Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Batwanga nta mpamvu

Batwanga nta mpamvu

Batwanga nta mpamvu

“Banyangiye ubusa.”​—YOHANA 15:25.

1, 2. (a) Kuki hari abo bitera urujijo iyo bumvise Abakristo bavugwa nabi, ariko se kuki ibyo bitagombye kudutangaza? (b) Ni ibihe bisobanuro by’ijambo ‘kwanga’ tugiye gusuzuma muri iki gice? (Reba ibisobanuro ahagana hasi.)

ABAHAMYA BA YEHOVA bihatira kubaho bahuje n’amahame yo mu Ijambo ry’Imana. Ibyo bituma bavugwa neza mu bihugu byinshi. Ariko kandi, hari igihe bagiye bavugwa uko batari. Urugero, hari umutegetsi wo mu mujyi wa St. Petersburg ho mu Burusiya wagize ati “batubwiraga ko Abahamya ba Yehova ari agatsiko k’idini gakora rwihishwa, abakagize bagateranira ahantu hatazwi, bagatamba abana babo ho ibitambo kandi bakiyahura.” Ariko aho amariye gukorana n’Abahamya ba Yehova bategura ikoraniro mpuzamahanga, uwo mutegetsi yaravuze ati “ubu noneho ndabona ari abantu basanzwe, baseka . . . Ni abanyamahoro, baratuje kandi barakundana cyane.” Yongeyeho ati “mu by’ukuri sinumva impamvu abantu babavugaho ibinyoma bimeze bityo.”—1 Petero 3:16.

2 Abagaragu b’Imana ntibibashimisha iyo abantu babasiga ibara babita abagizi ba nabi, ariko nanone ntibibatangaza iyo abantu babavuga nabi. Yesu yaburiye abigishwa be agira ati “ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga. . . . Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘banyangiye ubusa’” * (Yohana 15:18-20, 25; Zaburi 35:19; 69:5). Mbere y’aho yari yarabwiye abigishwa be ati “bise nyir’urugo Belizebuli, nkanswe abari mu rugo rwe!” (Matayo 10:25). Abakristo basobanukiwe ko kwihanganira ibyo bitutsi ari kimwe mu bigize “igiti cy’umubabaro” bemeye kwikorera igihe babaga abigishwa ba Kristo.—Matayo 16:24, NW.

3. Abasenga Imana by’ukuri batotejwe mu rugero rungana iki?

3 Ikibazo cyo gutoteza abasenga Imana by’ukuri si icya none: cyatangiranye na “Abeli umukiranutsi” (Matayo 23:34, 35). Kandi ntibyabaga ari ibikorwa bike gusa byapfuye kubaho bitateguwe. Yesu yavuze ko abigishwa be bari ‘kuzangwa n’abantu bose’ babahora izina rye (Matayo 10:22). Byongeye kandi, intumwa Pawulo yanditse avuga ko abagaragu b’Imana bose, natwe turimo, bagombye kwitega kuzatotezwa (2 Timoteyo 3:12). Ibyo biterwa n’iki?

Nyirabayazana w’urwo rwango rudafite ishingiro

4. Ni gute Bibiliya igaragaza nyirabayazana w’urwango rwose rudafite ishingiro uwo ari we?

4 Ijambo ry’Imana ritubwira ko kuva mu ntangiriro, hari umuntu utagaragara wamye yenyegeza urwo rwango. Reka dufate urugero rw’ukuntu umugabo wa mbere wari ufite ukwizera, ari we Abeli, yishwe. Bibiliya ivuga ko mukuru we wamwishe, ari we Kayini, ‘yari uw’Umubi’ Satani (1 Yohana 3:12). Kayini yari afite imyifatire nk’iya Satani, kandi Satani yaramukoresheje kugira ngo asohoze imigambi ye mibisha. Bibiliya iduhishurira uruhare Satani yagize mu bitero by’ubugome byagabwe kuri Yobu na Yesu Kristo (Yobu 1:12; 2:6, 7; Yohana 8:37, 44; 13:27). Igitabo cy’Ibyahishuwe kitubwira ku mugaragaro nyirabayazana w’ibitotezo byageze ku bigishwa ba Yesu uwo ari we, kigira kiti ‘Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe’ (Ibyahishuwe 2:10). Koko rero, Satani ni we nyirabayazana w’urwango rwose rudafite ishingiro abantu banga abagize ubwoko bw’Imana.

