Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ni we ‘gihome kidukingira mu gihe cy’amakuba’

Yehova ni we ‘gihome kidukingira mu gihe cy’amakuba’

Yehova ni we ‘gihome kidukingira mu gihe cy’amakuba’

“Agakiza k’abakiranutsi gaturuka ku Uwiteka, ni we gihome kibakingira mu gihe cy’amakuba.”​—ZABURI 37:39.

1, 2. (a) Ni iki Yesu yasenze asabira abigishwa be? (b) Imana ishaka ko abagize ubwoko bwayo bakora iki?

YEHOVA ni Imana Ishoborabyose. Afite imbaraga zo kurinda abamusenga mu budahemuka, akabarinda mu buryo ubwo ari bwo bwose ashaka. Ndetse yashoboraga no gufata abagize ubwoko bwe akabatandukanya n’abandi bantu bo mu isi, akabashyira ahantu hari umutekano n’amahoro. Ariko kandi, Yesu yasenze Se wo mu ijuru asabira abigishwa be ati “sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi.”​—Yohana 17:15.

2 Yehova yahisemo ‘kutadukura mu isi.’ Ahubwo ashaka ko tubana n’abandi bantu bo muri iyi si kugira ngo tubagezeho ubutumwa bwe bw’ibyiringiro n’ihumure (Abaroma 10:13-15). Ariko nk’uko Yesu yabivuze mu isengesho rye, kuba turi mu isi bituma twitegera “Umubi.” Abantu batumvira hamwe n’imbaraga z’imyuka mibi bituma habaho imibabaro myinshi n’intimba, kandi iyo mihangayiko Abakristo na bo ntibarebera izuba.—1 Petero 5:9.

3. Ni ibihe bintu bishobora kugera no ku bagaragu bizerwa ba Yehova, ariko se ni irihe humure tubonera mu Ijambo ry’Imana?

3 Iyo umuntu ahuye n’ibyo bigeragezo, ni ibisanzwe ko hari ubwo yumva acitse intege (Imigani 24:10). Bibiliya irimo inkuru nyinshi z’abantu benshi bizerwa bahanganye n’amakuba. Umwanditsi wa zaburi yagize ati “amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose” (Zaburi 34:20). Koko rero, ibintu bibi bishobora no kuba ku muntu ‘w’umukiranutsi.’ Kimwe n’umwanditsi wa zaburi Dawidi, hari igihe dushobora no kumva ‘duhondobereye tuvunaguritse’ (Zaburi 38:9). Ariko kandi, birahumuriza kumenya ko “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.”—Zaburi 34:19; 94:19.

4, 5. (a) Duhuje n’ibivugwa mu Migani 18:10, twakora iki kugira ngo tubone uburinzi buturuka ku Mana? (b) Ni izihe ntambwe dushobora gutera kugira ngo tubone ubufasha buturuka ku Mana?

4 Mu buryo buhuje n’ibyo Yesu yasabye mu isengesho rye, mu by’ukuri Yehova araturinda. ‘Ni we gihome kidukingira mu gihe cy’amakuba’ (Zaburi 37:39). Igitabo cy’Imigani gikoresha imvugo isa n’iyo kigira kiti “izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, umukiranutsi awuhungiramo, agakomera” (Imigani 18:10). Uwo murongo uhishura ukuri kw’ibanze ku birebana n’ukuntu Yehova yita ku biremwa bye mu buryo burangwa n’ubwuzu. By’umwihariko, Imana irinda abakiranutsi bagira umwete wo kuyishaka, mbese nk’uko umuntu yirukira mu munara ukomeye ashaka ubwihisho.

5 Mu gihe dufite ibibazo biduhangayikishije, ni gute twakwirukira kuri Yehova kugira ngo aturinde? Nimucyo dusuzume intambwe eshatu z’ingenzi tugomba gutera kugira ngo Yehova adufashe. Iya mbere, tugomba kwiyambaza Data wo mu ijuru mu isengesho. Iya kabiri, tugomba kwemera kuyoborwa n’umwuka we wera. Hanyuma iya gatatu, tugomba kugandukira gahunda Yehova yashyizeho, tukifatanya n’Abakristo bagenzi bacu bashobora gutuma amakuba yacu agabanya ubukana.

