Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Turananirwa ariko ntiducogora

Turananirwa ariko ntiducogora

Turananirwa ariko ntiducogora

‘Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ni we uha intege abarambiwe, kandi utibashije amwongeramo imbaraga.’​—YESAYA 40:28, 29.

1, 2. (a) Ni irihe tumira rishishikaje rihabwa abifuza kuyoboka ugusenga kutanduye bose? (b) Ni iki gishobora kwangiza imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka?

TWEBWE abigishwa ba Yesu, tuzi neza itumira rishishikaje rigira riti “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. . . . Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:28-30). Nanone Abakristo babona ‘iminsi yo guhemburwa iza ituruka ku Mwami Imana’ (Ibyakozwe 3:19). Nta gushidikanya, wamaze kwibonera ko kwiga ukuri kwa Bibiliya, kugira ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza no gushyira mu bikorwa amahame ya Yehova mu buzima bwacu, biruhura.

2 Icyakora, hari bamwe mu basenga Yehova bajya bagira igihe bumva bananiwe mu byiyumvo. Hari ubwo ibyo bihe byo gucika intege bimara igihe gito, ubundi bikaba byamara igihe kirekire. Uko igihe kigenda gihita, hari abashobora kugera ubwo bumva inshingano za gikristo zarababereye umutwaro aho kubaruhura nk’uko Yesu yabisezeranyije. Ibyo byiyumvo bibi bishobora kwangiza cyane imishyikirano Umukristo afitanye na Yehova.

3. Kuki Yesu yatanze inama iboneka muri Yohana 14:1?

3 Mbere gato y’uko afatwa ngo yicwe, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere” (Yohana 14:1). Ibyo Yesu yabivugiye ko intumwa ze zari zigiye guhangana n’ibintu bibabaje. Ibyo kandi byari kuzakurikirwa n’ibitotezo bikaze. Yesu yari azi ko gucika intege cyane byashoboraga kugusha intumwa ze (Yohana 16:1). Iyo batagira icyo bakora, uwo mubabaro washoboraga kubaca intege mu buryo bw’umwuka kandi ugatuma badakomeza kwiringira Yehova. Ibyo ni na ko bimeze ku Bakristo muri iki gihe. Turamutse ducitse intege bikamara igihe kirekire, bishobora gutuma imitima yacu yuzura intimba kandi ikaremererwa (Yeremiya 8:18). Umuntu wacu w’imbere ashobora kudohoka. Mu gihe duhanganye n’icyo kigeragezo, dushobora kugagara mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka, ndetse tukaba twanatakaza icyifuzo cyacu cyo gusenga Yehova.

4. Ni iki cyadufasha kurinda umutima wacu w’ikigereranyo kunanirwa?

4 Inama ya Bibiliya igira iti “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho,” irakwiriye cyane rwose (Imigani 4:23). Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro zidufasha kurinda umutima wacu w’ikigereranyo gucika intege no kunanirwa mu buryo bw’umwuka. Mbere na mbere ariko, tugomba kumenya neza impamvu zatumye tunanirwa.

Ubukristo si umutwaro

5. Ni ayahe magambo asa n’aho avuguruzanya ku birebana no kuba Umukristo?

5 Ni iby’ukuri ko kuba Umukristo bisaba gushyiraho imihati ikomeye (Luka 13:24). Ndetse Yesu yaranavuze ati “utikorera . . .  [“igiti cye cy’umubabaro,” NW] ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye” (Luka 14:27). Umuntu adashishoje neza, ayo magambo ashobora gusa n’aho avuguruza ibyo Yesu yavuze avuga ko umutwaro we utaremereye kandi uruhura abantu. Ariko ubundi, mu by’ukuri ntavuguruzanya.

6, 7. Kuki twavuga ko gahunda yacu yo kuyoboka Imana itatunaniza?

