Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Aho twakura inama z’ingirakamaro kurusha izindi

Aho twakura inama z’ingirakamaro kurusha izindi

Aho twakura inama z’ingirakamaro kurusha izindi

BURI muntu yifuza kugira ubuzima bwiza. Muri iyi si iruhije, ibintu bibiri by’ingenzi bishobora kudufasha kugira ubuzima bwiza nk’ubwo ni ibi: kugirwa inama nziza no kuba witeguye kuzishyira mu bikorwa. Ariko kandi, abantu si ko buri gihe baba biteguye gukurikiza inama z’ingirakamaro. Hari benshi bavuga ko umuntu yari akwiriye kubaho akurikije uko abyumva. Kandi koko, Bibiliya igaragaza ko Satani, umwanzi wa mbere warwanyije ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, yabwiye abantu ba mbere ko bashoboraga kwigenga. Mu Itangiriro 3:5 handitsemo amagambo yabwiye Eva agira ati ‘Imana izi yuko ku munsi mwariye [ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi], amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.’

Ese Adamu na Eva igihe bagenderaga ku bitekerezo byabo batisunze Imana, baba barabashije kugira ubuzima bwiza batagezweho n’ingaruka mbi z’uwo mwanzuro wabo? Reka da! Bahise bamanjirwa bakimara kubona ingaruka zo kwihandagaza bavuga ko bashobora gutandukanya ikibi n’icyiza. Imana yabakuyeho amaboko, kandi koko byari mu gihe, nuko batangira kugira imibereho iruhije, badatunganye, amaherezo baza gupfa (Itangiriro 3:16-19, 23). Natwe tugerwaho n’urupfu. Bibiliya igira iti ‘ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu ruzanwa n’ibyaha ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.’—Abaroma 5:12.

N’ubwo tugerwaho n’ingaruka mbi zituruka ku mahitamo ya Adamu na Eva, abantu benshi na n’ubu ntibarumva ko bihuje n’ubwenge gushyira mu bikorwa inama zituruka ku Mana yaremye abantu. Icyakora, Bibiliya ivuga ko ‘yahumetswe n’Imana kandi [ko] igira umumaro,’ ndetse ko ishobora no kudufasha ‘kuba dushyitse, dufite ibidukwiriye byose ngo dukore imirimo myiza yose’ (2 Timoteyo 3:16, 17). Nta gushidikanya ko tuzarushaho kugira ibyishimo nitwumvira inama ziri muri Bibiliya. Mu muryango ni ho izo nama zidufasha cyane.

Ubudahemuka hagati y’abashakanye

Dukurikije Bibiliya, Imana yateganyije ko abashyingiranywe bagomba kubana akaramata (Itangiriro 2:22-24; Matayo 19:6). Byongeye kandi, Ibyanditswe bivuga ko ‘kuryamana kw’abarongoranye [kwagombye] kutagira ikikwanduza,’ ari byo bisobanura ko iryo shyingiranwa ritagombye kwanduzwa n’ubusambanyi (Abaheburayo 13:4). Icyakora, ushobora kuba uzi ko muri iki gihe imiryango myinshi itagendera kuri iryo hame. Hari abantu bamwe usanga ku kazi bafite akamenyero ko kugirana agakungu n’abantu batari abo bashakanye. Abandi babeshya imiryango yabo kugira ngo babone umwanya wo kujya kwinezeza hamwe n’undi muntu bakunda ariko utari uwo bashakanye. Hari ndetse n’abata abo bashakanye bakajya kubana n’abandi bakiri bato, bakavuga ko ibyo bituma bumva bongeye kuba abasore kandi bikabashimisha cyane. Ibyo ni byo byabaye kuri Verónica wavuzwe mu ngingo ibanza.

