Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imibereho ikungahaye kandi y’ibyishimo yaranzwe no kwigomwa

Imibereho ikungahaye kandi y’ibyishimo yaranzwe no kwigomwa

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Imibereho ikungahaye kandi y’ibyishimo yaranzwe no kwigomwa

BYAVUZWE NA MARIAN NA ROSA SZUMIGA

Zaburi 54:8 igira iti “nzagutambira igitambo kiva mu rukundo.” Ayo magambo yabaye ishingiro ry’ubuzima bwa Marian Szumiga n’umugore we Rosa batuye mu Bufaransa. Baherutse kwicara maze bavuga bimwe mu bintu by’ingenzi byabaye mu mibereho ikungahaye y’igihe kirekire bamaze mu murimo wa Yehova.

MARIAN: Ababyeyi banjye bari abimukira bo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma baturutse muri Polonye. Papa ntiyagize amahirwe yo kwiga. Icyakora, mu ntambara ya mbere y’isi yose, yize gusoma no kwandika igihe yari umusirikare ku rugamba. Papa yari umuntu utinya Imana, ariko incuro nyinshi kiliziya yaramutenguhaga.

Hari ikintu kimwe atigeze yibagirwa. Umunsi umwe mu ntambara, umupadiri w’abasirikare yasuye ikompanyi y’abasirikare papa yabagamo. Igihe igisasu cyaturikiraga hafi aho, uwo mupadiri yahiye ubwoba arahunga, agenda akubita ifarashi ye umusaraba kugira ngo yihute. Papa yababajwe n’uko umuntu “uhagarariye” Imana yakoresheje ikintu “gitagatifu” kugira ngo ahunge yihuta. N’ubwo papa yabonye ibyo byose, hamwe n’ibindi bintu biteye ubwoba yabonye mu ntambara, ntiyigeze areka kwizera Imana. Yakundaga kuvuga ko Imana ari yo yatumye atabaruka amahoro.

“Polonye Ntoya”

Mu mwaka wa 1911, papa yashyingiranywe n’umukobwa wo mu mudugudu bari baturanye. Uwo mukobwa yitwaga Anna Cisowski. Nyuma gato y’intambara, mu mwaka wa 1919, papa na mama barimutse bava muri Polonye baza mu Bufaransa, aho papa yabonye akazi ko gucukura nyiramugengeri. Navutse muri Werurwe 1926 i Cagnac-les-Mines, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa. Nyuma y’aho, ababyeyi banjye bagiye gutura mu karere kari kiganjemo Abanyapolonye k’i Loos-en-Gohelle hafi y’i Lens mu majyaruguru y’u Bufaransa. Uwakoraga imigati n’uwacuruzaga inyama bari Abanyapolonye, na padiri wa paruwasi yari Umunyapolonye. Ntibitangaje rero ko ako karere kitwaga Polonye Ntoya. Ababyeyi banjye bagiraga uruhare mu byakorerwaga muri ako karere. Incuro nyinshi papa yateguraga ibirori byabaga birimo ikinamico, umuzika no kuririmba. Nanone kandi, yakundaga kuganira na padiri, ariko ntiyanyurwaga iyo padiri yamusubizaga nk’uko bisanzwe ati “hariho amayobora menshi.”

Umunsi umwe mu mwaka wa 1930, hari abagore babiri bakomanze ku rugi rw’iwacu. Bari Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Bahaye papa Bibiliya, igitabo yari amaze imyaka myinshi yifuza gusoma. Nanone kandi, we na mama basomaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya abo bagore babahaga. Ababyeyi banjye bashimishijwe cyane n’ibyo basomaga muri ibyo bitabo. N’ubwo bagiraga akazi kenshi, batangiye kujya mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya. Impaka yajyaga na padiri zarushijeho gukaza umurego, kugeza ubwo umunsi umwe padiri akoresheje iterabwoba yavuze ko ababyeyi banjye nibakomeza kwifatanya n’Abigishwa ba Bibiliya, azirukana mushiki wanjye Stéphanie muri gatigisimu. Papa yaramushubije ati “ibyo ntibiguhangayikishe. Kuva ubu, umukobwa wanjye hamwe n’abandi bana tuzajya tujyana mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya.” Papa yasezeye muri kiliziya, maze mu ntangiriro z’umwaka wa 1932, ababyeyi banjye barabatizwa. Icyo gihe mu Bufaransa hari ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 800 gusa.

