Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wirinda “amajwi y’abandi”

Jya wirinda “amajwi y’abandi”

Jya wirinda “amajwi y’abandi”

“Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y’abandi.”​—YOHANA 10:5.

1, 2. (a) Mariya yabyifashemo ate igihe Yesu yamuhamagaraga mu izina, kandi se ibyo bigaragaza ayahe magambo Yesu yari yaravuze mbere y’aho? (b) Ni iki kidufasha kuguma iruhande rwa Yesu?

YESU wazutse aritegereza umugore uhagaze hafi y’imva ye irimo ubusa. Aramuzi neza. Yitwa Mariya Magadalena. Mu myaka igera hafi kuri ibiri mbere y’aho, yari yaramukijije dayimoni. Kuva icyo gihe yagiye amuherekeza hamwe n’intumwa ze, abitaho mu byo bakeneraga buri munsi (Luka 8:1-3). Icyakora, uyu munsi Mariya ararira, agahinda kamwishe kubera ko yabonye ukuntu Yesu yapfuye, none dore n’umurambo we nta wuhari. Ni yo mpamvu Yesu amubajije ati “mugore, urarizwa n’iki? Urashaka nde?” Ni ko kwibwira ko ari umurinzi w’agashyamba, aramusubiza ati “mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.” Nuko Yesu aramubwira ati “Mariya!” Uwo mwanya ahita amumenyera ku kuntu yari asanzwe amuvugisha. Amubwiranye ibyishimo ati “Databuja!” Aramuhobera.—Yohana 20:11-18.

2 Iyi nkuru igaragaza mu buryo bukora ku mutima ibyo Yesu yari yaravuze mbere y’aho. Yigereranyije n’umwungeri, n’abigishwa be abagereranya n’intama, maze avuga ko umwungeri ahamagara intama ze mu izina kandi ko na zo ziba zizi ijwi rye (Yohana 10:3, 4, 14, 27, 28). Koko rero, nk’uko intama zimenya umwungeri wazo, ni na ko Mariya yamenye Umwungeri we, ari we Kristo. Ibyo kandi ni na ko bimeze ku bigishwa ba Yesu muri iki gihe (Yohana 10:16). Nk’uko ugutwi kumva cyane kw’intama gutuma iguma iruhande rw’umwungeri wayo, ni na ko ubushishozi bwacu bwo mu buryo bw’umwuka butuma dukomeza gukurikira Umwungeri Mwiza, ari we Yesu Kristo tugera ikirenge mu cye.—Yohana 13:15; 1 Yohana 2:6; 5:20.

3. Umugani wa Yesu w’urugo rw’intama utuma twibaza ibihe bibazo?

3 Icyakora, nk’uko uwo mugani ubivuga, kuba intama izi kumenya amajwi y’abantu ntibituma ishobora kumenya incuti yayo gusa, ahubwo biyifasha no kumenya umwanzi wayo. Ibyo ni ngombwa cyane kubera ko dufite abaturwanya bafite ubucakura bwinshi. Abo baturwanya ni ba nde? Bakora bate? Ni gute twabirinda? Kugira ngo tubimenye, nimucyo turebe ikindi kintu Yesu yavuze mu mugani we w’urugo rw’intama.

‘Uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo’

4. Dukurikije uko umugani w’umwungeri ubivuga, ni nde intama zikurikira, kandi se, ni nde zidakurikira?

4 Yesu yagize ati “ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama. Umurinzi w’irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura. Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye. Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y’abandi” (Yohana 10:2-5). Zirikana ukuntu Yesu yakoresheje ijambo “ijwi” incuro eshatu. Incuro ebyiri yavugaga ijwi ry’umwungeri, ariko incuro ya gatatu yavuze “amajwi y’abandi.” Abo bandi Yesu yavugaga ni ba nde?

5. Kuki tudacumbikira “undi” uvugwa muri Yohana igice cya 10?

5 Uwo wundi Yesu yavugaga aha ngaha, si wa muntu tutazi twifuza kugaragariza umuco wo gucumbikira abashyitsi; ijambo rivuga bene uwo muntu mu rurimi rw’umwimerere Bibiliya yanditswemo risobanurwa ngo “gukunda abashyitsi” (Abaheburayo 13:2). Mu mugani wa Yesu, uwo wundi si umushyitsi watumiwe. ‘Yinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo yuririra ahandi.’ Uwo ni “umujura n’umunyazi” (Yohana 10:1). Ni nde uvugwa bwa mbere mu Ijambo ry’Imana ko ari umujura n’umunyazi? Ni Satani. Igihamya cy’ibyo tukibona mu gitabo cy’Itangiriro.