5. Ni iki gituma Satani yanga abasenga Imana by’ukuri?

5 None se, ni iki gituma Satani yanga abasenga Imana by’ukuri? Satani yiyemeje kurwanya “Umwami nyir’ibihe byose,” Yehova Imana, maze acura umugambi wagaragaje ukuntu afite ubwibone burenze urugero (1 Timoteyo 1:17; 3:6). Yemeza ko iyo Imana itegeka ibiremwa byayo ikagatiza bitari ngombwa, kandi ko nta muntu ukorera Yehova abitewe n’impamvu nziza, ko ngo babiterwa gusa n’indamu zishingiye ku bwikunde. Satani yihandagaza avuga ko aramutse yemerewe kugerageza abantu, ashobora gutuma buri muntu wese areka gukorera Imana (Itangiriro 3:1-6; Yobu 1:6-12; 2:1-7). Iyo Satani aharabika Yehova amwita umunyagitugu, umubeshyi kandi avuga ko nta cyo ashoboye, aba ashaka kwigira umutegetsi unganya ububasha na Yehova. Ku bw’ibyo rero, igituma arakarira abagaragu b’Imana ni uko afite inyota yo gusengwa.—Matayo 4:8, 9.

6. (a) Ni mu buhe buryo ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kitureba buri muntu ku giti cye? (b) Gusobanukirwa icyo kibazo byadufasha bite gukomeza gushikama? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 16.)

6 Mbese urabona aho icyo kibazo gihuriye n’ubuzima bwawe? Kubera ko uri umugaragu wa Yehova, birashoboka ko waba wariboneye ko n’ubwo gukora ibyo Imana ishaka bisaba imihati itajenjetse, inyungu tubiboneramo ari nyinshi cyane. None se wabyifatamo ute uramutse ugeze mu mimerere ituma gukomeza kumvira amategeko n’amahame ya Yehova bigorana, ndetse bikaba byanatuma ugira imibabaro? Kandi se wabyifatamo ute uramutse usa n’aho nta nyungu ubonera mu gukorera Yehova? Mbese wahita ufata umwanzuro w’uko gukomeza gukorera Yehova nta cyo bikimaze? Cyangwa se ahubwo urukundo ukunda Yehova no kuba wishimira cyane imico ye ihebuje bizagusunikira gukomeza kugendera mu nzira ze zose (Gutegeka 10:12, 13)? Yehova yemereye Satani kuduteza ingorane runaka, bityo aha buri wese ku giti cye uburyo bwo gutanga igisubizo ku bitutsi bya Satani.—Imigani 27:11.

“Ubwo bazabatuka”

7. Ni ayahe mayeri Satani akoresha iyo agerageza kudutandukanya na Yehova?

7 Nimucyo noneho dusuzume amwe mu mayeri Satani akoresha agerageza kugaragaza ko ibyo ashinja Yehova n’abagaragu be ari ukuri: ukuntu akoresha ikinyoma abatuka. Yesu yise Satani “se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Satani ni we mukuru w’abasebya Imana, ijambo ryayo n’izina ryayo ryera. Satani arwanya ubutegetsi bwa Yehova akoresheje amagambo afifitse, ibirego by’ibinyoma n’ibinyoma byambaye ubusa, kandi ubwo buryo ni na bwo akoresha aharabika abagaragu b’Imana b’indahemuka. Akoresheje ayo mayeri yo guharabika abo Bahamya, ashobora kubateza ikigeragezo gikomeye cyane kwihanganirwa.