Ariko kandi, gushaka kwishimisha utitaye ku ngaruka bishobora guteza ntibizatuma umuntu agira ibyishimo birambye. Ronald ibyo ashobora kubihamya. Kubera ko yumvaga ko ari bwo azagira ubuzima bwiza, yataye umugore we ajya kubana n’inshoreke bari bamaranye imyaka itandatu bacuditse mu ibanga, akaba yari yarayibyayeho abana babiri. Nyamara, nyuma gato y’aho amariye kwisenyera, ya nshoreke na yo yaramutaye! Amaherezo Ronald yagiye kubana n’ababyeyi be. Avuga ko ibyamubayeho ari “agahomamunwa.” Wenda urwo ni urugero rumwe gusa. Imyifatire ishingiye ku irari rirangwa n’ubwikunde yatumye umubare w’abatana n’ingo zisenyuka wiyongera cyane kurusha mbere hose, bituma abantu batabarika, baba abakuru ndetse n’abana, bagira intimba.

Ku rundi ruhande, kumvira inama zo muri Bibiliya bihesha ibyishimo nyakuri. Ni ko byagendekeye Roberto. Agira ati “inama zo muri Bibiliya zaramfashije sinatana n’umugore wanjye. Iyo twemeye gushukwa tukagirana imishyikirano idasanzwe n’umuntu utari uwo twashakanye, kabone n’iyo uwo muntu yaba ari mwiza cyane, ntibiduhesha ibyishimo nyakuri. Inama zo muri Bibiliya zamfashije guha agaciro uwo twashakanye, wakomeje kumba iruhande mu gihe cy’imyaka myinshi.” Inama yo muri Bibiliya igira iti ‘ntukariganye umugore wo mu busore bwawe’ yagize uruhare rukomeye cyane mu buzima bwa Roberto (Malaki 2:15). Ni mu bihe bintu bindi dushobora kungukirwa no gushyira mu bikorwa inama zituruka ku Mana?

Mu kurera abana

Mu myaka nka mirongo ine ishize hari igitekerezo cyakwirakwiriye mu bantu benshi ko mu gihe ababyeyi barera abana, batagombye kubashyiriraho imipaka myinshi. Kwemerera abana kwifatira imyanzuro irebana n’ibyo batekereza cyangwa uko bitwara, byasaga n’ibishyize mu gaciro. Intego yari iyo kwirinda kubangamira imikurire yabo. Mu bihugu bimwe na bimwe, bagiye bashyiraho amashuri adakurikiza gahunda ihamye y’amasomo, ku buryo abanyeshuri bashoboraga kwihitiramo kwiga isomo runaka cyangwa kutaryiga, ndetse no guhitamo igihe bamara bakina cyangwa amasomo bifuza guhabwa. Ishuri rimwe muri ayo tuvuze haruguru intego yaryo yari iyo “kwemerera abana bagakora ibyo bifuza byose abakuru batabyivanzemo cyangwa ngo bagire icyo babivugaho.” Muri iki gihe, bamwe mu bajyanama mu birebana n’imyitwarire y’abantu ntibemera ingaruka nziza ibihano bimwe bishobora kugira, ndetse no mu gihe ababyeyi babona ko ari ngombwa guhana mu buryo bwuje urukundo.

Ibyo byagize izihe ngaruka? Hari abantu benshi batekereza ko kurera bajeyi bituma abana bagira umudendezo mwinshi cyane. Bumva rero ko ibyo ari byo byatumye urugomo n’umubare w’abana bakoresha ibiyobyabwenge birushaho kwiyongera. Iperereza ryakozwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryagaragaje ko 70 ku ijana by’ababajijwe, batekereza ko abana, abasore n’inkumi badahabwa ubuyobozi bw’ababyeyi buhagije uko bikwiriye. Hari bamwe bagerageza gusobanura impamvu abana barasana ku ishuri cyangwa se ubundi bugizi bwa nabi buteye ubwoba bukorwa n’ingimbi, benshi bakaba bavuga ko biterwa n’uko “ababyeyi batakigira igitsure.” N’aho ingaruka zaba zidateye ubwoba cyane bene ako kageni, iyo abana barezwe nabi, ari ababyeyi ari n’abana bose bagerwaho n’ingaruka zibabaje.