Igihe ijwi ry’“undi” ryumvikaniye bwa mbere

6, 7. Kuki bikwiriye kwita Satani undi n’umujura?

6 Mu Itangiriro 3:1-5 hasobanura ukuntu ijwi ry’undi ryumvikaniye ku isi bwa mbere. Iyo nkuru ivuga ko Satani yanyuze mu nzoka, asanga umugore wa mbere ari we Eva, maze amubwira amagambo y’ubushukanyi. Ni iby’ukuri ko muri iyi nkuru Satani atitwa “undi.” Icyakora, yagaragaje binyuriye ku bikorwa bye ko mu buryo bwinshi ameze nk’“undi” uvugwa mu mugani wa Yesu wanditswe muri Yohana igice cya 10. Reka dusuzume bimwe mu byo bahuriyeho.

7 Yesu yavuze ko uwo wundi yegera intama mu rugo rwazo ameneye ahandi. Mu buryo nk’ubwo, Satani na we ntiyahise yegera uwo yari agiye kuyobya, ahubwo yanyuze mu nzoka. Ayo mayeri Satani yakoresheje, yagaragaje uwo ari we by’ukuri, ni umujura wuzuye ubucakura. Byongeye kandi, uwo wundi yinjira mu rugo rw’intama agamije kuziba nyirazo uzifitiye uburenganzira. Mu by’ukuri uwo ni mubi kurusha umujura usanzwe, kuko nanone aba agenzwa no “kwica no kurimbura” (Yohana 10:10). Mu buryo nk’ubwo, Satani yabaye umujura. Igihe yashukaga Eva, yibye Imana ubudahemuka bwa Eva. Nanone kandi, Satani yatumye abantu bapfa. Bityo rero, ni n’umwicanyi.

8. Ni gute Satani yagoretse amagambo ya Yehova n’intego ze?

8 Ubuhemu bwa Satani bwagaragariye mu kuntu yagoretse amagambo ya Yehova n’intego ze. Yabajije Eva ati ‘ni ukuri koko Imana yaravuze iti “ntimuzarye ku giti cyose?”’ Satani yigize nk’aho atangaye, mbese nk’aho yakavuze ati ‘yoo, bishoboka bite ko Imana yababwira ibintu nk’ibyo bidashyize mu gaciro?’ Yongeyeho ati “Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza.” Zirikana ayo magambo yakoresheje ngo “Imana izi yuko.” Ni nk’aho Satani yavuze ati ‘iby’Imana ndabizi. Nzi imigambi yayo, kandi ni mibi’ (Itangiriro 2:16, 17; 3:1, 5). Ikibabaje ariko, ni uko Eva na Adamu batazibukiye ijwi ry’uwo wundi. Ahubwo bararyumviye, bikururira amakuba bo n’ababakomotseho.—Abaroma 5:12, 14.

9. Kuki twagombye kwitega ko amajwi y’abandi yumvikana muri iki gihe?

9 Muri iki gihe, Satani akoresha uburyo nk’ubwo kugira ngo ayobye abagize ubwoko bw’Imana (Ibyahishuwe 12:9). Ni “se w’ibinyoma,” kandi abamwigana bagerageza kuyobya abagaragu b’Imana, ni abana be (Yohana 8:44). Reka turebe uburyo bumwe amajwi y’abo bandi yumvikanamo muri iki gihe.

Uko amajwi y’abandi yumvikana muri iki gihe

10. Ni mu buhe buryo bumwe amajwi y’abandi yumvikanamo muri iki gihe?

10Ibitekerezo biyobya. Intumwa Pawulo yagize ati “ntimukayobywe n’inyigisho z’uburyo bwinshi bw’inzaduka” (Abaheburayo 13:9). Izo ni inyigisho bwoko ki? Kubera ko zishobora ‘kutuyobya,’ biragaragara ko Pawulo yashakaga kuvuga inyigisho zituma tugira intege nke mu buryo bw’umwuka. Ni ba nde bavuga izo nyigisho z’inzaduka? Pawulo yabwiye itsinda ry’abasaza b’Abakristo ati “kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo” (Ibyakozwe 20:30). Koko rero, muri iki gihe kimwe no mu gihe cya Pawulo, hari abantu bahoze mu itorero rya gikristo, none ubu bagerageza kuyobya intama ‘bavuga ibigoramye,’ ni ukuvuga ukuri kuvanze n’ibinyoma, hamwe n’ibinyoma byambaye ubusa. Nk’uko intumwa Petero yabivuze, bakoresha “amagambo y’amahimbano,” amagambo asa n’aho ari ukuri ariko atagira icyo amaze kimwe n’amafaranga y’amahimbano.—2 Petero 2:3.