8. Ni ubuhe buryo Satani yakoresheje aharabika Yobu, kandi se byagize izihe ngaruka?

8 Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Yobu, izina rye rikaba risobanurwa ngo “Uwo banze.” Uretse kuba Satani yaratumye Yobu atakaza ibyari bimutunze, abana be n’ubuzima bwe bukazahara, yanatumye Yobu agaragara nk’aho ari umunyabyaha Imana yari irimo ihana. N’ubwo Yobu yari asanzwe yubahwa cyane, yaje kugera n’aho asuzugurwa na bene wabo n’incuti ze magara (Yobu 19:13-19; 29:1, 2, 7-11). Byongeye kandi, Satani yakoresheje abahumuriza b’ibinyoma kugira ngo ‘bamuvunaguze amagambo’ yabo, babanza kumvikanisha ko agomba kuba hari icyaha gikomeye yakoze, hanyuma baza no kumushinja ku mugaragaro ko yari umunyabyaha (Yobu 4:6-9; 19:2; 22:5-10). Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byaraciye Yobu intege!

9. Ni gute Satani yatumye Yesu agaragara nk’umunyabyaha?

9 Kubera ko Umwana w’Imana yashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu rugero ruhebuje kurusha abandi bose, ni we Satani yagaragarije urwango cyane kurusha abandi. Igihe Yesu yazaga mu isi, Satani yagerageje kumushyiraho umugayo mu buryo bw’umwuka, maze nk’uko yagenje Yobu, atuma agaragara nk’umunyabyaha (Yesaya 53:2-4; Yohana 9:24). Abantu bamwitaga umusinzi n’umunyandanini, kandi bakavuga ko yari ‘afite dayimoni’ (Matayo 11:18, 19; Yohana 7:20; 8:48; 10:20). Yashinjwe ibinyoma ko yatutse Imana (Matayo 9:2, 3; 26:63-66; Yohana 10:33-36). Ibyo byababaje Yesu kubera ko yari azi ko byashyiraga umugayo kuri Se kandi arengana (Luka 22:41-44). Amaherezo Yesu yamanitswe nk’umugizi wa nabi ruvumwa. (Matayo 27:38-44, gereranya na NW.) Yesu yakomeje gushikama mu buryo butunganye, yihanganira cyane “ubwanzi bw’abanyabyaha.”—Abaheburayo 12:2, 3.

10. Muri iki gihe, ni gute Satani yagiye yibasira abasigaye basizwe?

10 Muri iki gihe abasigaye bo mu bigishwa ba Kristo basizwe na bo Satani yarabanze cyane. Satani avugwaho ko ari ‘umurezi [w’abavandimwe ba Kristo] uhora abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu’ (Ibyahishuwe 12:9, 10). Uhereye igihe Satani yirukaniwe mu ijuru akajugunywa ku isi, yakajije umurego atuma abantu bita abavandimwe ba Kristo ibicibwa n’insuzugurwa (1 Abakorinto 4:13). Mu bihugu bimwe na bimwe ababaharabika bagiye babita agatsiko k’idini gateje akaga, nk’uko byagendekeye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere (Ibyakozwe 24:5, 14; 28:22). Nk’uko twabivuze tugitangira, bagiye baharabikwa binyuze kuri poropagande z’ibinyoma. Ariko kandi, “mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe,” abavandimwe ba Kristo basizwe, bashyigikiwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama,” bakomeje kwihatira ‘kwitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu’ bicishije bugufi.—2 Abakorinto 6:8; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 12:17.

11, 12. (a) Ni izihe mpamvu zituma Abakristo batukwa? (b) Ni mu buhe buryo Umukristo ashobora kubabazwa azira ubusa, bamuhora ukwizera kwe?

11 Birumvikana ariko ko ibitutsi abagaragu b’Imana batukwa buri muntu ku giti cye byose atari ko biba bitewe no “gukiranuka” (Matayo 5:10). Ibibazo bimwe tugira bishobora guturuka ku kudatungana kwacu. Niba ‘twihanganira gukubitwa ibipfunsi baduhora icyaha,’ ibyo nta shema ririmo rwose. Icyakora niba Umukristo ‘yihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana,’ ibyo ni byo Yehova ashima (1 Petero 2:19, 20). Ni mu yihe mimerere Umukristo ashobora kubabazwa azira ubusa?

