Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Twifuza kuzavuga ngo ‘yego!’”

“Twifuza kuzavuga ngo ‘yego!’”

“Twifuza kuzavuga ngo ‘yego!’”

IBIRO by’ishami ry’Abahamya ba Yehova byo muri Nijeriya, biherutse kubona ibaruwa yari irimo amagambo akurikira:

“Umuhungu wacu Anderson yapfuye igihe yari afite imyaka 14. Mbere y’uko apfa yari yaroroye inkoko ebyiri. Yifuzaga kuzazigurisha, hanyuma akohereza ayo amafaranga ku biro by’ishami, akaba impano yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukorerwa hirya no hino ku isi. Ariko kandi, yapfuye izo nkoko zitarageza igihe cyo kugurishwa.

“Twebwe ababyeyi be tuzirikanye icyifuzo yari afite, tworoye izo nkoko kandi turazigurisha. Tuboherereje ayo mafaranga ngo abe impano itanzwe na Anderson. Kubera ko tuzirikana amasezerano ya Yehova, dufite icyizere ko vuba aha, vuba aha cyane ye, tuzongera kubona Anderson. Twifuza kuzavuga ngo ‘yego!’ igihe azaba atubajije niba twarashohoje icyifuzo yari afite mu mutima we. Koko rero, ntidutegerezanyije amatsiko kuzabona Anderson wenyine, ahubwo nanone dutegereje kuzabona n’‘igicucu cy’abahamya’ bazazuka.”​—Abaheburayo 12:1; Yohana 5:28, 29.

Nk’uko bigaragara neza muri iyo baruwa, icyiringiro cy’umuzuko gikomeza Abakristo b’ukuri. Kimwe n’umuryango wa Anderson, mbega ukuntu imiryango ibarirwa muri za miriyoni izagira ibyishimo, igihe izaba yakira abayo yakundaga batwawe n’urupfu rwo mwanzi w’abantu!​—1 Abakorinto 15:24-26.

Ibyo byiringiro bihumuriza by’umuzuko biri mu Ijambo ry’Imana, ni kimwe mu bintu byinshi byiza cyane bizabaho vuba aha mu isi nshya ikiranuka, igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka (2 Petero 3:13). Bibiliya ivuga ibyo Imana izakorera abantu icyo gihe, igira iti “izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”​—Ibyahishuwe 21:4.