Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwami bw’Imana burategeka muri iki gihe

Ubwami bw’Imana burategeka muri iki gihe

Ubwami bw’Imana burategeka muri iki gihe

“Bishoboka bite ko ibihugu byinshi cyane bifite imico itandukanye kandi bigeze ku rwego rutandukanye mu majyambere, byavuga rumwe? Hari abigeze kuvuga ko igitero cyaturuka ku wundi mubumbe, ari cyo cyonyine cyatuma abantu bunga ubumwe.”​—Ikinyamakuru cyo muri Ositaraliya cyitwa The Age.

NGO IGITERO giturutse ku wundi mubumbe? N’ubwo tutazi niba icyo gitero cyatuma ibihugu byose byo ku isi byunga ubumwe, ubuhanuzi bwa Bibiliya bwo buvuga rwose ko hari icyago cyegereje kizatuma ibihugu byo ku isi byunga ubumwe. Kandi koko, imbaraga zitari izo ku isi ni zo zizateza icyo cyago.

Umwami Dawidi wo muri Isirayeli ya kera, yavuze mu buryo bw’ubuhanuzi ibihereranye n’iyo mimerere izagera ku isi. Imana yaramuhumekeye maze arandika ati “abami bo mu isi biteguye kurwana, kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo yasīze bati ‘reka ducagagure ibyo batubohesheje, tujugunye kure ingoyi batubohesheje’” (Zaburi 2:2, 3; Ibyakozwe 4:25, 26). Uzirikane ko abo bami bo ku isi bari guteranira hamwe kugira ngo barwanye Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi, n’uwo yasize, cyangwa Umwami yimitse, ari we Yesu Kristo. Ibyo byari kubaho bite?

Dukurikije ikurikiranyabihe rya Bibiliya n’ubuhanuzi bwasohoye, mu mwaka wa 1914 Ubwami bw’Imana bwimitswe mu ijuru, Yesu Kristo aba Umwami wabwo. * Icyo gihe ibihugu byo ku isi byari bifite igitekerezo kimwe. Aho kugira ngo bigandukire ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana bwari bumaze kwima, byamaraniraga gushimangira ubutegetsi bwabyo birwana mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose.

Yehova Imana abona ate ibyo abo bayobozi b’abantu bakoze? “Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba. Maze izababwirana umujinya, ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi.” Hanyuma, Yehova azabwira Umwana we, ari we Mwami wasizwe kugira ngo yime muri ubwo Bwami, ati “nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, n’abo ku mpera y’isi ngo ubatware. Uzabavunaguza inkoni y’icyuma, uzabamenagura nk’ikibumbano.”—Zaburi 2:4, 5, 8, 9.

Uko kuvunaguza inkoni y’icyuma bwa nyuma ibihugu birwanya ubutegetsi bw’Imana, kuzabaho kuri Harimagedoni. Igitabo cya nyuma cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe, gisobanura ibyo bintu bizabaho bwa nyuma kivuga ko ari ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,’ ubu “abami bo mu isi yose” bakaba bahururizwa kujya muri iyo ntambara (Ibyahishuwe 16:14, 16). Amaherezo abadayimoni bazatera ibihugu byo ku isi kwishyira hamwe, bifite intego imwe: kurwanya Imana Ishoborabyose.

Igihe abantu bazishyira hamwe kugira ngo barwanye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, kirarushaho kwegereza. Igishekeje ni uko ubwo “bumwe” bwabo nta cyo buzabungura. Ahubwo icyo gikorwa cyabo kizaba ari intangiriro y’amahoro y’abantu bose amaze igihe kirekire ategerejwe. Mu buhe buryo? Muri iyo ntambara ya nyuma, Ubwami bw’Imana ‘buzamenagura ubwo bwami bwose bubutsembeho kandi buzahoraho iteka ryose’ (Daniyeli 2:44). Ubwami bw’Imana ni bwo buzaba ubutegetsi buzasohoza icyifuzo abantu bafite cyo gushakira isi amahoro, si umuryango uwo ari wo wose washinzwe n’abantu.

Umuyobozi Mukuru w’ubwo Bwami

Ubwo ni Ubwami bw’Imana abantu benshi b’imitima itaryarya bagisenga basaba bagira bati “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Ubwami bw’Imana si ikintu kidasobanutse kiba mu mutima, ahubwo ni ubutegetsi butegeka kandi bwageze ku bikorwa bitangaje uhereye igihe bwimikiwe mu ijuru mu mwaka wa 1914. Nimucyo dusuzume ibintu by’ingenzi bigaragaza ko muri iki gihe ubwo Bwami bw’Imana butegeka koko.

