Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mukomerere mu Mwami”

“Mukomerere mu Mwami”

“Mukomerere mu Mwami”

“Mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.”​—ABEFESO 6:10.

1. (a) Ni iyihe ntambara itoroshye yabaye, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 3.000? (b) Kuki Dawidi yatsinze?

MU MYAKA igera hafi ku 3.000 ishize, hagati y’imitwe ibiri y’ingabo zari zihanganye hari abarwanyi babiri bendaga gusakirana. Umuto muri bo yari umwana w’umushumba witwaga Dawidi. Imbere ye hari hahagaze Goliyati, umugabo wari ufite imbaraga n’uburebure bidasanzwe. Goliyati yari yambaye ikoti riboheshejwe iminyururu ryapimaga ibiro 57, afite icumu rinini cyane kandi riremereye, n’inkota ndende. Dawidi we nta ntwaro yari yitwaje, uretse umuhumetso gusa. Uwo Mufilisitiya w’igihangange, Goliyati, yumvaga bamusuzuguye kuba bamwoherereje umwana ngo abe ari we barwana (1 Samweli 17:42-44). Ku Bisirayeli n’Abafilisitiya babirebaga, uwari butsinde yasaga n’aho yarangije kugaragara. Icyakora mu ntambara intwari si zo zitsinda buri gihe (Umubwiriza 9:11). Dawidi ni we watsinze kubera ko yarwanye yishingikirije ku mbaraga za Yehova. Yaravuze ati ‘intambara ni iy’Uwiteka.’ Inkuru ya Bibiliya ivuga ko “Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso.”—1 Samweli 17:47, 50.

2. Ni iyihe ntambara Abakristo barwana?

2 Abakristo ntibajya mu ntambara izi zisanzwe. N’ubwo babanye mu mahoro n’abantu bose ariko, bafite intambara yo mu buryo bw’umwuka barwana n’abanzi bakomeye cyane (Abaroma 12:18). Mu gice cya nyuma cy’ibaruwa Pawulo yandikiye Abefeso, yasobanuye iby’iyo ntambara buri Mukristo wese arwana. Yaranditse ati ‘ntidukīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.’—Abefeso 6:12.

3. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 6:10, dukeneye iki kugira ngo twizere ko tuzatsinda intambara turwana?

3 Iyo ‘myuka mibi’ ni Satani n’abadayimoni bashaka kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Kubera ko baturusha imbaraga cyane, turi mu mimerere nk’iya Dawidi kandi ntidushobora gutsinda keretse twishingikirije ku mbaraga z’Imana. Ni na yo mpamvu Pawulo adushishikariza ‘gukomerera mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi’ (Abefeso 6:10). Iyo ntumwa imaze gutanga iyo nama, yavuze ku bufasha bwo mu buryo bw’umwuka ndetse n’imico ya gikristo bishobora kudufasha gutsinda iyo ntambara.—Abefeso 6:11-17.

4. Ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi tugiye gusuzuma muri iki gice?

4 Reka noneho dusuzume icyo Ibyanditswe bivuga ku mbaraga ndetse n’amayeri by’umwanzi. Hanyuma, turi busuzume uburyo dushobora gukoresha kugira ngo twirwaneho kandi twirinde. Nidukurikiza amabwiriza Yehova atanga, dushobora kwiringira ko abanzi bacu batazatunesha.

Dukirana n’imyuka mibi

5. Kuba mu Befeso 6:12 hakoresha ijambo “gukirana,” bidufasha bite gusobanukirwa amayeri ya Satani?

5 Pawulo yasobanuye ko “dukīrana . . . n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Birumvikana kandi ko ukomeye muri iyo myuka mibi ari Satani umwanzi, “umutware w’abadayimoni” (Matayo 12:24-26). Bibiliya isobanura ko intambara turwana ari nko ‘gukirana,’ cyangwa se kurwana dukoresheje amaboko. Mu mikino yo gukirana yabaga kera mu Bugiriki, buri wese mu bakiranaga yageragezaga kuzunguza uwo bahanganye kugira ngo abone uko amutura hasi. Mu buryo nk’ubwo, Umwanzi yifuza ko twahungabana mu buryo bw’umwuka. Ibyo yabigeraho ate?

6. Wifashishije Ibyanditswe, erekana ukuntu Satani ashobora gukoresha amayeri atandukanye kugira ngo amunge ukwizera kwacu.

