Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Duheshe Imana icyubahiro “n’akanwa kamwe”

Duheshe Imana icyubahiro “n’akanwa kamwe”

Duheshe Imana icyubahiro “n’akanwa kamwe”

‘Muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n’akanwa kamwe.’​—ABAROMA 15:6.

1. Ni irihe somo Pawulo yahaye bagenzi be ku birebana no gukemura ibintu batabona kimwe?

ABAKRISTO bose si ko bagira amahitamo amwe, si na ko ibibashimisha ari bimwe. Ariko kandi, Abakristo bose bagomba kugenda bafatanye urunana mu nzira y’ubuzima. Mbese ibyo birashoboka? Birashoboka cyane, niba tutaremereza utuntu duto dutandukaniyeho. Iryo ni ryo somo intumwa Pawulo yahaye bagenzi be bo mu kinyejana cya mbere bari bahuje ukwizera. Yabasobanuriye ate iyo ngingo y’ingenzi? Kandi se ni gute muri iki gihe twashyira mu bikorwa inama ye yahumetswe?

Agaciro k’ubumwe bw’Abakristo

2. Pawulo atsindagiriza ate akamaro k’ubumwe?

2 Pawulo yari azi ko ubumwe bw’Abakristo ari ubw’ingenzi cyane, kandi yatanze inama nziza cyane kugira ngo afashe Abakristo kwihanganirana mu rukundo (Abefeso 4:1-3; Abakolosayi 3:12-14). Icyakora, igihe yari amaze imyaka isaga 20 ashinga amatorero asura n’andi, yabonye ko kubungabunga ubwo bumwe byashoboraga kugorana (1 Abakorinto 1:11-13; Abagalatiya 2:11-14). Ni yo mpamvu yateye inkunga bagenzi be bahuje ukwizera bari batuye i Roma agira ati “Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima . . . kugira ngo muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n’umutima umwe n’akanwa kamwe” (Abaroma 15:5, 6). Muri iki gihe, natwe abagize ubwoko bwa Yehova Imana tugomba kumuhesha icyubahiro “n’akanwa kamwe” twunze ubumwe. Ibyo tubikora mu rugero rungana iki?

3, 4. (a) Ni iyihe mimerere itandukanye Abakristo b’i Roma bari barakuriyemo? (b) N’ubwo hari ibyo Abakristo b’i Roma bari batandukaniyeho, ni gute bashoboraga gukorera Yehova “n’akanwa kamwe”?

3 Abakristo benshi b’i Roma bari bafitanye na Pawulo ubucuti bwihariye (Abaroma 16:3-16). N’ubwo bakuriye mu mimerere itandukanye, Pawulo yemeraga ko abavandimwe be bose “bakundwa n’Imana.” Yaranditse ati “mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose.” Uko bigaragara, Abaroma bari intangarugero mu buryo bwinshi (Abaroma 1:7, 8; 15:14). Icyakora, bamwe mu bari bagize itorero ntibabonaga ibintu kimwe mu bibazo bimwe na bimwe. Kubera ko Abakristo bo muri iki gihe bakuriye mu mimerere n’imico bitandukanye, gusuzuma inama ya Pawulo yahumetswe ku birebana no gukemura ibibazo batabona kimwe, bishobora kubafasha kuvuga rumwe, “n’akanwa kamwe.”

4 I Roma hari Abayahudi n’Abanyamahanga bizeraga (Abaroma 4:1; 11:13). Uko bigaragara, hari Abakristo b’Abayahudi bari barakomeje gukurikiza imigenzo runaka bakoraga bakigengwa n’Amategeko ya Mose, n’ubwo bagombye kuba bari barabonye ko iyo migenzo atari yo izabahesha agakiza. Ku rundi ruhande, Abakristo batari bake b’Abayahudi bemeraga ko igitambo cya Kristo cyababatuye ku miziririzo bagenderagaho mbere yo kuba Abakristo. Ibyo byatumye bahindura imwe mu myifatire n’imigenzo yabo (Abagalatiya 4:8-11). Ariko kandi, nk’uko Pawulo yabivuze, bose ‘bakundwaga n’Imana.’ Bose bashoboraga gusingiza Imana “n’akanwa kamwe” iyo bakomeza kubona bagenzi babo uko bikwiriye. Muri iki gihe, natwe dushobora kuba tubona ibintu mu buryo butandukanye ku bibazo runaka. Bityo rero, twagombye gusuzumana ubwitonzi uko Pawulo yasobanuye iryo hame ry’ingenzi.—Abaroma 15:4.

