Uko wahangana n’imimerere yo gucika intege
Uko wahangana n’imimerere yo gucika intege
MBESE wumva ucitse intege? Muri iki gihe cy’urujijo n’umuvurungano, abantu benshi bacitse intege. Bamwe bacibwa intege n’uko nta kazi bafite. Abandi bahanganye n’ingaruka z’impanuka. Hari n’abandi bahanganye n’ibibazo by’umuryango, uburwayi bukomeye n’irungu.
Niba wumva ucitse intege, ni hehe washakira ubufasha? Abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose, baboneye ihumure mu gusoma Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Baterwa inkunga n’amagambo y’intumwa Pawulo wagize ati “hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Kuki utafata Bibiliya yawe ngo usome iyi mirongo hamwe n’indi nk’iyo? Nubigenza utyo ‘bizahumuriza umutima wawe, biwukomeze.’—2 Abatesalonike 2:17.
Kwifatanya n’abantu bakorera Yehova na byo bishobora kudufasha guhangana n’imimerere yo gucika intege. Mu Migani 12:25 hagira hati “amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima.” Iyo tugiye mu materaniro ya gikristo, twumva iryo “jambo ryiza,” ari ryo ‘riryohera ubugingo bw’umuntu rigakomeza ingingo ze’ (Imigani 16:24). Kuki se utajya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, ukirebera ukuntu ayo materaniro ashobora kugutera inkunga?
Nanone kandi, ushobora kungukirwa n’imbaraga z’isengesho. Niba wumva uremerewe n’ibibazo by’ubuzima, ibikuri ku mutima byose bibwire ‘Uwumva ibyo asabwa’ (Zaburi 65:3). Umuremyi wacu Yehova Imana, yumva ibibazo byacu kuturusha. Dushobora kwishingikiriza ku bufasha bumuturukaho. Ijambo rye ridusezeranya rigira riti “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa” (Zaburi 55:23). Ni byo koko, “abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya.”—Yesaya 40:31.
Yehova Imana yaduhaye ibikenewe byose bishobora kudufasha gutsinda imimerere yose yo gucika intege. Mbese uzabikoresha?