6 N’ubwo gukora akazi k’ingufu no gushyiraho imihati ikomeye binaniza umubiri, bishobora gutuma umuntu anyurwa kandi akagarura ubuyanja iyo akora agamije intego nziza (Umubwiriza 3:13, 22). Kandi se ni iyihe ntego yaba nziza kurusha iyo kugeza ubutumwa buhebuje bwo muri Bibiliya ku baturanyi bacu? Nanone kandi, intambara turwana tugerageza kubaho duhuje n’amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru, usanga rwose nta cyo ivuze iyo ugereranyije n’inyungu tubiboneramo (Imigani 2:10-20). Ndetse n’iyo dutotejwe, tubona ko ari icyubahiro kubabazwa tuzira Ubwami bw’Imana.—1 Petero 4:14.

7 Koko rero, umutwaro wa Yesu ugarurira umuntu ubuyanja, cyane cyane iyo utekereje ku mwijima wo mu buryo bw’umwuka wugarije abakomeza kuba mu bubata bw’idini ry’ikinyoma. Imana iradukunda cyane tukayitera ubwuzu, kandi ntidusaba ibintu birenze ubushobozi bwacu. Amategeko ya Yehova “ntarushya” (1 Yohana 5:3). Ubukristo bw’ukuri, nk’uko busobanurwa mu Byanditswe, si umutwaro. Uko bigaragara, gahunda yacu yo kuyoboka Imana ntitunaniza cyangwa ngo iduce intege.

“Twiyambure ibituremerera byose”

8. Akenshi umunaniro wo mu buryo bw’umwuka uterwa n’iki?

8 Umunaniro uwo ari wo wose wo mu buryo bw’umwuka tugira, akenshi uba watewe n’imitwaro y’inyongera iyi si yononekaye itwikoreza. Kubera ko “ab’isi bose bari mu Mubi,” dukikijwe n’ibintu bibi bishobora kutunaniza kandi bigatuma duhungabana mu mibereho yacu ya gikristo (1 Yohana 5:19). Kwiruka inyuma y’ibintu bitari ngombwa na byo bishobora kurogoya gahunda y’ibikorwa byacu bya gikristo kandi bigatuma kubisohoza birushaho kutugora. Iyo mitwaro y’inyongera ishobora kuturemerera cyane, ndetse tukaba twakumva rwose itunegekaje. Birakwiriye rero kuba Bibiliya itugira inama yo ‘kwiyambura ibituremerera byose.’—Abaheburayo 12:1-3.

9. Ni gute kwiruka inyuma y’ubutunzi bishobora kutunaniza?

9 Urugero, umwuka w’isi wo kwibanda ku kuba ikirangirire, kugira amafaranga, kwidagadura, kujya gutembera umuntu yishimisha hamwe no kwiruka inyuma y’ubutunzi, ushobora kugira ingaruka ku mitekerereze yacu (1 Yohana 2:15-17). Abakristo bamwe bo mu kinyejana cya mbere birutse inyuma y’ubutunzi, bikururiye ingorane nyinshi zikomeye. Intumwa Pawulo yagize ati “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.”—1 Timoteyo 6:9, 10.

10. Ni iki umugani wa Yesu w’umubibyi utwigisha ku birebana n’ubutunzi?

10 Mu gihe twumva tunaniwe kandi ducitse intege mu murimo dukorera Imana, aho ntibiba biterwa n’uko twiruka inyuma y’ibintu by’umubiri cyane ntitubone igihe cyo kwita ku bintu by’umwuka? Ibyo birashoboka cyane, nk’uko umugani wa Yesu w’umubibyi ubigaragaza. “Amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuza ibindi,” Yesu yabigereranyije n’amahwa ‘yinjira mu mutima wacu akaniga’ imbuto z’ijambo ry’Imana ryabibwemo (Mariko 4:18, 19). Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama igira iti “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti ‘sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.’”—Abaheburayo 13:5.

11. Ni gute twakwikuraho ibintu bishobora kutunaniza?

11 Rimwe na rimwe, gushaka gutunga ibindi bintu byinshi si byo biduteza ingorane mu buzima, ahubwo tuziterwa n’uko dukoresha ibintu dusanganywe. Hari abashobora kugira umunaniro wo mu byiyumvo bitewe n’ibibazo by’uburwayi bukomeye, gupfusha abo bakundaga cyangwa ibindi bibazo bibabaje. Biboneye ko rimwe na rimwe bijya biba ngombwa kugira ibyo umuntu ahindura mu buzima. Hari umugabo n’umugore we biyemeje kureka bimwe mu bintu bakoraga bagamije kwishimisha gusa hamwe n’imishinga itari ngombwa. Bongeye gusuzuma ibintu bari batunze, maze bahambira ibintu byose byari bifitanye isano n’iyo mishinga babishyira aho batareba. Twese dushobora kungukirwa no kujya dusuzuma rimwe na rimwe gahunda zacu hamwe n’ibintu dutunze maze tukiyambura ibituremerera byose bitari ngombwa, kugira ngo tutananirwa kandi tugacogora mu mitima yacu.

Ni ngombwa gushyira mu gaciro no kwicisha bugufi

12. Ni iki twagombye kwemera ku bihereranye n’amakosa yacu?

12 Amakosa dukora, n’iyo yaba ari mato, buhoro buhoro ashobora kuduteza ibibazo mu buzima bwacu. Mbega ukuntu amagambo ya Dawidi ari ukuri! Ayo magambo agira ati “kuko ibyo nakiraniwe bindengeye, bihwanye n’umutwaro uremereye unanira” (Zaburi 38:5). Incuro nyinshi, guhindura ibintu bike bikwiriye guhinduka, bizatuma twikuraho imitwaro ituremerera.

13. Ni gute gushyira mu gaciro byadufasha kubona umurimo wacu mu buryo bukwiriye?

13 Bibiliya itugira inama yo kwihingamo kugira ‘ubwenge nyakuri no kwitonda’ cyangwa ubushobozi bwo gutekereza (Imigani 3:21, 22). Bibiliya ivuga ko ‘ubwenge buva mu ijuru ari ubw’ineza,’ cyangwa se ko burangwa no gushyira mu gaciro (Yakobo 3:17). Hari abagiye bahura n’ikigeragezo kubera ko babaga bashaka gukora nk’ibyo abandi bakora mu murimo wa gikristo. Ariko kandi, Bibiliya itugira inama igira iti “ibyiza ni uko [buri wese] yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we, kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro” (Abagalatiya 6:4, 5). Ni iby’ukuri ko urugero rw’Abakristo bagenzi bacu rushobora kudutera inkunga yo gukorera Yehova n’umutima wacu wose, ariko kugira ubwenge nyakuri no gushyira mu gaciro bizadufasha kwishyiriraho intego zishoboka duhuje n’imimerere turimo.

14, 15. Ni gute twagaragaza ko dufite ubwenge nyakuri mu gihe twita ku byo dukeneye mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo?

14 Nidushyira mu gaciro ndetse no mu bintu bisa n’aho bidakomeye, bishobora kuzadufasha kwirinda kunanirwa. Urugero, mbese dufite gahunda ishyize mu gaciro ituma dukomeza kugira amagara mazima? Reka dufate urugero rw’umugabo n’umugore we bakora muri bimwe mu biro by’amashami by’Abahamya ba Yehova. Biboneye ukuntu ubwenge nyakuri ari ingenzi mu birebana no kwirinda umunaniro. Umugore yagize ati “uko akazi dufite kaba kangana kose, tugerageza kuryamira isaha imwe buri joro. Nanone dukora siporo buri gihe. Ibyo byaradufashije rwose. Twamaze kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira, kandi ibyo turabizirikana mu byo dukora. Ntitugerageza kwigereranya n’abandi basa n’aho bafite imbaraga zidashira.” Mbese buri gihe turya indyo yuzuye kandi tukaruhuka bihagije? Kwita ku magara yacu mu buryo bushyize mu gaciro, bishobora kugabanya umunaniro wo mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka.