“Mwemerane”

5, 6. Kuki mu itorero ry’i Roma abantu batabonaga ibintu kimwe?

5 Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuze ikibazo abantu batavugagaho rumwe. Yaranditse ati “umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa.” Kuki byari bimeze bityo? Ubundi, mu Mategeko ya Mose, kurya ingurube ntibyari byemewe (Abaroma 14:2; Abalewi 11:7). Icyakora, Yesu amaze gupfa ayo Mategeko ntiyari agikurikizwa (Abefeso 2:15). Hanyuma, hashize imyaka itatu n’igice nyuma y’urupfu rwa Yesu, umumarayika yabwiye intumwa Petero ko Imana yabonaga ko nta biribwa byagombye kubonwa ko bihumanye (Ibyakozwe 11:7-12). Bahereye kuri ibyo bitekerezo, Abakristo bamwe b’Abayahudi bashobora kuba barumvaga ko bashobora kurya ingurube nta kibazo, cyangwa bakarya ibindi biribwa byari bibuzanyijwe mu Mategeko.

6 Byonyine no gutekereza ko umuntu yarya ibyo biribwa byahoze bihumanye, byashoboraga gutuma abandi Bakristo b’Abayahudi babona ko ari amahano. Ababibonaga batyo, bashobora kuba barumvaga ari ubushotoranyi iyo babonaga bagenzi babo b’Abakristo b’Abayahudi barya bene ibyo biribwa. Byongeye kandi, bamwe mu Bakristo b’Abanyamahanga bari barahoze mu madini atarigeze agira ibyo ababuza mu birebana n’ibyokurya, bashobora kuba baraterwaga urujijo no kubona ko hari abantu bajya impaka ku byokurya. Birumvikana ariko ko bitari bibi ko umuntu yakwigomwa ibyokurya bimwe na bimwe, igihe cyose yabaga adatsimbaraye ku gitekerezo cy’uko uko kwigomwa ari ko kuzamuhesha agakiza. Icyakora, kuba barabonaga ibintu mu buryo butandukanye byashoboraga kuzana amacakubiri mu itorero mu buryo bworoshye. Abakristo b’i Roma, bagombaga kuba maso kugira ngo ibyo bintu batabonaga kimwe bitaba intandaro yo kubabuza guhesha Imana icyubahiro “n’akanwa kamwe.”

7. Ni gute abantu babonaga ibintu mu buryo butandukanye mu birebana no kwizihiza umunsi wihariye buri cyumweru?

7 Pawulo yatanze urundi rugero: “umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya” (Abaroma 14:5a). Mu Mategeko ya Mose, nta murimo wagombaga gukorwa ku Isabato. Ndetse no gukora ingendo kuri uwo munsi byari bifite amabwiriza akaze abigenga (Kuva 20:8-10; Matayo 24:20; Ibyakozwe 1:12). Icyakora, igihe Amategeko yakurwagaho, n’ibyo bintu byari bibuzanyijwe byavuyeho. Ariko kandi, hari Abakristo b’Abayahudi bumvaga batinye kugira umurimo bakora cyangwa ngo bakore urugendo rurerure kuri uwo munsi bahoze babona ko ari uwera. Ndetse na nyuma yo kuba Abakristo, bashobora kuba barakomeje kubona ko umunsi wa karindwi ugenewe gusa ibikorwa byo mu buryo bw’umwuka n’ubwo bitari bikiri ngombwa kwizihiza Isabato dukurikije uko Imana yabonaga ibintu. Mbese hari ikosa bakoze? Nta ryo, bapfa gusa kuba bataratsimbararaga ku gitekerezo cy’uko kwizihiza Isabato byasabwaga n’Imana. Ku bw’ibyo rero, kubera ko Pawulo yazirikanaga imitimanama y’abavandimwe be b’Abakristo, yaranditse ati “umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.”—Abaroma 14:5b.