Rosa: Ababyeyi banjye bakomokaga muri Hongiriya, hanyuma kimwe n’umuryango wa Marian, baje gutura mu majyaruguru y’u Bufaransa bakora mu birombe bya nyiramugengeri. Navutse mu mwaka wa 1925. Mu mwaka wa 1937, umwe mu Bahamya ba Yehova, witwaga Auguste Beugin, cyangwa Papa Auguste nk’uko twamwitaga, yatangiye kujya azanira ababyeyi banjye Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igihongiriya. Bakundaga ayo magazeti ariko nta n’umwe muri bo wabaye umwe mu Bahamya ba Yehova.

N’ubwo nari nkiri muto, ibyo nasomaga mu Munara w’Umurinzi byankoze ku mutima, kandi umukazana wa Papa Auguste witwaga Suzanne Beugin yanyitayeho cyane. Ababyeyi banjye bamwemereraga kunjyana mu materaniro. Nyuma y’aho ntangiriye akazi, papa ntiyashimishwaga n’uko njya mu materaniro ku Cyumweru. N’ubwo ubusanzwe yari umuntu ucisha make, yaritotombaga ati “dore ntuba uri hano icyumweru cyose, none no ku Cyumweru wigira muri ayo materaniro yawe.” Icyakora, nakomeje kuyajyamo. Bityo, umunsi umwe papa yarambwiye ati “hambira utwawe umvire aha!” Bwari bwije cyane. Nari mfite imyaka 17 gusa kandi sinari nzi aho nerekeza. Amaherezo nagiye kwa Suzanne ndira cyane. Kwa Suzanne namazeyo nk’icyumweru kimwe, maze papa yohereza mukuru wanjye ngo aze kumbwira ntahe imuhira. Muri kamere yanjye nagiraga amasonisoni, ariko gutekereza ku magambo yo muri 1 Yohana 4:18 byamfashije gushikama. Uwo murongo ugira uti “urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba.” Mu mwaka wa 1942, narabatijwe.

Umurage w’agaciro wo mu buryo bw’umwuka

Marian: Nabatijwe mu mwaka wa 1942, mbatirizwa rimwe na bashiki banjye Stéphanie na Mélanie na mukuru wanjye Stéphane. Ubuzima bwo mu muryango wacu bwari bushingiye ku Ijambo ry’Imana. Twese twicaraga ku meza, maze papa akadusomera Bibiliya mu Gipolonye. Nimugoroba akenshi twategaga amatwi ababyeyi bacu bakatubwira inkuru z’ibyababayeho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Ibyo bihe bitera inkunga mu buryo bw’umwuka byatwigishaga kurushaho gukunda Yehova no kumwiringira. Uburwayi bwatumye papa ava ku kazi, ariko yakomeje kutwitaho mu buryo bw’umwuka no kudushakira ikidutunga.

Kubera ko noneho papa yari afite igihe gihagije, incuro imwe mu cyumweru yayoboreraga abakiri bato bo mu itorero icyigisho cya Bibiliya mu Gipolonye. Aho ni ho nigiye gusoma Igipolonye. Nanone kandi, papa yateraga abakiri bato inkunga mu bundi buryo. Igihe kimwe ubwo umuvandimwe Gustave Zopfer, icyo gihe wagenzuraga umurimo w’Abahamya ba Yehova mu Bufaransa yasuraga itorero ryacu, papa yateguye korari na darame ishingiye kuri Bibiliya irimo abakinnyi bari bambaye imyenda yo mu gihe cya Bibiliya, iyo darame ikaba yaravugaga ku birori byakozwe n’umwami Belushazari n’ukuntu babonye intoki zandika ku rukuta (Daniyeli 5:1-31). Umwanya wa Daniyeli wakinwe na Louis Piéchota, nyuma y’aho wakomeje gushikama ahanganye n’ibitotezo by’Abanazi. * Ngiyo imimerere twakuriyemo. Twiboneraga ko ababyeyi bacu bahoraga bahugiye mu bintu by’umwuka. Ubu mbona ukuntu umurage ababyeyi bacu badusigiye ari uw’agaciro kenshi.

Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga mu mwaka wa 1939, umurimo wo kubwiriza w’Abahamya ba Yehova warabuzanyijwe mu Bufaransa. Umunsi umwe baje gusaka mu mudugudu twari dutuyemo. Amazu yose yagoswe n’ingabo z’Abadage. Papa yari yaracukuye mu kabati k’imyenda, ashyiramo umwobo arongera arahubaka neza, kandi ibitabo binyuranye by’imfashanyigisho za Bibiliya twabihishaga muri uwo mwobo. Icyakora, hari kopi z’agatabo “Fascisme ou Liberté” zari zibitse muri tiruwari y’akabati ko mu ruganiriro. Papa yahise ahisha utwo dutabo mu mufuka w’ikoti ryari rimanitse mu kirongozi. Abasirikare babiri hamwe n’umupolisi w’Umufaransa basatse inzu yacu. Ubwo natwe twari aho twafunze umwuka. Umwe mu basirikare yatangiye gusaka imyenda yari imanitse mu kirongozi, maze hashize akanya gato yinjira mu gikoni aho twari turi afite twa dutabo mu ntoki. Yaradutumbiriye, arambika utwo dutabo ku meza maze akomeza ajya gusaka n’ahandi. Nahise mfata utwo dutabo ndupfurika aho abasirikare bari bamaze gusaka. Uwo musirikare ntiyigeze yongera kubaza aho utwo dutabo twagiye, byasaga n’aho yibagiwe rwose ko twigeze no kubaho!

Ntangira umurimo w’igihe cyose

Mu mwaka wa 1948, niyemeje kwitangira gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose w’ubupayiniya. Hashize iminsi mike nyuma y’aho, nabonye ibaruwa yari iturutse ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Bufaransa. Iyo baruwa yambwiraga ko noherejwe kuba umupayiniya mu itorero rya Sedan hafi yo mu Bubiligi. Ababyeyi banjye barishimye cyane babonye ntangiye umurimo wa Yehova muri ubwo buryo. Icyakora, papa yambwiye ko umurimo w’ubupayiniya atari ukudamarara. Nagombaga gukorana umwete. Icyakora yambwiye ko amarembo y’inzu ye azahora yuguruye kandi ko igihe cyose nzagira ibibazo azabimfashamo. N’ubwo ababyeyi banjye batari bafite amafaranga menshi, banguriye igare rishya. Ndacyafite fagitire y’iryo gare, kandi iyo nyirebyeho amarira ambunga mu maso. Papa na mama bapfuye mu mwaka wa 1961, ariko amagambo y’ubwenge papa yambwiye aracyarangira mu matwi yanjye; ni yo yanteye inkunga kandi arampumuriza mu myaka yose maze mu murimo.

Undi muntu wanteye inkunga ni mushiki wacu w’Umukristokazi wari ufite imyaka 75, wo mu itorero rya Sedan witwaga Elise Motte. Mu mpeshyi najyaga kubwiriza ku igare mu midugudu yitaruye, maze Elise akansangayo aje muri gari ya moshi. Icyakora, umunsi umwe abakozi ba za gari ya moshi barigaragambije maze Elise abura uko ataha. Uburyo bumwe nashoboraga gutekereza, kwari ukumutwara ku ntebe y’inyuma y’igare ryanjye nkamujyana imuhira. Ubwo buryo bwo gukora urugendo ntibwari bworoshye. Bukeye bwaho, nazanye umusego njya gufata Elise iwe. Kuva ubwo ntiyongeye gufata gari ya moshi, kandi ayo mafaranga y’urugendo yazigamaga yayatuguriragamo icyo kunywa gishyushye saa sita. Ni nde wari gutekereza ko igare ryanjye ryari kuzakora tagisi?