11. Ni gute amagambo aboneka muri 2 Petero 2:1, 3 agaragaza imikorere y’abahakanyi n’intego yabo?

11 Petero yakomeje ashyira ahagaragara uburyo abahakanyi bakoresha, avuga ko “bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka” (2 Petero 2:1, 3). Kimwe n’uko umujura uvugwa mu mugani wa Yesu w’urugo rw’intama ‘atanyura mu irembo, ahubwo akuririra ahandi,’ ni na ko abahakanyi batwegera mu mayeri (Abagalatiya 2:4; Yuda 4). Baba bagamije iki? Petero yongeyeho ati ‘bazashaka indamu kuri mwe.’ Mu by’ukuri, ibyo abahakanyi bavuga byose bagerageza kwisobanura, nta kindi baba bagamije “keretse kwiba no kwica no kurimbura” (Yohana 10:10). Mwirinde abo bandi!

12. (a) Ni gute abo twifatanya na bo bashobora kutwumvisha amajwi y’abandi? (b) Imikorere ya Satani ihuriye he n’iy’abandi bo muri iki gihe?

12Incuti mbi. Amajwi y’abandi ashobora kumvikana binyuriye ku bantu twifatanya na bo. Incuti mbi zikunze kwibasira abakiri bato (1 Abakorinto 15:33). Wibuke ko Satani yatoranyije Eva, kubera ko mu bantu babiri ba mbere ari we wari muto kandi utari inararibonye cyane. Yamwemeje ko Yehova yamwatse umudendezo we bitari ngombwa, nyamara yarabeshyaga ahubwo Yehova yari yaramuhaye umudendezo we wose. Yehova yakundaga abantu yaremye kandi yaharaniraga icyatuma bamererwa neza (Yesaya 48:17). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abo bandi bagerageza kubemeza mwebwe rubyiruko ko ababyeyi banyu b’Abakristo babima umudendezo wanyu bitari ngombwa. Ni gute abo bandi bashobora kubagiraho ingaruka? Umukobwa w’Umukristokazi yariyemereye ati “abanyeshuri twiganaga bari barasenye ukwizera kwanjye mu rugero runaka. Bahoraga bavuga ko dini ryanjye ribuza abantu umudendezo kandi ko ridashyira mu gaciro.” Ariko kandi, icy’ukuri cyo ni uko ababyeyi bawe bagukunda. Bityo rero, abanyeshuri mwigana nibagerageza kukwemeza ko utagomba kwiringira ababyeyi bawe, ntuzemere gushukwa nka Eva.

13. Ni iyihe myifatire ihuje n’ubwenge Dawidi yagize, kandi ni mu buhe buryo bumwe dushobora kumwigana?

13 Ku kibazo cy’incuti mbi, umwanditsi wa zaburi Dawidi yaravuze ati “sinicarana n’abatagira umumaro, kandi sinzagenderera indyarya” (Zaburi 26:4). Mbese aho waba wabonye ikintu kiranga abo bandi bose? Ni indyarya, bariyoberanya nk’uko na Satani yiyoberanyije akoresheje inzoka. Muri iki gihe, abantu bataye umuco bariyoberanya bagahisha n’icyo bagamije by’ukuri bakoresheje internet. Aho kuri internet, abantu bakuru bononekaye bashobora no kukubwira ko na bo ari urubyiruko bagenzi bawe kugira ngo bakugushe mu mutego. Nyamuneka rubyiruko, murarye muri menge dore murugarijwe mu buryo bw’umwuka.—Zaburi 119:101; Imigani 22:3.