8. N’ubwo Abakristo b’i Roma bagombaga kubaha umutimanama w’abandi, ni iki batagombaga gukora?

8 Icyakora n’ubwo Pawulo yateye abavandimwe be inkunga yo kwihanganira abari bafite ibibazo by’umutimanama, yanaciriyeho iteka ashimitse abageragezaga guhatira bagenzi babo bahuje ukwizera gukurikiza Amategeko ya Mose, bavuga ko ari byo bizatuma babona agakiza. Urugero, ahagana mu mwaka wa 61 I.C., * Pawulo yanditse igitabo cy’Abaheburayo, kikaba ari ibaruwa ikomeye yandikiye Abakristo b’Abayahudi asobanura neza ko gukurikiza Amategeko ya Mose nta cyo byari bikimaze kubera ko Abakristo bari bafite ibyiringiro bihebuje bishingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu.—Abagalatiya 5:1-12; Tito 1:10, 11; Abaheburayo 10:1-17.

9, 10. Ni iki Abakristo bagomba kwirinda gukora? Sobanura.

9 Nk’uko twabibonye, Pawulo yavuze ko kuba Abakristo bagira amahitamo atandukanye bitagomba gusenya ubumwe bwabo igihe cyose nta mahame ya gikristo barenzeho. Ku bw’ibyo Pawulo abaza Abakristo bafite imitimanama idakomeye ati “ni iki gituma ucira mwene So urubanza?” Arongera akabaza n’abafite ikomeye, (wenda nk’abo imitimanama yabo yemerera kurya ibyokurya runaka byahoze bibuzanyijwe mu Mategeko, cyangwa ikabemerera gukora imirimo isanzwe ku Isabato) ati “kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So” (Abaroma 14:10)? Dukurikije uko Pawulo yabivuze, Abakristo bafite imitimanama idakomeye, bagomba kureka gucira urubanza abavandimwe babo babona ibintu mu buryo bwagutse. Nanone ariko, Abakristo bafite imitimanama ikomeye ntibagomba guhinyura abafite imitimanama idakomeye mu bintu runaka. Bose bagomba kubahiriza intego zikwiriye zituma abandi bagira ibyo bakora, kandi ‘ntibifate uko batari.’—Abaroma 12:3, 18.

10 Pawulo yagaragaje imyifatire ishyize mu gaciro tugomba kugira, agira ati “urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira urubanza ubirya kuko Imana yamwemeye.” Nanone kandi, yavuze ko ‘Kristo na we yatwemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe.’ Kubera ko Imana na Kristo bemera abafite imitimanama ikomeye n’abafite idakomeye, natwe tugomba kubigana, ‘tukemerana’ (Abaroma 14:3; 15:7). Ni nde wari kuba afite ishingiro ryo guhakana ko ibyo atari ukuri?

Urukundo rwa kivandimwe rutuma habaho ubumwe muri iki gihe

11. Ni ikihe kibazo cyihariye cyariho mu gihe cya Pawulo?

11 Mu ibaruwa yandikiye Abaroma, Pawulo yavugaga ku kibazo kimwe cyihariye. Hari hashize igihe gito Yehova akuyeho isezerano rimwe arisimbuza irindi rishya. Hari abo iryo hinduka ryagoye. Icyo kibazo si cyo dufite muri iki gihe, ariko hari ibibazo bisa n’icyo bishobora kuvuka.

12, 13. Ni mu yihe mimerere Abakristo bo muri iki gihe bashobora kugaragazamo ko bazirikana umutimanama w’abavandimwe babo?

12 Urugero, Umukristokazi ashobora kuba yarahoze mu idini ryibandaga cyane ku kutirimbisha no kutita ku isura. Mu gihe yemeye ukuri, bishobora kumugora kwemera ko bitabujijwe kwambara imyenda yoroheje kandi myiza igihe bikwiriye, cyangwa kwisiga ibintu bidakabije. Kubera ko nta hame rya Bibiliya ribibuza, ntibyaba bikwiriye hagize umuntu ugerageza kwemeza uwo Mukristokazi kurenga ku byo umutimanama we umubwira. Nanone azirikana ko atagomba kunenga Abakristokazi bafite umutimanama ubemerera gukoresha ibyo bintu.

