Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Barashakisha ibyishimo

Barashakisha ibyishimo

Barashakisha ibyishimo

MU MYAKA mike ishize, abaturage bo mu Bufaransa, mu Budage, mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, babajijwe ikibazo gikurikira: “bisaba iki kugira ngo umuntu agire ibyishimo?” Mu bantu babajijwe, 89 ku ijana bavuze ko ari ukugira ubuzima bwiza; 79 ku ijana bavuga ko ari ukugira ishyingiranwa ryiza; 62 ku ijana bo bavuze ko ari ukubyara ukarera; naho 51 ku ijana bo batekerezaga ko kugira akazi keza ari cyo kintu gisabwa kugira ngo umuntu agire ibyishimo. Kandi n’ubwo abantu benshi bahora babwirwa ko kugira amafaranga atari byo bihesha ibyishimo byanze bikunze, 47 ku ijana mu babajijwe bemeraga ko amafaranga ari yo ahesha umuntu ibyishimo. Ariko se ibibaho bigaragaza iki?

Mbere na mbere, reka turebe isano abantu batekereza ko riri hagati yo kugira amafaranga no kugira ibyishimo. Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu ijana bakize kurusha abandi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwagaragaje ko batarusha abandi baturage kugira ibyishimo. Byongeye kandi, nk’uko abazobereye mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe babivuga, n’ubwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abantu benshi bafite ubutunzi bukubye hafi incuro ebyiri ubwo bari bafite mu myaka mirongo itatu ishize, ntibigeze bagira ibyishimo birenze ibyo bari bafite mbere. Kandi koko hari raporo igira iti “muri iyo myaka mirongo itatu, umubare w’abantu bihebye warushijeho kwiyongera. Uw’abakiri bato biyahura wikubye gatatu. Umubare w’abatana wikubye kabiri.” Mu bihugu bigera hafi kuri 50, abakoze ubushakashatsi ku isano riri hagati y’amafaranga n’ibyishimo bageze ku mwanzuro w’uko amafaranga adashobora guhesha umuntu ibyishimo.

Hanyuma se, kugira ubuzima bwiza, ishyingiranwa ryiza cyangwa akazi keza, bigira uruhe ruhare mu gutuma umuntu agira ibyishimo? Mu by’ukuri se niba ibyo bintu ari byo by’ingenzi cyane kugira ngo umuntu agire ibyishimo, abantu babarirwa muri za miriyoni badafite ubuzima bwiza cyangwa abantu bose badafite ishyingiranwa ryiza bazaba aba nde? Ubwo se byaba byifashe bite ku bantu bashyingiranywe ariko badafite abana hamwe n’abagore n’abagabo bose badafite akazi keza? Abo bantu bose se baba barandikiwe kutazigera bagira ibyishimo mu buzima? Ese abantu bitwa ko bafite ibyishimo kubera ko bafite ubuzima bwiza cyangwa ishyingiranwa ryiza, iyo imimerere barimo ihindutse ibyo byishimo ntibihita biyoyoka?

Mbese dushakira ibyishimo aho dukwiriye kubishakira?

Buri wese yifuza kugira ibyishimo. Ibyo ntibitangaje kubera ko Umuremyi w’abantu avugwaho ko ari “Imana igira ibyishimo,” kandi umuntu akaba yararemwe mu ishusho y’Imana (1 Timoteyo 1:11, NW; Itangiriro 1:26, 27). Ku bw’ibyo, ni ibisanzwe ko abantu bashakisha ibyishimo. Icyakora, abantu benshi bumva ko kugira ibyishimo ari nko gufata umusenyi muto cyane mu gipfunsi: byombi bica mu myanya y’intoki mu buryo bworoshye.

Birashoboka se ko abantu bamwe na bamwe baba bakabya mu gushakisha ibyishimo? Umuhanga mu bya filozofiya witwa Eric Hoffer ni ko yabitekerezaga. Yagize ati “gushakisha ibyishimo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma abantu babura ibyishimo.” Ibyo ni ko bitugendekera rwose iyo dushakiye ibyishimo aho tudakwiriye kubishakira. Icyo gihe, tuba tuzi neza ko tuzamanjirwa. Kugerageza gukira; guhatanira kuba icyamamare cyangwa kumenyekana; kujya muri politiki, guharanira icyatuma abandi barushaho kumererwa neza, gucuruza, cyangwa se kwibera nyamwigendaho no kwishakira irari ry’ako kanya; ibyo byose ntibituma umuntu agira ibyishimo. Ntibitangaje rero kuba hari abantu bamwe bageze ubwo bagira imitekerereze irimo ibintu bisa n’ibivuguruzanya, yazanywe n’umwanditsi umwe wagize ati “iyaba gusa twarekaga gushakisha ibyishimo, ibyo ubwabyo byaduhesha ibyishimo”!

Mu buryo bugaragara, iperereza twavuze tugitangira iyi ngingo ryagaragaje kandi ko abantu 40 ku ijana babajijwe, bumva ko ibyishimo biheshwa no gukora ibyiza no gufasha abandi. Naho 25 ku ijana bo bemeza ko kugira ukwizera n’idini bigira uruhare rukomeye mu gutuma umuntu agira ibyishimo. Biragaragara rero ko dukwiriye gusuzuma twitonze icyo kugira ibyishimo nyakuri bisaba. Ingingo ikurikira irabidufashamo.

[Amafoto yo ku ipaji ya 3]

Abantu benshi batekereza ko kugira amafaranga, umunezero mu muryango cyangwa kugira akazi keza ari byo bintu bya ngombwa kugira ngo umuntu agire ibyishimo. Ese nawe ni ko ubibona?