Icyo mu by’ukuri kugira ibyishimo bisaba
Icyo mu by’ukuri kugira ibyishimo bisaba
YEHOVA, “Imana igira ibyishimo,” na Yesu Kristo, “Nyir’ubutware wenyine ufite ibyishimo,” bazi neza kurusha undi muntu wese icyo bisaba kugira ngo umuntu agire ibyishimo (1 Timoteyo 1:11, NW; 6:15, NW). Bityo rero, ntibitangaje kuba ibanga ryo kugira ibyishimo riboneka mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya.—Ibyahishuwe 1:3; 22:7.
Mu Kibwiriza cya Yesu kizwi cyane cyo ku Musozi, yasobanuye uko umuntu yabona ibyishimo. Yavuze ko “abafite ibyishimo” ari (1) abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, (2) abashavura, (3) abagwaneza, (4) abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, (5) abanyambabazi, (6) ab’imitima iboneye, (7) abanyamahoro, (8) abarenganyirijwe gukiranuka, (9) n’abarenganywa, bakababeshyera ibibi byinshi babamuhora.—Matayo 5:3-11, gereranya na NW. *
Mbese amagambo ya Yesu ahuje n’ukuri?
Ukuri kw’amwe mu magambo ya Yesu gukeneye kongerwaho ibisobanuro bike. None se, ni nde wahakana ko umuntu w’umugwaneza, w’umunyambabazi kandi w’umunyamahoro ubiterwa n’umutima uboneye, atazarushaho kugira ibyishimo kuruta umuntu uhora arakaye, ukunda kurwana kandi utagira imbabazi?
Ezekiyeli 9:4). Ibyo ubwabyo ntibituma bishima. Icyakora, iyo bamenye ko Imana ifite umugambi wo kuzashyiraho isi irangwa no gukiranuka kandi ikarenganura abakandamizwaga, bagira ibyishimo byinshi.—Yesaya 11:4.
Ariko kandi, dushobora kwibaza ukuntu abantu bafite inzara n’inyota byo gukiranuka cyangwa abashavura bashobora kwitwa ko bafite ibyishimo. Abo bantu baba babona imimerere iri ku isi uko imeze koko. Baba ‘banihira ibizira bikorwa byose bikabatakisha’ (Nanone gukunda gukiranuka bituma abantu bashavuzwa n’uko buri gihe bananirwa gukora ibyiza. Ubwo rero baba bagaragaje ko bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Abantu nk’abo bemera gusaba Imana ubuyobozi kubera ko baba babona neza ko ari yo yonyine ishobora gufasha abantu kurwanya intege nke zabo.—Imigani 16:3, 9; 20:24.
Abantu bashavuye, bafite inyota n’inzara byo gukiranuka kandi bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bazi neza ukuntu ari iby’ingenzi kugirana n’Umuremyi imishyikirano myiza. Kugirana imishyikirano myiza n’abandi bihesha ibyishimo, ariko kugirana imishyikirano myiza n’Imana byo bihesha ibyishimo birenze ibyo. Koko rero, abantu bafatana ibintu uburemere kandi bakunda ibyiza, bakemera ubuyobozi bw’Imana babikunze, mu by’ukuri bashobora kuvugwaho ko bafite ibyishimo.
Icyakora ushobora kumva bigoye kwemera ko umuntu urenganywa kandi akabeshyerwa yakwitwa ko afite ibyishimo. Ariko kandi, ibyo ni ukuri kubera ko Yesu ubwe ari we wabivuze. None se, ni gute twagombye kumva ayo magambo ye?
Bishoboka bite ko abantu batotezwa ariko bakagira ibyishimo?
Zirikana ko Yesu atigeze avuga ko kubeshyerwa cyangwa kurenganywa ubwabyo bihesha ibyishimo. Yaravuze ati ‘[abagira ibyishimo] ni abarenganyirijwe gukiranuka, bakabatuka babarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora’ (Matayo 5:10, 11). Ubwo rero, umuntu agira ibyishimo ari uko gusa abeshyewe azira ko ari umwigishwa wa Kristo, akanazira ko mu buzima bwe agendera ku mahame akiranuka Yesu yigishije.
Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye ku Bakristo ba mbere. Abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, ‘bahamagaye intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura.’ Intumwa zabyifashemo zite? ‘Zavuye imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo zina. Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.’—Ibyakozwe 5:40-42; 13:50-52.
Intumwa Petero aduha ibindi bisobanuro ku isano riri hagati yo kubeshyerwa n’ibyishimo. Yaranditse ati ‘ubwo mutukwa babahora izina rya Kristo [nimwishime], kuko umwuka w’ubwiza uba kuri mwe, ari wo mwuka w’Imana’ (1 Petero 4:14). Koko rero, kuba Umukristo ababazwa azira ko akora ibyiza, n’ubwo iyo mibabaro iba idashimishije, bimuhesha ibyishimo biterwa no kumenya ko azahabwa umwuka wera w’Imana. Umwuka wera w’Imana ufitanye irihe sano n’ibyishimo?
Mbese imirimo ya kamere ni yo ihesha ibyishimo, cyangwa ni imbuto z’umwuka?
Abantu bumvira Imana bazi ko ari yo muyobozi wabo, ni bo bonyine bahabwa umwuka wera (Ibyakozwe 5:32). Yehova ntiyigera aha umwuka we abantu bakora “imirimo ya kamere.” Iyo mirimo ya kamere ni iyi: “gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo” (Abagalatiya 5:19-21). Mu by’ukuri, muri iki gihe “imirimo ya kamere” irogeye cyane. Nyamara abayikora ntibabona ibyishimo nyakuri kandi birambye. Ahubwo abakora ibyo bintu bangiza imishyikirano myiza bari bafitanye na bene wabo ndetse n’incuti zabo. Ikindi kandi, Ijambo ry’Imana rivuga ko “abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.”
