Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twabeshejweho n’imbaraga za Yehova

Twabeshejweho n’imbaraga za Yehova

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twabeshejweho n’imbaraga za Yehova

BYAVUZWE NA ERZSÉBET HAFFNER

Tibor Haffner amaze kumva ko bari bantegetse kuva muri Tchécoslovaquie yarambwiye ati “sinzemera ko bakwirukana mu gihugu.” Hanyuma yongeyeho ati “niba ubyemera, tuzashyingiranwa, kandi uzagumana nanjye iteka ryose.”

KU ITARIKI ya 29 Mutarama 1938, hashize ibyumweru bike gusa ndambagijwe mu buryo butunguranye, nashyingiranywe na Tibor, umuvandimwe w’Umukristo wabanje kubwiriza umuryango wanjye. Uwo mwanzuro ntiwari woroshye. Ni bwo nari ncyuzuza imyaka 18, kandi kubera ko nari umubwiriza w’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova, nifuzaga gukoresha imyaka y’ubuto bwanjye mu murimo w’Imana gusa. Nararize, ndasenga. Maze gutuza, ni bwo nabonye ko ibyo Tibor yansabye byari birenze kuba igikorwa cy’ineza gusa, kandi numvise nshaka kubana n’uwo mugabo wankundaga by’ukuri.

Ariko se kuki bashakaga kunyirukana mu gihugu? Nawe se, nabaga mu gihugu cyirataga ko kigendera kuri demokarasi kandi ko gitanga umudendezo w’idini! Yewe, ndabona aho bigeze ngomba kubabwira imimerere nakuriyemo.

Navutse ku itariki ya 26 Ukuboza 1919, mvukira mu mudugudu wa Sajószentpéter ho muri Hongiriya, ku birometero 160 uvuye iburasirazuba bw’i Budapest. Ababyeyi banjye bari abayoboke ba Kiliziya Gatolika ya Kigiriki. Ikibabaje ariko, papa yapfuye ntaravuka. Bidatinze, mama yashakanye n’umugabo w’umupfakazi wari ufite abana bane, maze twimukira i Lučenec, umujyi mwiza wo mu cyahoze ari Tchécoslovaquie. Muri iyo myaka, kuba mu muryango w’abana badahuje ababyeyi ntibyari byoroshye. Kubera ko ari jye wari muto mu bana batanu, numvaga nsa n’aho ntari uwo muri urwo rugo. Ubukungu bwari bwifashe nabi, kandi sinagize ubukene bw’ibintu by’ubutunzi gusa, ahubwo nanabuze urukundo n’impuhwe za kibyeyi abana bagombye kubona.

Mbese hari umuntu uzi igisubizo?

Igihe nari mfite imyaka 16, nibazaga ibibazo bikomeye byambuzaga amahwemo. Nasomye amateka y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose nshishikaye cyane, kandi natangajwe cyane n’ubwicanyi bwose bwakozwe n’ibihugu byitwaga ko byateye imbere n’abaturage babyo biyita Abakristo. Uretse n’ibyo kandi, nabonaga ukuntu ibihugu byose byongera abasirikare. Muri ibyo byose, nta cyari gihuje n’ibyo nize mu kiliziya ku birebana no gukunda bagenzi bacu.

Ubwo rero nagiye kureba umupadiri wo muri kiliziya Gatolika y’i Roma, ndamubaza nti “ni irihe tegeko ryagombye kutugenga twebwe Abakristo, mbese tujye ku rugamba twice bagenzi bacu, cyangwa tugomba kubakunda?” Icyo kibazo cyaramurakaje, ansubiza ko yigishaga ibyo yabwirwaga n’abamukuriye. Ni na ko byagenze ubwo najyaga kureba umupasiteri wo mu bayoboke ba Calvin, n’igihe najyaga kureba rabi w’Umuyahudi nkababaza icyo kibazo. Bose nta wigeze ampa igisubizo, ahubwo wasangaga batangazwa gusa n’icyo kibazo cyanjye kidasanzwe. Amaherezo nagiye kureba umupasiteri wo mu Baluteriyani. Yararakaye, ariko mbere y’uko mva iwe, yaravuze ati “niba koko ushaka kubimenya, jya kubaza Abahamya ba Yehova.”

