Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twitoze kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona

Twitoze kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona

Twitoze kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona

“Ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.”—MATAYO 20:26.

1. Ni gute isi ibona ibyo kuba umuntu ukomeye?

HAFI y’umujyi wa Thèbes wo mu Misiri ya kera (ubu witwa Karnak), ku birometero bigera kuri 500 mu majyepfo ya Kayiro, hari igishushanyo kirekire cya Farawo Aménophis wa III gifite metero 18. Nta muntu ureba icyo gishushanyo kinini ngo abure kumva ari ubusa imbere yacyo. Icyo gishushanyo, nta gushidikanya kikaba cyari kigamije gutuma abantu batinya uwo mutegetsi, ni ikimenyetso kigaragaza uko isi ibona ibyo kuba umuntu ukomeye. Ni ukuvuga ko kugira ngo ube umuntu ukomeye ugomba kwigira igihangange, ukigira icyatwa uko bishoboka kose, kandi ugatuma abandi bumva ko nta cyo bari cyo.

2. Ni uruhe rugero Yesu yahaye abigishwa be, kandi se ni ibihe bibazo tugomba kwibaza?

2 Reba aho ubwo buryo bwo kubona ibyo kuba umuntu ukomeye butandakaniye n’ibyo Yesu Kristo yigishije. N’ubwo Yesu yari ‘Shebuja n’Umwigisha’ w’abigishwa be, yabigishije ko kuba umuntu ukomeye bituruka ku gukorera abandi. Ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwa Yesu bwo ku isi, yogeje ibirenge abigishwa be kugira ngo aberekere icyo ibyo yabigishije byasobanuraga. Mbega ngo arakorera abandi yicishije bugufi (Yohana 13:4, 5, 14)! Wowe ni iki kigushishikaza cyane, mbese ni ugukorera abandi cyangwa ni uko bagukorera? Mbese urugero rwa Kristo rutuma mu mutima wawe wumva wifuza kwicisha bugufi nka we? Nimucyo noneho dusuzume ukuntu uko Kristo abona ibyo kuba umuntu ukomeye, bitandukanye n’uko isi ibibona.

Irinde kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko isi ibona

3. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ingaruka zibabaje zigera ku bararikira guhabwa ikuzo n’abantu?

3 Hari ingero nyinshi muri Bibiliya zigaragaza ko uko isi ibona ibyo kuba umuntu ukomeye, birimbuza abantu. Tekereza umugabo wari ukomeye Hamani, wari umutoni w’akadasohoka mu rugo rw’umwami w’u Buperesi mu gihe cya Esiteri na Moridekayi. Hamani yararikiraga ikuzo cyane bituma akorwa n’isoni ndetse ahasiga ubuzima (Esiteri 3:5; 6:10-12; 7:9, 10). Bite se kuri Nebukadinezari wiyemeraga cyane, agafatwa n’ibisazi mu gihe yari aganje ku ngoma ye? Igitekerezo gikocamye yari afite ku birebana no gukomera, kigaragarira mu magambo yavuze agira ati “ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro” (Daniyeli 4:30). Hanyuma hari umwibone Herode Agiripa wa I, wemeye guhabwa icyubahiro kitari kimukwiriye aho kugiha Imana. ‘Yaguye inyo umwuka urahera’ (Ibyakozwe 12:21-23). Kuba abo bagabo bose barananiwe kwiyumvisha uko Yehova abona ibyo kuba umuntu ukomeye, byatumye bagwa mu buryo bukojeje isoni.

4. Ni nde uteza imbere umwuka w’ubwibone mu isi?

4 Birakwiriye ko twifuza gukoresha ubuzima bwacu mu buryo butuma abandi batwubaha. Ariko kandi, Satani yuririra kuri icyo cyifuzo akadushyiramo umwuka w’ubwibone ugaragaza irari rye (Matayo 4:8, 9). Ntituzigere twibagirwa ko ari ‘imana y’iki gihe’ kandi ko yiyemeje gucengeza imitekerereze ye hano ku isi (2 Abakorinto 4:4; Abefeso 2:2; Ibyahishuwe 12:9). Abakristo birinda kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko isi ibibona, kubera ko bazi uwo bene ibyo bitekerezo bikomokaho.

5. Mbese ibyo umuntu yagezeho, kuba ikirangirire no kugwiza ubutunzi byanze bikunze bituma agira umunezero urambye? Sobanura.

