Ni uwuhe murage ugomba guha abana bawe?
Ni uwuhe murage ugomba guha abana bawe?
UMUGABO witwa Pavlos wo mu Burayi bw’amajyepfo, ntakunze kuboneka iwe ngo yishimane n’umugore we n’abana be; abakobwa babiri, umwe ufite imyaka 13 n’undi ufite 11 hamwe n’umuhungu ufite imyaka 7. Pavlos akora iminsi yose y’icyumweru, agakora amasaha menshi buri munsi agerageza kubona amafaranga atubutse azamufasha kugera ku ntego ye. Yifuzaga kuzagurira buri mukobwa we inzu kandi agatangiriza umuhungu we ubucuruzi buciriritse. Umugore we Sofia ahatanira gukusanya ibikoresho bizakenerwa muri ayo mazu ni ukuvuga ibitambaro by’ubwoko butandukanye, ibikoresho byo mu gikoni, amadongo, ibyuma byo ku meza, ibiyiko n’amakanya. Iyo ubabajije impamvu y’iyo mihati yose, basubiriza icyarimwe bati “ni abana bacu tugirira!”
Ku isi hose, ababyeyi benshi bakora uko bashoboye kugira ngo bashyirireho abana babo urufatiro rwiza rw’ubuzima nk’uko Pavlos na Sofia babigenza. Bamwe bazigamira abana babo amafaranga bazakoresha mu gihe kizaza. Abandi bakora ku buryo abana babo biga amashuri menshi kugira ngo bagire ubuhanga buzatuma bibeshaho mu gihe kizaza. N’ubwo ababyeyi benshi babona ko umurage nk’uwo ugaragaza urukundo bakunda abana babo, guteganyiriza abana bigeze aho akenshi bituma ababyeyi bahangana n’ikigeragezo gikomeye cyo kubaho nk’uko bene wabo, incuti, ndetse n’abaturanyi bashaka. Birakwiriye rero ko ababyeyi bita ku bana babo bibaza bati “ni uwuhe murage tugomba guha abana bacu?”
Guteganyiriza igihe kizaza
Guteganyiriza abana si ibintu biba muri kamere y’ababyeyi gusa, ahubwo n’Ibyanditswe bibisaba ababyeyi b’Abakristo. Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bo mu gihe cye ati “kuko abana badakwiriye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye guhunikira abana” (2 Abakorinto 12:14). Nyuma yaho, Pawulo yavuze ko ababyeyi bafite inshingano ikomeye yo kwita ku babo. Yaranditse ati “ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Inkuru nyinshi zo muri Bibiliya zigaragaza ko abagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera bafatanaga uburemere umurage.—Rusi 2:19, 20; 3:9-13; 4:1-22; Yobu 42:15.
Ariko, hari igihe gushakira abana umurage utubutse bituma ababyeyi bahangayika. Kubera iki? Manolis umugabo wavuye mu Burayi bw’amajyepfo akimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, atanga impamvu agira ati “ababyeyi bagezweho n’inzara n’ubukene byatewe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose,
biyemeje kurinda abana babo akaga nk’ako.” Yongeraho ati “gukabya kumva ko hari icyo bagomba gusigira abana babo no gushaka kubaha urufatiro rwiza kurushaho, bituma rimwe na rimwe ababyeyi bishyira mu kaga.” Koko rero, hari ababyeyi bizirika umukanda bakiyima ibintu by’ibanze bari bakeneye mu buzima kugira ngo birundanyirize butunzi bazaraga urubyaro rwabo. Mbese bihuje n’ubwenge ko ababyeyi bakomeza kubigenza batyo?“Ni ubusa, ni ibibi bikomeye”
Umwami Salomo wo muri Isirayeli ya kera yatanze umuburo ku bihereranye n’umurage. Yaranditse ati “maze nanga imiruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura. Kandi se ni nde uzi yuko azaba umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose nakoze, ngaragarizamo ubwenge munsi y’ijuru. Ibyo na byo ni ubusa. . . . Kuko habaho umuntu ukorana ubwenge no kumenya n’ubuhanga, nyamara azabisigira utabiruhiye bibe umurage we. Ibyo na byo ni ubusa, ni ibibi bikomeye.”—Umubwiriza 2:18-21.
Nk’uko Salomo yabisobanuye, abaragwa umurage bashobora kutawufatana uburemere kuko baba batarawuruhiye. Ni yo mpamvu bashobora kwayisha ubugoryi ibintu ababyeyi babo babazigamiye bibagoye. Bashobora no gusesagura uwo mutungo ababyeyi bagezeho biyushye akuya (Luka 15:11-16). Mbega ukuntu ibyo ari ‘ubusa n’ibibi bikomeye!’
Umurage n’umururumba.
Nanone hari ikindi ababyeyi bagomba gutekerezaho. Mu mico y’abantu bibanda cyane ku bihereranye n’imirage ndetse n’ibishyingiranwa, abana bashobora kugira umururumba bagasaba umunani cyangwa inkwano ababyeyi badashobora kubona rwose. Umugabo wo mu Bugiriki witwa Loucas, atera urwenya agira ati “hagowe umubyeyi ufite abakobwa babiri cyangwa batatu. Abakobwa bashobora kugereranya umutungo ba se bashobora kubaha n’uwo abandi babyeyi bazigamira abana babo ‘batitangiriye itama.’ Bashobora kubona ko amahirwe yo kuzabona abagabo agabanuka iyo bataboneye umusore inkwano itubutse.” *
Manolis wavuzwe haruguru agira ati “umusore ashobora gutinza igihe cy’irambagiza kugeza ubwo se w’umukobwa arambagiza amusezeranyije kuzamuha ikintu, wenda nk’isambu, inzu cyangwa amafaranga atubutse. Ibyo bishobora no kuzamo ubumamyi.”