Nagerageje gushaka Abahamya ba Yehova ariko ndababura. Hashize iminsi mike nyuma y’aho, ubwo nari ntashye mvuye ku kazi, nabonye urugi rukinguye ariko rutarangaye. Umusore w’uburanga yasomeraga mama Bibiliya. Nahise ntekereza nti ‘uriya agomba kuba ari we pe, uriya ni Umuhamya wa Yehova!’ Twahaye ikaze iwacu mu nzu uwo musore witwaga Tibor Haffner, mubaza bya bibazo byanjye. Aho kugira ngo asubize akurikije uko abyumva, yanyeretse ikimenyetso Bibiliya ivuga ko kiranga Abakristo b’ukuri, anyereka n’icyo Bibiliya ivuga ku bihe twarimo.—Yohana 13:34, 35; 2 Timoteyo 3:1-5.

Mu mezi make gusa, ntaruzuza imyaka 17, narabatijwe. Numvaga buri wese agomba kumva uko kuri kw’agaciro kenshi, nari narabonye binduhije cyane. Natangiye umurimo wo kubwiriza igihe cyose, ibyo bikaba bitari byoroshye na busa muri Tchécoslovaquie yo mu myaka ya za 30. N’ubwo umurimo wacu wari wemewe n’amategeko, abantu baraturwanyaga cyane bohejwe n’abayobozi b’amadini.

Dutangira gutotezwa

Umunsi umwe mu mpera z’umwaka wa 1937, nari ndi kumwe na mushiki wacu w’Umukristo tubwiriza mu mudugudu wo hafi ya Lučenec. Bidatinze baradufashe batujyana muri gereza. Umurinzi wa gereza yaratubwiye ati “mwe muzagwa hano” ahita akubitaho urugi rwa kasho ararufunga.

Byageze nimugoroba batuzaniye abandi bantu bane muri kasho twarimo. Twatangiye kubahumuriza kandi turababwiriza. Baratuje, maze ijoro ryose turara tubagezaho ukuri kwa Bibiliya.

Bukeye bwaho i saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, umurinzi yarampamagaye nsohoka mu kasho. Nasize mbwiye mugenzi wanjye nti “tuzongera guhurira mu Bwami bw’Imana.” Namusabye kuzambwirira abo mu muryango wanjye uko byagenze we naramuka arokotse. Narasenze bucece maze nkurikira uwo murinzi. Yanjyanye mu nzu yabagamo yari iri mu kigo cya gereza. Yaravuze ati “mfite ibibazo nshaka kukubaza wa gakobwa we. Ejo nimugoroba waravuze ngo izina ry’Imana ni Yehova. Wanyereka aho byanditse muri Bibiliya?” Mbega ukuntu byantunguye kandi bikanduhura! Yazanye Bibiliya ye mwerekera hamwe n’umugore we aho izina Yehova riri. Yambajije ibindi bibazo byinshi bisa n’ibyo twari twaraye tuganira na ba bagore bane twari dufunganywe. Ibisubizo namuhaye byaramunyuze, maze abwira umugore we ngo adushakire icyo gusamura jye na mugenzi wanjye.

Hashize iminsi mike nyuma y’aho, twararekuwe, ariko umucamanza yafashe icyemezo cy’uko nagombaga kuva muri Tchécoslovaquie kubera ko nari Umunyahongiriya. Nyuma y’ibyo rero, ni bwo Tibor Haffner yansabye kumubera umugore. Twarashyingiranywe, maze nimukira mu nzu y’ababyeyi be.

Ibitotezo bikaza umurego

Tumaze gushyingiranwa, twakomeje gukorera hamwe umurimo wo kubwiriza, n’ubwo Tibor yari afite n’izindi nshingano mu muteguro. Hasigaye iminsi mike gusa ngo ingabo za Hongiriya zigere mu mujyi wacu mu kwezi k’Ugushyingo 1938, umuhungu wacu Tobor Jr. yaravutse. Ubwo mu Burayi, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari yegereje cyane. Igice kinini cya Tchécoslovaquie cyari cyarigaruriwe na Hongiriya, bituma Abahamya ba Yehova bari batuye mu turere twigaruriwe batotezwa cyane.

Ku itariki ya 10 Ukwakira 1942, Tibor yavuye imuhira agiye mu mujyi wa Debrecen guhura n’abandi bavandimwe. Icyakora icyo gihe bwo ntiyagarutse imuhira. Nyuma y’aho yansobanuriye uko byagenze. Aho kugira ngo ahasange abavandimwe, hari abapolisi bambaye imyenda y’abakozi basanzwe, babategerereje ku kiraro aho inama y’abavandimwe yagombaga kubera. Bari bategereje umugabo wanjye na Pál Nagypál, kuko ari bo ba nyuma bari batarahagera. Abapolisi babajyanye ku biro byabo, babakuyemo inkweto babakubita inkoni mu birenge kugeza ubwo bataye ubwenge bitewe n’ububabare.

