Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki gituma ubuzima bugira intego nyakuri?

Ni iki gituma ubuzima bugira intego nyakuri?

Ni iki gituma ubuzima bugira intego nyakuri?

IGIHE umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ufite imyaka 17 witwa Jesse bamubazaga intego y’ubuzima iyo ari yo, yarashubije ati “ni ukwishimisha uko bishoboka kose ukiriho.” Suzie we si uko yabibonaga. Yagize ati “nemera ntashidikanya ko umuntu ku giti cye ari we wishyiriraho intego y’ubuzima bwe.”

Mbese waba warigeze kwibaza ibihereranye n’intego y’ubuzima? Mbese haba hariho umugambi umwe ureba abantu bose? Cyangwa Suzie wemeje ko umuntu ku giti cye ari we wihitiramo intego y’ubuzima bwe yavuze ukuri? N’ubwo abantu bageze ku iterambere rihambaye, muri kamere yacu twifuza kugira ubuzima bufite intego. Hafi ya twese hari igihe kigera tukibaza tuti “kuki turi ku isi?”

Abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe na bo bagerageje gusubiza icyo kibazo. Bageze ku ki? Porofeseri David P. Barash wigisha ibihereranye n’inyamaswa hamwe n’imyifatire n’imitekerereze y’abantu yagize ati “kubaho ubwabyo nta ntego bifite muri gahunda y’ubwihindurize.” Abahanga mu binyabuzima bigisha iby’ubwihindurize bavuga ko ibinyabuzima bikiriho biba bifite intego imwe gusa: kubaho no kororoka. Bityo, Porofeseri Barash agira ati “mu isanzure ry’ikirere ritagira intego kandi rititaye ku bantu, umuntu ni we ugomba kwirwariza agaha ubuzima bwe intego akurikije uko abyumva ndetse n’ibyo ateganya gukora.”

Aho twashakira intego y’ubuzima

None se koko nta yindi ntego y’ubuzima bwacu uretse gukora ibyo buri wese muri twe yishakiye? Aho kugira ngo tubungere mu isi itagira intego cyangwa umugambi, Bibiliya yaduhishuriye ko turi ku isi kubera impamvu runaka. Ntitwapfuye kubaho gutya gusa bitewe n’impanuka yabaye mu kirere. Tubwirwa ko Umuremyi yabanje gutegura isi igihe cy’imyaka myinshi cyane mbere y’uko abantu baza kuyibamo. Nta kintu cyabayeho ku bw’impanuka. Imana yakoze ku buryo ibintu byose biba “byiza cyane” (Itangiriro 1:31; Yesaya 45:18). Kubera iki? Ni ukubera ko yaremye umuntu imufitiye umugambi.

Igishimishije ariko, Imana ntiyateganyije mbere y’igihe ibigomba kuzaba kuri buri muntu, byaba biyiturutseho cyangwa se biturutse ku miterere runaka y’ibinyabuzima. N’ubwo imiterere y’ingirabuzimafatizo twarazwe n’ababyeyi bacu itugiraho ingaruka, ahanini ni twe dutegeka ibikorwa byacu. Twese dufite umudendezo wo kubaho uko dushaka.

Ariko n’ubwo buri wese ashobora kwihitiramo icyo akora mu buzima bwe, kwirengagiza Umuremyi mu migambi yacu byaba ari ikosa. Mu by’ukuri, hari benshi babonye ko kugira imibereho ifite intego n’umugambi bishingiye ku mishyikirano tugirana n’Imana. Isano ry’ingenzi riri hagati y’Imana n’intego yacu mu buzima, rigaragarira neza mu izina ryayo bwite; turifashe uko ryakabaye rikaba risobanura ngo “Ituma bibaho” (Yesaya 12:2; Yeremiya 16:21). Ni ukuvuga ko ikomeza kugenda isohoza ibyo yasezeranyije byose kandi buri gihe ikagera ku ntego zayo (Kuva 3:14; Yesaya 55:10, 11). Bitekerezeho nawe. Izina Yehova riduha twese igihamya cy’uko ari we Soko y’ikirenga kandi ihoraho y’umugambi ufite ireme.

Kumenya gusa ko Umuremyi ariho bigira ingaruka zikomeye ku kuntu umuntu abona ubuzima. Linet ufite imyaka 19 agira ati “iyo ndeba ibintu bitangaje Yehova yaremye ndetse n’intego zabyo, binyereka ko nanjye hari impamvu yatumye ndemwa.” Amber yongeraho ati “iyo abantu bibaza niba Imana iriho koko, biranshimisha cyane kuba jyewe mbizi. Igihamya cy’uko Yehova ariho kigaragarira mu bintu yaremye” (Abaroma 1:20). Birumvikana ko kumenya ko Yehova ariho gusa nta ho bihuriye no kugirana na we imishyikirano ifite ireme.

Kugirana ubucuti n’Imana

Nanone kuri iyi ngingo Bibiliya ishobora kudufasha. Ibice byayo bibanza biduha igihamya gifatika kigaragaza ko Yehova Imana ari Umubyeyi wuje urukundo. Urugero, ntiyaremye Adamu na Eva maze ngo areke kubasobanurira uwo ari we. Ahubwo yashyikiranaga na bo buri gihe. Ntiyabatereranye muri Edeni ngo biyobore maze ngo we akomeze gukurikirana izindi nyungu ze bwite. Ahubwo yaberetse inzira ikwiriye yatuma babaho neza. Yabahaye umurimo utera kunyurwa bagombaga gukora, kandi ashyiraho gahunda ihoraho yo kubigisha (Itangiriro 1:26-30; 2:7-9). Mbese ibyo si byo nawe wakwitega ku mubyeyi ufite ubushobozi kandi urangwa n’urukundo? Noneho tekereza ku cyo ibyo bisobanura. Danielle agira ati “kumenya ko Yehova yaremye isi, natwe akaduha ubushobozi bwo kwishimira ibyo yaremye, byanyeretse ko yifuza ko twagira umunezero.”