12 Hari abagiye bahohoterwa bitewe n’uko babaga banze kugira uruhare mu mihango y’ihamba inyuranyije n’Ibyanditswe (Gutegeka 14:1). Abahamya bakiri bato bahora batukwa bazira ko bizirika ku mahame mbwirizamuco ya Yehova (1 Petero 4:4). Hari ababyeyi b’Abakristo bashinjwe ibinyoma ko “batita” ku bana babo cyangwa ko “babafata nabi,” kubera ko babaga bashaka ko abana babo bavurwa badatewe amaraso (Ibyakozwe 15:29). Hari Abakristo imiryango yabo n’abaturanyi babo bahaye akato, bitewe gusa n’uko bahindutse abagaragu ba Yehova (Matayo 10:34-37). Abo bantu bose iyo bababazwa bazira ubusa, bakurikiza icyitegererezo basigiwe n’abahanuzi na Yesu ubwe.—Matayo 5:11, 12; Yakobo 5:10; 1 Petero 2:21.

Twihangane mu gihe badututse

13. Ni iki cyadufasha kudahungabana mu buryo bw’umwuka mu gihe dututswe ibitutsi bikomeye?

13 Iyo badututse ibitutsi bikomeye tuzira ukwizera kwacu, dushobora gucika intege nk’uko byagendekeye umuhanuzi Yeremiya, tukumva tutazashobora gukomeza gukorera Imana (Yeremiya 20:7-9). Ni iki cyadufasha kudahungabana mu buryo bw’umwuka? Gerageza gukomeza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Abona ko abakomeza kuba indahemuka mu bigeragezo baba batsinze, bataba batsinzwe (Abaroma 8:37). Gerageza gusa n’ureba mu bwenge bwawe abagabo n’abagore bashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, n’ubwo nta cyo Satani atakoze ngo abakoze isoni. Abo ni nka Abeli, Yobu, Mariya nyina wa Yesu, n’abandi bantu bizerwa bose bo mu bihe bya kera n’abagaragu b’Imana bagenzi bacu bo muri iki gihe (Abaheburayo 11:35-37; 12:1). Tekereza ukuntu bakomeje gushikama. Abo bantu b’indahemuka bameze nk’igicu kinini, badutumirira kuza guhagararana na bo mu myanya y’abatsinze igenewe abaneshesha isi ukwizera kwabo.—1 Yohana 5:4.

14. Ni gute gusengana umwete bishobora kudufasha gukomeza gushikama?

14 Niba ‘ibyo dushidikanya byinshi biduhagaritse umutima,’ dushobora kwiyambaza Yehova mu isengesho; na we azaduhumuriza kandi aduhe imbaraga (Zaburi 50:15; 94:19). Azaduha ubwenge dukeneye kugira ngo duhangane n’icyo kigeragezo, kandi azadufasha gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku kibazo gikomeye gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ari na cyo gituma abagaragu be bangwa nta mpamvu (Yakobo 1:5). Nanone kandi, Yehova ashobora kuduha “amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya” (Abafilipi 4:6, 7). Ayo mahoro atangwa n’Imana ashobora gutuma dukomeza gutuza no kumaramaza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo bikaze, ntiducibwe intege no gushidikanya cyangwa ubwoba. Mu bigeragezo byose Yehova yemera ko bitugeraho, ashobora kudushyigikira akoresheje umwuka we.—1 Abakorinto 10:13.