Hanyuma babategetse kwambara inkweto bagahagarara. N’ubwo bari bafite ubwo bubabare bwose, bategetswe kujya aho gari ya moshi ihagarara. Abapolisi bazanye undi mugabo umutwe uhambiriye hose ku buryo atashoboraga kureba neza. Uwo yari umuvandimwe András Pilling, na we wari wavuye imuhira aje muri iyo nama y’abavandimwe. Umugabo wanjye bamutwaye muri gari ya moshi ajya gufungirwa mu mujyi wa Alag, uri hafi ya Budapest. Umwe mu barinzi wabonye ukuntu bari bakubise ibirenge bya Tibor, yamubwiye amukina ku mubyimba ati “mbega ukuntu hariho abantu b’abagome! Humura, turakuvura.” Abandi barinzi babiri batangiye gukubita Tibor ibirenge, amaraso atungereza hose. Nyuma y’iminota mike yataye ubwenge, ntiyagira icyo yongera kumva.

Mu kwezi kwakurikiyeho, Tibor n’abandi bavandimwe na bashiki bacu basaga 60 bajyanywe mu rukiko. Abavandimwe András Bartha, Dénes Faluvégi na János Konrád, bakatiwe urwo gupfa banyonzwe. Umuvandimwe András Pilling yakatiwe gufungwa burundu, naho umugabo wanjye akatirwa igifungo cy’imyaka 12. Baregwaga ibihe byaha? Umushinjacyaha yabashinje ubugambanyi, kwanga kuba abasirikare, ubutasi, no gusebya kiliziya yera cyane. Ibihano by’urupfu nyuma y’aho byahinduwemo gufungwa burundu.

Nkurikira umugabo wanjye

Hashize iminsi ibiri Tibor avuye imuhira agiye mu nama y’i Debrecen, nari nabyutse kare mbere ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ntera ipasi. Ngiye kumva, numva umuntu akomanze ku rugi aruhonda cyane. Naratekereje nti ‘bahageze.’ Abapolisi batandatu binjiye mu nzu bamenyesha ko bari bahawe uburenganzira bwo gusaka. Abari bari mu nzu bose barafashwe bajyanwa ku biro by’abapolisi, n’umwana wacu w’imyaka itatu na we baramujyanye. Uwo munsi bahise batwimurira muri gereza y’i Pétervására muri Hongiriya.

Ngezeyo nagize umuriro mwinshi cyane, maze bantandukanya n’izindi mfungwa. Maze koroherwa, abasirikare babiri baje muri kasho yanjye, batangira kunsiganira. Umwe aravuga ati “tugomba kumurasa! Ngiye kumurasa!” Ariko undi we yashakaga kubanza kureba niba nzakira mbere y’uko bagira icyo bakora. Narabinginze ngo bandeke nkomeze kubaho. Amaherezo basohotse muri kasho yanjye baragenda, nshimira Yehova ko yamfashije.

Abarinzi bari bafite uburyo bwihariye bwo kuduhata ibibazo. Bantegetse kubika inda hasi, bantsindagira ibitambaro mu kanwa, banzirika amaguru n’amaboko, batangira kunkubita kugeza igihe mviriye amaraso. Barekeraga aho kunkubita iyo umwe mu basirikare yavugaga ko ananiwe. Bambajije abo umugabo wanjye yagomba guhura na bo umunsi afatwa. Nanze kubabwira, bityo bakomeje kunkubita bamara iminsi itatu yose. Ku munsi wa kane, banyemereye kujyana umwana wanjye nkamushyira mama. Nahetse umwana wanjye ku mugongo wariho ibisebe, nkora urugendo rw’ibirometero 13 mu mbeho nyinshi, ibintu byose byabaye barafu, njya aho bategera gari ya moshi. Aho ngaho nafashe gari ya moshi yangejeje imuhira, ariko nagombaga kugaruka muri gereza uwo munsi.

Nakatiwe gufungwa imyaka itandatu muri gereza y’i Budapest. Ngeze muri iyo gereza, namenye ko Tibor na we ari ho yari afungiwe. Mbega ukuntu twishimye igihe batwemereraga kuvugana, n’ubwo gusa twavuganaga iminota mike turi mu ruzitiro rw’ibyuma! Twembi twumvise Yehova adukunda, kandi ibyo bihe by’agaciro byaradukomeje. Mbere y’uko twongera guhura, twese twanyuze mu bigeragezo biteye ubwoba, incuro nyinshi tukagenda turusimbuka ku ka burembe.

Mfungirwa muri gereza zitandukanye

Twebwe Abakristokazi twageraga kuri 80 tubyiganira muri kasho imwe ntoya. Twifuzaga cyane ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, ariko kwinjiza ikintu icyo ari cyo cyose muri gereza byasaga n’ibidashoboka. Mbese hari ikintu twashoboraga kubona muri gereza? Reka mbabwire uko twabigenje. Nemeye kujya ndoda amasogisi y’abayobozi ba gereza yacitse. Mu isogisi rimwe nashyizemo agapapuro nsaba nomero ya Bibiliya mu bubiko bw’ibitabo bya gereza. Kugira ngo hatazagira udukeka amababa, nongeyeho nomero z’ibindi bitabo bibiri.

Ku munsi wakurikiye, nabonye ikirundo cy’amasogisi kivuye ku bayobozi ba gereza. Mu isogisi rimwe harimo igisubizo. Hanyuma nahaye umurinzi izo nomero musaba kunshakira ibyo bitabo. Mbega ukuntu twishimye igihe twabonaga ibyo bitabo harimo na Bibiliya! Ibindi bitabo twabisubizaga nyuma ya buri cyumweru, ariko Bibiliya twarayigumanaga. Iyo abarinzi bayibazaga, buri gihe twarababwiraga tuti “ni igitabo kinini, kandi buri wese ashaka kugisoma.” Nguko uko twashoboye gukomeza gusoma Bibiliya.

Umunsi umwe umusirikare mukuru yantumije mu biro bye. Yasaga n’ufite ikinyabupfura kidasanzwe.

Yarambwiye ati “Madamu Haffner, ngufitiye inkuru nziza. Ushobora gutaha. Wenda nk’ejo. Ndetse n’uyu munsi birashoboka, nihaboneka gari ya moshi.”

Naramushubije nti “ibyo ni byiza cyane.”

Arambwira ati “birumvikana ko ari byiza cyane. Dore ufite umwana, kandi ndibwira ko ushaka kumurera.” Hanyuma yongeyeho ati “banza ushyire umukono kuri uru rwandiko.”

Naramubajije nti “ni urw’iki?”

Ni ko kumbwira ati “ibyo ntibigutere ikibazo. Wowe shyiraho umukono gusa ubundi witahire.” Hanyuma yarambwiye ati “nugera imuhira nakubwira iki, uzakore icyo ushaka cyose. Ariko ubu, ugomba gusinyira ko uretse kuba Umuhamya wa Yehova.”

Nahise nsubira inyuma ndamuhakanira nshikamye.

Ambwira anyuka inabi anyirukana ati “ni akazi kawe uzagwa hano.”

Muri Gicurasi 1943, nimuriwe mu yindi gereza y’i Budapest, nyuma y’aho twimurirwa mu mudugudu wa Márianosztra, aho twabaga mu kigo cy’abihaye Imana tubana n’ababikira bagera kuri 70. N’ubwo twahuye n’inzara n’ibindi bizazane, twari dushishikajwe no kubagezaho ibyiringiro byacu. Umwe muri abo babikira yashimishijwe n’ubutumwa twabagezagaho, maze aravuga ati “ibyo bintu ni byiza cyane. Nari ntarigera numva ibintu nk’ibyo. Rwose mumbwire byinshi kurushaho.” Twamubwiye iby’isi nshya, n’imibereho ishimishije cyane izaba ihari. Mu gihe twari tukivugana, mameya yaraje. Uwo mubikira wari ushimishijwe bahise bamujyana, bamwambika ubusa batangira kumukubita cyane ibiboko. Ubwo twongeraga guhura, yaratwinginze ati “rwose munsengere Yehova azankize amvane aha hantu. Nanjye ndashaka kuba Umuhamya wa Yehova.”