Imigani 20:21). Intumwa Pawulo yabitsindagirije agira ati “gukunda impiya ni umuzi w’ibibi byose.”—1 Timoteyo 6:10; Abefeso 5:5.
Bibiliya ituburira ko tugomba kwirinda umururumba w’uburyo bwose. Salomo yaranditse ati “umwandu wabonekera mu maguru mashya [“uturutse ku mururumba,” NW] mu itangira, ariko amaherezo ntuhira” (“Ubwenge n’ibyo umuntu arazwe”
Ni koko umurage ufite agaciro, ariko rero ubwenge buruta cyane ubutunzi. Umwami Salomo yaranditse ati “ubwenge buhwanije ubwiza nk’ibyo umuntu arazwe. . . Kuko ubwenge ari ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite” (Umubwiriza 7:11, 12; Imigani 2:7; 3:21). N’ubwo amafaranga ari ubwugamo mu rugero runaka, agatuma uyafite abona ibyo akeneye byose, ashobora gushira. Ku rundi ruhande, ubwenge ari bwo bushobozi bwo gukoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo cyangwa gusohoza intego runaka, bushobora kurinda umuntu akaga gaterwa n’ubupfapfa. Iyo bushingiye ku gutinya Imana by’ukuri, bishobora gufasha umuntu kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana dutegereje vuba aha, uwo ukaba ari umurage w’igiciro rwose.—2 Petero 3:13.
Ababyeyi b’Abakristo bagaragaza ko bafite ubwo bwenge iyo bishyiriraho bo n’abana babo intego zikwiriye z’ibigomba kuza mu mwanya wa mbere (Abafilipi 1:10). Guteganyiriza abana ibintu bizababeshaho ntibyagombye kwitabwaho kurusha iby’umwuka. Yesu yateye abigishwa be inkunga igira iti ‘mukomeze mushake mbere na mbere ubwami, no gukiranuka kwayo ni bwo byose muzabyongererwa’ (Matayo 6:33). Ababyeyi b’Abakristo bashyiriraho abagize umuryango wabo intego z’umwuka, bashobora kwiringira kuzabona ingororano nyinshi. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “se w’umukiranutsi azishima cyane, kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira, so na nyoko bishime, kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu.”—Imigani 23:24, 25.
Umurage udashira
Ku Bisirayeli ba kera, ibintu bihereranye n’umurage byafatanwaga uburemere cyane (1 Abami 21:2-6). Ariko Yehova yarababwiye ati “aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse” (Gutegeka 6:6, 7). Ababyeyi b’Abakristo na bo babwirwa ngo ‘murere abana banyu mubahana, mubigisha iby’umwami wacu.’—Abefeso 6:4.
Ababyeyi bita ku bintu by’umwuka, babona ko gutunga abo mu rugo bikubiyemo no kubigisha Bibiliya. Andreas umubyeyi ufite abana batatu yagize ati “iyo abana batojwe gushyira mu bikorwa amahame y’Imana, baba bafite ibikenewe byose bizabafasha mu gihe kizaza.” Uwo murage nanone wibanda ku kubafasha kugirana imishyikirano yihariye n’Umuremyi wabo.—1 Timoteyo 6:19.
Mbese ujya utekereza guteganyiriza umwana wawe uko azamera mu buryo bw’umwuka? Urugero, ababyeyi bakora iki mu gihe umwana wabo ari mu murimo w’igihe cyose? N’ubwo umubwiriza w’igihe cyose atagomba gusaba cyangwa se kwitega inkunga y’amafaranga, ababyeyi barangwa n’urukundo bashobora gufata umwanzuro wo ‘kugabana na we uko akennye’ kugira ngo bamufashe kuguma mu murimo w’igihe cyose (Abaroma 12:13; 1 Samweli 2:18, 19; Abafilipi 4:14-18). Ubwo bufasha bamuha, nta gushidikanya ko buzanezeza Yehova.
None se ni uwuhe murage ababyeyi bagomba guha abana babo? Aho kubaha ubutunzi bw’umubiri gusa, ababyeyi b’Abakristo bagomba no gukora ku buryo abana babo babona umurage w’igiciro wo mu buryo bw’umwuka, uzabagirira akamaro iteka ryose. Muri ubwo buryo, amagambo aboneka muri Zaburi 37:18 agira ati “Uwiteka azi iminsi y’abatunganye, umwandu wabo uzahoraho iteka,” azabasohoreraho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 11 Muri iyi paragarafu no mu zikurikira, havugwamo ibibera mu mico isaba umuryango w’umukobwa gutanga inkwano. Icyakora, mu mico myinshi yo muri Afurika umuryango w’umusore ni wo utanga inkwano. Ariko kandi, amahame avugwamo ashobora no gukoreshwa haba ku musore cyangwa ku mukobwa.
[Amafoto yo ku ipaji ya 26 n’iya 27]
Wifuza ko abana bawe bazamera bate?