14. Ni gute rimwe na rimwe itangazamakuru rijya ritangaza amajwi y’abandi?

14Ibirego by’ibinyoma. N’ubwo inkuru zimwe na zimwe zo mu itangazamakuru zivuga ku Bahamya ba Yehova ziba zitabogamye, hari igihe itangazamakuru rikoreshwa rigatangaza inkuru zibogamye z’amajwi y’abandi. Urugero, itangazamakuru ryo mu gihugu kimwe ryatangaje ibinyoma, rivuga ko Abahamya bashyigikiye ubutegetsi bwa Hitileri mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Mu kindi gihugu, itangazamakuru ryashinje Abahamya ko bangiza insengero z’amadini. Mu bihugu byinshi, itangazamakuru ryashinje Abahamya ko batavuza abana babo kandi ko birengagiza nkana ibyaha bikomeye bikorwa n’abayoboke babo (Matayo 10:22). N’ubwo bimeze bityo ariko, abantu bafite imitima itaryarya batuzi neza, babona ko ibyo birego ari ibinyoma.

15. Kuki ari ubwenge buke kwemera ikintu cyose kivuzwe mu itangazamakuru?

15 Twakora iki niba twumvise ibirego bikwirakwizwa n’amajwi y’abandi? Byaba byiza twitondeye inama iri mu Migani 14:15, igira iti “umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.” Ni ubwenge buke kwemera ikintu cyose cyiswe ukuri mu itangazamakuru. N’ubwo rwose tudakemanga ibintu byose abantu bavuga, tuzirikana ko ‘ab’isi bose bari mu Mubi.’—1 Yohana 5:19.

“Mugerageze imyuka”

16. (a) Ni gute imyifatire y’intama izi zisanzwe igaragaza ukuri kw’amagambo ya Yesu aboneka muri Yohana 10:4? (b) Bibiliya idutera inkunga yo gukora iki?

16 None se, twakwemezwa n’iki ko umuntu ari incuti yacu cyangwa ari umwanzi? Koko rero, Yesu yavuze ko intama zikurikira umwungeri “kuko zizi ijwi rye” (Yohana 10:4). Uko umwungeri asa si byo bituma intama zimukurikira, ahubwo ijwi rye ni ryo rituma zimukurikira. Igitabo kivuga ku bihugu bivugwa muri Bibiliya, kivuga ko hari umushyitsi wari wahatembereye wigeze kujya impaka avuga ko intama zimenyera umwungeri ku myambaro ye, ko zitamumenyera ku ijwi rye. Umwungeri we yamubwiraga ko zimukurikira kuko ziba zamenye ijwi rye. Kugira ngo bakemure impaka, yaguranye imyenda n’uwo mushyitsi. Uwo mushyitsi yambaye imyenda y’umwungeri maze ahamagara intama, ariko ntizamwitaho. Ntizari zizi ijwi rye. Ariko umwungeri wazo azihamagaye, n’ubwo yari yambaye indi myenda, intama zose zirukiye icyarimwe ziramusanga. Bityo rero, umuntu ashobora kuba asa n’umwungeri, ariko intama zo ziba zibona ko ibyo bidasobanura ko ari we koko. Mu by’ukuri, intama zigenzura ijwi ry’uzihamagaye, zikarigereranya n’iry’umwungeri. Ijambo ry’Imana ritubwira ko tugomba kubigenza dutyo rigira riti “mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana” (1 Yohana 4:1; 2 Timoteyo 1:13). Ni iki kizabidufashamo?

17. (a) Ni gute twimenyereza kumva ijwi rya Yehova? (b) Kumenya Yehova bituma dukora iki?

17 Ni ibyumvikana rero ko niba tuzi neza ijwi rya Yehova, cyangwa ubutumwa bwe, tutazatinda gutahura ijwi ry’undi. Bibiliya itwereka uko twagira ubwo bumenyi. Igira iti ‘amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza”’ (Yesaya 30:21). Iryo ‘jambo’ twumva riduturutse inyuma ni irituruka mu Ijambo ry’Imana. Igihe cyose dusomye Ijambo ry’Imana, mu buryo bw’ikigereranyo twumva ijwi ry’Umwungeri wacu Mukuru, ari we Yehova (Zaburi 23:1). Bityo rero, uko turushaho kwiyigisha Bibiliya, ni na ko turushaho kumenya ijwi ry’Imana. Ubwo bumenyi bwimbitse ni bwo budufasha guhita dutahura amajwi y’abandi.—Abagalatiya 1:8.

18. (a) Kumenya ijwi rya Yehova bikubiyemo iki? (b) Dukurikije ibivugwa muri Matayo 17:5, kuki tugomba kumvira ijwi rya Yesu?