15. Ni iki cyadufasha kwirinda kuba abarakare mu gihe tugezweho n’imibabaro?

15 Ni iki kizadufasha kutarakarira abatwanga nta mpamvu? Wibuke ko abanzi bacu b’ingenzi ari Satani n’abadayimoni (Abefeso 6:12). N’ubwo hari abantu badutoteza babizi kandi babigambiriye, abenshi mu barwanya ubwoko bw’Imana babiterwa no kutamenya, cyangwa bakaba bashutswe n’abandi (Daniyeli 6:5-17; 1 Timoteyo 1:12, 13). Yehova yifuza ko “abantu bose” babona uburyo bwo ‘gukizwa bakamenya ukuri’ (1 Timoteyo 2:4). Koko rero, hari abantu bahoze baturwanya none ubu ni abavandimwe bacu b’Abakristo kubera ko babonye imyifatire yacu izira amakemwa (1 Petero 2:12). Byongeye kandi, dushobora kuvana isomo ku rugero twasigiwe n’umuhungu wa Yakobo ari we Yozefu. N’ubwo Yozefu yababaye cyane biturutse kuri bene se, ntiyigeze abagaragariza urwango. Byatewe n’iki? Byatewe n’uko yari asobanukiwe ko Yehova yari yabigizemo uruhare, ashaka gusohoza umugambi We (Itangiriro 45:4-8). Mu buryo nk’ubwo, Yehova ashobora gutuma imibabaro iyo ari yo yose itugeraho turengana, ihesha izina rye ikuzo.—1 Petero 4:16.

16, 17. Kuki tutagombye guhangayikishwa cyane n’uko abaturwanya bagerageza gukoma imbere umurimo wo kubwiriza?

16 Ntitugomba guhangayika birenze urugero niba abaturwanya bamaze igihe runaka basa n’aho bashoboye gukoma imbere ubutumwa bwiza. Ubu Yehova arimo aratigisa amahanga binyuriye ku murimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose, kandi ibyifuzwa biracyisukiranya (Hagayi 2:7). Yesu Kristo, we Mwungeri Mwiza, yagize ati ‘intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye’ (Yohana 10:27-29). Abamarayika bera na bo bagira uruhare mu murimo ukomeye w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka (Matayo 13:39, 41; Ibyahishuwe 14:6, 7). Ku bw’ibyo rero, nta kintu na kimwe abaturwanya bashobora kuvuga cyangwa gukora ngo baburizemo umugambi w’Imana.—Yesaya 54:17; Ibyakozwe 5:38, 39.

17 Incuro nyinshi, imihati y’abaturwanya igira ingaruka zinyuranye n’izo bari biteze. Mu karere kamwe ko muri Afurika, Abahamya ba Yehova bari barabeshyewe ibinyoma byinshi biteye ubwoba, banababeshyera ko basenga Satani. Kubera iyo mpamvu, iteka iyo Abahamya bajyaga gusura Grace, yarirukaga akajya kwihisha inyuma y’inzu ye kugeza bagiye. Umunsi umwe pasiteri wo mu idini rye yafashe kimwe mu bitabo byacu, acyereka abari aho bose ababwira ko batagomba kugisoma kubera ko ngo cyari gutuma bava mu idini ryabo. Ibyo byatumye Grace agira amatsiko. Ubukurikiyeho Abahamya baje kumusura, aho kubihisha yaganiriye na bo kandi ahabwa kopi ye bwite ya cya gitabo. Yatangiye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, maze mu mwaka wa 1996 arabatizwa. Ubu Grace akoresha igihe cye ashakisha abantu bashobora kuba barabwiwe ibinyoma ku Bahamya ba Yehova.

Komeza ukwizera kwawe uhereye ubu

18. Kuki tugomba gukomeza ukwizera kwacu mbere y’uko tugera mu bigeragezo bikomeye, kandi se twagukomeza dute?

18 Kubera ko isaha iyo ari yo yose Satani ashobora kutugabaho igitero bitewe n’uko atwanga nta mpamvu, ni ngombwa ko dukomeza ukwizera kwacu uhereye ubu. Ibyo twabikora dute? Raporo yaturutse mu gihugu kimwe ubwoko bwa Yehova bwatotejwemo, yagiraga iti “hari ikintu kimwe cyahise cyigaragaza: abantu bari basanganywe akamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka kandi bafatanaga uburemere cyane ukuri kwa Bibiliya, nta kibazo bigeze bagira cyo gukomeza gushikama mu gihe ibigeragezo byari bije. Ariko ba bandi basiba amateraniro bakabwiriza rimwe na rimwe, kandi bagateshuka mu tuntu duto mu ‘gihe gikwiriye’ cyangwa igihe ibintu biba byifashe neza, akenshi iyo haje ibigeragezo bikongora nk’umuriro baragwa” (2 Timoteyo 4:2). Niba hari aho ubona ko ukeneye kwikubita agashyi, shyiraho imihati kugira ngo wikosore amazi atararenga inkombe.—Zaburi 119:60.