Imbaraga z’isengesho

6. Abakristo b’ukuri babona bate isengesho?

6 Zimwe mu mpuguke mu by’ubuzima zivuga ko isengesho rishobora kuvura ibibazo byo kwiheba n’imihangayiko. N’ubwo bishobora kuba ari ukuri ko kujya ahantu hatuje ukamera nk’usenga bishobora kugabanya imihangayiko, kumva amajwi amwe yo mu byaremwe, cyangwa gukanda mu mugongo na byo bishobora kugabanya imihangayiko. Abakristo b’ukuri bo ntibasuzugura isengesho ngo barifate ko ari umuti wo kugabanya imihangayiko gusa. Tubona ko isengesho ari ikiganiro kirangwa no kubaha tugirana n’Umuremyi wacu. Isengesho rigaragaza ko twiyeguriye Imana kandi ko tuyiringira. Koko rero, isengesho ni kimwe mu bigize gahunda yacu yo kuyoboka Imana.

7. Gusenga twiringiye ko Imana itwumva bisobanura iki, kandi se, ni gute amasengesho nk’ayo yadufasha guhangana n’imihangayiko?

7 Tugomba gusenga twiringiye Yehova. Intumwa Yohana yaranditse ati “iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka” (1 Yohana 5:14). Yehova ni we Usumbabyose, akaba ari na we Mana y’ukuri yonyine kandi ishobora byose; nyamara mu by’ukuri yita cyane ku masengesho abamusenga bavugana umwete. Byonyine kumenya ko Imana yacu yuje urukundo itwumva iyo tuyibwiye ibiduhangayikisha n’ibibazo byacu, biraduhumuriza.—Abafilipi 4:6.

8. Kuki Abakristo b’indahemuka batagombye na rimwe kugira ipfunwe cyangwa ngo bumve badakwiriye kwegera Yehova mu isengesho?

8 Abakristo b’indahemuka ntibagomba na rimwe kumva bafite ipfunwe, ngo bumve badakwiriye cyangwa badafite icyizere mu gihe begera Yehova mu isengesho. Mu by’ukuri, iyo twashobewe cyangwa ibibazo byacu byaturenze, si ko buri gihe twumva dushaka kwegera Yehova mu isengesho. Mu bihe nk’ibyo, byaba byiza twibutse ko Yehova ‘azagirira imbabazi abantu barengana’ kandi ko ‘ahumuriza abicisha bugufi’ (Yesaya 49:13; 2 Abakorinto 7:6). Ahubwo muri ibyo bihe by’intimba n’imihangayiko, ni bwo tuba dukeneye kurushaho kwegera Data wo mu ijuru twiringiye ko azatubera igihome kidukingira.

9. Ukwizera kugira uruhe ruhare mu gihe twegera Imana mu isengesho?

9 Kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’isengesho, tugomba kugira ukwizera nyakuri. Bibiliya igira iti “uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” by’ukuri (Abaheburayo 11:6). Kwizera bikubiyemo ibirenze kwemera ko Imana “iriho.” Kwizera nyakuri bikubiyemo kwemera tumaramaje ko Imana yifuza kugororera abayubaha kandi ko ibifitiye ubushobozi. “Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba” (1 Petero 3:12). Guhora tuzirikana ko Yehova adukunda kandi ko atwitaho, bizatuma amasengesho yacu arushaho kugira ireme.

10. Niba dushaka ko Yehova adukomeza mu buryo bw’umwuka, amasengesho yacu agomba kuba ameze ate?

10 Yehova atwumva ari uko tumusenze n’umutima wacu wose. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “ntakishije umutima wose, Uwiteka nsubiza” (Zaburi 119:145). Amasengesho yacu atandukanye n’amasengesho yo kurangiza umuhango gusa yo mu madini menshi; si ayo tuba rwarafashe mu mutwe cyangwa atavuye ku mutima. Iyo dusenze Yehova n’umutima ‘wacu wose,’ amagambo tuvuga aba afite ireme kandi afite intego. Iyo tumaze kuvuga ayo masengesho avuye ku mutima, dutangira kumva turuhutse kubera ko tuba twikoreje Yehova ‘umutwaro wacu.’ Nk’uko Bibiliya ibidusezeranya, ‘na we azaturamira.’—Zaburi 55:23; 1 Petero 5:6, 7.

Umwuka w’Imana uradufasha

11. Ni mu buhe buryo bumwe Yehova adusubizamo iyo dukomeje ‘gusaba’ ko adufasha?

11 Yehova si Uwumva amasengesho gusa, ahubwo ni n’Uyasubiza (Zaburi 65:3). Dawidi yaranditse ati “ku munsi w’amakuba yanjye no ku w’ibyago byanjye nzakwambaza, kuko uzansubiza” (Zaburi 86:7). Yesu na we yateye abigishwa be inkunga yo gukomeza ‘gusaba’ Yehova kubafasha kubera ko ‘Data wo ijuru azarushaho guha umwuka wera abawumusabye’ (Luka 11:9-13). Koko rero, imbaraga Imana ikoresha zifasha ubwoko bwayo, zikabuhumuriza.—Yohana 14:16.