Mpabwa izindi nshingano

Mu mwaka wa 1950, bansabye kuba umugenzuzi w’akarere ko mu majyaruguru y’u Bufaransa hose. Kubera ko nari mfite imyaka 23 gusa, bakibimbwira numvise binteye ubwoba. Natekereje ko ibiro by’ishami bigomba kuba byaribeshye. Nibajije ibibazo byinshi: ‘mbese koko nujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri ngo nkore uyu murimo? Ni gute nzashobora guhangana n’ikibazo cyo kwimuka buri cyumweru?’ Byongeye kandi, uhereye igihe nari mfite imyaka itandatu, narwaye umurari mu jisho. Uwo murari watumaga ijisho ryanjye rimwe risa n’aho ryavuye mu gikono cyaryo. Buri gihe nahoraga nzirikana icyo kibazo cyambuzaga amahwemo, mpangayikishijwe n’uko abandi bambona. Igishimishije ariko, icyo gihe Stefan Behunick, wahawe impamyabumenyi mu ishuri ry’abamisiyonari rya Galeedi yaramfashije cyane. Umuvandimwe Behunick yari yarirukanywe muri Polonye azira umurimo we wo kubwiriza, maze yongera koherezwa mu Bufaransa. Ubutwari bwe bwankoze ku mutima pe! Yubahaga Yehova cyane kandi agafatana ukuri uburemere. Hari abatekerezaga ko uwo muvandimwe yanyigirizagaho nkana, ariko namwigiyeho ibintu byinshi. Ubushizi bw’amanga bwe bwamfashije kurushaho kwigirira icyizere.

Umurimo wo gusura amatorero watumye mbona ibintu bihebuje mu murimo wo kubwiriza. Mu mwaka wa 1953, bansabye gusura umugabo witwa Paoli wari ufite abonema y’Umunara w’Umurinzi, akaba yari atuye mu majyepfo ya Paris. Twarahuye, menya ko yari yarasezerewe mu ngabo kandi ko Umunara w’Umurinzi wamushimishaga cyane. Yambwiye ko yari yarasomye ingingo ivuga iby’Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo mu nomero yari aherutse kubona. Yijihije Urwibutso wenyine, maze kuri uwo mugoroba akomeza asoma igitabo cya Zaburi. Twamaze amasaha ya nyuma ya saa sita hafi ya yose tuganira. Mbere y’uko ntaha, namubwiye iby’umubatizo mu magambo make. Nyuma y’aho naramutumiye ngo azaze mu ikoraniro ry’akarere ryagomba kuba mu ntangiriro z’umwaka wa 1954. Yaraje kandi mu bantu 26 babatijwe muri iryo koraniro harimo n’umuvandimwe Paoli. Inkuru nk’izo ziracyanshimisha.

Rosa: Mu kwezi k’Ukwakira 1948, nabaye umupayiniya. Nakoreye umurimo mu mujyi wa Anor uri hafi y’u Bubiligi, hanyuma nimurirwa i Paris ndi kumwe n’undi mupayiniya witwaga Irène Kolanski (ubu yitwa Leroy). Twabaga mu kumba k’imfunganwa i Saint-Germain-des Près mu mujyi rwagati. Kubera ko nari narakuriye mu giturage, Abanyapari banteraga ubwoba. Natekerezaga ko bose ari abanyamujyi, bazi ubwenge cyane. Ariko bidatinze, kubera kubabwiriza nabonye ko ari abantu nk’abandi bose. Incuro nyinshi abazamu baratwirukanaga, kandi gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byari bikomeye. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, hari abantu bemeye ubutumwa bwacu.

Mu ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka wa 1951, jye na Irène batubajije uko umurimo wacu w’ubupayiniya wagendaga. Fora ni nde watubazaga? Ni umugenzuzi w’akarere w’umusore witwaga Marian Szumiga. Twari twarigeze guhura incuro imwe mbere y’aho, kandi nyuma y’iryo koraniro twatangiye kwandikirana. Jye na Marian twari dufite ibintu byinshi duhuriyeho, hakubiyemo no kuba twari twarabatijwe mu mwaka umwe, kandi tuba abapayiniya mu mwaka umwe. Icy’ingenzi kurushaho ariko, ni uko twembi twifuzaga kuguma mu murimo w’igihe cyose. Ubwo rero, tumaze kubitekerezaho no kubishyira mu isengesho, twashyingiranywe ku itariki ya 31 Nyakanga 1956. Tumaze gushyingiranwa, natangiye ubuzima bushya pe! Nagombaga kumenyera kuba umugore, ariko nanone nkamenyera guherekeza Marian mu murimo wo gusura amatorero, wasobanuraga ko twagombaga guhindura uburyamo buri cyumweru. Mu mizo ya mbere, ntibyari byoroshye na busa, ariko twari tugiye kubona ibintu bishimishije cyane.