Mbere na mbere, bufite ubutegetsi nyubahirizategeko bukomeye kandi bukora neza, bukaba buyobowe na Yesu Kristo Umwami wimitswe. Mu mwaka wa 33 I.C. *, Yehova Imana yagize Yesu Kristo, Umutwe w’itorero rya gikristo (Abefeso 1:22). Kuva icyo gihe Yesu yagiye akoresha ububasha bwe, bityo agaragaza ko ari umuyobozi ushoboye. Urugero, kugira ngo itorero rya gikristo rihangane n’inzara yateye i Yudaya mu kinyejana cya mbere, ryahise rifata ingamba zo gufasha abarigize. Hateguwe igikorwa cy’ubutabazi, maze Barinaba na Sawuli bava muri Antiyokiya bafite izo mfashanyo.—Ibyakozwe 11:27-30.

Dushobora rero kwitega ko Yesu Kristo akora byinshi muri iki gihe, dore ko n’Ubwami bwe bwimitswe bukaba butegeka. Iteka iyo habaye amakuba, yaba umutingito w’isi, inzara, umwuzure, umuyaga wa serwakira, imvura y’amahindu, cyangwa kuruka kw’ibirunga; itorero ry’Abakristo b’Abahamya ba Yehova rigira icyo rikora ritajuyaje, kugira ngo rigoboke abayoboke baryo n’abandi bantu bo muri ako gace bahuye n’ayo makuba. Urugero, igihe umutingito w’isi wangizaga byinshi muri El Salvador muri Mutarama na Gashyantare mu mwaka wa 2001, hateguwe ibikorwa by’ubutabazi mu turere twose tw’igihugu, maze Abahamya ba Yehova bo muri Kanada, Gwatemala no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, batanga imfashanyo. Mu gihe gito hongeye kubakwa amazu atatu mu yo basengeragamo hamwe n’andi mazu yo kubamo asaga 500.

Abayoboke b’Ubwami bw’Imana

Kuva Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwimikwa mu mwaka wa 1914, bwakomeje gukorakoranya abaturage babwo bakomoka mu bantu bo hirya no hino ku isi, kandi bubashyira kuri gahunda. Ibyo bihuje n’isohozwa ry’ubuhanuzi bukomeye Yesaya yanditse agira ati “mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, . . . kandi amahanga yose azawushikira.” Ubwo buhanuzi bugaragaza ko abantu b’“amahanga menshi” bari kuzamuka uwo musozi, kandi bakemera inyigisho za Yehova n’amategeko ye.—Yesaya 2:2, 3.

Uwo murimo wo gukorarakoranya abantu watumye havuka umuryango ukomeye cyane muri iki gihe, ni ukuvuga umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe b’Abakristo basaga 6.000.000 bo mu bihugu byo ku isi bisaga 230. Mu makoraniro mpuzamahanga y’Abahamya ba Yehova, akenshi abantu bazi kwitegereza batangazwa no kubona urukundo, amahoro, n’ubumwe birangwa mu bantu benshi baba bahari, bigakuraho inzitizi zishingiye ku bihugu, imico n’indimi (Ibyakozwe 10:34, 35). Mbese ntiwemera ko kugira ngo ubutegetsi bushobore guhuriza hamwe abantu bo mu moko menshi ngo babane mu mahoro n’ubwumvikane, ubwo butegetsi bugomba kuba bushoboye gutegeka, butajegajega, kandi buriho koko?

Ubwami bw’Imana bufite gahunda yo kwigisha

Buri butegetsi buba bufite amahame abaturage babwo baba bagomba gukurikiza, kandi buri wese wifuza kuba umuyoboke wabwo, aba agomba gukurikiza ayo mahame. Mu buryo nk’ubwo, Ubutegetsi bw’Imana bufite amahame abantu bose bifuza kuba abayoboke babwo bagomba gukurikiza. Icyakora, gutuma abantu benshi bakuriye mu mimerere itandukanye bashobora kwemera gukurikiza amahame amwe, mu by’ukuri ni umurimo utoroshye. Bityo, aho hagaragara ikindi kintu gihamya ko Ubwami bw’Imana butegeka, ni uko bufite gahunda nziza yo kwigisha. Izo nyigisho ntizigera mu bwenge bw’abantu gusa, ahubwo nanone zibagera ku mitima kandi zikabahindura.

