mico, gukundwa n’abandi ntibimugora.

Tekereza ubushishozi intumwa Pawulo yakoresheje, ubwo yohererezaga Filemoni Umukristo mugenzi we, umugaragu we witwaga Onesimo wari waramutorotse ariko none akaba yari yarahindutse Umukristo. Pawulo yateye Filemoni inkunga yo kwakira neza Onesimo, mbese nk’uko yari kwakira Pawulo ubwe. Ndetse Pawulo yemeye kwishyura niba hari umwenda uwo ari wo wose Onesimo yarimo Filemoni. Koko rero, iyo Pawulo abishaka yari gukoresha ubutware yari afite maze agategeka Filemoni kwakira neza Onesimo. Ariko iyo ntumwa yahisemo gukemura ikibazo mu buryo bwuje urukundo kandi ibigiranye amakenga. Mu kubigenza gutyo, Pawulo yari yiringiye ko Filemoni yari kwemera ibyo amusabye ndetse agakora n’ibirenzeho. Mbese natwe ntitwagombye kugenzereza dutyo bagenzi bacu duhuje ukwizera?—Filemoni 8-21.

Ku rundi ruhande, inzira z’abagambanyi zirakomeye. Mu buhe buryo? Dukurikije uko intiti imwe yabivuze, ijambo ryakoreshejwe risobanura “ikintu gikomeye cyangwa kitagoragozwa; iryo jambo rikaba ryerekeza ku myifatire itagoragozwa y’abantu babi batarangwa n’impuhwe. . . . Umuntu wiyemeje kugendera mu nzira mbi, wigize rutare, wabaye ikinya ntiyumve inama zihuje n’ubwenge ahabwa n’abandi, aba ari mu nzira imurimbuza.”

Salomo akomeza agira ati “umunyamakenga wese akorana ubwenge, ariko umupfapfa agaragaza ubupfu bwe” (Imigani 13:16). Umunyamakenga nta bwo ari umuntu ugira ubutiriganya. Amakenga avugwa hano afitanye isano n’ubumenyi, kandi agirwa n’umuntu witonda, agatekereza neza ku bintu mbere yo kugira icyo akora. Iyo bamunenze bamurenganya cyangwa se bakamutuka, umunyamakenga arinda ururimi rwe. Asenga Imana ngo imufashe kugaragaza imbuto z’umwuka wera kugira ngo atarakara bikabije (Abagalatiya 5:22, 23). Umunyabwenge ntiyemera kugengwa n’abantu cyangwa imimerere arimo. Ahubwo arifata, akirinda intonganya akenshi zigera ku bantu bahita bazabiranywa n’uburakari iyo hari ubarakaje.

Nanone kandi umunyamakenga akora ibihuje n’ubwenge iyo afata imyanzuro. Aba azi neza ko umuntu ushaka gukora ibintu birangwa n’ubwenge adapfa kubikora apapira gusa, asunitswe n’ibyiyumvo cyangwa se aba nyamujyiyobijya. Ahubwo, afata igihe cyo gusesengura imimerere arimo. Arabanza akareba ibintu byose, noneho akamenya ibyo ashobora gukora. Hanyuma akora ubushakashatsi mu Byanditswe, akamenya amategeko n’amahame ya Bibiliya ahuje n’imimerere arimo. Inzira y’umuntu nk’uwo ihora igororotse.—Imigani 3:5, 6.

“Intumwa idatenguha itera kugubwa neza”

Twe Abahamya ba Yehova, twashinzwe gutangaza ubutumwa twahawe n’Imana. Amagambo yo mu mugani ukurikira adufasha gukomeza kuba abizerwa mu gusohoza inshingano yacu. Uwo mugani ugira uti “intumwa mbi igwa mu kaga, ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza.”Imigani 13:17.

Hano haratsindagirizwa imico intumwa yagombye kugira. Byagenda bite mu gihe intumwa igoretse ubutumwa cyangwa ikabuhindura ibigiranye ubugome? Mbese ntiyazahanwa? Tekereza ku mugaragu wa Elisa witwaga Gehazi, wagejeje ku mugaba mukuru w’ingabo za Siriya witwaga Naamani, ubutumwa bw’ikinyoma abitewe n’umururumba. Ibibembe Naamani yari amaze gukira byahise bijya kuri Gehazi (2 Abami 5:20-27). Byagenda bite se mu gihe intumwa iretse kuba iyizerwa maze ikareka rwose gutangaza ubutumwa? Bibiliya igira iti ‘nutagira icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.’—Ezekiyeli 33:8.

