Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyubahiro cya Yehova gihishurirwa abicisha bugufi

Icyubahiro cya Yehova gihishurirwa abicisha bugufi

Icyubahiro cya Yehova gihishurirwa abicisha bugufi

“Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.”​—IMIGANI 22:4.

1, 2. (a) Igitabo cy’Ibyakozwe kigaragaza gite ko Sitefano yari ‘umuntu wuzuye kwizera n’umwuka wera’? (b) Ni iki kitwemeza ko Sitefano yicishaga bugufi?

SITEFANO yari ‘umuntu wuzuye kwizera n’umwuka wera.’ Nanone kandi, yari ‘yuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga.’ Kubera ko yari umwe mu bigishwa ba mbere ba Yesu, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye mu bantu. Igihe kimwe, abantu bahagurukijwe no kumugisha impaka, ‘nyamara ntibabasha gutsinda ubwenge n’umwuka byamuvugishaga’ (Ibyakozwe 6:5, 8-10). Uko bigaragara Sitefano yiyigishaga Ijambo ry’Imana ashishikaye, kandi yarivuganiye ashikamye imbere y’abayobozi b’idini ry’Abayahudi bo mu gihe cye. Ubuhamya burambuye yatanze bwanditswe mu Byakozwe igice cya 7, bugaragaza ko yashishikazwaga cyane n’uko umugambi w’Imana wagendaga usobanuka.

2 Sitefano yari atandukanye n’abo bayobozi b’idini. We yicishaga bugufi, ariko bo imyanya yabo n’ubumenyi bari bafite byatumaga bumva ko basumba rubanda rusanzwe. (Matayo 23:2-7; Yohana 7:49). N’ubwo yari azi Ibyanditswe neza cyane, yishimiye guhabwa inshingano yo ‘kwicara ku meza agabura,’ kugira ngo intumwa zishobore kubona igihe gihagije cyo “gusenga no kugabura ijambo ry’Imana.” Sitefano yavugwaga neza mu bavandimwe be, kandi kubera iyo mpamvu yatoranyijwe mu bagabo barindwi bashimwaga bashoboraga kujya batanga ibiribwa buri munsi. Yemeye gukora uwo murimo yicishije bugufi.—Ibyakozwe 6:1-6.

3. Ni gute Imana yagaragarije Sitefano ubuntu bwayo mu buryo buhambaye?

3 Kuba Sitefano yaricishaga bugufi kandi akaba yari ashikamye, yita ku bintu by’umwuka, ntibyisobye Yehova. Igihe Sitefano yahamirizaga abayobozi b’Abayahudi bari barubiye mu Rukiko Rukuru rwa Kiyahudi, abamurwanyaga ‘babonye mu maso he hasa n’aha marayika’ (Ibyakozwe 6:15). Mu maso he hasaga n’ah’intumwa y’Imana, kuko yari afite amahoro aturuka ku Mana y’icyubahiro, Yehova. Sitefano amaze guhamiriza abagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi ashize amanga, Imana yamugaragarije ubuntu bwayo mu buryo buhambaye cyane. ‘Sitefano yuzuye umwuka wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana’ (Ibyakozwe 7:55). Iryo yerekwa ritangaje Sitefano yabonye, ryongeye kumuhamiriza ko Yesu ari Umwana w’Imana akaba na Mesiya. Ryakomeje Sitefano wicishaga bugufi, rimwizeza ko Yehova yamwemeraga.

4. Ni nde Yehova ahishurira icyubahiro cye?

4 Nk’uko iyerekwa Sitefano yabonye ribigaragaza, Yehova ahishurira icyubahiro cye n’umugambi we abantu bamutinya bicisha bugufi, kandi bagafatana uburemere imishyikirano bafitanye na we. Bibiliya igira iti “uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo” (Imigani 22:4). Ku bw’ibyo rero, tugomba gusobanukirwa neza icyo kwicisha bugufi nyabyo bisobanura, uko twakwitoza kugaragaza uwo muco w’ingenzi, n’ukuntu twungukirwa no kuwugaragaza mu mibereho yacu yose.

Imana yicisha bugufi

5, 6. (a) Kwicisha bugufi ni iki? (b) Ni gute Yehova yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi? (c) Kuba Yehova yicisha bugufi byagombye kutugiraho izihe ngaruka?