18 Ni iki kindi gikubiye mu kumenya ijwi rya Yehova? Uretse kuryumva, hakubiyemo no kuryumvira. Zirikana nanone ibivugwa muri Yesaya 30:21. Ijambo ry’Imana rigira riti “iyi ni yo nzira.” Koko rero, binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, twumva ubuyobozi buturuka kuri Yehova. Hanyuma, aradutegeka ati “mube ari yo mukomeza.” Yehova ashaka ko dushyira mu bikorwa ibyo twumvise. Bityo rero, iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga, tuba tugaragaza ko tudapfa kumva ijwi rya Yehova gusa, ko ahubwo tunaryumvira (Gutegeka 28:1). Kumvira ijwi rya Yehova, bisobanura nanone ko twumvira n’ijwi rya Yesu, kubera ko Yehova ubwe yabidutegetse (Matayo 17:5). None se ni iki Yesu, Umwungeri Mwiza atubwira gukora? Atwigisha guhindura abantu abigishwa no kwiringira ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45; 28:18-20). Kumvira ijwi rye bizaduhesha ubuzima bw’iteka.—Ibyakozwe 3:23.

“Zamuhunga”

19. Ni iki tugomba gukora niba twumvise amajwi y’abandi?

19 None se, twagombye gukora iki twumvise amajwi y’abandi? Twabigenza nk’uko intama zibigenza. Yesu yagize ati “undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y’abandi” (Yohana 10:5). Ibyo dukora iyo twumvise ayo majwi birimo uburyo bubiri. Mbere na mbere, ‘undi ntitumukurikira.’ Koko rero, twamaganira kure amajwi y’abandi. Ubundi mu Kigiriki cyakoreshejwe muri Bibiliya, muri uwo murongo hakoreshwa ijambo rikomeye kurusha andi yose yo kwamagana ikintu muri urwo rurimi (Matayo 24:35; Abaheburayo 13:5). Icya kabiri, ‘turamuhunga,’ cyangwa tukamutera umugongo. Ibyo ni byo bintu bikwiriye byonyine tugomba gukora iyo twumvise abazana inyigisho zidahuye n’ijwi ry’Umwungeri Mwiza.

20. Tuzifata dute niduhura (a) n’abahakanyi b’abashukanyi, (b) incuti mbi, (c) inkuru zibogamye zo mu itangazamakuru?

20 Ku bw’ibyo rero, iyo duhuye n’abavuga ibitekerezo by’abahakanyi, twifuza gukora ibyo Ijambo ry’Imana ritubwira rigira riti “mwirinde abazana ibyo gutandukanya n’ibigusha binyurana n’ibyo mwize, mubazibukire’ (Abaroma 16:17; Tito 3:10). Mu buryo nk’ubwo, urubyiruko rw’Abakristo ruhanganye n’akaga gaterwa n’incuti mbi, rwifuza gukurikiza inama Pawulo yagiriye Timoteyo wari ukiri umusore, agira ati ‘uhunge irari rya gisore.’ Nitwumva ibirego by’ibinyoma mu itangazamakuru, tuzibuka indi nama Pawulo yagiriye Timoteyo igira iti ‘[abumva amajwi y’abandi] bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. Ariko wehoho wirinde muri byose’ (2 Timoteyo 2:22; 4:3-5). N’ubwo amajwi y’abandi yaba arimo utugambo turyohereye dute, duhunga ikintu cyose gishobora gusenya ukwizera kwacu.—Zaburi 26:5; Imigani 7:5, 21; Ibyahishuwe 18:2, 4.

21. Ni iyihe ngororano tuzahabwa nitwamagana amajwi y’abandi?

21 Abakristo basizwe bazibukira amajwi y’abandi, bagakurikiza amagambo y’Umwungeri Mwiza aboneka muri Luka 12:32. Aho ngaho, Yesu yarababwiye ati “mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.” Mu buryo nk’ubwo, abagize “izindi ntama” bategerezanyije amatsiko menshi igihe bazumva amagambo ya Yesu agira ati “nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi” (Yohana 10:16; Matayo 25:34). Mbega ingororano isusurutsa umutima tuzahabwa nidukomeza kwamaganira kure “amajwi y’abandi”!

Mbese uribuka?

• Ni gute Satani ameze kimwe neza neza n’undi uvugwa mu mugani wa Yesu w’urugo rw’intama?

• Ni gute amajwi y’abandi yumvikana muri iki gihe?

• Twabwirwa n’iki amajwi y’abandi?

• Twagombye gukora iki niba twumvise amajwi y’abandi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Mariya yamenye Kristo

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Undi ntiyinjira mu rugo rw’intama anyuze mu irembo

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Dukora iki iyo twumvise amajwi y’abandi?