5 Igitekerezo Satani akunze gushyira imbere, ni uko kuba ikirangirire mu isi, abantu bakakubaha kandi ukagira amafaranga menshi, byanze bikunze bituma ugira ibyishimo. Mbese ibyo ni ukuri? Mbese ibyo umuntu yagezeho, kuba ikirangirire no kugwiza ubutunzi, byanze bikunze bituma agira imibereho irangwa no kunyurwa? Bibiliya ituburira ko tutagomba kwishuka ngo dutekereze dutyo. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “kandi mbona imirimo yose n’iby’ubukorikori byose, yuko ari byo bituma umuntu agirira ishyari mugenzi we. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:4). Abantu benshi bari baramaramaje kuba ibirangirire muri iyi si, bashobora kukwibwirira ko iyo nama yahumetswe iboneka muri Bibiliya ari ukuri. Urugero rumwe ni urw’umugabo wagize uruhare mu kwiga umushinga w’icyogajuru cyajyanye umuntu ku kwezi, kugikora no kukigerageza. Agira ati “nakoranye umwete kandi nabaye umuhanga mu byo nakoraga. Ariko kandi, nta cyo byamariye, ntibyatumye ngira ibyishimo birambye n’amahoro yo mu mutima.” * Uko isi ibona ibyo kuba umuntu ukomeye, haba mu by’ubucuruzi, mu mikino cyangwa mu myidagaduro, ntibituma byanze bikunze abantu bagira umunezero urambye no kunyurwa.

Gukomera bituruka ku gukorera abandi dusunitswe n’urukundo

6. Ni iki kigaragaza ko Yakobo na Yohana babonaga ibyo kuba umuntu ukomeye mu buryo bukocamye?

6 Hari ikintu cyabaye mu buzima bwa Yesu, kigaragaza icyo kuba umuntu ukomeye by’ukuri bisobanura. Yesu n’abigishwa be bari bagiye i Yerusalemu, kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C. Bakiri mu nzira, babiri muri bene wabo wa Yesu, Yakobo na Yohana, bashobora kuba bari abo kwa nyina wabo, bagaragaje ko babonaga ibyo kuba umuntu ukomeye mu buryo bukocamye. Batumye nyina ngo ajye kubasabira kuri Yesu ati “tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso” (Matayo 20:21). Mu Bayahudi, kwicara iburyo cyangwa ibumoso bw’umuntu, byabonwaga ko ari icyubahiro gihambaye (1 Abami 2:19). Yakobo na Yohana bagerageje gukoresha ubucakura, kugira ngo bazahabwe imyanya ikomeye kurusha indi babitewe n’irari bari bafite. Bashakaga iyo myanya y’ubutware. Yesu yari yatahuye ibyo bibwiraga, maze aboneraho uburyo bwo kubakosora abereka icyo gukomera by’ukuri bisobanura.

7. Ni gute Yesu yasobanuye uko Umukristo akomera by’ukuri?

7 Yesu yari azi ko muri iyi si irangwa n’ubwibone, umuntu babona ko akomeye ari wa wundi ugenzura abandi kandi akabategeka, yavuga rikijyana. Ariko mu bigishwa ba Yesu ho, gukorera abandi wicishije bugufi ni byo bigaragaza umuntu ukomeye. Yesu yaravuze ati “ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu.”—Matayo 20:26, 27.

8. Kuba umugaragu bisobanura iki, kandi se ni ibihe bibazo tugomba kwibaza?

8 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “umugaragu” muri Bibiliya, rishaka kuvuga umuntu ugira umwete wo gufasha abandi kandi ntarambirwe kubakorera. Yesu yashakaga kwigisha abigishwa be isomo ry’ingenzi cyane: gutegeka abandi ibyo bagomba gukora ntibituma umuntu akomera; gukorera abandi umuntu asunitswe n’urukundo ni byo bituma akomera. Ibaze uti ‘nari kubyifatamo nte iyo nza kuba ndi Yakobo cyangwa Yohana? Mbese mba nariyumvishije ko gukomera nyabyo bituruka ku gukorera abandi nsunitswe n’urukundo?’—1 Abakorinto 13:3.

9. Ni uruhe rugero Yesu yatanze mu mishyikirano yagiranaga n’abandi?

9 Yesu yagaragarije abigishwa be ko uko isi ibona ibyo kuba umuntu ukomeye, bitandukanye n’uko we abibona. Nta na rimwe yigeze yishyira hejuru y’abo yakoreraga cyangwa ngo abatere kumva ko nta cyo bavuze. Abantu b’ingeri zose: abagabo, abagore, abana, abakire n’abakene, abakomeye ndetse n’abanyabyaha ruharwa, bose bumvaga bisanzuye iyo babaga bari kumwe na we (Mariko 10:13-16; Luka 7:37-50). Akenshi usanga abantu barambirwa, iyo bari kumwe n’abantu bafite intege nke runaka. Yesu we si uko yari ameze. N’ubwo hari igihe abigishwa be bavugaga ibintu batatekereje kandi bakajya impaka, yakomeje kubigisha yihanganye, abereka ko yicishaga bugufi by’ukuri kandi ko yari yoroheje mu mutima.—Zekariya 9:9; Matayo 11:29; Luka 22:24-27.