5 Hari abo bishobora gutangaza kumva ko Yehova Imana, we usumba byose, akaba ari nta wumurusha icyubahiro mu ijuru no mu isi, ari na we watanze urugero ruhebuje rwo kwicisha bugufi. Umwami Dawidi yabwiye Yehova ati “kandi wampaye ingabo inkingira ari yo gakiza kawe, ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira, ubugwaneza bwawe bwanteye [“kwicisha bugufi kwawe kuzantera,” NW] ikuzo” (Zaburi 18:36). Igihe Dawidi yavugaga ko Yehova yicisha bugufi, yakoresheje ijambo ry’Igiheburayo rikomoka ku ijambo risobanurwa ngo “kunama.” Uretse ijambo “kwicisha bugufi,” hari andi magambo akomoka kuri iryo jambo, urugero nko “kwiyoroshya,” “kugwa neza,” no “kwishyira ku rwego rumwe n’abantu boroheje.” Bityo rero, Yehova yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi igihe yacaga bugufi kugira ngo agirane imishyikirano n’umuntu udatunganye Dawidi, kandi amukoreshe kugira ngo abe umwami umuhagarariye. Nk’uko amagambo abimburira Zaburi ya 18 abigaragaza, Yehova yarinze Dawidi kandi aramushyigikira, amukiza “amaboko y’abanzi be n’aya Sawuli.” Nanone Dawidi yari azi ko gukomera kose cyangwa icyubahiro yashoboraga kugira ari umwami, byaterwaga n’uko Yehova yicishaga bugufi akamufasha. Kuzirikana ibyo, byafashije Dawidi gukomeza kwicisha bugufi.

6 Bite se kuri twe? Yehova yahisemo kutwigisha ukuri, kandi ashobora kuba yaraduhaye inshingano zihariye mu muteguro we, cyangwa akaba yaradukoresheje mu buryo runaka ngo dusohoze ibyo ashaka. Ibyo byose byagombye gutuma twumva tumeze dute? Mbese ntitwagombye kwicisha bugufi? Ntitugomba se gushimira Yehova ko yicisha bugufi maze tukirinda kwishyira hejuru, kuko nta gushidikanya ibyo byaduteza amakuba?—Imigani 16:18; 29:23.

7, 8. (a) Ni gute Yehova yagaragaje kwicisha bugufi mu byo yagiriye Manase? (b) Ni mu buhe buryo Yehova na Manase badusigiye urugero tugomba gukurikiza mu birebana no kwicisha bugufi?

7 Yehova ntiyagaragaje umuco ukomeye wo kwicisha bugufi mu byo yagiye agirira abantu badatunganye gusa, ahubwo nanone yagaragaje ko yiteguye kubabarira abiyoroshya, ndetse akazamura abicisha bugufi akabashyira hejuru (Zaburi 113:4-7). Reka dufate urugero rw’Umwami Manase w’u Buyuda. Yakoresheje nabi umwanya w’icyubahiro yari afite wo kuba umwami, ateza imbere ugusenga kw’ikinyoma, kandi “akora ibibi byinshi imbere y’Uwiteka, aramurakaza” (2 Ngoma 33:6). Amaherezo Yehova yahannye Manase, arareka umwami wa Ashuri amukura ku ngoma. Manase ageze mu nzu y’imbohe, “yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere ye” ku buryo Yehova yamushubije ku ngoma i Yerusalemu, kandi “Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana” (2 Ngoma 33:11-13). Koko rero, kwicisha bugufi kwa Manase amaherezo kwashimishije Yehova, na we agaragaza kwicisha bugufi aramubabarira kandi yongera kumugira umwami.

8 Kuba Yehova yiteguye kubabarira, hamwe n’imyifatire yo kwicuza Manase yagize, bitwigisha amasomo y’ingenzi yo kwicisha bugufi. Twagombye guhora tuzirikana ko uburyo dufata abantu badukoshereje n’imyifatire tugira iyo dukoze icyaha, bishobora kugira ingaruka ku buryo Yehova adufata. Niba tuba twiteguye kubabarira abandi kandi tukemera amakosa yacu twicishije bugufi, dushobora kwiringira ko Yehova azatubabarira.—Matayo 5:23, 24; 6:12.

Icyubahiro cy’Imana gihishurirwa abicisha bugufi

9. Mbese kwicisha bugufi ni ikimenyetso kigaragaza intege nke? Sobanura.

9 Icyakora, ntitugomba kwibeshya ngo dutekereze ko kwicisha bugufi hamwe n’indi mico bifitanye isano, ari ikimenyetso kigaragagaza intege nke cyangwa korora ibibi. Nk’uko Ibyanditswe Byera bibigaragaza, Yehova yicisha bugufi ariko kandi iyo bibaye ngombwa agaragaza uburakari bukiranuka n’imbaraga ziteye ubwoba. Kubera ko Yehova yicisha bugufi, yita ku bantu biyoroshya mu buryo bwihariye, ariko abibone bo abamenyera kure (Zaburi 138:6). Ni gute Yehova yagiye yita mu buryo bwihariye ku bagaragu be bicisha bugufi?