Bibiliya yo ibivugaho iki? Inama itangwa n’Ibyanditswe ivuga ko ababyeyi bagombye kugaragaza ubutware bwabo mu buryo bwuje urukundo, ariko kandi bakanabikora batajenjetse. Bibiliya igira iti “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana, ariko inkoni ihana izabumucaho” (Imigani 22:15). Birumvikana ariko ko igihano ababyeyi batanga cyagombye kuba gihuje n’imimerere. Kugwa neza, kwifata ndetse no kugaragaza ko ubitayeho, byagombye kuba ari byo bigenga igihano icyo ari cyo cyose gitanzwe. Iyo igihano gitanzwe muri ubwo buryo kiba ari ikimenyetso cy’urukundo. Iyo ababyeyi bakoresheje ubutware bwabo mu buryo bwuje urukundo, badahutaza abana babo, ni bwo bashobora kwiringira kuzagira icyo bageraho kigaragara.

Hari ingero zifatika z’abashyize mu bikorwa iyo nama maze bigira ingaruka nziza. Arturo, umugabo w’imyaka 30 wo muri Megizike uherutse kurushinga agira ati “data yari yaradusobanuriye neza jye n’abo tuva inda imwe ko we na mama ari bo bafite ubutware mu muryango. Ntibigeze na rimwe batindiganya kuduhana. Ariko kandi, buri gihe babaga bafite umwanya wo kuganira natwe. None ubu maze kuba mukuru, nishimira ubuzima butuje mfite, kandi nzi ko ahanini bituruka ku nama nziza nahawe.”

Ungukirwa n’inama z’ingirakamaro kurusha izindi

Ijambo ry’Imana Bibiliya rikubiyemo inama z’ingirakamaro kurusha izindi zose abantu bashobora kubona. Ntiritanga ubuyobozi mu bibazo birebana n’umuryango gusa. Ridufasha kubona ibyo dukeneye mu bintu bitandukanye kubera ko ritwigisha uko twakwitwara muri iyi si, aho abantu benshi badashaka kwemera ko Isoko y’ubwenge ihebuje yagombye kuyobora ubuzima bwabo ku bw’inyungu zabo.

Yehova Imana, Umuremyi w’abantu bose, yavuze binyuze kuri Dawidi umwanditsi wa zaburi, amagambo ahumuriza agira ati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zaburi 32:8). Ubwo uratekereza icyo bisobanura kuba Umuremyi aduhozaho ijisho kugira ngo adukize akaga? Ikibazo buri wese yakwibaza ni iki ‘ese nzemera nicishije bugufi ubuyobozi Yehova aduha agamije kuturinda?’ Mu buryo bwuje urukundo, Ijambo rye riratubwira riti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.

Kumenya Yehova neza bisaba gushyiraho imihati no kwihangana, ariko kandi buri muntu wese ashobora kubigeraho yifashishije Bibiliya. Inzira y’ubuzima Yehova atugira inama yo kugenderamo ‘ifite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo.’ Iyo urebye inyungu umuntu abona iyo akurikije iyo nzira, mu by’ukuri usanga ari nyinshi.—1 Timoteyo 4:8; 6:6.

Niba wumva ushishikajwe n’ubwenge bwo muri Bibiliya ndetse n’imigisha duheshwa no kubaho mu buryo buhuje na bwo, gusoma no gutekereza ku Ijambo ry’Imana ujye uba ari byo ushyira mu mwanya wa mbere mu buzima bwawe. Nubikora bizagufasha guhangana n’ingorane uhura na zo muri iki gihe ndetse n’izo mu gihe kiri imbere, kandi uzitsinde. Ikindi kandi, uzamenya ibihereranye n’ibyiringiro byo kuzabaho mu isi nshya y’Imana, aho abantu bose bazigishwa na Yehova kandi bakazagira amahoro menshi.—Yesaya 54:13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Inama zo muri Bibiliya zishobora gukomeza ishyingiranwa

[Amafoto yo ku ipaji ya 6]

Inama zo muri Bibiliya ni ishingiro ry’ubuyobozi bwiza, kandi ntizibuza abantu kwishima

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Abashyira inama za Bibiliya mu bikorwa icyo bakora cyose kibabera cyiza