19. Ukuntu abagaragu b’Imana bakomeje gushikama mu gihe bari bahanganye n’abantu babangaga nta mpamvu, byagaragaje iki?

19 Ukuntu abasenga Imana by’ukuri bakomeje gushikama bahanganye n’urwango rukururwa na Satani, ni igihamya kigaragaza ko Yehova afite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga, ko abikwiriye kandi ko ubutegetsi bwe bukiranuka. Ubudahemuka bwabo bunezeza umutima wa Yehova. N’ubwo abantu bashobora kubatuka ibibi byinshi, ufite icyubahiro gisumba isi n’ijuru ‘ntakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo.’ Koko rero, tuvugishije ukuri, abo bantu bose b’indahemuka “n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo!”—Abaheburayo 11:16, 38.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Ijambo rikoreshwa mu Byanditswe rihindurwamo ngo “kwanga,” rifite ibisobanuro byinshi bitandukanyeho gato. Hari aho riba risobanura gusa kunyungwakaza, cyangwa kudakunda umuntu cyane (Gutegeka 21:15, 16). Nanone, “kwanga” bishobora gusobanura kuzinukwa ikintu cyane, ariko udafite intego iyo ari yo yose yo kukigirira nabi, ahubwo ukacyirinda bitewe n’uko wumva kiguteye ishozi. Icyakora, “kwanga” bishobora nanone kumvikanisha urwango rukomeye, ruhoraho kandi akenshi harimo n’ubugome. Ibyo bisobanuro ni byo iryo jambo rifite muri iki gice.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni iki gituma abasenga Imana by’ukuri bangwa nta mpamvu?

• Ni gute Satani yakoresheje ibitutsi mu gihe yageragezaga gutuma Yobu na Yesu badakomeza gushikama?

• Ni gute Yehova aduha imbaraga zo gushikama mu gihe duhanganye n’urwango ruturuka kuri Satani?

[Ibibazo]

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Basobanukiwe uko ikibazo nyakuri giteye

Umwe mu Bahamya ba Yehova bo muri Ukraine, aho umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wamaze imyaka isaga 50 warabuzanyijwe, yagize ati “imimerere Abahamya ba Yehova barimo ntigomba kubonwa ko ari ikibazo cyari kiri hagati y’abantu gusa. . . . Abategetsi hafi ya bose babaga bakora akazi kabo gusa. Igihe ubutegetsi bwahindukaga, abo bategetsi bayobotse ubushya, ariko twe twakomeje kuba ba bandi. Twari tuzi ko inkomoko nyakuri y’amakuba yacu yari yaravuzwe muri Bibiliya.

“Ntitwigeze dutekereza ko twari inzirakarengane zikandamizwa n’abantu gusa. Icyadufashije kwihangana, ni uko twari dusobanukiwe neza ikibazo cyavutse mu busitani bwa Edeni: ikibazo gifitanye isano n’uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka. . . . Twagize uruhande duhereramo muri icyo kibazo tudashingiye gusa ku nyungu z’abantu bwite, ahubwo dushingiye ku nyungu z’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Twari dusobanukiwe cyane uko ikibazo nyakuri giteye. Ibyo byaradukomeje, bituma dushobora gukomeza gushikama ndetse no mu gihe twari tugeze mu mimerere mibi cyane kurusha indi yose.”

[Ifoto]

Victor Popovych yafunzwe mu mwaka wa 1970

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ni nde watumye Yesu ashyirwaho umugayo?

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Yobu, Mariya n’abandi bagaragu b’Imana bo muri iki gihe, nka Stanley Jones, bashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova