Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Waba warishimiye gusoma inomero ziheruka z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi? Reba noneho niba ushobora gusubiza ibi bibazo bikurikira:

• Bibiliya y’i Complutum yari imeze ite, kandi se kuki yabaye ingirakamaro?

Iyo Bibiliya yari ifite inkingi ziteganye zanditse mu ndimi nyinshi, ikaba yari ikubiyemo imyandiko y’Igiheburayo, iy’Ikigiriki n’iy’Ikilatini myiza kurusha iyindi, hamwe n’ibice bimwe na bimwe by’Icyarameyi. Iyo Bibiliya yari irimo indimi nyinshi yabaye intambwe ikomeye mu birebana no gucapa umwandiko unonosoye w’indimi z’umwimerere.—15/4, ipaji ya 28-31.

• Ni gute abantu bashobora gushimisha Imana?

Kubera ko Yehova abaho, ashobora gutekereza, kugira icyo akora no kugira ibyiyumvo. Ni Imana “igira ibyishimo,” kandi yishimira gusohoza imigambi yayo (1 Timoteyo 1:11, NW; Zaburi 104:31). Uko turushaho kwiga ibihereranye n’ibyiyumvo Imana igira, ni na ko turushaho kumenya ibyo dushobora gukora kugira ngo dushimishe umutima wayo.—15/5, ipaji ya 4-7.

• Kuki Dawidi yemeye ko umugore we Mikali atunga igishushanyo cya terafimu?

Igihe Umwami Sawuli yari amaze gucura umugambi wo kwica Dawidi, Mikali yafashije Dawidi guhunga, ashyira ku buriri igishushanyo gishobora kuba cyari gifite isura n’imiterere bijya kumera nk’iby’umuntu. Ashobora kuba yari atunze terafimu kubera ko umutima we utari utunganiye Imana. Dawidi na we ashobora kuba atari azi iby’icyo gishushanyo, cyangwa se akaba yaracyemeye kubera ko Mikali yari umukobwa w’Umwami Sawuli (1 Ngoma 16:25, 26).—1/6, ipaji ya 29.

• Ni ukuhe kuri kw’ibanze gutsindagirizwa n’amategeko y’Imana arebana n’amaraso?

Dukurikije ibyo Imana yavuze nyuma y’umwuzure, ibyo yavuze mu Mategeko ya Mose hamwe n’itegeko dusanga mu Byakozwe 15:28, 29, yatsindagirije ibihereranye n’igitambo gifitanye isano n’amaraso ya Yesu yamenetse. Ayo maraso yonyine ni yo ashobora gutuma tubabarirwa kandi tukiyunga n’Imana (Abakolosayi 1:20).—15/6, ipaji ya 14-19.

• Ibitangaza Yesu yakoze bivugwa muri Bibiliya ni bingahe?

Inkuru zo mu Mavanjiri zivuga ibitangaza 35 Yesu yakoze. Ariko kandi, umubare nyawo w’ibitangaza Yesu yakoze hakubiyemo n’ibitaravuzwe, nta bwo uzwi (Matayo 14:14).—15/7, ipaji ya 5.