10. Ni gute imibereho ya Yesu yose yagaragaje ko yihatiraga gukorera abandi mu buryo buzira ubwikunde?

10 Urugero ruzira ubwikunde uwo Mwana w’Imana ukomeye yatanze, rwagaragaje icyo mu by’ukuri gukomera bisobanura. Yesu ntiyaje ku isi kugira ngo abantu bamukorere, ahubwo yaje kubakorera, abakiza ‘indwara zitari zimwe’ kandi akirukana abadayimoni bateraga abantu. N’ubwo yajyaga ananirwa kandi agakenera ikiruhuko, buri gihe yashyiraga imbere ibyo abandi babaga bakeneye akabirutisha ibyo we ubwe yabaga akeneye, kandi akihatira kubahumuriza (Mariko 1:32-34; 6:30-34; Yohana 11:11, 17, 33). Urukundo rwe rwamusunikiraga gufasha abantu mu buryo bw’umwuka, akagenda ibirometero n’ibirometero mu mihanda yabaga irimo ivumbi, agiye kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mariko 1:38, 39). Nta gushidikanya, Yesu yabonaga ko gufasha abandi ari iby’ingenzi cyane.

Igana umuco wa Kristo wo kwicisha bugufi

11. Ni iyihe mico abavandimwe bahawe inshingano y’ubugenzuzi mu itorero bagomba kugira?

11 Mu mpera z’imyaka ya 1800, imyifatire ikwiriye abagenzuzi b’Abakristo bagombye kugaragaza, yatsindagirijwe igihe hari hagiye gutoranywa abagabo bari kujya basura ubwoko bw’Imana, ngo babuhe ibyo bwabaga bukeneye. Icyo basabwaga dukurikije uko bivugwa mu igazeti yitwaga Zion’s Watch Tower (Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni) yo ku 1 Nzeri 1894, bagombaga kuba ari abagabo “b’abagwaneza, kugira ngo batikakaza . . . , bicisha bugufi badashaka kubwiriza ibyabo ahubwo bakabwiriza Kristo, badashyira imbere ubumenyi bwabo bwite, ahubwo bakavuga Ijambo rye uko riri koko n’imbaraga zaryo zose.” Biragaragara rero ko Abakristo b’ukuri batagomba na rimwe kwifuza inshingano kugira ngo bagere ku byifuzo byabo bwite cyangwa babe ibirangirire, bagire ububasha kandi bategeke abandi. Umugenzuzi wicisha bugufi ahora azirikana ko inshingano ze ari “umurimo mwiza,” si umwanya w’icyubahiro wo gutuma yihesha ikuzo (1 Timoteyo 3:1, 2). Abasaza n’abakozi b’imirimo bose, bagomba gukora uko bashoboye kose kugira ngo bakorere abandi bicishije bugufi, kandi bafate iya mbere mu murimo wera, bahe abandi urugero rwiza bashobora kwigana.—1 Abakorinto 9:19; Abagalatiya 5:13; 2 Timoteyo 4:5.

12. Ni ibihe bibazo abifuza inshingano mu itorero bashobora kwibaza?

12 Umuvandimwe wese wifuza inshingano, bishobora kuba ngombwa ko yibaza ati ‘mbese ndashaka uburyo bwo gukorera abandi, cyangwa ahubwo nshaka ko ari bo bankorera? Mbese niteguye gukora imirimo y’ingirakamaro ariko abandi badahita babona? Urugero, umusore ashobora kuba yifuza gutanga za disikuru mu itorero rya gikristo, ariko akaba atitabira gufasha abageze mu za bukuru. Ashobora kuba yishimira kwifatanya n’abavandimwe bafite inshingano mu itorero, ariko ugasanga adashishikarira kubwiriza. Byaba byiza bene uwo musore yibajije ati ‘mbese mu murimo w’Imana nibanda ku mirimo ituma abantu banyemera bakandata? Mbese naba mpatanira kwibonekeza ku bandi? Kwishakira ikuzo rwose nta ho bihuriye n’urugero rwa Kristo.—Yohana 5:41.