10. Ni iki Yehova ahishurira abicisha bugufi nk’uko bigaragazwa mu 1 Abakorinto 2:6-10?

10 Iyo igihe Yehova yagennye cyageraga, kandi abinyujije ku buryo yahisemo bwo gushyikirana n’abantu, yahishuriraga abantu bicisha bugufi uko umugambi we uzagenda usohozwa. Ibyo bintu by’ikuzo, bikomeza guhishwa abantu b’abibone bishingikiriza ku bwenge bw’abantu, cyangwa imitekerereze yabo bakanga kuva ku izima (1 Abakorinto 2:6-10). Ariko abicisha bugufi bo, kuba basobanukiwe neza umugambi wa Yehova, bibatera kumuhesha ikuzo kubera ko baha agaciro ikuzo rihambaye afite.

11. Mu kinyejana cya mbere, ni gute bamwe bananiwe kwicisha bugufi, kandi se ni gute ibyo byabaguye nabi?

11 Mu kinyejana cya mbere, hari abantu benshi hakubiyemo n’abiyitaga Abakristo, batagaragaje kwicisha bugufi, maze ibyo intumwa Pawulo yabahishuriye ku birebana n’umugambi w’Imana birabagusha. Pawulo yabaye “intumwa ku banyamahanga” bidatewe n’ubwenegihugu bwe, amashuri yize, imyaka y’ubukuru cyangwa ibigwi byinshi by’imirimo myiza yakoze (Abaroma 11:13). Akenshi, abantu bafite imitekerereze y’isi babona ko ibyo ari ibintu bigaragaza uwo Yehova yagombye gukoresha (1 Abakorinto 1:26-29; 3:1; Abakolosayi 2:18). Nyamara Pawulo yari yaratoranyijwe na Yehova biturutse ku neza Ye yuje urukundo, n’umugambi We ukiranuka (1 Abakorinto 15:8-10). Abo Pawulo yise ‘intumwa zikomeye cyane’ hamwe n’abandi bamurwanyaga, banze kwemera Pawulo n’ukuntu yabafashaga gutekereza ku Byanditswe. Kuticisha bugufi kwabo byatumye batamenya uburyo buhambaye Yehova asohozamo umugambi we, kandi ngo babusobanukirwe. Ntituzigere na rimwe dusuzugura abo Yehova yahisemo gukoresha asohoza ibyo ashaka, cyangwa ngo tubagaragarize urwikekwe.—2 Abakorinto 11:4-6.

12. Ni gute urugero rwa Mose rugaragaza ko Yehova atonesha abicisha bugufi?

12 Ku rundi ruhande ariko, hari ingero nyinshi muri Bibiliya zigaragaza ukuntu abantu bicishaga bugufi, batoneshejwe bagahabwa umusogongero w’ikuzo ry’Imana. Mose wari “umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose,” yabonye ikuzo ry’Imana kandi agirana na yo ubucuti (Kubara 12:3). Uwo mugabo wicishaga bugufi wamaze imyaka 40 ari umushumba woroheje, bikaba bishoboka cyane ko imyinshi muri iyo myaka yayimaze mu Mwigimbakirwa wa Arabiya, yatoneshejwe byimazeyo n’Umuremyi we mu buryo bwinshi (Kuva 6:12, 30). Mose yashyigikiwe na Yehova aba umuvugizi w’ishyanga rya Isirayeli, n’umuyobozi waryo mukuru. Yivuganiranaga n’Imana ikamusubiza. Yabonye ‘ishusho y’Uwiteka’ mu iyerekwa (Kubara 12:7, 8; Kuva 24:10, 11). Abemeye uwo mugaragu wicishaga bugufi kandi wari uhagarariye Imana, na bo babonye imigisha. Mu buryo nk’ubwo, natwe tuzahabwa imigisha nitwemera umuhanuzi ukomeye uruta Mose, ari we Yesu, hamwe n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yashyizeho kandi tukabumvira.—Matayo 24:45, 46; Ibyakozwe 3:22.

13. Ni gute icyubahiro cya Yehova cyahishuriwe abashumba boroheje mu kinyejana cya mbere?

13 Ni ba nde babonye “ubwiza bw’Umwami burabagirana,” na marayika akabamenyesha inkuru nziza y’ivuka ry’‘Umukiza uzaba Kristo Umwami’? Si abayobozi b’idini b’abirasi cyangwa abantu bakomeye bari mu myanya yo hejuru, ahubwo ni abashumba boroheje “bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo” (Luka 2:8-11). Abo bantu ntibubahwaga cyane bitewe n’ubuhanga bwabo hamwe n’ibintu bihambaye bakoze. Nyamara ni bo Yehova yabonye, kandi ni bo yahisemo kubanza kumenyesha ko Mesiya yavutse. Koko rero, Yehova ahishurira icyubahiro cye abantu bicisha bugufi kandi bamutinya.

