Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo isengesho ry’Umwami risobanura kuri wowe

Icyo isengesho ry’Umwami risobanura kuri wowe

Icyo isengesho ry’Umwami risobanura kuri wowe

ISENGESHO ry’Umwami, nk’uko Yesu Kristo yaryigishije mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo igice cya 6, kuva ku murongo wa 9 kugeza ku wa 13. Mbere gato y’uko Yesu yigisha iryo sengesho, yari yagize ati “nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa.”—Matayo 6:7.

Uko bigaragara rero, Yesu ntiyari yiteze ko iryo sengesho ryajya risubirwamo ijambo ku rindi. Mu by’ukuri, nyuma y’aho yarisubiyemo kugira ngo afashe abandi bantu bari bamuteze amatwi (Luka 11:2-4). Ariko kandi, amagambo agize iryo sengesho mu nkuru iri mu Ivanjiri ya Matayo hari aho atandukaniye n’ari mu Ivanjiri ya Luka. Byongeye kandi, nyuma y’aho andi masengesho Yesu n’intumwa ze bavuze ntiyarimo byanze bikunze amagambo y’isengesho ntangarugero.

Kuki Isengesho ry’Umwami ryanditswe muri Bibiliya? Yesu yifashishije iryo sengesho ntangarugero kugira ngo atwigishe ukuntu amasengesho yacu ashobora kwemerwa n’Imana. Nanone kandi, tubona muri iryo sengesho ibisubizo bya bimwe mu bibazo by’ingenzi tugira mu buzima. Reka noneho dusuzume buri gice mu bigize iryo sengesho.

Izina ry’Imana ni irihe?

“Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe” (Matayo 6:9). Ayo magambo abimburira isengesho ntangarugero adufasha kwegera Imana tuyita “Data wa twese.” Kimwe n’uko umwana yumva yisanzuye iyo yegera umubyeyi we umukunda kandi umwumva, natwe dushobora kwegera Data wo mu ijuru twizeye ko yifuza kutwumva. Umwami Dawidi yararirimbye ati “ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri.”—Zaburi 65:3.

Yesu yatwigishije gusenga dusaba ko izina ry’Imana ryubahwa cyangwa ko ryezwa. Ariko se izina ry’Imana ni irihe? Bibiliya isubiza muri aya magambo ngo “dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova” (Yeremiya 16:21). Mbese wigeze usoma aho iryo zina ry’Imana riri muri Bibiliya?

Mu by’ukuri izina ry’Imana, ari ryo Yehova, riboneka incuro zisaga 7.000 mu nyandiko za Bibiliya za kera zandikishijwe intoki. Ariko kandi, hari abahinduzi barengereye barikura mu buhinduzi bwabo bwa Bibiliya. Bityo rero, birakwiriye ko dusenga dusaba Umuremyi ko yakweza izina rye (Ezekiyeli 36:23). Bumwe mu buryo bwo guhuza n’iryo sengesho ni ugukoresha izina rya Yehova igihe dusenga Imana.

Umugore witwa Patricia yarerewe mu idini rya Gatolika kandi yari amenyereye isengesho rya Dawe Uri mu Ijuru (Data wa Twese). Yabyifashemo ate igihe umwe mu Bahamya ba Yehova yamwerekaga izina ry’Imana muri Bibiliya? Avuga ukuntu yatangaye agira ati “sinabyemeye! Ahubwo nafashe Bibiliya yanjye mba ari yo ndebamo nsanga na ho ririmo. Hanyuma uwo Muhamya yanyeretse muri Matayo 6:9, 10 maze ansobanurira ko izina ry’Imana ari ryo rivugwa muri iryo Sengesho ry’Umwami. Naratangaye cyane maze musaba ko yanyigisha Bibiliya.”