6 Satani ashobora kwigira nk’inzoka, nk’intare yivuga, ndetse ashobora no kwigira marayika w’umucyo (2 Abakorinto 11:3, 14; 1 Petero 5:8). Ashobora gukoresha abantu kugira ngo badutoteze cyangwa baduce intege (Ibyahishuwe 2:10). Kubera ko Satani ari we utegeka isi yose, ashobora gukoresha irari n’ibintu biteye amabengeza by’iyi si kugira ngo atugushe mu mutego (2 Timoteyo 2:26; 1 Yohana 2:16; 5:19). Ashobora gukoresha imitekerereze y’isi cyangwa iy’abahakanyi kugira ngo atuyobye, nk’uko yayobeje Eva.—1 Timoteyo 2:14.

7. Ni ibihe bintu abadayimoni batashobora, kandi se ni akahe karusho dufite?

7 N’ubwo intwaro n’imbaraga Satani n’abadayimoni be bafite bishobora gusa n’aho bihambaye, na bo hari ibyo batashobora. Iyo myuka mibi ntishobora kuduhatira gukora ibintu bibi bidashimisha Data wo mu ijuru. Twaremanywe ubushobozi bwo kwihitiramo hagati y’ikibi n’icyiza, kandi ni twe tugenga ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu. Ikindi kandi, ntiturwana twenyine. Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Elisa, n’ubu ni ko bimeze: ‘abo turi kumwe na bo ni bo benshi kuruta abari kumwe na bo’ (2 Abami 6:16). Bibiliya itwizeza ko nitugandukira Imana kandi tukarwanya Satani, na we azaduhunga.—Yakobo 4:7.

Ntituyobewe imigambi ya Satani

8, 9. Ni ibihe bigeragezo Satani yateje Yobu kugira ngo atume adakomeza gushikama, kandi se ni ibihe bintu duhura na byo bishobora guteza akaga ko mu buryo bw’umwuka?

8 Ntituyobewe imigambi ya Satani kubera ko Ibyanditswe bishyira ahagaragara amayeri akunze gukoresha (2 Abakorinto 2:11). Igihe Satani yibasiraga umukiranutsi Yobu, yamuteje ibibazo bikaze by’ubukungu, urupfu rw’abo yakundaga, kurwanywa mu muryango, indwara ndetse n’abiyitaga incuti ze batangira kumunnyega nta mpamvu. Yobu yarihebye atangira gutekereza ko Imana yari yamutaye (Yobu 10:1, 2). N’ubwo wenda muri iki gihe Satani ashobora kutaba ari we ubwe uduteza ibyo bibazo, iyo mibabaro igera rwose ku Bakristo benshi, kandi Satani ashobora kuyuririraho akadushuka.

9 Ibintu bishobora guteza akaga ko mu buryo bw’umwuka byariyongereye muri iyi minsi y’imperuka. Muri iyi si turimo, kwiruka inyuma y’ubutunzi bipfukirana intego z’iby’umwuka. Itangazamakuru rihora ryerekana ko ubusambanyi butuma umuntu agira ibyishimo, aho kuba imvano y’intimba. Abantu benshi basigaye “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:1-5). Imitekerereze nk’iyo ishobora gutuma duta umurongo mu buryo bw’umwuka, keretse gusa ‘dushishikariye kurwanira ibyo kwizera.’—Yuda 3.

10-12. (a) Ni uwuhe muburo Yesu yatanze mu mugani w’umubibyi yaciye? (b) Tanga urugero rw’ukuntu inyungu z’iby’umwuka zishobora gupfukiranwa.

10 Umwe mu mitego ya Satani ukunze kugira icyo ugeraho ni uwo gutuma twirundumurira muri iyi si no kwiruka inyuma y’ubutunzi. Mu mugani w’umubibyi Yesu yavuze, yatuburiye ko hari igihe ‘amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi biniga ijambo [ry’Ubwami].’—Matayo 13:18, 22.

11 Hari igiti cyo mu bwoko bw’umuvumu cyitwa ficus carica umuntu ashobora gusanga mu mashyamba y’inzitane. Kigenda gikura buhoro buhoro cyizinguriza ku mubyimba w’ikindi giti. Uko uwo muvumu ugenda ukura, imizi yawo igenda ikikiza icyo giti, ari na ko irushaho gukomera. Amaherezo, imizi myinshi y’uwo muvumu inyunyuza mu butaka n’ibyagombye gutunga icyo giti byose. Amababi yawo agera ubwo apfukirana cya giti nticyongere kubona urumuri. Icyo giti kigera aho kigapfa.

12 Mu buryo nk’ubwo, imihangayiko y’iyi si, gushaka ubutunzi no gushaka kwibeshaho neza, buhoro buhoro bishobora kugenda birushaho kudutwara igihe n’imbaraga. Turamutse twerekeje ibitekerezo byacu ku bintu by’isi, dushobora mu buryo bworoshye kwirengagiza icyigisho cyacu cya Bibiliya, gusiba amateraniro ya gikristo tukabigira akamenyero, bityo ntitube tugishobora kwigaburira mu buryo bw’umwuka. Ubwo noneho, kwiruka inyuma y’ubutunzi bisimbura intego z’iby’umwuka, maze amaherezo Satani akaba ashobora kutwibasira mu buryo bworoshye.

