Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yabwiraga abigishwa be ati “nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo”?

Yesu yari amaze gutoranya abigishwa 70, no ‘kubatuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose.’ Igihe abo 70 bagarukaga, baje bishimiye ibyo bari bagezeho mu murimo wo kubwiriza. Baravuze bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” Bamaze kuvuga batyo, Yesu yarababwiye ati “nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.”​—Luka 10:1, 17, 18.

Umuntu acyumva ayo magambo, byasa n’aho Yesu yavugaga ibintu byarangije kubaho. Icyakora, hashize imyaka 60 nyuma y’aho Yesu avugiye ayo magambo, intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru yakoresheje amagambo asa n’ayo, ubwo yandikaga ati “cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.”​—Ibyahishuwe 12:9.

Igihe Yohana yandikaga ayo magambo, Satani yari akiba mu ijuru. Ibyo tubizi dute? Ni ukubera ko Ibyahishuwe ari igitabo cy’ubuhanuzi atari icy’amateka (Ibyahishuwe 1:1). Ku bw’ibyo, nk’uko byari mu gihe cya Yohana, Satani yari atarajugunywa hano ku isi. Koko rero, hari ibihamya bigaragaza ko yajugunywe ku isi nyuma gato y’aho Yesu yimikiwe akaba Umwami w’Ubwami bw’Imana mu mwaka wa 1914. *​—Ibyahishuwe 12:1-10.

Kuki se noneho Yesu yavuze ko Satani yajugunywe akavanwa mu ijuru nk’aho byamaze kuba? Hari intiti zimwe zivuga ko Yesu yacyahaga abigishwa be abahora ko bakabije kwibona. Batekereza ko mu by’ukuri ari nk’aho Yesu yavugaga ati ‘abadayimoni babumviye, ariko ntimwirate. Satani yagize ubwibone, kandi byamuviriyemo gucibwa adateye kabiri.’

Nta cyo dushobora kwemeza mu buryo budakuka kuri icyo kibazo. Ariko kandi, birashoboka cyane ko Yesu yishimanaga n’abigishwa be, maze akavuga ukuntu Satani yari kuzacibwa mu gihe cyari kuzaza. Yesu yari azi neza ubugome bwa Satani, kurusha undi muntu uwo ari wese mu bigishwa be. Tekereza ibyishimo yagize ubwo yumvaga ko abadayimoni bafite imbaraga, bari bumviye abigishwa be b’abantu badatunganye! Uko kumvira kw’abadayimoni kwari umusogongero w’ibyari kuzaba ubwo Yesu, ari we Mikayire marayika mukuru, yari kuzarwana na Satani kandi Yesu akamukura mu ijuru akamujugunya ku isi.

Igihe Yesu yavugaga ko yabonye Satani “agwa,” biragaragara ko yatsindagirizaga ukuri k’uko Satani azajugunywa byanze bikunze. Ibyo bisa n’ubundi buhanuzi buvugwa muri Bibiliya, buvuga iby’igihe kizaza bukoresheje impitagihe. Urugero, reba ukuntu ubuhanuzi buvuga ibihereranye na Mesiya bwo muri Yesaya 52:13–53:12, buvanga inzagihe n’impitagihe. Birashoboka rero ko Yesu yagaragazaga icyizere yari afite, cy’uko Satani yari kuzirukanwa mu ijuru bihuje n’umugambi wa Se. Nanone kandi, Yesu yari azi neza ko mu gihe Imana yagennye, Satani n’abadayimoni be bari kuzafungirwa ikuzimu, maze nyuma y’aho bakarimburwa burundu.​—Abaroma 16:20; Abaheburayo 2:14; Ibyahishuwe 20:1-3, 7-10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Wareba ibitabo Ubumenyi Buyobora Ku Buzima bw’Iteka, igice cya 10, n’igitabo Ibyahishuwe​—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! igice cya 27, byanditswe n’Abahamya ba Yehova.