15 Bamwe muri twe bafite ibyo bakeneye byihariye. Urugero, hari mushiki wacu wakoreye umurimo w’igihe cyose ahantu henshi haruhije. Yarwaye indwara zikomeye harimo na kanseri. Ni iki cyamufashije guhangana n’iyo mimerere yose ibabaje? Yagize ati “ni ngombwa cyane ko mbona igihe cyo kwiherera ntihagire umuntu undogoya. Iyo numva ntangiye guhangayika no kunanirwa, ni bwo mba nkeneye cyane byihutirwa kwiherera ahantu hatuje nshobora gusomera kandi nkaruhuka.” Ubwenge nyakuri n’ubushobozi bwo gutekereza bidufasha kumenya ibyo dukeneye no kubishaka, bityo tukirinda kunanirwa mu buryo bw’umwuka.

Yehova Imana atwongeramo imbaraga

16, 17. (a) Kuki kwita ku buzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka ari byo by’ingenzi cyane kurushaho? (b) Ni ibihe bikorwa twagombye gushyira muri gahunda y’ibyo dukora buri munsi?

16 Birumvikana ariko ko kwita ku buzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka ari byo by’ingenzi cyane kurushaho. Iyo dufitanye imishyikirano ya gicuti na Yehova Imana, dushobora kunanirwa mu mubiri, ariko ntituzigera na rimwe ducogora mu kumuyoboka. Yehova ni we ‘uha intege abarambiwe, kandi utibashije amwongeramo imbaraga’ (Yesaya 40:28, 29). Intumwa Pawulo wiboneye ku giti cye ukuri kw’ayo magambo, yaranditse ati ‘ntiducogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asāza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye.’—2 Abakorinto 4:16.

17 Zirikana ayo magambo ngo “uko bukeye.” Yumvikanisha ko buri munsi tugomba kungukirwa n’ibyo Yehova aduha. Hari umumisiyonari umaze imyaka 43 akora umurimo w’ubumisiyonari mu budahemuka. Hari igihe yajyaga yumva ananiwe kandi yacitse intege. Ariko ntiyigeze acogora. Agira ati “natoye akamenyero ko kubyuka kare, kugira ngo mbere yo gutangira akazi ako ari ko kose mbanze nsenge Yehova nsome n’Ijambo rye. Iyo gahunda ya buri munsi ni yo yamfashije kwihangana kugeza n’ubu.” Dushobora rwose kwishingikiriza ku mbaraga za Yehova niba buri gihe, ni ukuvuga “uko bukeye,” tumusenga kandi tugatekereza ku mico ye ihebuje n’amasezerano ye.

18. Bibiliya ihumuriza ite abantu b’indahemuka bageze mu za bukuru cyangwa barwaye?

18 Ibyo ni ingirakamaro cyane cyane ku bacitse intege bitewe n’iza bukuru cyangwa uburwayi. Abantu nk’abo bashobora gucika intege bidatewe n’uko bigereranya n’abandi, ahubwo bitewe n’uko bigereranya n’uko bari bameze bakiri bato. Kumenya ko Yehova yubaha abageze mu za bukuru birahumuriza rwose. Bibiliya igira iti “uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka” (Imigani 16:31). Yehova azi aho ubushobozi bwacu bugarukira, kandi aha agaciro kenshi ukuntu tumusenga n’umutima wacu wose atitaye ku ntege nke zacu. Kandi n’imirimo myiza twakoze iba yanditswe mu gitabo cy’urwibutso cy’Imana ku buryo idashobora gusibama. Ibyanditswe biduha icyizere bigira biti ‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera’ (Abaheburayo 6:10). Mbega ukuntu twese twishimira kuba muri twe harimo abagaragaje ko ari indahemuka kuri Yehova mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo!

