Birenze kuba umukino gusa
Birenze kuba umukino gusa
ABANA bakunda gukina. Hari igitabo gisobanura imikurire y’umwana kigira kiti “ibyo si uguta igihe. Iyo abana bakina bisa n’aho ari byo ahanini bituma bakanguka mu bwenge bakamenya ibibakikije” (The Developing Child). Iyo abana bakina biga gutoza ibyumviro byabo, gusobanukirwa ibibakikije no kubana n’abandi.
Abana bafite guhera ku myaka ine cyangwa itanu, batangira gukina bigana ibyo abantu bakuru bakora. Igihe kimwe Yesu yavuze iby’abana bakina. Bamwe bashakaga gukina iby’“ubukwe” abandi bashakaga gukina iby’“imihango y’ihamba,” hanyuma nk’uko ubusanzwe abana babigenza, barashwanye kubera ko bamwe batashakaga gukina (Matayo 11:16, 17). Bene iyo mikino ishobora gutuma imico y’abo bantu bigana ibaguma mu bwonko buba bugikura ntizabavemo.
Abana bari kuri aya mafoto bari gukina iby’umwigisha wa Bibiliya n’umwigishwa. Nta bwo ari icyigisho cya Bibiliya nyacyo bari kuyobora, ariko biragaragara ko mu bwenge bwabo bafite igitekerezo cyo kugeza ku bandi ubutumwa bwa Bibiliya. Kandi iri ni isomo ry’ingenzi cyane, kubera ko Yesu yategetse abigishwa be guhindura abantu abigishwa, babigisha kwitondera ibyo yababwiye byose.—Matayo 28:19, 20.
Ababyeyi bafite abana bakunda gukina basa n’abayobora ibyigisho bya Bibiliya, batanga za disikuru cyangwa babwiriza ku nzu n’inzu, bashobora kumva bibateye ishema kandi ni mu gihe. Ubusanzwe, abana bigana ibyo babona abantu bakuru babakikije bakora. Imikino ishingiye kuri Bibiliya abana bakina igaragaza ko ababyeyi ‘babareze babahana, babigisha iby’Umwami wacu.’—Abefeso 6:4.
Yehova ashaka ko abana na bo bifatanya mu gusenga k’ukuri. Yehova yabwiye Mose ko “n’abana bato” bagombaga kuba bahari mu gihe Amategeko yabaga asomwa (Gutegeka 31:12). Niba abana bato bumva ko bafite uruhare mu gusenga k’ukuri, imikino yabo izabigaragaza. Kandi umwana ukina yigize umukozi w’Imana, aba arimo atera intambwe ya mbere mu nzira izatuma aba we.