Ikiruta byose, kimwe n’umubyeyi mwiza wese, Yehova yifuza kugirana n’abana be bose imishyikirano yihariye. Ni yo mpamvu mu Byakozwe 17:27 hagira hati ‘ntari kure y’umuntu wese muri twe.’ Ibyo kubimenya bitwungura iki? Uwitwa Amber agira ati “kumenya Yehova byampaye icyizere cy’uko nta na rimwe mba ndi jyenyine. Mu mimerere iyo ari yo yose mba nzi ko mfite uwo nitabaza.” Ikindi kandi, uko uzagenda umenya Yehova uzabona ko ari mwiza, arangwa no kugira neza n’ubutabera. Ushobora kumwishingikirizaho. Jeff agira ati “igihe Yehova yari amaze kuba incuti yanjye magara, namenye ko nta wundi wagira icyo amarira uretse we.”

Ikibabaje ariko, ni uko Yehova yagiye aharabikwa cyane. Abantu bagiye bashinja Yehova ko ari we nyirabayazana w’imibabaro y’abantu n’ibibazo byose biterwa n’abayoboke b’amadini. Amwe mu mahano y’agahomamunwa yabayeho mu mateka y’abantu ni we yagiye yitirirwa. Ariko mu Gutegeka 32:4, 5 habisobanura hagira hati ‘ingeso ze zose ni izo gukiranuka. Bariyononnye ntibakiri abana be, ni ikizinga kuri bo.’ Ku bw’ibyo rero, tugomba kwigenzurira tukamenya ukuri kw’ibintu.—Gutegeka 30:19, 20.

Umugambi w’Imana usohozwa

Ariko kandi, n’iyo twagira dute nta kintu gishobora kuburizamo umugambi Imana ifitiye isi ndetse n’abantu. N’ubundi se ko ari yo Muremyi! None se uwo mugambi ni uwuhe? Yesu Kristo yawuvuzeho mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi igihe yagiraga ati “hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi.” Nyuma y’aho yamenyesheje intumwa ye Yohana ko Imana yiyemeje “kurimbura abarimbura isi” (Matayo 5:5; Ibyahishuwe 11:18). Kubera ko Yesu yari kumwe n’Imana igihe cy’irema, azi ko kuva kera yari ifite umugambi w’uko umuryango w’abantu batunganye watura iteka ryose muri paradizo yo ku isi (Itangiriro 1:26, 27; Yohana 1:1-3). Kandi Imana ntihinduka (Malaki 3:6). Ibitwizeza igira iti “ni ukuri ni uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.”—Yesaya 14:24.

Muri iki gihe turimo, Yehova yatangiye gushyiraho imfatiro z’umuryango wunze ubumwe udashingiye ku mururumba n’ubwikunde bigaragara mu batuye isi, ahubwo ushingiye ku rukundo dukunda Imana na bagenzi bacu (Yohana 13:35; Abefeso 4:15, 16; Abafilipi 2:1-4). Ni umuryango ugizwe n’abantu bawujemo ku bushake, bashishikarira kugira amajyambere, kandi bahuriye ku ntego imwe yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bugiye kuza, mbere y’uko imperuka y’iyi si iza (Matayo 24:14; 28:19, 20). Mu bihugu bisaga 230, ubu hari Abakristo basaga miriyoni esheshatu basenga Imana bunze ubumwe, bibumbiye mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe barangwa n’urukundo.

Ha ubuzima bwawe intego

Niba wifuza ko ubuzima bwawe bugira intego, wagombye kumenya rwose ko guhera ubu Yehova agutumirira kwifatanya n’ubwoko bwe, ari ryo ‘shyanga rye rikiranuka’ (Yesaya 26:2). Ariko ushobora kwibaza uti ‘mbese imibereho y’abagize uwo muryango w’Abakristo imeze ite? Naba se nifuza kuba umwe muri bo?’ Umva icyo bamwe mu rubyiruko bavuze:

Quentin: “Mu itorero ni ho nikinga iyi si. Kumenya ko Yehova agira uruhare mu mibereho yanjye, bimfasha kubona ko ariho kandi ko ashaka ko nagira ibyishimo.”

Jeff: “Mu itorero ni ho hantu heza cyane nshobora gushakira inkunga. Abavandimwe banjye na bashiki banjye baba biteguye kunyunganira no kunshimira. Mu by’ukuri ni bo bene wacu.”

Linet: “Ibyishimo ngira iyo mbonye umuntu witabira ukuri kwa Bibiliya ndetse agafata umwanzuro wo gukorera Yehova nta cyo nabinganya. Ibyo biranshimisha cyane mu buzima bwanjye.”

Cody: “Iyo ntagira Yehova, imibereho yanjye ntiyari kugira ireme. Nagombaga kujarajara nshakisha ibyanshimisha nk’uko benshi babigenza, ariko nta cyo nari kugeraho. Ahubwo Yehova yampaye igikundiro kidasanzwe cyo kugirana na we imishyikirano, bituma ngira ubuzima bufite intego.”

None se kuki utakwigenzurira? Uzibonera ko niwegera Umuremyi wawe Yehova Imana, ubuzima bwawe na bwo buzagira intego nyakuri.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Kugirana imishyikirano n’Imana bituma tugira ubuzima bufite intego

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 29 yavuye]

NASA photo