Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Igihe intumwa Yohana yandikaga ko “urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba,” yashakaga kuvuga ko “urukundo rutunganijwe rwose” rusobanura iki, kandi se “ubwoba” bushira bute?

Intumwa Yohana yaranditse ati “mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose.”​—1 Yohana 4:18.

Imirongo ikikije uwo igaragaza ko Yohana yarimo avuga ku gutinyuka kuvuga; cyane cyane ku isano riri hagati y’urukundo umuntu akunda Imana n’ukuntu atinyuka kuyisenga. Ibyo bishobora kugaragarira mu byo dusoma mu murongo wa 17, hagira hati ‘ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w’amateka, kuko uko ari ko turi muri iyi si.’ Uko urukundo umukristo akunda Imana rungana n’ukuntu yumva ko Imana imukunda, bigira ingaruka zitaziguye ku kuntu atinya cyangwa atinyuka kuyisenga.

Ayo magambo ngo “urukundo rutunganijwe rwose” afite icyo asobanura. Iyo ijambo ‘gutungana’ rikoreshejwe muri Bibiliya, ntiriba rivuga buri gihe gutungana mu rugero rwuzuye, ari byo bivuga gutungana byo mu rwego rwo hejuru cyane; ahubwo akenshi riba risobanura gutungana mu rugero ruciriritse. Urugero, mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yaravuze ati “ku bw’ibyo rero, mugomba gutungana nk’uko So wo mu ijuru atunganye” (NW). Yesu yarimo abwira abigishwa be ko niba bakunda gusa ababakunda, ubwo urukundo rwabo rwaba rutuzuye, rufite icyo rubuze. Kugira ngo bagere ku rukundo rutunganye cyangwa rwuzuye, bagombaga gukunda n’abanzi babo. Ubwo rero, igihe Yohana na we yandikaga ibihereranye n’“urukundo rutunganijwe rwose,” yavugaga iby’urukundo ruvuye ku mutima umuntu akunda Imana, urukundo rwuzuye rwose kandi rurangwa mu mibereho ye yose.​—Matayo 5:46-48; 19:20, 21.

Mu gihe Umukristo asenga Imana, aba azi neza ko ari umunyabyaha kandi ko adatunganye. Icyakora, niba akunda Imana mu buryo bwuzuye ndetse na we akaba yumva ko ari uko imukunda, kumva ko Imana imubaraho icyaha cyangwa ko itamwemera ntibimubera inzitizi. Ahubwo, atinyuka kuyibwira ibimuri ku mutima kandi akayisaba kumubabarira ibyaha, yishingikirije ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo Imana yaduhaye idukunze. Yumva yiringiye adashidikanya ko Imana yumva amasengesho ye kandi ikayasubiza.

Ni gute umuntu “yashyikira urukundo rutunganijwe rwose” bityo ‘agashira ubwoba’ bwo kumva ko Imana imubaraho icyaha cyangwa ko itamwemera? Intumwa Yohana yaranditse ati “ariko umuntu wese witondera ijambo [ry’Imana], urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we” (1 Yohana 2:5). Tekereza kuri ibi: niba Imana yaradukunze tukiri abanyabyaha, ntizarushaho kudukunda nitwihana tubikuye ku mutima kandi ‘tukitondera ijambo ryayo’ dushyizeho umwete (Abaroma 5:8; 1 Yohana 4:10)? Koko rero, igihe cyose tuzakomeza kuba indahemuka, dushobora kugira ibyiringiro bidashidikanywaho nk’ibya Pawulo, igihe yavugaga ku birebana n’Imana agira ati “mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?”​—Abaroma 8:32.