Ni gute ubutegetsi bw’Ubwami busohoza uwo murimo utoroshye? Bubikora binyuriye ku buryo intumwa zakoreshaga zibwiriza kuri buri ‘rugo rumwe rumwe,’ kandi zigisha abantu Ijambo ry’Imana buri muntu ku giti cye (Ibyakozwe 5:42; 20:20). Ubwo buryo bugira ingaruka nziza mu rugero rungana iki? Padiri w’Umugatolika witwa Jacques Johnson yanditse mu kinyamakuru cyo muri Kanada gisohoka buri cyumweru, ibihereranye n’imihati yashyizeho kugira ngo abuze umugore umwe kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yagize ati “narashobewe mbona ko nta cyo nzageraho. Natangiye kubona ko mu mezi menshi yari ashize, abo bagore b’Abahamya ba Yehova bari baragiranye ubucuti n’uwo mubyeyi ukiri muto wari waraheze mu nzu. Bagiranye na we ubucuti binyuriye mu kumufasha, bituma abakunda, bahuza imitima. Bidatinze yaje kuba umuyoboke w’idini ryabo urangwa n’ishyaka, kandi nta cyo nashoboraga gukora ngo mubuze.” Nk’uko ubutumwa Abahamya ba Yehova bigisha hamwe n’imyifatire yabo ya gikristo byakoze ku mutima uwo mugore wahoze ari Umugatolika, ni na ko bikora ku mitima y’abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose.

Inyigisho ubwo Bwami butanga, zishingiye kuri Bibiliya, kandi zishyigikira amahame yayo n’ibyo Bibiliya yigisha ku birebana n’umuco. Bwigisha abantu gukundana no kubahana batitaye ku mimerere bakuriyemo (Yohana 13:34, 35). Nanone kandi, bufasha abantu kwitabira inama igira iti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). Hari abantu babarirwa muri za miriyoni baretse imibereho yabo ya kera, maze bahuza imibereho yabo n’amategeko n’amahame y’ubwo Bwami babyishimiye, none ubu bafite amahoro n’ibyishimo, kandi bafite ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.—Abakolosayi 3:9-11.

Igikoresho gihebuje mu kugera kuri ubwo bumwe bwo ku isi hose, ni iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi. Binyuriye ku buryo bwo guhindura bufite gahunda ihamye n’ibikoresho bishobora gucapa mu ndimi nyinshi icyarimwe, ingingo z’ingenzi z’Umunara w’Umurinzi zisohokera icyarimwe mu ndimi 135, kandi abasomyi bayo basaga 95 ku ijana ku isi hose bashobora kwiga ibikubiyemo mu ndimi zabo, bakabyigira icyarimwe.

Hari umwanditsi w’Umumorumoni wakoze urutonde rw’abantu bageze kuri byinshi mu murimo w’ubumisiyonari, batari abo mu idini rye. Yashyize ku rutonde amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, yandikwa n’Abahamya ba Yehova, ko ari yo magazeti meza cyane kurusha andi mu murimo w’ivugabutumwa, maze avuga ko “nta muntu wayanenga avuga ko ashishikariza abantu kwidamararira; ibinyuranye n’ibyo ahubwo atuma abantu barushaho kuba maso, ibyo ntigeze mbona mu bitabo by’andi madini. Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, bivugwamo ibintu bifite gihamya, byakorewe ubushakashatsi, bihuje n’ibintu bibera muri iyi si.”

Hari ibihamya bidakuka by’uko Ubwami bw’Imana butegeka. Abahamya ba Yehova bageza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ ku baturanyi babo babyishimiye kandi bafite ishyaka, bakabatumirira kuba abayoboke babwo (Matayo 24:14). Mbese ibyo bintu biragushimishije? Ushobora kubona imigisha niwifatanya n’abantu bigishwa amahame y’ubwo Bwami, kandi bakihatira kubaho bahuje na yo. Icyiza kurushaho, ushobora kugira ibyiringiro byo kuzabaho igihe ubwo Bwami buzaba butegeka mu isi nshya yasezeranyijwe, aho ‘gukiranuka kuzaba.’—2 Petero 3:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Kugira ngo ubone ibisobanuro birambuye, wareba igice cya 10, kivuga ngo “Ubwami bw’Imana Burategeka” mu gitabo Ubumenyi Buyobora Ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova ku ipaji ya 90-97.

^ par. 11 Igihe Cyacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Mu mwaka wa 1914, ibihugu byivurugutaga mu ntambara y’isi yose

[Amafoto yo ku ipaji ya 6]

Ibikorwa by’ubutabazi bikozwe ku bushake, ni igihamya kigaragaza urukundo rwa gikristo

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi bungukirwa na porogaramu imwe yo kwiga