Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese inama nziza zirakenewe?

Mbese inama nziza zirakenewe?

Mbese inama nziza zirakenewe?

MURI iki gihe, abantu benshi bumva ko bafite ubushobozi bwo gutandukanya ikibi n’icyiza kandi ko bafite uburenganzira bwo gukora icyo bashatse cyose. Abandi bo bavuga ko ikintu icyo ari cyo cyose cyemewe; gipfa gusa kuba gishimisha umuntu. Ibyo bikaba bigira ingaruka zibabaje ku ishyingiranwa n’imibereho yo mu muryango, abantu babonaga kuva kera ko ari yo rufatiro rwo kugira ngo igihugu gikomere.​—Itangiriro 3:5.

Reka dufate urugero rwa Verónica * uba muri Megizike. Yaranditse ati “twari tumaze imyaka igera hafi kuri 15 dushyingiranywe, ubwo umugabo wanjye yambwiraga ko acuditse n’undi mugore. Yambwiye ko adashobora kureka uwo mugore kubera ko yari akiri muto kandi akaba yaramushimishaga. Nababajwe cyane no gutekereza ko umugabo wanjye nafataga nk’incuti yanjye magara atazongera kumba hafi ngo tube turi kumwe. Najyaga ntekereza ko gupfusha abantu dukunda ari cyo kintu gitera agahinda cyane. Ariko kuri jye, ubusambanyi ni bwo bwanteye agahinda cyane kubera ko ntatakaje gusa uwo nakundaga cyane, ahubwo yakomeje no gukora ibintu byambabazaga.”

Nanone hari ibyabaye ku musore w’imyaka 22 ubu wamaze gutandukana n’umugore we wamusigiye umwana w’umuhungu, ariko akaba adashaka kwita kuri uwo mwana. Aba yiteze ko nyina abitaho bombi we n’umwana we. Iyo nyina atemeye ibyo amusabye byose, uwo musore arirakaza cyane agatangira kumutuka, yigira nk’umwana warezwe nabi. Nyina yumva abuze uko abyifatamo iyo abonye uwo musore agira imyitwarire iteye isoni nk’iyo.

Ibibazo nk’ibyo biri hose. Hirya no hino, umubare w’abantu bahukana cyangwa bagatana mu buryo bwemewe n’amategeko urarushaho kwiyongera. Abana benshi bagiye babona umwe mu babyeyi babo ava mu rugo akajya gutangira ubundi buzima bushya. Bamwe mu bakiri bato ntibacyubaha abandi na gato, kabone n’iyo baba ari ababyeyi babo, kandi usanga bishora mu bikorwa kera umuntu yatekerezaga ko bidashobora kubaho. Ubusambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo rukorwa n’abakiri bato, hamwe n’abana bica abarimu cyangwa ababyeyi, bisigaye ari ibintu bisanzwe mu bihugu byinshi. Ushobora no kuba warabonye ko ikibazo cyo kurera abana ndetse n’ibibazo byo mu ngo atari byo byonyine bihangayikishije abantu muri iyi si ya none.

Iyo twitegereje ibyo bintu, dushobora kwibaza icyabaye ku bantu muri rusange. Niba mu by’ukuri abantu bazi gutandukanya icyiza n’ikibi, kuki hari ibibazo byinshi bitari byabonerwa umuti? Ese abantu bakeneye inama nziza? Haba hari ahantu dushobora kuvana inama nk’izo z’ingirakamaro, inama zamaze kugaragaza ko ziringirwa koko? N’ubwo abantu benshi bavuga ko bemera Imana n’Ijambo ryayo ryanditswe, ibyo bisa n’aho nta ngaruka bigira ku myanzuro bafata. Ni izihe nyungu dushobora kubona turamutse dushatse inama Imana itanga kandi tukazibona? Reka ibyo tubisuzume mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Izina ryarahinduwe.