Abasangwabutaka bo muri Megizike barumva ubutumwa bwiza
Abasangwabutaka bo muri Megizike barumva ubutumwa bwiza
KU ITARIKI ya 10 Ugushyingo 2002, hari abasangwabutaka bo mu bwoko bwitwa Mixe bwo muri Megizike, bateraniye i San Miguel muri Quetzaltepec. Uwo ni umujyi uri muri leta nziza ya Oaxaca iri mu majyepfo. Bari bahuriye aho mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova. Igice cyari gishishikaje cyane muri porogaramu y’icyo gitondo, ni darame ishingiye kuri Bibiliya.
Igihe amagambo ya mbere y’iyo darame ishingiye kuri Bibiliya yumvikanaga mu ndangururamajwi, abari bateze amatwi baratangaye. Bakomye amashyi, abenshi muri bo barizwa n’ibyishimo. Iyo darame yari mu rurimi rwa Mixe! Igihe yari irangiye, abantu benshi barabyishimiye cyane kubera ko iyo migisha yabagezeho batari bayiteze. Hari uwagize ati “bubaye ubwa mbere numva darame; yangeze ku mutima.” Hari undi wagize ati “ubu noneho n’iyo napfa, ndishimye kubera ko Yehova yatumye numva darame mu rurimi rwanjye!”
Ibyabaye muri icyo gitondo, byari ingaruka z’imihati myinshi Abahamya ba Yehova bo muri Megizike bari baherutse gushyiraho, kugira ngo bageze ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku basangwabutaka.—Matayo 24:14; 28:19, 20.
Yehova yumvise amasengesho
Muri Megizike hari abasangwabutaka basaga 6.000.000; bo ubwabo barihagije kugira ngo babe bagira igihugu cyabo bwite, kirimo abantu bafite imico itandukanye kandi bavuga indimi 62. Muri izo ndimi harimo cumi n’eshanu zivugwa n’abantu basaga 100.000 buri rurimi. Abasangwabutaka basaga 1.000.000 ntibavuga Igihisipaniya, ari rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi muri Megizike. Kandi no mu bavuga Igihisipaniya, abenshi birushaho kuborohera cyane iyo bize ukuri mu ndimi zabo kavukire (Ibyakozwe 2:6; 22:2). Hari abize Bibiliya kandi bakomeza kujya mu materaniro ya gikristo ari indahemuka mu gihe cy’imyaka myinshi, ariko kandi ubushobozi bwabo bwo gusobanukirwa bwari buke. Bityo rero, bamaze igihe basenga basaba kubona ubutumwa bw’ukuri mu ndimi zabo kavukire.
Kugira ngo ishami ry’Abahamya ba Yehova ryo muri Megizike rikemure icyo kibazo, mu mwaka wa 1999 ryatangiye gushyiraho gahunda zo gukora amateraniro y’itorero mu ndimi z’abasangwabutaka. Hanashyizweho amakipi y’abahinduzi. Mu mwaka wa 2000, darame yabaye mu ikoraniro ry’intara yatanzwe mu rurimi rw’Ikimaya, kandi nyuma y’aho itangwa no mu zindi ndimi nyinshi.
Hakurikiyeho umurimo wo guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’Abahamya ba Yehova. Mbere na mbere, agatabo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! kahinduwe mu ndimi z’Igihuwave, Ikimaya, Ikimazateki, Igitotonaki, urwitwa Tzotzil n’urwitwa Tzeltal. Hakurikiyeho n’izindi mfashanyigisho za Bibiliya, harimo n’Umurimo Wacu w’Ubwami usohoka buri gihe mu Kimaya. Nanone hari ibitabo bimwe na bimwe byashyizwe kuri kaseti za radiyo. Ubu harakoreshwa agatabo Iga Gusoma no Kwandika, kugira ngo abasangwabutaka bigishwe gusoma no kwandika mu ndimi zabo. Muri iki gihe, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bi
sohoka mu ndimi z’abasangwabutaka 15, kandi hari n’ibindi byinshi biri mu nzira.“Bashyiraho imihati yose”
Umurimo w’ubuhinduzi waragoranye. Impamvu ya mbere yabiteye ni uko ibitabo byanditswe muri izo ndimi z’abasangwabutaka bo muri Megizike ari bike cyane. Incuro nyinshi kubona inkoranyamagambo byagiye bigorana. Hanyuma hari n’ikibazo cy’uko indimi zimwe zifite izindi nyinshi zizishamikiyeho. Urugero, hari indimi zigera kuri eshanu zishamikiye ku rurimi rw’Ikizapoteki rwonyine. Izo ndimi zirushamikiyeho ziratandukanye cyane ku buryo abantu bavuga Ikizapoteki bo mu turere dutandukanye badashobora kumvikana.
Byongeye kandi, aho ururimi rwabaga rudafite amategeko ahamye, byabaga ngombwa ko abahinduzi bayishyiriraho. Ibyo bisaba gukora ubushakashatsi no kubaza abantu batandukanye. Nta gushidikanya ko hari benshi mu mizo ya mbere bagize ibyiyumvo nk’ibyo Élida wo mu ikipi ihindura mu rurimi rw’Igihuwave yagize! Yagize ati “igihe bantumiraga ngo njye ku ishami ry’Abahamya ba Yehova ryo muri Megizike gukora mu buhinduzi, numvise ngize ibyishimo n’ubwoba.”
Nanone kandi, abahinduzi bagombaga kwiga gukoresha orudinateri, gukora gahunda y’akazi, n’uburyo bwo guhindura. Koko rero, uwo murimo warabagoye cyane. Ariko se bawubona bate? Gloria ukora mu ikipi y’abahindura mu rurimi rw’Ikimaya agira ati “nta magambo twabona twasobanuramo ibyishimo twagize, byo kwifatanya mu guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rwacu kavukire rw’Ikimaya.” Naho umugenzuzi w’Urwego rw’Ubuhinduzi we, yagize icyo avuga ku bihereranye n’abahinduzi agira ati “icyifuzo baba bafite cyo kugira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zabo kavukire, kiba gikomeye cyane ku buryo bashyiraho imihati yose kugira ngo bihanganire ingorane.” Mbese hari icyo iyo mihati yagezeho?
“Urakoze Yehova!”
Imigisha Yehova yahaye abakorera umurimo mu ifasi y’abasangwabutaka yaragaragaye. Abaza mu materaniro ya gikristo no mu makoraniro bariyongereye. Urugero mu mwaka wa 2001, Abahamya 223 bavuga ururimi rwa Mixe bijihije Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Nyamara kandi, hateranye abantu 1.674, bakaba bakubye incuro zirindwi abo Bahamya!
Ubu bamwe mu bantu bemera ukuri, bashobora gusobanukirwa neza uko kuri bagitangira. Uwitwa Mirna yibuka ibyamubayeho igihe amateraniro yari ataratangira gukorwa mu rurimi rw’Ikimaya. Agira ati “nabatijwe maze amezi atatu nyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Nari nzi ko ngomba kubatizwa, ariko mbabwije ukuri sinari nsobanukiwe ukuri kwa Bibiliya uko byari bikwiriye. Ntekereza ko icyabiteraga ari uko ururimi rwanjye kavukire ari Ikimaya, kandi ko ntumvaga Igihisipaniya neza. Byansabye igihe kugira ngo nsobanukirwe neza ukuri icyo ari cyo.” Muri iki gihe, we n’umugabo we bishimira kuba ari bamwe mu bagize ikipi y’ubuhinduzi y’Ikimaya.