12. Ni gute umwuka w’Imana udufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo bisa n’aho biturenze?

12 Ndetse no mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, umwuka w’Imana ushobora kuduha “imbaraga zisumba byose” (2 Abakorinto 4:7). Intumwa Pawulo, wanyuze mu makuba menshi, yavuganye icyizere ati ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga’ (Abafilipi 4:13). Mu buryo nk’ubwo, Abakristo benshi muri iki gihe bumvise bongeye gutora agatege mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo kubera ko amasengesho yabo yashubijwe. Akenshi iyo tumaze kubona ubufasha bw’umwuka w’Imana, ibibazo byari biduhangayikishije ntibiba bigikanganye. Izo mbaraga Imana iduha zishobora gutuma twunga mu rya Pawulo wagize ati “dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe, ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.”—2 Abakorinto 4:8, 9.

13, 14. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yatubereye igihome kidukingira mu gihe cy’amakuba akoresheje Ijambo rye? (b) Ni gute gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya byagufashije ku giti cyawe?

13 Nanone umwuka wera wahumetse Ijambo ry’Imana ryanditswe kandi uraririnda kugira ngo ritugirire akamaro. Ni mu buhe buryo Yehova yatubereye igihome kidukingira mu gihe cy’amakuba akoresheje Ijambo rye? Uburyo bumwe ni ukuduha ubwenge nyakuri n’ubushobozi bwo gutekereza (Imigani 3:21-24). Bibiliya itoza ubwenge bwacu kandi ikatwongerera ubushobozi bwo gutekereza (Abaroma 12:1). Iyo dusoma Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukarishyira mu bikorwa, dushobora kugira ‘ubwenge, kandi tukamenyera gutandukanya ikibi n’icyiza’ (Abaheburayo 5:14). Ushobora kuba wariboneye ukuntu amahame ya Bibiliya yagufashije gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge mu gihe wari uri mu ngorane. Bibiliya ituma tugira amakenga ashobora kudufasha kubonera umuti nyawo ibibazo biduhangayikishije.—Imigani 1:4.

14 Ijambo ry’Imana riduha indi soko y’imbaraga, ni ukuvuga ibyiringiro by’agakiza (Abaroma 15:4). Bibiliya itubwira ko ibintu bibi bitazakomeza kubaho ubuziraherezo. Uko amakuba tugira yaba ari kose, ni ay’igihe gito (2 Abakorinto 4:16-18). ‘Twiringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose’ (Tito 1:2). Nitwishima dufite ibyo byiringiro, tugahora tuzirikana imibereho ishishikaje y’igihe kizaza Yehova adusezeranya, tuzashobora kwihanganira amakuba.—Abaroma 12:12; 1 Abatesalonike 1:3.

Itorero ni uburyo Imana itugaragarizamo urukundo

15. Ni gute Abakristo bashobora gufashanya?

15 Ubundi buryo Yehova yadushyiriyeho bushobora kudufasha mu bihe by’amakuba, ni incuti tubona mu itorero rya gikristo. Bibiliya igira iti “incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba” (Imigani 17:17). Ijambo ry’Imana ritera abagize itorero bose inkunga yo kubahana no gukundana (Abaroma 12:10). Intumwa Pawulo yaranditse ati “ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we” (1 Abakorinto 10:24). Kugira imyifatire nk’iyo bishobora kudufasha kwibanda ku byo abandi bakeneye, aho kwibanda ku bigeragezo byacu bwite. Iyo twitangiye gufasha abandi, ntitubafasha gusa, ahubwo natwe twumva twishimye kandi tunyuzwe, ibyo bigatuma kwihanganira imitwaro yacu birushaho kutworohera.—Ibyakozwe 20:35.

16. Ni mu buhe buryo buri Mukristo ashobora gutera abandi inkunga?

16 Abagabo n’abagore bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora kugira uruhare rukomeye mu gukomeza abandi. Kugira ngo babigereho, baba abantu bishyikirwaho kandi bakaboneka (2 Abakorinto 6:11-13). Itorero ribona inyungu nyinshi iyo abarigize bose bashatse igihe cyo gushimira abakiri bato, gukomeza abakiri bashya, no gutera inkunga abihebye (Abaroma 15:7). Urukundo rwa kivandimwe nanone rudufasha kwirinda umwuka wo kwishishanya. Ntitwagombye kwihutira gutekereza ko ingorane umuntu afite ari ikimenyetso cy’uko yacitse intege mu buryo bw’umwuka. Mu buryo bukwiriye, Pawulo yateye Abakristo inkunga agira ati “mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye” (1 Abatesalonike 5:14). Bibiliya igaragaza ko n’Abakristo bizerwa bashobora kugira imihangayiko.—Ibyakozwe 14:15.