Ku rundi ruhande, intumwa idatenguha igubwa neza ubwayo kandi igatuma n’abayumva bagubwa neza. Pawulo yateye Timoteyo inkunga agira ati “wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n’abakumva” (1 Timoteyo 4:16). Tekereza ukuntu gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami nk’uko buri bitera kugubwa neza. Bukangura abantu bafite imitima itaryarya, hanyuma bukabayobora ku kuri kubabatura (Yohana 8:32). N’ubwo abantu bakwanga kumva ubutumwa, intumwa y’indahemuka yo ‘izaba ikijije ubugingo bwayo’ (Ezekiyeli 33:9). Nimucyo ntituzigere na rimwe twirengagiza gusohoza inshingano yacu yo kubwiriza (1 Abakorinto 9:16). Kandi nimucyo buri gihe tujye twitondera ‘kubwiriza ijambo,’ tutigera na rimwe turiteshukaho ngo aha turanga ko ribabaza abantu, cyangwa ngo turashaka ko rirushaho kubashimisha.—2 Timoteyo 4:2.

“Uwemera gucyahwa azakuzwa”

Mbese umunyabwenge yakwanga inama y’ingirakamaro ahawe? Mu Migani 13:18 hagira hati “uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni, ariko uwemera gucyahwa azakuzwa.” Iyo umuntu aducyashye tukabyakira neza, kabone n’iyo twaba tutabimusabye, tuba tugaragaje ko turi abanyabwenge. Inama nziza ishobora kudufasha cyane, ndetse no mu gihe tuba tutabona ko twari tuyikeneye. Kumvira inama nk’iyo bishobora kuturinda intimba kandi bikadufasha kwirinda akaga. Kudafatana uburemere iyo nama byazatuma dukorwa n’isoni.

Iyo umuntu adushimiye twari tubikwiriye, bidususurutsa umutima kandi bikadutera inkunga koko. Ariko kandi, dukeneye kwitega ko tuzacyahwa kandi tukabyemera. Dufate urugero rw’amabaruwa abiri intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo. N’ubwo Pawulo yashimaga Timoteyo ku bwo kuba yari uwizerwa, ayo mabaruwa yarimo inama nyinshi yamugiraga. Pawulo yagiriye uwo musore yarutaga ubukuru inama nyinshi ku birebana no gukomeza kugira ukwizera no kugira umutimanama ukeye, uko yagombaga kwitwara ku bandi bagize itorero, kwihingamo gutinya Imana no kunyurwa, kwigisha abandi, kwirinda ubuhakanyi, no gusohoza umurimo we. Abakiri bato bo mu itorero, baba bagize neza iyo bashakiye inama ku bantu b’inararibonye kandi bakazakira neza.

‘Gendana n’abanyabwenge’

Umwami w’umunyabwenge agira ati “ibyifuzwa iyo bibonetse binezeza umutima, ariko abapfu bo ni ikizira kuri bo kureka ibibi” (Imigani 13:19). Ku bihereranye n’icyo uwo mugani usobanura, hari igitabo cyagize kiti “iyo umuntu ageze ku ntego cyangwa akabona ibyo yifuzaga, yumva anyuzwe rwose . . . Kubera ko iyo umuntu ageze ku ntego ye ari byo bimushimisha cyane kurusha ibindi byose, ni ibyumvikana ko kureka ibibi bigomba kuba bibabaza cyane abapfu. Intego zabo zigerwaho binyuriye mu nzira mbi gusa, kandi baramutse baretse ibibi, ntibagira ibyishimo baterwa no gusohoza ibyo bifuza.” Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twihingamo kugira ibyifuzo byiza!

Mbega ukuntu abo twifatanya na bo bagira ingaruka zikomeye ku bitekerezo byacu, ku byo dukunda n’ibyo twanga! Salomo yavuze ukuri kudasubirwaho ubwo yagiraga ati “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). Ni byo koko, abo twifatanya na bo, haba binyuriye mu myidagaduro, kuri internet n’ibyo dusoma, bigira ingaruka ku cyo turi cyo n’icyo tuzaba cyo. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi guhitamo mu buryo buhuje n’ubwenge abo twifatanya na bo!

‘Siga umwandu’

Umwami wa Isirayeli yagize ati “ibyago bikurikirana abanyabyaha, ariko abakiranutsi bazagororerwa ibyiza” (Imigani 13:21). Kwihatira gukora ibyo gukiranuka bihesha umugisha, kubera ko Yehova yita ku bakiranutsi (Zaburi 37:25). Ariko tugomba kumenya ko “ibihe n’ibigwirira umuntu” bitugeraho twese (Umubwiriza 9:11). Mbese dushobora gukora ibyo tubonye byose ngo ni ukugira ngo twitegure ibintu bishobora kuzabaho bitunguranye?