Abagize amatorero bose bishimira kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zabo. Igihe agatabo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! gaherutse gusohoka mu rurimi rwitwa Tzotzil kabonekaga, hari umugore wari waratangiye kwifatanya mu materaniro ya gikristo
washyize ako gatabo mu gituza cye, maze aravuga ati “urakoze Yehova!” Hari za raporo zigaragaza ko abantu benshi biga Bibiliya bagiye bagira amajyambere vuba bakabatizwa, ababwiriza bari barakonje bakongera kubwiriza, kandi abavandimwe benshi b’Abakristo ubu noneho bumva bujuje ibisabwa ku buryo bakwemera inshingano mu itorero. Bamwe mu bo dusanga mu ngo bararushaho kwemera ibitabo bishingiye kuri Bibiliya byanditswe mu ndimi zabo kandi bakabyiga.Hari igihe mushiki wacu yagiye kuyoborera umuntu icyigisho cya Bibiliya, ariko asanga adahari. Igihe umugabo waho yari ageze ku muryango, mushiki wacu yamubwiye ko yifuza kumusomera mu gatabo. Uwo mugabo yaramushubije ati “nta kintu icyo ari cyo cyose nshaka.” Uwo mushiki wacu yamubwiye mu Gitotonaki ko ako gatabo kari mu rurimi rwabo. Uwo mugabo yumvise ayo magambo, yakuruye agatebe aricara. Uko uwo mushiki wacu yagendaga amusomera, uwo mugabo yagiraga ati “ibi ni ukuri. Ni koko, ibi ni ukuri.” Ubu ajya mu materaniro ya gikristo.
Muri leta ya Yucatán, hari umugabo wari ufite umugore w’Umuhamya. Yarwanyaga ukuri cyane kandi hari igihe yamukubitaga avuye mu materaniro. Igihe amateraniro yatangiraga kuba mu rurimi rw’Ikimaya, mushiki wacu yamutumiriye kuyazamo. Yayajemo kandi arayishimira cyane. Ubu aza mu materaniro buri gihe, yiga Bibiliya kandi ntanagikubita umugore we.
Hari umugabo uvuga ururimi rw’Igitotonaki wabwiye Abahamya babiri ko atari yigera asenga kubera ko hari umupadiri w’Umugatolika wamubwiye ko Imana yumva gusa amasengesho avuzwe mu rurimi rw’Igihisipaniya. Koko rero, yajyaga aha uwo mupadiri amafaranga ngo 2 Ngoma 6:32, 33; Zaburi 65:3.
asengere abavuga Igitotonaki. Abo Bahamya bamusobanuriye ko Imana yumva amasengesho avuzwe mu ndimi zose, kandi bamuhaye agatabo kanditswe mu Gitotonaki, maze akakirana ibyishimo byinshi.—“Kualtsin tajtoua”
Ibyo bintu byinshi byagezweho, byatumye ababwiriza b’Ubwami benshi bihatira kwiga indimi z’abasangwabutaka cyangwa banonosora urwo bari basanzwe bazi. Ibyo ni byo koko umugenzuzi usura amatorero atanu akoresha ururimi rw’Ikinahuwatili mu majyaruguru ya Puebla akora. Agira ati “abana bakundaga gusinzira mu materaniro, ubu bakurikira neza iyo mvuga muri urwo rurimi. Hari igihe amateraniro yari arangiye, maze haza umwana ufite imyaka ine arambwira ati ‘Kualtsin tajtoua’ (bisobanurwa ngo “uvuga neza”). Ibyo byatumye numva ko imihati yashyizweho yagize icyo igeraho.”
Koko rero, ifasi ivugwamo indimi z’abasangwabutaka “imaze kwera ngo isarurwe,” kandi abayibwirizamo baterwa inkunga cyane (Yohana 4:35). Uwitwa Roberto, wagize uruhare mu gushinga amakipi y’ubuhinduzi, abivuga muri make mu magambo agira ati “kubona abavandimwe na bashiki bacu basuka amarira y’ibyishimo kubera ko bumvise ukuri mu ndimi zabo kavukire kandi bakamenya ukuri icyo ari cyo, ni ibintu bitazibagirana. Iyo mbitekerejeho, ngira ikiniga.” Nta gushidikanya, gufasha abo bantu b’imitima itaryarya gushyigikira Ubwami, na byo bishimisha umutima wa Yehova.—Imigani 27:11.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 10 n’iya 11]
Tuganire n’abahinduzi
● “Ababyeyi banjye batangiye kunyigisha ukuri nkiri muto. Ikibabaje ni uko igihe nari mfite imyaka 11, papa yaretse kwifatanya n’itorero rya gikristo. Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho, mama araduta. N’ubwo nari ncyiga, byabaye ngombwa ko nuzuza inshingano zarebaga mama kubera ko ari jye wari imfura mu bana batanu.
