Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Musenge mutya muti”

“Musenge mutya muti”

“Musenge mutya muti”

MBESE uzi amagambo agize Isengesho ry’Umwami? Iryo ni isengesho ntangarugero Yesu Kristo yigishije. Mu Kibwiriza cya Yesu kitazibagirana cyo ku Musozi, yagize ati “nuko musenge mutya muti” (Matayo 6:9). Kubera ko ari Yesu waryigishije, incuro nyinshi baryita Isengesho ry’Umwami, nanone rizwi ku izina rya ‘Data wa twese,’ naho mu Kilatini ni Paternoster.

Abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi, bafashe iryo sengesho mu mutwe kandi barisubiramo kenshi, ndetse wenda buri munsi. Mu myaka ishize, hari abantu benshi barisubiyemo ku mashuri n’ahantu habaga hahuriye abantu benshi. Kuki Isengesho ry’Umwami rihabwa agaciro cyane?

Hari umuhanga mu bya tewolojiya wo mu kinyejana cya gatatu witwa Cyprian wanditse ati “ni irihe sengesho rifite ibisobanuro byimbitse byo mu buryo bw’umwuka ryaruta iryo twigishijwe na Kristo . . . ? Ni irihe sengesho twatura Data rishobora kurushaho kuba iry’ukuri ryaruta iryo twigishijwe n’Umwana we, we Kuri?”​—Yohana 14:6.

Muri gatigisimu ya Kiliziya Gatolika y’i Roma, babona ko isengesho rya Dawe Uri mu Ijuru (ari ryo Data wa Twese) ari ryo “sengesho rya gikristo ry’ingenzi.” Hari igitabo cyemera ko iryo sengesho rifite umwanya w’ingenzi mu madini yose yiyita aya gikristo, kikaryita ko ari kimwe “mu bintu by’ingenzi bigize ukwizera kwa gikristo.”​—The World Book Encyclopedia.

Icyakora, tugomba kumenya ko abantu benshi basubiramo Isengesho ry’Umwami batarisobanukiwe neza. Hari ikinyamakuru cyo muri Kanada cyagize kiti “niba hari aho wigeze uhurira n’inyigisho za gikristo, ushobora wenda kuvuga wihuta Isengesho ry’Umwami; ariko kurivuga witonze kandi unarisobanukirwa bishobora kukugora.”​—Ottawa Citizen.

Mu by’ukuri se, ni ngombwa ko dusobanukirwa amasengesho dutura Imana? Kuki Yesu yatwigishije Isengesho ry’Umwami? Risobanura iki kuri wowe? Reka noneho dusuzume ibyo bibazo twitonze.