Salomo akomeza agira ati “umuntu mwiza asiga umwandu, uzagera ku buzukuru be” (Imigani 13:22a). Mbega ukuntu ababyeyi baba basigiye abana babo umurage w’agaciro kenshi iyo babafashije kugira ubumenyi kuri Yehova, bakanabafasha kwihingamo kugirana na we imishyikirano myiza! Ariko se ntibyaba bihuje n’ubwenge kugira ibyo umuntu akora niba bishoboka, kugira ngo umuryango we uzamererwe neza mu buryo bw’umubiri, wenda nk’igihe umubyeyi apfuye imburagihe? Ahantu henshi, abatware b’imiryango bashobora kuyishingana, bagakora amasezerano yanditswe mu mategeko agaragaza ukuntu ibyo batunze byakoreshwa baramutse bapfuye, kandi bakagira n’udufaranga bazigama.

Twavuga iki se ku murage w’umunyabyaha? Salomo akomeza agira ati “ubutunzi bw’abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi” (Imigani 13:22b). Uretse n’inyungu zishobora kuboneka muri iki gihe, ibyo bizagaragara ko ari ukuri igihe Yehova azasohoza isezerano rye ryo kurema “ijuru rishya n’isi nshya,” aho ‘gukiranuka kuzaba’ (2 Petero 3:13). Icyo gihe ababi bazaba barimbuwe naho “abagwaneza bazaragwa igihugu.”—Zaburi 37:11.

Umunyamakenga akora ibihuje n’ubwenge n’iyo yaba ari umukene. Mu Migani 13:23 hagira hati “imyaka myinshi iva mu mirima y’abakene, ariko hari ikeneshejwe n’akarengane.” Abakene bagira byinshi iyo bakoranye umwete n’Imana ikabaha umugisha. Ariko kandi, iyo hariho akarengane, gufata imyanzuro itarangwa n’ubwenge bishobora gutuma umutungo utubutse uyoyoka.

‘Muhane hakiri kare’

Abantu badatunganye bakenera gucyahwa, kandi babikenera guhera mu bwana bwabo. Umwami wa Isirayeli agira ati “urinda umwana inkoni aba amwanze, ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.”Imigani 13:24.

Inkoni ishushanya ubutware. Mu Migani 13:24, herekeza ku butware bw’ababyeyi. Gukoresha inkoni ihana bivugwa hano, buri gihe ntibisobanura gukubita umwana. Ahubwo bisobanura uburyo bunyuranye bukoreshwa mu gukosora, uko bwaba buri kose. Igihe kimwe, gucyaha umwana mu buryo bworoheje bishobora kuba bihagije kugira ngo ukosore imyifatire ye idakwiriye. Undi mwana we, ashobora gukenera gucyahwa mu buryo butajenjetse. Mu Migani 17:10 hagira hati “gucyahwa kugera umunyabwenge ku mutima, kuruta guhanisha umupfapfa inkoni ijana.”

Gutoza abana uburere bwa kibyeyi byagombye buri gihe kuba bishingiye ku rukundo n’ubwenge, kandi bigamije kungura abana. Umubyeyi urangwa n’urukundo ntiyirengagiza amakosa y’umwana we. Ahubwo, amenya amakosa y’umwana we kugira ngo akosorwe mbere y’uko ashinga imizi mu mutima we. Nta gushidikanya, umubyeyi urangwa n’urukundo azirikana inama ya Pawulo igira iti “ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.”—Abefeso 6:4.

Byagenda bite se umubyeyi aramutse ajenjetse ntahane umwana we uko bikwiriye? Mbese amaherezo uwo mubyeyi azashimirwa ko yajenjetse? Reka da (Imigani 29:21)! Bibiliya igira iti “umwana bandaritse akoza nyina isoni” (Imigani 29:15). Kudakoresha ubutware bwa kibyeyi bigaragaza ko umubyeyi nta cyo yitaho cyangwa ko atagira urukundo. Ariko kubukoresha mu buryo burangwa n’ineza ariko butajenjetse, bigaragaza urukundo.

Umuntu w’umunyabwenge kandi w’umukiranutsi ukora ibihuje n’ubumenyi nyakuri, azagororerwa. Salomo atwizeza agira ati “umukiranutsi ararya agahaga, ariko inda y’umunyabyaha izasonza” (Imigani 13:25). Yehova azi icyatubera cyiza mu mimerere iyo ari yo yose y’ubuzima, haba mu birebana n’umuryango, imishyikirano tugirana n’abandi, mu murimo wacu, cyangwa se mu gihe ducyashywe. Nidushyira mu bikorwa inama dukura mu ijambo rye tubigiranye ubwenge, nta gushidikanya tuzagira ubuzima bwiza cyane.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Niba ushaka ibisobanuro birambuye byo mu Migani 13:1-14, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 2003, ku ipaji ya 21-25.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Umunyamakenga iyo bamunenze bamurenganya, arinda ururimi rwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Umubwiriza w’Ubwami wizerwa agera kuri byinshi byiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

N’ubwo gushimwa bitera inkunga, tugomba kwemera no gukosorwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Umubyeyi urangwa n’urukundo ntiyirengagiza amakosa y’umwana we