13 Reka dufate urundi rugero. Umukristo ashobora kuba yarakuriye ahantu batemera kunywa inzoga. Amaze kumenya ukuri, amenya ko Bibiliya ivuga ko vino ari impano yaturutse ku Mana ishobora gukoreshwa mu buryo butarengeje urugero (Zaburi 104:15). Ni uko abyemera. Ariko kandi, bitewe n’imimerere yakuriyemo, ahitamo kwirinda ibinyobwa bisindisha iyo biva bikagera, ariko ntanenga ababinywa mu rugero. Bityo, akurikiza amagambo ya Pawulo agira ati “dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya.”—Abaroma 14:19.

14. Ni mu yihe mimerere Abakristo bashobora gukurikiza ihame rikubiye mu nama Pawulo yagiriye Abaroma?

14 Hari indi mimerere isaba gushyira mu bikorwa ihame rikubiye mu nama Pawulo yagiriye Abaroma. Itorero rya gikristo rigizwe n’abantu benshi kandi ibibashimisha si bimwe. Bityo rero, bashobora kugira amahitamo atandukanye, urugero nko mu birebana n’imyambaro no kwirimbisha. Birumvikana ariko ko Bibiliya itanga amahame asobanutse neza Abakristo bose bataryarya bakurikiza. Nta n’umwe muri twe wagombye kwambara imyambaro cyangwa kugira insokozo bitagira epfo na ruguru cyangwa bitarangwa no kwicisha bugufi, cyangwa bishobora kugaragaza ko dufite aho duhuriye n’iyi si mbi (1 Yohana 2:15-17). Igihe cyose, Abakristo bahora bazirikana ko ari abakozi bahagarariye Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, ndetse no mu gihe bagiye kwirangaza (Yesaya 43:10; Yohana 17:16; 1 Timoteyo 2:9, 10). Icyakora, hirya no hino ku isi hari amahitamo menshi akwiriye Abakristo bashobora kugira. *

Irinde kubera abandi igisitaza

15. Ni ryari Umukristo ashobora kwifata ku bw’inyungu z’abavandimwe be, ntakore ibyo yemerewe?

15 Hari irindi hame ry’ingenzi Pawulo atugezaho mu nama yagiriye Abakristo b’i Roma. Hari igihe Umukristo ufite umutimanama watojwe neza ashobora guhitamo kwifata ntakore ikintu yari yemerewe. Kubera iki? Kubera ko aba abona ko ibyo byabera abandi igisitaza. None se icyo gihe twakora iki? Pawulo agira ati “ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege” (Abaroma 14:14, 20, 21). Bityo rero, “twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze. Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze” (Abaroma 15:1, 2). Niba ibyo dukora bishobora guhungabanya umutimanama w’Umukristo mugenzi wacu, urukundo rwa kivandimwe ruzadusunikira kwifata tukareka gukora ibyasitaza abandi. Urugero rw’ibyo ni nko mu birebana n’ibinyobwa bisindisha. Umukristo yemerewe kunywa vino mu rugero. Ariko rero niba ibyo bishobora kubera mugenzi we igisitaza, ntazatsimbarara ku byo yemerewe.

16. Ni gute twagaragaza ko tuzirikana abo mu ifasi yacu?

16 Iryo hame nanone dushobora kurishyira mu bikorwa mu mishyikirano tugirana n’abantu batari abo mu itorero rya gikristo. Urugero, dushobora kuba dutuye mu karere kiganjemo idini ryigisha abayoboke baryo kubona ko umunsi runaka mu cyumweru ari umunsi w’ikiruhuko. Kubera iyo mpamvu, kugira ngo tutabera igisitaza abaturanyi bacu bikabera intambamyi umurimo wacu wo kubwiriza, tuzirinda uko bishoboka kose kugira ikintu dukora kuri uwo munsi cyabagusha. Mu yindi mimerere, Umukristo ukize ashobora kwimuka akajya gukorera umurimo ahantu ubufasha bukenewe kurushaho, mu bantu bakennye. Ashobora guhitamo kugaragaza ko azirikana abo baturanyi be bashya yambara mu buryo bworoheje, cyangwa se abaho mu buryo buciriritse n’ubwo afite mafaranga amwemerera kubaho mu buryo buhambaye.