Hanyuma twajyanywe muri gereza ya kera yo mu mujyi wa Komárom wubatswe ku ruzi rwa Danube, ku birometero 80 iburengerazuba bwa Budapest. Ubuzima bwaho bwari buteye ubwoba. Nk’uko byagendekeye abandi bashiki bacu, narwaye tifusi ndaremba cyane, nkajya nduka amaraso, ndazahara cyane. Nta miti twari dufite, kandi natekereje ko noneho birangiye. Ariko nyuma y’aho, abayobozi ba gereza bashakaga umuntu wajya abafasha mu biro. Bashiki bacu bavuze izina ryanjye. Nguko uko nahawe imiti, maze ndoroherwa.

Nongera guhura n’umuryango wanjye

Igihe ingabo z’Abasoviyeti zasatiraga ziturutse iburasirazuba, badutegetse kwimukira iburengerazuba. Kubasobanurira ibintu byose biteye ubwoba twanyuzemo, byamfata igihe kirekire. Incuro nyinshi nari ngiye gupfa, ariko ukuboko kwa Yehova kwarandinze ndarokoka. Intambara yarangiye turi mu mujyi wo muri Tchécoslovaquie witwa Tábor, ku birometero bigera kuri 80 uvuye i Prague. Byadufashe ibindi byumweru bitatu kugira ngo jye na muramukazi wanjye Magdalena tugere iwacu i Lučenec, ku itariki ya 30 Gicurasi 1945.

Nkiri kure, nabonye mabukwe n’umuhungu wanjye nkunda cyane Tibor bari ku irembo. Nahamagaye amarira anzenga mu maso, nti “Tibike!” Yaje yirukanka aransimbukira arampobera. “Mama, ntuzongere kugenda, si byo?” Ngayo amagambo ya mbere yambwiye kandi sinzigera nyibagirwa.

Yehova nanone yagiriye impuhwe umugabo wanjye Tibor. Bamuvanye muri gereza ya Budapest bamwohereza mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato cy’i Bor, ari kumwe n’abandi bavandimwe bagera ku 160. Incuro nyinshi bagiye bagarukira ku ka burembe, ariko mu rwego rw’itsinda bararokotse. Tibor yagarutse imuhira ku itariki ya 8 Mata 1945, hafi ukwezi kumwe mbere y’uko mpagera.

Nyuma y’intambara, twari tugikeneye imbaraga za Yehova kugira ngo turokoke ibigeragezo byose twanyuzemo mu myaka 40 yakurikiyeho y’ubutegetsi bw’Abakomunisiti muri Tchécoslovaquie. Tibor yongeye gukatirwa imyaka myinshi y’igifungo, biba ngombwa ko nsigara nita ku mwana wacu tutari kumwe. Tibor amaze kurekurwa, yabaye umugenzuzi usura amatorero. Muri iyo myaka 40 y’Ubukomunisiti, twakoreshaga uburyo bwose tubonye kugira ngo tugeze ku bandi ibyo kwizera kwacu. Twashoboye gufasha abantu benshi kumenya ukuri. Ibyo byatumye baba abana bacu bo mu buryo bw’umwuka.

Mbega ngo turishima ubwo twabonaga umudendezo wo mu rwego rw’idini mu mwaka wa 1989! Mu mwaka wakurikiyeho, twagize ikoraniro rya mbere mu gihugu cyacu nyuma y’icyo gihe kirekire gityo. Igihe twabonaga abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bakomeje gushikama mu myaka ibarirwa muri za mirongo, twamenye ko Yehova akomeye kandi ko bose yabahaye imbaraga.

Umugabo wanjye nakundaga, Tibor, yapfuye ku itariki ya 14 Ukwakira 1993 akiri indahemuka ku Mana, none ubu mba hafi y’umuhungu wanjye i Žilina, muri Silovakiya. Ubu nta mbaraga ngifite mu mubiri, ariko umutima wanjye urakomeye bitewe n’imbaraga za Yehova. Nemera ntashidikanya ko imbaraga ze zizatuma nshobora kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose nahura na cyo, muri iyi si ishaje. Byongeye kandi, ntegerezanyije amatsiko igihe nzashobora kubaho iteka biturutse ku buntu Yehova yatugiriye tutari tunabukwiriye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Umuhungu wanjye Tibor, Jr., (afite imyaka 4) igihe namusigaga wenyine

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Tibor, Sr., ari kumwe n’abandi bavandimwe i Bor

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Ndi kumwe na Tibor na muramukazi wanjye Magdalena, mu mwaka wa 1947, i Brno

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Incuro nyinshi nari ngiye gupfa, ariko ukuboko kwa Yehova kwarandinze ndarokoka