Imibereho ikungahaye

Marian: Mu gihe cy’imyaka myinshi, twagiye tugira igikundiro cyo kugira uruhare mu gutegura amakoraniro menshi. Iryo nibuka ryanshimishije cyane ni iryabereye i Bordeaux mu mwaka wa 1966. Icyo gihe, umurimo w’Abahamya ba Yehova wari ubuzanyijwe muri Porutugali. Bityo rero, porogaramu y’ikoraniro yari iri no mu Giporutugali ku bw’inyungu z’Abahamya bashoboraga kugera mu Bufaransa. Abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo babarirwa mu magana baje baturutse muri Porutugali, ariko ikibazo twari dufite cyari icyo kubabonera icumbi. Kubera ko Abahamya b’i Bordeaux batari bafite ibyumba bihagije mu mazu yabo, twakodesheje inzu irimo ubusa berekaniragamo sinema kugira ngo bayiraremo. Twakuyeho intebe zose, maze dukoresha irido yabaga kuri podiyumu kugira ngo tugabanye iyo nzu mo ibyumba bibiri: kimwe cy’abavandimwe n’ikindi cya bashiki bacu. Nanone twashyizeho aho kogera, dusasa ibyatsi kuri sima tubitwikiriza ibitambaro. Buri wese yanyuzwe n’iyo gahunda.

Nyuma ya porogaramu y’ikoraniro twasuraga abavandimwe na bashiki bacu aho bararaga. Harangwaga umwuka mwiza cyane. Mbega ukuntu twatewe inkunga n’inkuru z’ibintu byiza bagezeho n’ubwo muri iyo myaka yose barwanywaga! Igihe basubiraga iwabo ikoraniro rihumuje, twese twararize.

Hari hashize imyaka ibiri, mu mwaka wa 1964, mbonye ikindi gikundiro ubwo nasabwaga kuba umugenzuzi w’intara. Nongeye kwibaza niba nari nujuje ibisabwa kugira ngo nsohoze iyo nshingano. Ariko natekereje ko niba abatanga inshingano bansabye kuyemera, uko bigaragara babonaga ko nshobora kuyisohoza. Gukorana n’abandi bagenzuzi basura amatorero byari bishimishije cyane. Nabigiyeho byinshi. Benshi muri bo ni intangarugero mu birebana no kwihangana no gushikama, iyo ikaba ari imico Yehova abona ko ari ngombwa. Naje gusobanukirwa ko iyo twitoje gutegereza, Yehova aba azi aho azadusanga.

Mu mwaka wa 1982, ibiro by’ishami byadusabye kwita ku itsinda ryarimo ababwiriza 12 b’Abanyapolonye ryo muri Boulogne-Billancourt, mu nkengero z’umujyi wa Paris. Ibyo byaradutunguye. Nari nzi amagambo ya gitewokarasi y’Igipolonye, ariko kuvuga interuro zuzuye byarangoraga. Icyakora ubugwaneza bw’abo bavandimwe n’ukuntu bishimiraga gufatanya natwe, byaramfashije cyane. Ubu iryo torero rifite ababwiriza 170, hakubiyemo n’abapayiniya bagera hafi kuri 60. Nyuma y’aho, jye na Rosa, twasuraga amatsinda n’amatorero akoresha ururimi rw’Igipolonye yo muri Otirishiya, Danemark n’u Budage.

Imimerere ihinduka

Gusura amatorero atandukanye ni bwo bwari ubuzima bwacu, ariko kubera ko ntari ngifite amagara mazima, byabaye ngombwa ko mu mwaka wa 2001 duhagarika umurimo wo gusura amatorero. Twabonye inzu yo kubamo mu mujyi wa Pithiviers, aho mushiki wanjye Ruth aba. Ibiro by’ishami byatugiriye neza bitugira abapayiniya ba bwite, bidusaba kuzuza amasaha akwiranye n’imimerere turimo.