14. Ni iyihe migisha Imana iha abicisha bugufi?

14 Izo ngero zitwigisha iki? Zitugaragariza ko Yehova atonesha abicisha bugufi, akaba ari na bo amenyesha umugambi we bakawusobanukirwa. Ahitamo abantu bashobora kuba batujuje ibyo abantu bamwe basaba, akaba ari bo akoresha amenyesha abandi umugambi we w’ikuzo. Ibyo byagombye gutuma dukomeza kwiyambaza Yehova, Ijambo rye ry’ubuhanuzi n’umuteguro we kugira ngo tubone ubuyobozi. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azakomeza kumenyesha abagaragu be bicisha bugufi, uko umugambi we w’ikuzo ugenda usohozwa. Umuhanuzi Amosi yagize ati “ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora, itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.”—Amosi 3:7.

Itoze kwicisha bugufi, maze urebe ngo Imana iragutonesha

15. Kuki tugomba gushyiraho imihati kugira ngo dukomeze kwicisha bugufi, kandi se ni gute ibyo bigaragarira mu rugero rw’Umwami Sawuli wa Isirayeli?

15 Kugira ngo Imana idutoneshe kandi ihore idutonesha, tugomba gukomeza kwicisha bugufi. Iyo umuntu yicisha bugufi ntibivuga ko azahora yicisha bugufi. Umuntu ashobora gutakaza umuco wo kwicisha bugufi agatangira kwibona no kwishyira hejuru, bigatuma arengera kandi agahura n’amakuba. Sawuli, ari we mwami wa mbere wa Isirayeli wasizwe, ni ko yabigenje. Igihe yatoranywaga bwa mbere, ‘yarigayaga’ (1 Samweli 15:17). Ariko kandi, amaze gutegeka imyaka ibiri gusa, yakoze igikorwa cy’ubwibone. Yasuzuguye gahunda Yehova yari yarashyizeho y’uko umuhanuzi Samweli ari we wagombaga gutamba ibitambo, arangije afindafinda yisobanura impamvu yatambye ibitambo we ubwe (1 Samweli 13:1, 8-14). Iyo yari intangiriro y’ibikorwa byinshi byagaragaje mu buryo budasubirwaho ko atari acyicisha bugufi. Ibyo byatumye Imana imukuraho umwuka wayo kandi ntiyamwemera, amaherezo biza no gutuma apfa urupfu rusuzuguritse (1 Samweli 15:3-19, 26; 28:6; 31:4). Isomo tugomba kuvanamo ririgaragaza: tugomba gushyiraho imihati kugira ngo dukomeze kwicisha bugufi, tuganduka kandi twikuramo igitekerezo cyose cyo kumva ko turi abantu bakomeye, bityo tukirinda ibikorwa by’ubwibone byatuma Yehova atatwemera.

16. Ni mu buhe buryo gutekereza ku mishyikirano dufitanye na Yehova na bagenzi bacu, bishobora kudufasha kwitoza kwicisha bugufi?

16 N’ubwo kwicisha bugufi bitavugwa mu rutonde rw’imbuto z’umwuka w’Imana, ni umuco Imana igaragaza, kandi natwe twagombye kwitoza kuwugaragaza (Abagalatiya 5:22, 23; Abakolosayi 3:10, 12). Kubera ko ufitanye isano n’imitekerereze yacu, ni ukuvuga uko twibona n’uko tubona abandi, kwitoza kwicisha bugufi bisaba gushyiraho imihati tutajenjetse. Gutekereza ku mishyikirano dufitanye na Yehova n’iyo dufitanye na bagenzi bacu, bishobora kudufasha gukomeza kwicisha bugufi. Dukurikije uko Imana ibona ibintu, abantu bose badatunganye bameze nk’ubwatsi bubisi bukura hanyuma bukaraba bukuma. Abantu bameze nk’ubuzikira cyangwa ibihore, ibi byo mu gisambu (Yesaya 40:6, 7, 22). Mbese icyatsi gifite impamvu yo kwibona ngo ni uko gusa gisumba ibindi byatsi ho gato? Mbese igihore gifite impamvu yo kwivuga ibigwi ngo ni uko gusa gishobora gusimbuka kikarusha ibindi bihore ho gato? Ibyo byaba ari ubupfu rwose kinabitekereje. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yibukije Abakristo bagenzi be ati “mbese ni nde wabatandukanije n’abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk’abatagihawe” (1 Abakorinto 4:7)? Gutekereza ku mirongo nk’iyo ya Bibiliya bishobora kudufasha kwitoza kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi.