13. (a) Ni gute igikorwa cyo kwicisha bugufi gikozwe n’umugenzuzi cyagira ingaruka nziza ku bandi? (b) Kuki dushobora kuvuga ko kwicisha bugufi atari ibintu Umukristo akora abishatse?

13 Iyo dushyizeho imihati ngo twigane kwicisha bugufi kwa Kristo, dusunikirwa gukorera abandi. Reka dufate urugero rw’umugenzuzi wa zone wari wasuye ibiro by’ishami ry’Abahamya ba Yehova. N’ubwo uwo mugenzuzi yari afite gahunda icucitse afite n’inshingano nyinshi cyane, yafashije umuvandimwe ukiri muto kuregera imashini ifatanya ibitabo, kuko uwo muvandimwe byari byamutesheje umutwe. Uwo muvandimwe yagize ari “byarantangaje cyane! Yambwiye ko na we yakoreshaga imashini imeze nk’iyo igihe yari akiri umusore akora kuri Beteli, kandi ko yibukaga ukuntu kuyiregera neza birushya. N’ubwo yari afite ibindi bintu byinshi by’ingenzi yagombaga gukora, twamaranye igihe kinini dukora iyo mashini. Ibyo rwose byarantangaje.” Uwo muvandimwe, ubu akaba na we ari umugenzuzi mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, aracyibuka icyo gikorwa cyo kwicisha bugufi. Ntituzigere na rimwe twumva ko turi ibitangaza ku buryo tutakora ibintu byoroheje, cyangwa ko dufite agaciro cyane ku buryo tutakora imirimo isuzuguritse. Ahubwo, tugomba kwambara ‘umutima wo kwicisha bugufi.’ Ibyo si ibintu dukora kuko tubishatse. Ni byo bikubiye mu ‘muntu mushya’ Umukristo agomba kwambara.—Abafilipi 2:3; Abakolosayi 3:10, 12; Abaroma 12:16.

Uko twabona ibyo gukomera nk’uko Kristo abibona

14. Ni gute gutekereza ku mishyikirano dufitanye n’Imana na bagenzi bacu, byadufasha kubona ibyo gukomera mu buryo bukwiriye?

14 Ni gute dushobora kubona ibyo gukomera mu buryo bukwiriye? Uburyo bumwe twabigeraho, ni ugutekereza ku mishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Icyubahiro cye, imbaraga ze n’ubwenge bwe bituma asumba cyane abantu b’umukungugu, nta n’amahuriro (Yesaya 40:22). Gutekereza ku mishyikirano dufitanye na bagenzi bacu, na byo bidufasha kwihingamo kwiyoroshya. Urugero, dushobora kuba turusha abandi mu bintu runaka, ariko na bo bashobora kuba baturusha mu bindi bintu ndetse bikomeye kurushaho, cyangwa abavandimwe bacu b’Abakristo bashobora kuba bafite imico twe tudafite. Ndetse ahubwo ikigaragara, ni uko abantu benshi Imana ibona ko bafite agaciro, badakunze kugaragara kubera ko biyoroshya kandi bakicisha bugufi.—Imigani 3:34; Yakobo 4:6.

15. Kuba ubwoko bw’Imana bwarakomeje gushikama, bigaragaza bite ko nta wufite impamvu zo kumva ko asumba abandi?

15 Ibyabaye ku Bahamya ba Yehova igihe ukwizera kwabo kwageragezwaga, bigaragaza neza uko kuri. Incuro nyinshi cyane, abo isi yari kubona ko ari abantu basanzwe, ni bo bakomeje gushikama ku Mana mu gihe bari bahanganye n’ibigeragezo bikaze. Gutekereza kuri izo ngero bishobora kudufasha gukomeza kwicisha bugufi, kandi bikatwigisha ko tutagomba ‘kwifata uko tutari.’—Abaroma 12:3. *