Rosa: Umwaka wa mbere twahagaritsemo umurimo wo gusura amatorero, warangoye cyane. Iryo ryari ihinduka rikomeye cyane, ku buryo numvaga nta cyo nkimaze. Hanyuma naricyashye nti ‘ushobora gukomeza gukoresha neza igihe ufite n’imbaraga usigaranye uri umupayiniya.’ None ubu nishimira gukorana n’abandi bapayiniya bo mu itorero ryacu.

Yehova yakomeje kutwitaho

Marian: Nshimira Yehova cyane ko yampaye Rosa tukaba tumaranye iyi myaka 48 ishize. Muri iyo myaka yose twamaze dusura amatorero, yaranshyigikiye cyane. Habe na rimwe nigeze mwumva avuga ati ‘iyaba twahagarikaga uyu murimo maze natwe tukagira urugo rwacu bwite.’

Rosa: Hari igihe umuntu yambwiraga ati “ubu buzima bwanyu, si ubuzima busanzwe. Buri gihe muba mu ngo z’abandi.” Ariko se ubundi, “ubuzima busanzwe” ni ubuhe? Akenshi twirundaho ibintu byinshi bishobora no kutubera inzitizi mu bikorwa byacu byo mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, nta kindi dukeneye uretse uburiri bwiza, ameza n’utundi tuntu duke twa ngombwa. Kubera ko turi abapayiniya, nta butunzi bwinshi twari dufite, ariko twari dufite ibintu byose twari dukeneye kugira ngo dukore ibyo Yehova ashaka. Hari abambazaga bati “uzabigenza ute numara gusaza, nta kazu nta n’agafaranga ka pansiyo.” Hanyuma nabasubiriragamo amagambo yo muri Zaburi 34:11 agira ati “abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena.” Buri gihe Yehova yatwitagaho.

Marian: Rwose! Mu by’ukuri, Yehova yaduhaye ibirenze ibyo twari dukeneye. Urugero, mu mwaka wa 1958, barantoranyije ngo mpagararire akarere kacu mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i New York. Icyakora ntitwari dufite amafaranga yo kugura itike ya Rosa. Umunsi umwe nimugoroba, umuvandimwe yaduhaye ibahasha yanditseho ngo “New York.” Impano yari iri muri iyo bahasha yatumye nshobora kujyana na Rosa!

Jye na Rosa ntitwicuza na busa imyaka yose tumaze dukorerera Yehova. Nta cyo twatakaje, ahubwo twaronse ibintu byose: imibereho ikungahaye kandi irangwa n’ibyishimo mu murimo w’igihe cyose. Yehova ni Imana ihebuje rwose. Twitoje kumwiringira byimazeyo, kandi urukundo tumukunda rwariyongereye cyane. Bamwe mu bavandimwe bacu b’Abakristo bagiye bicwa bazira ko ari indahemuka. Icyakora, ntekereza ko mu gihe cy’imyaka myinshi umuntu ashobora gukoresha ubuzima bwe mu murimo wa Yehova uko bwije n’uko bukeye. Ibyo ni byo jye na Rosa twagerageje gukora kugeza ubu, kandi twiyemeje gukomereza aho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Louis Piéchota ivuga ngo “Narokotse ‘Urugendo Ruganisha ku Rupfu’” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1980 (mu Gifaransa).

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

François na Anna Szumiga n’abana babo, Stéphanie, Stéphane, Mélanie, na Marian ahagana mu wa 1930. Marian ni uwo uhagaze ku gatebe

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Ahagana hejuru: dutanga ibitabo bishingiye kuri Bibiliya ku isoko ryo muri Armentières mu majyaruguru y’u Bufaransa mu mwaka wa 1950

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Ibumoso: Stefan Behunick na Marian mu mwaka wa 1950

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Rosa (uwa mbere uturutse ibumoso) ari kumwe na mugenzi we Irène, bakoranaga ubupayiniya (uwa kane uturutse ibumoso), batangaza ikoraniro ryo mu mwaka wa 1951

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Marian na Rosa, umunsi ubanziriza ishyingiranwa ryabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mu murimo wo gusura amatorero, ahanini twakoreshaga igare