Ibyo Imana ishaka bibeho mu isi

Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Ni gute icyo gice cy’isengesho ntangarugero rya Yesu kizasohora? Abantu benshi batekereza ko mu ijuru ari ahantu harangwa amahoro n’umutuzo. Ibyanditswe bivuga ko ijuru ari ‘ubuturo bwo kwera n’ubw’icyubahiro’ bya Yehova (Yesaya 63:15). Ni yo mpamvu dusenga dusaba ngo ibyo Imana ishaka bibeho ku isi “nk’uko biba mu ijuru”! Ariko se koko ibyo bizabaho?

Umuhanuzi wa Yehova Daniyeli yarahanuye ati ‘Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami [bwo ku isi] bwose bubutsembeho kandi buzahoraho iteka ryose’ (Daniyeli 2:44). Ubwo Bwami bwo mu ijuru, cyangwa ubutegetsi bwo mu ijuru, vuba aha bugiye kugira icyo bukora kugira ngo buzanire isi yose amahoro, iyobowe n’ubutegetsi bukiranuka.—2 Petero 3:13.

Iyo umuntu asenze asaba ko Ubwami bw’Imana buza n’ibyo ishaka bigakorwa ku isi, aba agaragaza ko afite ukwizera kutazatuma amanjirwa. Intumwa Yohana wari Umukristo yaranditse ati “numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ‘dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.’” Hanyuma yongeyeho ati “Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘. . . andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’”—Ibyahishuwe 21:3-5.

Gusenga dusaba ibyo dukeneye

Mu byo Yesu yavuze mu isengesho ntangarugero, yagaragaje ko ibintu byagombye kudushishikaza mbere na mbere igihe dusenga ari ibifitanye isano n’izina ry’Imana hamwe n’ibyo ishaka. Ariko kandi, isengesho ntangarugero rikomereza ku bintu bya bwite umuntu yasenga asaba Yehova.

Icya mbere muri ibyo kigira kiti “uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi” (Matayo 6:11). Ibyo si ugusaba ubutunzi. Yesu yaduteye inkunga yo gusenga dusaba guhabwa “ibyokurya byacu by’uwo munsi” bikwiranye na wo (Luka 11:3). Mu buryo buhuje n’isengesho ry’Umwami, dushobora gusenga twizeye ko Imana izaduha ibyo dukeneye buri munsi niba tuyikunda kandi tukayumvira.

Guhangayikishwa bitari ngombwa n’ibibazo by’ubukungu bishobora gutuma twirengagiza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, maze ibyo bigatuma tunanirwa gukora ibyo Imana iba itwitezeho. Ariko nidushyira ibyo gusenga Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, dushobora kwizera tudashidikanya ko amasengesho dusenga dusaba ibyo dukeneye, urugero nk’ibyokurya n’imyambaro, Imana izayumva. Yesu yagize ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:26-33). Gukora ibyo gukiranuka ntibyoroshye kubera ko twese twarazwe icyaha kandi dukeneye kubabarirwa (Abaroma 5:12). Isengesho ry’Umwami rivuga no kuri icyo kibazo.

Gusenga dusaba kubabarirwa

“Uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu” (Matayo 6:12). Mu nkuru ya Luka ivuga Isengesho ry’Umwami, iyo ‘myenda’ ivugwaho ko ari “ibyaha” (Luka 11:4). Ese koko Yehova azatubabarira ibyaha byacu?

N’ubwo Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yari yakoze ibyaha bikomeye, yarihannye maze asengana icyizere ati “Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira, kandi wuzuye imbabazi ku bakwambaza bose” (Zaburi 86:5). Mbega amagambo ahumuriza! Data wo mu ijuru ‘yiteguye kubabarira’ ibyaha by’abamutakira bafite umutima wo kwihana. Nk’uko mu by’ukuri umuntu aharira undi umwenda burundu, ni na ko Yehova Imana ashobora kubabarira ibyaha byacu mu buryo bwuzuye.