16. Ni gute abagize itorero bose bakwihingamo kubona ibyo kuba umuntu ukomeye bakurikije icyitegererezo Yesu yadusigiye?

16 Abakristo bose, abato n’abakuru, bagombye kwihatira kwitoza kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona. Mu itorero hakorwa imirimo inyuranye. Ntuzigere wirakaza nibagusaba gukora imirimo isa n’aho isuzuguritse (1 Samweli 25:41; 2 Abami 3:11). Babyeyi, mbese mutera abana banyu n’ingimbi n’abangavu inkunga yo gukora bishimye imirimo yose bahawe, haba ku Nzu y’Ubwami n’aho ikoraniro ryabereye? Mbese bababona mukora iyo mirimo isa n’aho isuzuguritse? Umuvandimwe ubu ukora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova ku isi hose, yibuka neza urugero ababyeyi be bamusigiye. Yagize ati “ukuntu babonaga akazi ko gusukura Inzu y’Ubwami cyangwa aho ikoraniro ribera, byanyeretse ko babona ko uwo ari umurimo w’ingenzi. Incuro nyinshi bitangiraga gukora imirimo yabaga ifitiye itorero cyangwa abavandimwe bacu akamaro, n’ubwo kuri bamwe iyo mirimo yashoboraga gusa n’aho isuzuguritse. Iyo myifatire ni yo yamfashije kwemera nishimye inshingano yose nahabwa hano kuri Beteli.”

17. Ni mu buhe buryo abagore bicisha bugufi bashobora kubera itorero umugisha?

17 Naho ku birebana no gushyira inyungu z’abandi imbere y’izacu, dufite urugero ruhebuje rwatanzwe na Esiteri wabaye umwamikazi mu Bwami bw’u Buperesi mu kinyejana cya gatanu M.I.C. * N’ubwo yabaga mu ngoro y’ibwami, yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga, kugira ngo arokore ubwoko bw’Imana bihuje n’ibyo ishaka (Esiteri 1:5, 6; 4:14-16). Abakristokazi muri iki gihe, uko ubukungu bwabo bwaba bwifashe kose, bashobora kugaragaza umwuka nk’uwa Esiteri batera inkunga abihebye, basura abarwayi, bakora umurimo wo kubwiriza, kandi bafatanya n’abasaza b’itorero. Mbega ukuntu itorero rifite bashiki bacu nk’abo bicisha bugufi riba rifite umugisha!

Imigisha ituruka ku kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona

18. Ni izihe nyungu umuntu abona iyo abona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona?

18 Iyo ukomeje kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona, ubona inyungu nyinshi. Gukorera abandi mu buryo buzira ubwikunde, bituma bagira ibyishimo na we ukishima (Ibyakozwe 20:35). Mu gihe wihatira gufasha abavandimwe bawe ubikunze, bituma bagukunda (Ibyakozwe 20:37). Icy’ingenzi kurushaho, Yehova abona ibyo ukora uharanira icyatuma Abakristo bagenzi bawe bamererwa neza, akabona ari igitambo cyiza kimushimisha.—Abafilipi 2:17.

19. Ni iki twagombye kwiyemeza ku birebana no kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona?

19 Buri wese agomba kugenzura umutima we, hanyuma akibaza ati ‘mbese ibyo kwitoza kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona nzajya mbivugisha akanwa gusa, cyangwa nzashyiraho imihati itajenjetse kugira ngo mbishyire mu bikorwa?’ Uko Yehova abona abibone birazwi neza (Imigani 16:5; 1 Petero 5:5). Nimucyo rero ibikorwa byacu bigaragaze ko twishimira kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona, twaba turi mu itorero rya gikristo, mu muryango cyangwa mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu buri munsi, dukorera byose guhesha Imana ikuzo n’ishimwe.—1 Abakorinto 10:31.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Reba ingingo yo mu Munara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kanama 1982, ku ipaji ya 3-6, ifite umutwe uvuga ngo “Nashakaga kugira icyo ngeraho.”—Mu Gifaransa.

^ par. 15 Niba ushaka izindi ngero, reba Annuaire des Témoins de Jéhovah 1992, ku ipaji ya 181-182, n’Umunara w’Umurinzi 1 Nzeri 1993, ku ipaji ya 27-31.—Mu Gifaransa.

^ par. 17 Mbere y’Igihe Cyacu.

Mbese ushobora gusobanura?

• Kuki tugomba kwirinda kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko isi ibibona?

• Yesu yabonaga ko umuntu ukomeye ari uwuhe?

• Ni gute abagenzuzi bakwigana ukwicisha bugufi kwa Kristo?

• Ni iki cyadufasha kwihingamo kubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]

Ni nde ukomeye nk’uko Kristo akomeye?

Ni ushaka ko bamukorera, cyangwa ni uwiteguye gukorera abandi?

Ni uwibonekeza cyangwa ni uwemera gukora imirimo isa n’aho isuzuguritse?

Uwishyira hejuru, cyangwa ushyira abandi hejuru?

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Igishushanyo kinini cyane cya Farawo Aménophis wa III

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Uzi icyarimbuje Hamani?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Mbese ushakisha uburyo bwo gukorera abandi?