17. Ni iki cyafashije umuhanuzi Daniyeli kwitoza kwicisha bugufi, kandi se ni iki cyadufasha kumwigana?

17 Umuhanuzi w’Umuheburayo Daniyeli, Imana yamwise ‘umugabo ukundwa cyane’ kubera ko ‘yicishaga bugufi’ (Daniyeli 10:11, 12). Ni iki cyafashije Daniyeli kwitoza kwicisha bugufi? Mbere na mbere, Daniyeli yagaragaje ko yishingikirizaga kuri Yehova mu buryo bwuzuye, iteka akamwiyambaza mu isengesho (Daniyeli 6:11, 12). Byongeye kandi, Daniyeli yagiraga umwete wo kwiyigisha Ijambo ry’Imana kandi akabikora abitewe n’intego zikwiriye, ibyo bikaba byaramufashije gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku mugambi w’Imana w’ikuzo. Nanone yabaga yiteguye kwemera amakosa ye atari ay’ubwoko bwe gusa. Kandi yashishikazwaga by’ukuri no gushyira imbere gukiranuka kw’Imana atari ukwe (Daniyeli 9:2, 5, 7). Mbese dushobora kuvana isomo ku rugero ruhebuje Daniyeli yadusigiye, kandi tukihatira kwitoza kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi mu mibereho yacu yose?

18. Ni ikihe cyubahiro abicisha bugufi muri iki gihe bahishiwe?

18 Mu Migani 22:4 hagira hati “uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.” Koko rero, Yehova atonesha abicisha bugufi, ibyo bigatuma bagira icyubahiro n’ubugingo. Haburaga gato gusa ngo umwanditsi wa zaburi Asafu areke umurimo yakoreraga Imana, ariko nyuma yaho aza kwemera ko Yehova akosora imitekerereze ye, maze yiyemerera yicishije bugufi ati “uzanyoboza ubwenge bwawe, kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro” (Zaburi 73:24). Byifashe bite muri iki gihe? Ni ikihe cyubahiro abicisha bugufi bahishiwe? Uretse no kuba muri iki gihe Yehova abatonesha kandi akabaha imigisha, bashobora gutegerezanya amatsiko igihe bazabona isohozwa ry’amagambo yahumetswe y’Umwami Dawidi agira ati “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.” Ibyo ni ibyiringiro by’igihe kizaza bihebuje rwose!—Zaburi 37:11.

Mbese uribuka?

• Ni mu buhe buryo Sitefano ari urugero rw’umuntu wicishaga bugufi Yehova yahishuriye icyubahiro cye?

• Ni mu buhe buryo Yehova Imana yagaragaje kwicisha bugufi?

• Ni izihe ngero zigaragaza ko Yehova ahishurira icyubahiro cye abicisha bugufi?

• Ni gute urugero rwa Daniyeli rudufasha kwitoza kwicisha bugufi?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 12]

Yari yaramaramaje mu byo yemeraga, ariko yicisha bugufi

Mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya (ubu bitwa Abahamya ba Yehova) ryabereye i Cedar Point, Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1919, J. F. Rutherford wari ufite imyaka 50, akaba ari na we icyo gihe wayoboraga umurimo, yemeye yishimye gukora akazi ko kujya atwaza abari baje mu ikoraniro ibikapu, akajya kubereka ibyumba byabo. Ku munsi wa nyuma w’ikoraniro, yatanze disikuru yashishikaje abantu 7.000 bari bateranye yarimo amagambo agira ati “muri ba ambasaderi b’Umwami w’abami, mutangariza abantu . . . ubwami bw’ikuzo bw’Umwami wacu.” N’ubwo umuvandimwe Rutherford yavugaga ashimikiriye ibyo yemeraga, akaba yari azwiho kuvugana imbaraga kandi nta guteshuka ku byo yemeraga ko ari ukuri, yanicishirizaga bugufi by’ukuri imbere y’Imana, akenshi ibyo bikumvikanira mu masengesho ye yo ku isomo ry’umunsi kuri Beteli.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Sitefano yari azi neza cyane Ibyanditswe, ariko yatangaga ibiribwa yicishije bugufi

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Manase yicishije bugufi bishimisha Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ni iki cyatumye Daniyeli aba ‘umugabo ukundwa cyane’?