Ntucogore

19. Ni gute twungukirwa no gukomeza guharanira gukora ibyiza?

19 Abantu benshi batekereza ko gukora akazi k’ingufu buri gihe bishobora koroshya umunaniro. Mu buryo nk’ubwo, ibikorwa byo mu buryo bw’umwuka bya buri gihe bishobora kudufasha kurwanya umunaniro wo mu byiyumvo cyangwa uwo mu buryo bw’umwuka. Bibiliya igira iti “twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari. Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:9, 10). Zirikana ayo magambo ngo “gukora neza” no ‘kugirira bose neza.’ Yumvikanisha ko tugomba kugira icyo dukora. Gukorera abandi ibyiza, bishobora rwose kudufasha kwirinda gucogora mu murimo dukorera Yehova.

20. Niba dushaka kurwanya ibyiyumvo byo gucika intege, ni bande tugomba kwirinda?

20 Ibinyuranye n’ibyo, kwifatanya n’abantu basuzugura amategeko y’Imana tukagira ibyo dukorera hamwe na bo, bishobora kutubera umutwaro uremereye. Bibiliya ituburira igira iti “ibuye riraremereye, umusenyi ni umutwaro, ariko uburakari bw’umupfapfa burusha byombi kuremera” (Imigani 27:3). Niba dushaka kurwanya ibyiyumvo byo gucika intege no kunanirwa, byaba byiza twirinze abantu batarangwa n’icyizere, bahora bashakisha amakosa ku bandi babanenga gusa.

21. Ni gute dushobora gutera abandi inkunga mu materaniro ya gikristo?

21 Amateraniro ya gikristo na yo ni uburyo Yehova yadushyiriyeho bushobora kutwongeramo imbaraga zo mu buryo bw’umwuka. Mu materaniro tuba dufite uburyo bwiza cyane bwo guterana inkunga kuko tuhabonera inyigisho n’incuti zitugarurira ubuyanja (Abaheburayo 10:25). Abagize itorero bose bagomba kwihatira gutera abandi inkunga mu gihe basubiza mu materaniro cyangwa igihe bafite ikiganiro kuri platifomu. Abafata iya mbere bigisha ni bo cyane cyane bafite inshingano yo gutera abandi inkunga (Yesaya 32:1, 2). Ndetse n’igihe bibaye ngombwa guhwitura abantu cyangwa kubacyaha, uburyo inama itangwamo bugomba kuba bugarurira abantu ubuyanja (Abagalatiya 6:1, 2). Urukundo dukunda bagenzi bacu ruzadufasha rwose gukorera Yehova nta gucogora.—Zaburi 133:1; Yohana 13:35.

22. N’ubwo tudatunganye, kuki dushobora kugira ubutwari?

22 Gahunda yo gusenga Yehova muri iki gihe cy’imperuka, ikubiyemo n’umurimo tugomba gukora. Kunanirwa mu bwenge, imibabaro ishegesha ibyiyumvo n’ibindi bintu bibabaza, bigira ingaruka no ku Bakristo. Kamere muntu yacu idatunganye iroroshye, imeze nk’ibumba. Ariko nk’uko Bibiliya ibivuga “dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe” (2 Abakorinto 4:7). Koko rero, tuzananirwa, ariko ntituzigere na rimwe ducogora. Ahubwo, nimucyo ‘tuvuge dushize ubwoba tuti “Uwiteka ni umutabazi wanjye.”’—Abaheburayo 13:6.

Isubiramo

• Ni iyihe mitwaro ituremerera dushobora kwiyambura?

• Ni gute twagira uruhare mu ‘kugirira neza’ Abakristo bagenzi bacu?

• Ni gute Yehova adushyigikira mu gihe twumva tunaniwe cyangwa twacitse intege?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Yesu yari azi ko intumwa ze zicitse intege bikamara igihe kirekire byazigwa nabi

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Hari abagiye bareka ibintu bimwe bakoraga birangaza hamwe n’imishinga itari ngombwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

N’ubwo ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, Yehova aha agaciro kenshi cyane ibyo dukora tumusenga n’umutima wacu wose