Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ni byo bintu byiza cyane kurusha ibindi ushobora gukora”

“Ni byo bintu byiza cyane kurusha ibindi ushobora gukora”

“Ni byo bintu byiza cyane kurusha ibindi ushobora gukora”

ALEXIS ni umuhungu w’imyaka itanu wo mu mujyi wa Morelia muri Megizike. Ababyeyi be biga Bibiliya kandi bajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Igihe yari mu ikoraniro ry’akarere hamwe n’umuryango we, yabonye icyerekanwa cy’ukuntu babwiriza ku nzu n’inzu. Yahise ahindukira abaza se ati “Papa, Papa, kuki wowe utajya ujya kubwiriza?” Se yaramushubije ati “ndacyiga Bibiliya kugira ngo nzabone uko nzajya mbwiriza.” Alexis yabyakiranye ibyishimo agira ati “Papa, ibyo ni byo bintu byiza cyane kurusha ibindi ushobora gukora.”

Uwo mwana muto yabonye ko gukora ibihuje n’ubumenyi afite kuri Yehova ari iby’ingenzi. Kubera ko yabanaga mu rugo na babyara be babiri, yabanje gusenga Yehova maze ababwira inkuru zo mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya ababyeyi be bari baramwigishije. N’ubwo Alexis atari yakamenye gusoma, yari asobanukiwe neza cyane inkuru zo muri icyo gitabo yifashishije amashusho azisobanura. Yanavuze ko yashakaga gusura abantu mu ngo zabo akaganira na bo ibyo yigaga ku bihereranye n’imigambi ya Yehova.

Birumvikana rero ko abato ndetse n’abakuru bashobora guhuza imibereho yabo n’ibyo Yehova “Uwera” abitezeho, basohoza inshingano ikomeye cyane kurusha izindi yo gutangariza amahanga ibihereranye na we (Yesaya 43:3; Matayo 21:16). Nta gushidikanya ko icyo ari kimwe mu bintu byiza cyane kurusha ibindi umuntu ashobora gukora.