Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki abagabo b’Abisirayeli bemerewe kurongora abakobwa b’abanyagano b’abanyamahanga kandi Amategeko ya Mose yarababuzaga gushyingirana n’abanyamahanga?—Gutegeka 7:1-3; 21:10, 11.

Ibyo babyemerewe bitewe n’imimerere yihariye yari iriho. Yehova yari yarategetse Abisirayeli gusenya imidugudu y’amahanga arindwi yo mu gihugu cya Kanaani no kurimbura abaturage bayo bose (Gutegeka 20:15-18). Mu yandi mahanga yo, abakobwa b’amasugi bafashwe bunyago ni bo bonyine bashoboraga kurokoka (Kubara 31:17, 18; Gutegeka 20:14). Umugabo w’Umwisirayeli yashoboraga kurongora umukobwa nk’uwo ari uko gusa uwo mukobwa abanje gukora ibintu runaka.

Ku bihereranye n’ibyo umukobwa nk’uwo yagombaga kubanza gukora, Bibiliya igira iti “yiyogosheshe, ace inzara, yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyuma uzabone kumurongora.”—Gutegeka 21:12, 13.

Iyo umugabo w’Umwisirayeli yashakaga kurongora umukobwa w’isugi w’umunyagano, uwo mukobwa yagombaga kwiyogoshesha. Kwiyogoshesha byagaragazaga umubabaro cyangwa agahinda (Yesaya 3:24). Urugero, igihe umukurambere Yobu yapfushaga abana be bose n’ibyo yari atunze bikayoyoka, yagaragaje agahinda yiyogoshesha (Yobu 1:20). Nanone kandi, uwo mukobwa w’umunyamahanga yagombaga guca inzara; bikaba bishoboka ko yagombaga ‘guca inzara akazihenengeza’ ku buryo n’iyo yari kuzisiga amarangi, ibiganza bye bitari gusa neza (Gutegeka 21:12, Knox). Ni iyihe ‘myenda umukobwa yanyaganywe’ yagombaga kwiyambura? Ubundi, abakobwa b’i Kanaani bari bafite umuco wo kwambara imyenda myiza kurusha iyindi iyo babonaga umudugudu wabo ugiye gutsindwa. Babigenzaga batyo kugira ngo bareshye ababaga babanyaze. Umukobwa w’umunyagano yagombaga kwiyambura imyenda nk’iyo mu gihe cyo kuririra abe.

Umukobwa w’umunyagano warongorwaga n’umugabo w’Umwisirayeli, yagombaga kuborogera abe bapfuye ukwezi kose. Abantu bo mu midugudu y’i Kanaani bagombaga kurimburwa bagashiraho ku buryo nta bene wabo uwo mukobwa yabaga asigaranye cyangwa ikintu cyamwibutsa imibereho y’iwabo. Kubera ko Abasirikare b’Abisirayeli babaga barashenye ibishushanyo by’imana z’uwo mukobwa, ibyo yakoreshaga mu gusenga ntibyabaga bigihari. Muri uko kwezi uwo mukobwa yamaraga aborogera abe, cyari igihe cyo kwiyeza, akikuraho ibintu byose byamuhuzaga n’idini rye rya mbere.

Icyakora ikibazo cy’uwo mukobwa gitandukanye n’icy’abandi banyamahangakazi muri rusange. Ku bw’ibyo, Yehova yarategetse ati “ntuzashyingirane na bo ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n’umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe” (Gutegeka 7:3). Kuki byari bibujijwe? Mu Gutegeka kwa Kabiri 7:4 hagira hati “kuko bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana.” Bityo rero, Yehova yabujije Abisirayeli gushyingirana n’abanyamahanga kugira ngo batanduzwa n’idini ry’ikinyoma. Ariko kandi, umugore w’umunyamahanga uri mu mimerere ivugwa mu Gutegeka 21:10-13 nta kaga nk’ako yashoboraga guteza. Bene wabo bose babaga barapfuye kandi ibishushanyo by’imana yasengaga byabaga byararimbuwe. Ntaho yabaga agihuriye n’abayoboke b’idini ry’ikinyoma. Umwisirayeli yemererwaga kurongora umunyamahangakazi wabaga ari muri iyo mimerere.