Tugomba guhagarara tudatsinzwe

13, 14. Tugomba kubyifatamo dute igihe Satani atugabyeho igitero?

13 Pawulo yateye bagenzi be bari bahuje ukwizera inkunga yo ‘guhagarara badatsinzwe n’uburiganya bwa Satani’ (Abefeso 6:11). Birumvikana ko tudashobora gutsinda Satani n’abadayimoni be. Ibyo Imana yabishinze Yesu Kristo (Ibyahishuwe 20:1, 2). Icyakora, kugeza igihe Satani azakurirwaho, tugomba ‘guhagarara tudatsinzwe’ kugira ngo ibitero bye bitatuganza.

14 Intumwa Petero na we yatsindagirije impamvu ari iby’ingenzi guhagarara tudatsinzwe na Satani. Yaranditse ati “mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro” (1 Petero 5:8, 9). Mu by’ukuri, kugira ngo tuzahagarare tudatsinzwe mu gihe Satani azaba atugabyeho ibitero yivuga nk’intare, dukeneye rwose ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka badushyigikira.

15, 16. Tanga urugero rushingiye ku Byanditswe rugaragaza ukuntu bagenzi bacu duhuje ukwizera bashobora kudufasha guhagarara tudatsinzwe.

15 Mu mikenke yo muri Afurika, iyo impongo yumvise intare yivugiye hafi aho, ishobora guhita yiruka cyane kugeza ubwo isize iyo ntare. Inzovu zo ariko, zitanga urugero rwo gutabarana. Hari igitabo gisobanura kigira kiti “uburyo bwo kwirwanaho amashyo y’inzovu akunze gukoresha, ni ubwo kwegerana zigakora uruziga inkuru muri zo zireba aho uwo mwanzi aturutse, zikarinda inzovu ntoya ziba ziri hagati muri urwo ruziga” (Elephants—Gentle Giants of Africa and Asia). Kubera uko kuntu inzovu zigaragaza ko zifite imbaraga kandi zigatabarana, ni gake cyane intare zishobora gutinyuka no kuba zasagarira inzovu ikiri ntoya.

16 Bityo, iyo Satani n’abadayimoni be batwugarije, natwe tuba dukeneye kuba hamwe n’abavandimwe bacu bakomeye mu kwizera twunze ubumwe. Pawulo yiyemereye ko bamwe muri bagenzi be b’Abakristo bamubereye ‘ubufasha bumukomeza’ igihe yari afungiye i Roma (Abakolosayi 4:10, 11, NW). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘ubufasha bukomeza’ umuntu, riboneka incuro imwe gusa mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Dukurikije ibyo inkoranyamagambo yanditswe na Vine ivuga, “inshinga ifitanye isano n’iryo jambo isobanura imiti igabanya ububabare” (Vine’s Complete Expository Dictionary of Old and New Testament Words). Kimwe n’umuti w’amavuta woroshya ububabare, ubufasha duhabwa n’abagaragu ba Yehova bakuze mu buryo bw’umwuka bushobora kutugabanyiriza ububabare twatewe n’imibabaro yo mu byiyumvo cyangwa ku mubiri.

17. Ni iki gishobora kudufasha gukomeza kuba indahemuka ku Mana?

17 Inkunga duterwa na bagenzi bacu b’Abakristo muri iki gihe ishobora gukomeza umwanzuro twafashe wo gukorera Imana mu budahemuka. Abasaza b’Abakristo bashishikazwa cyane no gutanga ubwo bufasha bwo mu buryo bw’umwuka (Yakobo 5:13-15). Mu bintu bishobora kudufasha gukomeza kuba indahemuka harimo no kwiga Bibiliya buri gihe, kujya mu materaniro ya gikristo no kujya mu makoraniro. Imishyikirano ya bugufi buri muntu ku giti cye afitanye n’Imana ishobora kudufasha gukomeza kuyibera indahemuka. Koko rero, twaba turya, cyangwa tunywa cyangwa dukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, twagombye kwifuza kubikorera guhimbaza Imana (1 Abakorinto 10:31). Nk’uko tubizi, ni ngombwa kwiringira Yehova no kumusenga kugira ngo dukomeze kugendera mu nzira imushimisha.—Zaburi 37:5.