“Abavandimwe bacu na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka baradufashije mu buryo bwuje urukundo, ariko ubuzima bwari bugoye. Hari igihe nibazaga nti ‘ko nkanjye nkiri umwana, kuki ibintu nk’ibi bingeraho?’ Yehova wenyine ni we wamfashije guhangana n’iyo mimerere. Ndangije amashuri yisumbuye, nabaye umubwiriza w’igihe cyose, kandi byaramfashije cyane. Igihe hashyirwagaho ikipi y’ubuhinduzi mu rurimi rw’Ikinahuwatili, natumiriwe kuba umwe mu bayigize.
“Ubu papa yongeye kwifatanya n’itorero, kandi basaza banjye na barumuna banjye bakorera Yehova. Imihati nashyizeho ngo nkomeze kuba indahemuka kuri Yehova ntiyabaye imfabusa. Yehova yahundagaje imigisha ku muryango wacu.”—Alicia.
● “Hari Umuhamya twiganaga watanze disikuru asobanura inkomoko y’ubuzima. Icyo gihe sinari mu ishuri, kandi natinyaga ko bazabitubazaho mu kizamini; bityo namusabye kunsobanurira. Nahoraga nibaza impamvu abantu bapfa. Igihe yampaga igitabo Création * kandi akansaba ko twigana Bibiliya, narabyemeye. Umugambi w’Umuremyi n’urukundo rwe byankoze ku mutima.
“Ubwo nari ndangije kwiga, nabonye uburyo bwo kuba umwarimu wigisha indimi ebyiri: Igihisipaniya n’urwitwa Tzotzil. Ariko ibyo byari kunsaba kujya kure cyane, nkongera kujya niga amasomo y’inyongera mu mpera z’ibyumweru, kandi nkabura mu materaniro ya gikristo. Aho gukora ako kazi, nabaye umufundi. Papa utari Umuhamya, ntiyishimiye umwanzuro wanjye. Nyuma y’aho, ubwo nari umupayiniya, hashyizweho ikipi ihindura mu rurimi rwa Tzotzil. Numvise naba umwe mu bayigize.
“Namaze kubona ko iyo abavandimwe na bashiki bacu bafite ibitabo mu ndimi zabo, bumva bitaweho kandi bubashywe. Ibyo birashimishije cyane. Numva ari igikundiro gikomeye kuba mfite iyi nshingano.”—Humberto.
● “Mama yadutaye mfite imyaka itandatu. Igihe nari umwangavu, papa yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Igihe kimwe hari mushiki wacu wanyoboreye icyigisho cya Bibiliya cyari gikubiyemo n’inama zigenewe abakiri bato. Kubera ko nari umwangavu, numvaga ibyo ari byo nkeneye koko. Naje kubatizwa mfite imyaka 15.
“Mu mwaka wa 1999, hari abagizi ba nabi bishe papa bashaka isambu ye. Byaranshegeshe cyane. Narihebye cyane kandi numva noneho ntazashobora kubyihanganira. Ariko nakomeje gusenga Yehova kugira ngo ampe imbaraga. Hari umugenzuzi usura amatorero n’umugore we banteye inkunga cyane. Bidatinze naje kuba umupayiniya w’igihe cyose.
“Hari igihe nabonye abantu bakoze urugendo rw’amasaha atandatu kugira ngo bumve disikuru y’iminota 20 gusa mu rurimi rw’Igitotonaki, n’ubwo ibindi biganiro byari mu rurimi rw’Igihisipaniya batashoboraga kumva. Bityo, narishimye cyane ubwo bantumiraga ngo mfashe mu guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’Igitotonaki.
“Nakundaga kubwira papa ko nifuzaga cyane kuzakora ku biro by’ishami ry’Abahamya ba Yehova. Yambwiraga ko bitoroshye ku mukobwa w’umuseribateri wo mu kigero cyanjye. Mbega ukuntu bizamushimisha ubwo azazuka akabona ko nashoboye kubigeraho, nkaba mpindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rwacu!”—Edith.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 28 La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1985.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Abagize ikipi y’ubuhinduzi mu rurimi rwa “Tzotzil,” barungurana ibitekerezo ku ijambo rikomeye guhindura