Icyakora, Yesu yavuze icyo bisaba kugira ngo Imana itubabarire: natwe tugomba kubabarira abandi (Matayo 6:14, 15). N’ubwo indahemuka Yobu yagiriwe nabi n’abantu batatu bari incuti ze, yarabababariye ndetse arabasabira (Yobu 42:10). Nitubabarira abadukosereza, tuzashimisha Imana kandi tube mu mimerere y’abakwiriye imbabazi zayo.

Kuba Imana ishaka kumva amasengesho yacu byagombye gutuma dushakisha uko yatwemera. Kandi ibyo dushobora kubikora n’ubwo tudatunganye (Matayo 26:41). Aha na ho Yehova ashobora kudufasha, nk’uko Yesu yabigaragaje mu magambo asoza isengesho rye ntangarugero, avuga ikintu cy’ingenzi dushobora gusenga dusaba.

Gusenga dusaba gukomeza inzira yo gukiranuka

“Ntuduhāne mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi” (Matayo 6:13). Yehova ntaduhana mu bishuko cyangwa se ngo atume tugwa mu cyaha. Ijambo rye rigira riti “kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha” (Yakobo 1:13). Imana iratureka rwose tukageragezwa, ariko kandi ishobora kudukiza Umushukanyi mukuru, ari we ‘Mubi’ uzwi ku izina rya Satani.

Intumwa Petero yateye Abakristo bagenzi be inkunga agira ati “mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Mu by’ukuri, Satani yagerageje no gushuka Yesu Kristo wari umuntu utunganye! Ni iyihe ntego Satani yari afite? Yari iyo kuvana Yesu mu gusenga kutanduye kugenewe Yehova Imana (Matayo 4:1-11). Niba nawe ushaka gukorera Imana, intego ya Satani ni iyo kubikubuza.

Satani ashobora kutugerageza kugira ngo twishore mu bikorwa Imana yanga binyuriye ku isi ayobora (1 Yohana 5:19). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko dusenga Imana buri gihe kugira ngo idufashe, cyane cyane igihe duhanganye n’ibishuko bitubuza amahwemo. Kandi nidusenga Yehova mu buryo buhuje n’Ijambo rye ryahumetswe, ari ryo Bibiliya, azaturokora binyuriye mu kudufasha kurwanya Satani. Bibiliya itubwira ko ‘Imana ari iyo kwizerwa kuko itazadukundira kugeragezwa ibiruta ibyo dushobora.’—1 Abakorinto 10:13.

Kwizera Imana ni ngombwa

Mbega ukuntu kumenya ko Data wo mu ijuru yishimira buri wese muri twe bisusurutsa umutima! Ndetse yategetse Umwana we Yesu Kristo kutwigisha gusenga! Nta gushidikanya, ibyo bituma twifuza gushimisha Yehova Imana. Twamushimisha dute?

Bibiliya igira iti “utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Ni gute umuntu yagera kuri uko kwizera? Bibiliya isubiza igira iti “kwizera guheshwa no kumva” (Abaroma 10:17). Abahamya ba Yehova bishimira kubwira ibihereranye na Bibiliya abantu bose bifuza cyane gukorera Imana bafite ukwizera nyakuri.

Twiringiye ko ibyo wamaze kumenya ku Isengesho ry’Umwami, byatumye urushaho gusobanukirwa icyo risobanura. Ushobora kurushaho kwizera Imana binyuriye mu kumenya byinshi kuri Yehova no ku ngororano azaha ‘abamushaka’ babikuye ku mutima. Twifuza ko wakwiga byinshi ku bihereranye na Data wo mu ijuru n’imigambi ye kugira ngo uzagirane na we ubucuti bw’iteka ryose.—Yohana 17:3.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

“Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru. Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi, uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, ntuduhāne mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi.”—Matayo 6:9-13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Yehova aha abamukunda ibyo bakeneye

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Imana inadufasha kurwanya Satani

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Niba tubabarira abaducumuyeho nka Yobu, n’Imana ishobora kutubabarira