17. Ni ubuhe buryo dufite bwo gushimangira imirunga ihuza abagize umuryango wa gikristo w’abavandimwe?

17 Amateraniro ya gikristo aduha uburyo bwiza cyane bwo guhumurizanya no guterana inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Icyakora iyo mishyikirano yuje urukundo ntigarukira mu materaniro y’itorero gusa. Ahubwo, abagize ubwoko bw’Imana bashakisha uburyo bwo guhurira hamwe mu buryo bufatiweho, bakagirana ibiganiro byubaka. Nihavuka imimerere ibabaje, tuzihutira guterana inkunga kubera ko tuzaba twaramaze kugirana ubucuti bukomeye. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘umubiri [we] kwirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane. Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.’—1 Abakorinto 12:25, 26.

18. Ni iyihe myifatire twagombye kwirinda mu gihe twumva twacitse intege?

18 Rimwe na rimwe, dushobora kumva ducitse intege cyane ku buryo twumva tudashaka kwifatanya n’Abakristo bagenzi bacu. Twagombye kurwanya ibyo byiyumvo kugira ngo bitatubuza kungukirwa n’ihumure n’ubufasha bagenzi bacu duhuje ukwizera bashobora kuduha. Bibiliya ituburira igira iti “uwitandukanya n’abandi aba ashaka ibyo ararikiye, akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana” (Imigani 18:1). Abavandimwe na bashiki bacu ni bo Imana ikoresha itugaragariza ko itwitaho. Ibyo nitubizirikana, tuzabona uburuhukiro mu gihe cy’amakuba.

Komeza kurangwa n’icyizere

19, 20. Ibyanditswe bidufasha bite guhangana n’ibitekerezo bibi?

19 Iyo ducitse intege tukumva tubabaye, biba byoroshye kugira ibitekerezo bibi gusa. Urugero, hari abantu bagera mu makuba, bagatangira gushidikanya ku mimerere yabo bwite yo mu buryo bw’umwuka, bagatekereza ko ingorane barimo ari ikimenyetso cy’uko Imana itakibemera. Ariko kandi, wibuke ko Yehova atagira uwo agerageresha “ibibi” (Yakobo 1:13). Bibiliya igira iti ‘kuko [Imana] itanezezwa no kubabaza abantu cyangwa kubatera agahinda’ (Amaganya 3:33). Ahubwo Yehova ababazwa cyane no kubona abagaragu be bababara.—Yesaya 63:8, 9; Zekariya 2:12.

20 Yehova ni “Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose” (2 Abakorinto 1:3). Atwitaho, kandi azadushyira hejuru mu gihe gikwiriye (1 Petero 5:6, 7). Guhora tuzirikana urukundo Imana idukunda bizadufasha gukomeza kurangwa n’icyizere, ndetse tunishime. Yakobo yaranditse ati “bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe” (Yakobo 1:2). Kubera iki? Yashubije agira ati ‘kuko nimumara kwemerwa muzahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.’—Yakobo 1:12.

21. Uko ingorane duhura na zo zaba ziri kose, ni ikihe cyizere Imana iha abakomeza kuba abizerwa?

21 Nk’uko Yesu yabituburiye, mu isi tuzagira imibabaro (Yohana 16:33). Bibiliya idusezeranya ko yaba ‘amakuba, cyangwa ibyago, cyangwa kurenganywa, cyangwa inzara, cyangwa kwambara ubusa, cyangwa kuba mu kaga,’ nta na kimwe kizadutandukanya n’urukundo rwa Yehova n’Umwana we (Abaroma 8:35, 39). Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko amakuba yose duhura na yo ari ay’igihe gito! Hagati aho, mu gihe tugitegereje ko imibabaro y’abantu ikurwaho, Data udukunda Yehova akomeza kuturinda. Nitumuhungiraho, azabera “abahatwa igihome kirekire kibakingira, igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba.”—Zaburi 9:10.

Ni iki twize?

• Abakristo bagombye kwitega iki muri iyi si mbi?

• Ni gute amasengesho avuganywe umwete ashobora kudukomeza mu gihe duhuye n’ibigeragezo?

• Ni gute umwuka wera ushobora kudufasha?

• Twakora iki kugira ngo dufashanye?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Tugomba gushaka Yehova nk’aho twaba twirukira mu munara ukomeye

[Amafoto yo ku ipaji ya 20]

Abantu bakuze mu buryo bw’umwuka bakoresha uburyo bwose babonye kugira ngo bashimire abandi kandi babatere inkunga