17. Kuki bihuje n’ubwenge kuzirikana abandi mu mahitamo tugira?

17 Mbese bihuje n’ubwenge kwitega ko “abakomeye” bagira iryo hinduka? Tekereza kuri uru rugero rukurikira: dutwaye imodoka maze tubona abana bagenda iruhande rw’umuhanda kandi bishobora guteza akaga. Mbese imodoka tuyiha umuriro tugaheza kubera ko gusa tubyemerewe? Reka da, ahubwo tugabanya umuvuduko kugira ngo twirinde guteza abo bana akaga. Mu buryo nk’ubwo, rimwe na rimwe bijya biba ngombwa ko tuba twiteguye kugabanya umuvuduko, cyangwa kwigomwa, mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera cyangwa abandi. Dushobora kuba dukora ikintu dufitiye uburenganzira bwose. Nta hame rya Bibiliya twarenzeho. Ariko kandi, niba bishobora kubera igisitaza abandi cyangwa bigahungabanya abafite umutimanama udakomeye, urukundo rwa gikristo ruzadusunikira kugira amakenga mu byo dukora (Abaroma 14:13, 15). Kubungabunga ubumwe no guteza imbere inyungu z’Ubwami, ni byo by’ingenzi cyane kuruta gukora ibyo dufitiye uburenganzira.

18, 19. (a) Mu birebana no kuzirikana abandi, ni gute twigana urugero rwa Yesu? (b) Ni mu bihe bintu twese twungamo ubumwe mu buryo bwuzuye, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Iyo tubigenje dutyo, tuba dukurikiza urugero ruhebuje kurusha izindi. Pawulo yagize ati “kuko Kristo na we atinejeje nk’uko byanditswe ngo ‘ibitutsi bagututse byangezeho.’” Yesu yari yiteguye gutanga ubuzima bwe ku bwacu. Natwe rero, tuba twiteguye kwigomwa ibyo dufitiye uburenganzira niba bizatuma “abadakomeye” bunga ubumwe natwe mu guhesha Imana icyubahiro. Koko rero, iyo twihanganira Abakristo bafite umutimanama udakomeye tutagononwa, cyangwa tukigomwa ku bushake mu mahitamo tugira kandi ntidutsimbarare ku byo dufitiye uburenganzira, tuba tugaragaza ko ‘duhuza imitima yacu nk’uko Kristo Yesu ashaka.’—Abaroma 15:1-5.

19 N’ubwo hari ibintu amahame y’Ibyanditswe atagira icyo avugaho kandi tukaba dushobora kuba tubibona mu buryo butandukanye, mu birebana no gusenga ho twunga ubumwe mu buryo bwuzuye (1 Abakorinto 1:10). Urugero, ubwo bumwe bugaragarira mu buryo twitwara ku barwanya ugusenga k’ukuri. Ijambo ry’Imana rivuga ko abo baturwanya ari “abandi”, kandi rikatuburira ko tugomba kwirinda “amajwi y’abandi” (Yohana 10:5). Abo bandi twababwirwa n’iki? Twagombye kubabona dute? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Igihe Cyacu.

^ par. 14 Abana bakiri bato bakurikiza ibyo ababyeyi babo bifuza mu birebana n’imyambaro.

Ni gute wasubiza?

• Kuki kuba tubona ibintu mu buryo butandukanye bitagombye kubangamira ubumwe bwacu?

• Kuki twebwe Abakristo twagombye kuzirikanana?

• Ni mu buhe buryo muri iki gihe dushobora gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo ku birebana n’ubumwe, kandi se ni ki kizadusunikira kubigenza dutyo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Inama Pawulo yatanze ku bihereranye n’ubumwe yari iy’ingenzi mu itorero

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abakristo bunze ubumwe n’ubwo bakuriye mu mimerere itandukanye

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ubu uyu mushoferi yagombye gukora iki?