18. Kuki tutagombye gucika intege n’ubwo twagera mu mimerere igoye cyane iduca intege?

18 Rimwe na rimwe, Satani atugabaho ibitero mu gihe twumva dufite intege nke mu buryo bw’umwuka. Intare yibasira inyamaswa ifite intege nke. Ibibazo byo mu muryango, ibibazo by’ubukungu cyangwa uburwayi bishobora kuduca intege mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, nimucyo twe gucogorera gukora ibishimisha Imana, kuko Pawulo yagize ati ‘iyo mbaye umunyantege nke ni ho ndushaho kugira imbaraga’ (2 Abakorinto 12:10; Abagalatiya 6:9; 2 Abatesalonike 3:13). Yashakaga kuvuga iki? Yashakaga kuvuga ko mu gihe dusenze Yehova tumusaba imbaraga, imbaraga Ze zishobora gutuma tunesha intege nke zacu. Kuba Dawidi yaratsinze Goliyati bigaragaza ko Imana ifite ubushobozi bwo guha ubwoko bwayo imbaraga kandi ko inazitanga. Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bashobora guhamya ko igihe babaga bari mu kaga gakomeye cyane, biboneye ukuboko gukomeza kw’Imana.—Daniyeli 10:19.

19. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova ashobora guha imbaraga abagaragu be.

19 Hari umugabo n’umugore we bavuze uburyo Imana yabafashije, barandika bati “mu myaka myinshi twamaze dukorera Yehova, twabonye imigisha myinshi kandi twaje kumenyana n’abantu benshi beza cyane. Nanone Yehova yagiye adutoza kwihanganira ingorane tukazitsinda kandi aradukomeza. Kimwe na Yobu, buri gihe si ko twabaga dusobanukiwe impamvu ibintu runaka bibaye, ariko twabaga tuzi ko buri gihe Yehova yiteguye kudufasha.”

20. Ni ibihe bihamya bitangwa n’Ibyanditswe bigaragaza ko buri gihe Yehova ashyigikira ubwoko bwe?

20 Ukuboko kwa Yehova si kugufi ku buryo yananirwa gushyigikira ubwoko bwe bw’indahemuka no kubukomeza (Yesaya 59:1). Dawidi umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Uwiteka aramira abagwa bose, yemesha abahetamye bose” (Zaburi 145:14). Kandi koko, Data wo mu ijuru ‘atwikorerera umutwaro uko bukeye’ kandi aduha ibyo tuba dukeneye mu by’ukuri.—Zaburi 68:20.

Dukeneye gutwara “intwaro zose z’Imana”

21. Ni gute Pawulo yatsindagirije impamvu dukeneye intwaro z’umwuka?

21 Twasuzumye amwe mu mayeri ya Satani kandi twabonye ko ari ngombwa guhagarara tudatsinzwe n’ubwo atugabaho ibitero. Ubu noneho tugomba kureba ikindi kintu cy’ingenzi kizadufasha kurwanirira ukwizera kwacu kandi tugatsinda. Mu ibaruwa Intumwa Pawulo yandikiye Abefeso, yasubiyemo incuro ebyiri ikintu cy’ingenzi cyadufasha guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani kandi tugatsinda intambara turwana n’imyuka mibi. Pawulo yaranditse ati “mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani . . . Mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.”—Abefeso 6:11, 13.

22, 23. (a) Intwaro zacu z’umwuka zikubiyemo iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

22 Ni koko, dukeneye kwambara ‘intwaro zose z’Imana.’ Igihe Pawulo yandikiraga Abefeso, yari arinzwe n’umusirikare w’Umuroma ushobora kuba rimwe na rimwe yarajyaga yambara intwaro zose. Icyakora, igihe Pawulo yavugaga ku ntwaro z’umwuka buri mugaragu wa Yehova wese akeneye cyane, yari yahumekewe n’Imana.

23 Izo ntwaro twahawe n’Imana zikubiyemo imico Umukristo agomba kugira hamwe na gahunda zo mu buryo bw’umwuka Yehova yashyizeho. Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma buri ntwaro y’umwuka ukwayo. Ibyo bizadufasha kumenya uko intwaro dufite zo kurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka zingana. Nanone kandi, tuzareba ukuntu urugero ruhebuje Yesu Kristo yadusigiye, rushobora kudufasha guhangana na Satani umwanzi kandi tukamutsinda.

Ni gute wasubiza?

• Ni iyihe ntambara Abakristo bose barwana?

• Vuga amwe mu mayeri ya Satani.

• Ukuntu abavandimwe badushyigikira bishobora bite kutwongerera imbaraga?

• Twagombye kwishingikiriza ku mbaraga za nde, kandi se kuki?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 11]

Abakristo ‘bakirana n’imyuka mibi’

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Imihangayiko y’iyi si ishobora kuniga ijambo ry’Ubwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Abakristo bagenzi bacu bashobora kutubera ‘ubufasha budukomeza’

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Mbese ujya usenga Imana uyisaba imbaraga?