Ibinyuranye n’ibyo, Imana iha umwuka wayo abantu bihatira kwera ‘imbuto z’umwuka.’ Imico igize izo mbuto ni “urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda” (Abagalatiya 5:22, 23). Iyo tugaragaje iyo mico, tugirana n’abandi ndetse n’Imana imishyikirano irangwa n’amahoro, ibyo bigatuma tugira ibyishimo nyakuri. (Reba agasanduku.) Icy’ingenzi cyane kurushaho, ni uko iyo tugaragaje urukundo, kugira neza, ingeso nziza n’izindi mbuto z’umwuka, dushimisha Yehova kandi tukaba dufite ibyiringiro bishimishije by’ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana izarangwamo gukiranuka.
Kugira ibyishimo ni uguhitamo
Igihe Wolfgang na Brigitte, umugabo n’umugore baba mu Budage, batangiraga kwiga Bibiliya bashyizeho umwete, bari batunze ibyinshi mu bintu abantu batekereza ko bikenewe kugira ngo umuntu agire ibyishimo. Bari bakiri bato kandi bafite ubuzima bwiza. Bambaraga imyenda ihenze, bakaba mu nzu itatse neza cyane kandi baracuruzaga bakunguka. Igihe kinini cyabo bakimaraga mu gushakisha ibindi bintu, ariko ibyo ntibyabaheshaga ibyishimo nyakuri. Nyuma y’igihe ariko, Wolfgang na Brigitte bagize amahitamo y’ingenzi. Batangiye gushyiraho imihati myinshi no kumara igihe kinini bakurikirana inyungu z’iby’umwuka, ari na ko bakora uko bashoboye ngo begere Yehova. Bidatinze, uwo mwanzuro wabo watumye bahindura uko babonaga ibintu, maze ibyo bituma boroshya ubuzima bwabo baba abapayiniya cyangwa ababwiriza b’Ubwami b’igihe cyose. Ubu ni abantu bitangiye umurimo bakora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Budage. Byongeye kandi, ubu biga ururimi rumwe mu zivugwa muri Aziya kugira ngo bafashe abanyamahanga kumenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya.
Mbese uwo mugabo n’umugore baba barabonye ibyishimo nyakuri? Wolfgang agira ati “aho dutangiriye kurushaho kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, twarushijeho kugira ibyishimo no kunyurwa. Gukorera Yehova n’umutima wacu wose na byo byakomeje ishyingiranwa ryacu. Mbere nari mbanye neza n’umugore wanjye, ariko twari dufite inshingano ndetse n’inyungu zatumaga tutagira
intego zimwe. Ubu noneho twunze ubumwe kandi dufite intego imwe.”Mbese kugira ibyishimo bisaba iki?
Mu magambo make: irinde “imirimo ya kamere” kandi wihatire kwera ‘imbuto z’umwuka wera [w’Imana].’ Kugira ngo umuntu agire ibyishimo, ni ngombwa ko agirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Umuntu wihatira kubigeraho azagira ibyishimo nk’ibyo Yesu yavuze asobanura umuntu wishimye uwo ari we.
Ubwo rero, ntugafate umwanzuro ukocamye w’uko ibyishimo nta wubigeraho. Ni koko, ubu ushobora kuba udafite ubuzima bwiza cyangwa se ufite ibibazo mu ishyingiranwa ryawe. Birashoboka wenda ko utagishoboye kubyara cyangwa se ukaba ugihatana no kubona akazi keza. Ushobora no kuba utagifite amafaranga nk’ayo wari ufite mbere. Uko byaba bimeze kose, ihangane; nta mpamvu ufite yo kwiheba! Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana buzakemura ibyo bibazo hamwe n’ibindi byinshi cyane. Ni koko, vuba aha Yehova Imana azasohoza isezerano ryavuzwe n’umwanditsi wa zaburi agira ati “ubwami bwawe ni ubw’iteka ryose . . . Upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose” (Zaburi 145:13, 16). Nk’uko abagaragu ba Yehova babarirwa muri za miriyoni ku isi hose bashobora kubihamya, gukomeza gutekereza kuri iryo sezerano rihumuriza rya Yehova bizarushaho kuguhesha ibyishimo muri iki gihe.—Ibyahishuwe 21:3.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 3 Buri nteruro mu zigize ayo magambo ya Yesu, itangirwa n’ijambo ry’Ikigiriki ma·kaʹri·oi. Aho kugira ngo Traduction du monde nouveau ihindure iryo jambo mo “hahirwa” nk’uko ubuhinduzi bumwe na bumwe bubikora; yo hamwe n’ubundi buhinduzi, urugero nka La Bible de Jérusalem na Today’s English Version, zikoresha ijambo rirushaho guhuza n’ukuri, ari ryo “abagira ibyishimo.”
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Ibintu bituma tugira ibyishimo
Nukunda abandi na bo bizabasunikira kugukunda.
Amahoro agufasha gukomeza kugirana n’abandi imishyikirano myiza.
Kwihangana bigufasha gukomeza kugira ibyishimo ndetse no mu gihe uhanganye n’ibigeragezo.
Ineza ituma abandi bakwisangaho.
Nugira ingeso nziza, abandi bazishimira kugufasha igihe uzaba ubikeneye.
Ukwizera kuzatuma wiringira udashidikanya ko Imana izaguha ubuyobozi bwayo bwuje urukundo.
Kugwa neza bizatuma utuza mu mutima, mu bwenge no mu mubiri.
Kwirinda bizatuma amakosa yawe aba make.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Kugira ngo ugire ibyishimo, ugomba guhaza ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka