Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyigisho nagiye mpabwa mu buzima bwanjye bwose

Inyigisho nagiye mpabwa mu buzima bwanjye bwose

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Inyigisho nagiye mpabwa mu buzima bwanjye bwose

BYAVUZWE NA HAROLD GLUYAS

Hari ibintu nabonye nkiri umwana ntigeze nibagirwa, ubu hashize imyaka isaga 70. Ndibuka nicaye mu gikoni cya mama, nitegereza agapapuro kari kanditseho ngo “icyayi cya Ceylon.” Nanone ako gapapuro kariho ifoto y’abagore basoroma icyayi mu mirima itoshye y’i Ceylon (ubu ni Sri Lanka). Iyo foto yari itandukanye cyane n’akarere k’iwacu gakakaye ko muri Ositaraliya y’Amajyepfo, yatumye ntekereza byinshi. Mbega ukuntu kiriya gihugu cya Ceylon kigomba kuba ari cyiza kandi gishishikaje! Icyo gihe sinari nzi ko nari kuzamara imyaka 45 ndi umumisiyonari muri icyo gihugu cyiza cyane.

NAVUTSE muri Mata 1922, kandi icyo gihe ibintu byari bitandukanye cyane n’uko bimeze ubu. Umuryango wacu wahingaga ibinyampeke mu isambu yitaruye yari hafi y’akadugudu k’igiturage kitaruye ka Kimba, kari mu mugabane wa Ositaraliya rwagati ahagana mu majyepfo y’aho ubutayu bunini burangirira. Ubuzima ntibwari bworoshye kubera ko buri gihe twahoraga duhanganye n’amapfa, ibyorezo by’udukoko n’ubushyuhe bwinshi. Twari dutuye mu kazu gato k’akaruri, kandi Mama yakoranaga umwete kugira ngo yite kuri papa, hamwe natwe abana uko twari batandatu.

Icyakora, jye numvaga ako karere k’igiturage kampa umudendezo kandi kakanshimisha. Ndibuka ukuntu nkiri umwana najyaga mbona ibimasa bifite imbaraga byakoranye birimbura imitsina y’ibyatsi bikantangaza cyane, cyangwa ukuntu umuyaga wahuhaga uvuza ubuhuha ikirere kikuzura ivumbi. Bityo rero, inyigisho zanjye mu by’ukuri zatangiye kera cyane mbere y’uko ntangira kujya mu ishuri rito ryari ku birometero 5 uvuye iwacu, ryari rifite umwarimu umwe wigishaga mu myaka yose.

Ababyeyi banjye bashishikazwaga n’idini n’ubwo batajyaga mu rusengero, ahanini bikaba byaraterwaga n’uko kuva ku isambu yacu ujya mu mujyi aho urusengero rwari ruri hari kure. Icyakora, mu ntangiriro y’imyaka ya za 30, Mama yatangiye kujya yumva za disikuru zishingiye kuri Bibiliya zatangwaga na Juji Rutherford, zacaga kuri radiyo y’i Adelayide buri cyumweru. Natekerezaga ko Juji Rutherford ari umubwiriza w’iyo i Adelayide, kandi ntibyari binshishikaje cyane. Icyakora, buri cyumweru mama we yabaga ategerezanyije amatsiko ikiganiro cya Rutherford, agatega amatwi adahuga ijwi rye ryasamiriraga muri radiyo yacu ya kera cyane y’amabuye.

Umunsi umwe nyuma ya saa sita hari icyokere n’ivumbi ryinshi, ikamyoneti ishaje yaraje iparika imbere y’inzu yacu, havamo abagabo babiri bambaye neza. Bari Abahamya ba Yehova. Mama yumvise ubutumwa bwabo kandi atanga impano ku bitabo byinshi bamuhaye, ahita atangira no kubisoma. Ibyo bitabo byamukoze ku mutima cyane ku buryo bidatinze yasabye papa kujya amujyana mu modoka akajya kubwira abaturanyi ibyo yari amaze kumenya.

Inyungu nkesha kuba narifatanyije n’incuti nziza

Bidatinze, ikirere kibi cyo mu karere twari dutuyemo cyaduhatiye kwimukira mu mujyi wa Adelayide uri ku birometero 500. Umuryango wacu watangiye kwifatanya n’itorero ry’Abahamya ba Yehova ry’i Adelayide no kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Nanone kuba twarimutse byatumye ndangiza no gukurikirana inyigisho zo mu ishuri. Narangije ishuri mfite imyaka 13 gusa, ndangije umwaka wa karindwi w’amashuri abanza. Muri kamere yanjye nari umudabagizi, ibyo bikaba byarashoboraga gutuma ntakurikirana inyungu z’iby’umwuka iyo ntagira abavandimwe b’imico myiza b’abapayiniya, ni ukuvuga ababwiriza b’igihe cyose, bamfashije bakanyitaho cyane.

Uko igihe cyagendaga gihita, ingaruka abo bavandimwe barangwaga n’ishyaka bangizeho, zabyukije umuntu w’umwuka wari usinziriye muri jye. Nakundaga kuba ndi kumwe na bo, kandi nabakundiraga ukuntu bakoranaga umwete. Bityo, igihe mu ikoraniro ryabereye i Adelayide mu mwaka wa 1940 hatangwaga itangazo ritera abantu inkunga yo gukora umurimo w’igihe cyose, nagize ntya ntanga izina ryanjye. Icyo gihe nari ntaranabatizwa, kandi nari ntaramenyera kubwiriza. Ariko kandi, nyuma y’iminsi mike natumiriwe kujya kwifatanya n’itsinda rito ry’abapayiniya ryo mu mujyi wa Warrnambool uri ku birometero bigera nko kuri 500 uvuye Adelayide, muri leta bihana imbibi ya Victoria.

N’ubwo natangiye mpuzagurika, bidatinze natangiye gukunda umurimo wo kubwiriza, nkaba nshimishwa n’uko urwo rukundo rutigeze rucogora mu myaka yose maze. Mu by’ukuri, icyo gihe cyari ihinduka rikomeye mu buzima bwanjye, kandi natangiye kugira amajyambere agaragara mu buryo bw’umwuka. Niboneye akamaro ko kwifatanya n’abantu bakunda ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Niboneye ukuntu ingaruka nziza batugiraho zishobora gutuma dukoresha ubushobozi bwacu bwose, uko amashuri twize yaba ari kose, kandi niboneye ukuntu amasomo tubavanaho ashobora kutugirira akamaro mu mibereho yacu yose.

Nkomezwa n’ibigeragezo

Umurimo w’Abahamya ba Yehova wabuzanyijwe muri Ositaraliya maze igihe gito mu murimo w’ubupayiniya. Kubera ko ntari nzi icyo nakora, nagishije abavandimwe inama, bahise bambwira ko nta wigeze atubuza kubwira abantu ibya Bibiliya. Bityo, jye n’abandi bapayiniya, twatangiye kujya ku nzu n’inzu tubwira abantu ubutumwa bworoheje bwo muri Bibiliya. Ibyo byarankomeje bintegurira kuzahangana n’ibigeragezo byahise bikurikiraho.

Hashize amezi ane nyuma y’aho, nujuje imyaka 18, maze barampamagaza ngo njye gukora umurimo wa gisirikare. Ibyo byampaye uburyo bwo kuvuganira ukwizera kwanjye imbere y’abasirikare bakuru benshi n’abacamanza. Icyo gihe, hari abavandimwe bagera kuri 20 bari bafungiwe muri gereza y’i Adelayide bazira kutivanga, kandi bidatinze nabasanzeyo. Twoherejwe mu mirimo y’agahato yo gukura amabuye yo kubaka no gusana imihanda. Ibyo byamfashije kwihingamo imico imwe n’imwe, urugero nko kwihangana no kwiyemeza. Imyifatire myiza twari dufite, amaherezo yatumye abarinzi ba gereza benshi batwubaha.

Maze gufungurwa nyuma y’amezi menshi, nishimiye kongera kurya ibiryo byiza, kandi nongeye gukora umurimo w’ubupayiniya. Kubona umupayiniya mwakorana umurimo ntibyari byoroshye, bityo bambajije niba najya kubwiriza jyenyine mu karere kitaruye k’ubuhinzi n’ubworozi ko mu majyepfo ya Ositaraliya. Narabyemeye maze mfata ubwato njya mu Mwigimbakirwa wa Yorke, nta kindi mfite uretse ibyo gukoresha mbwiriza n’igare gusa. Ngezeyo, umuryango w’abantu bashimishijwe banyeretse inzu nto y’amacumbi, aho umugore waho yanyakiranye ineza nk’umwana we. Ku manywa nagendaga ku igare mu mihanda y’ibitaka nkajya kubwiriza mu midugudu yitaruye yo kuri uwo mwigimbakirwa. Kugira ngo mbwirize mu turere twa kure, rimwe na rimwe nararaga mu duhoteri duto. Muri ubwo buryo, nakoraga urugendo rw’ibirometero amagana, kandi nagiye ngera ku bintu byinshi byiza. Kuba nari jyenyine nta cyo byari bimbwiye cyane, kandi uko nagendaga nibonera ukuntu Yehova anyitaho, byatumye ndushaho kumwegera.

Mpangana n’ikibazo cyo kumva ntakwiriye

Mu mwaka wa 1946, nabonye ibaruwa yansabaga kuba umukozi w’abavandimwe (ubu witwa umugenzuzi w’akarere). Ibyo byansabaga gusura amatorero ari mu karere runaka. Mbabwije ukuri, gusohoza inshingano zo muri uwo murimo byarangoye cyane. Umunsi umwe numvise umuvandimwe avuga ati “Harold ntazi gutanga disikuru neza cyane, ariko ni umuhanga mu murimo wo kubwiriza.” Ayo magambo yanteye inkunga cyane. Nari nzi ko mfite intege nke mu birebana no gutanga za disikuru no gushyira ibintu kuri gahunda, ariko nemeraga ko umurimo wo kubwiriza ari wo w’ingenzi ku Bakristo.

Mu mwaka wa 1947, twese ibyishimo byari byadusabye dutereje gusurwa n’Abavandimwe Nathan Knorr na Milton Henschel bo ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova i Brooklyn. Bwari ubwa mbere dusurwa n’abantu nk’abo uhereye igihe Umuvandimwe Rutherford yaziye mu mwaka wa 1938. Habaye n’ikoraniro rinini i Sydney rihurirana n’uruzinduko rw’abo bavandimwe. Kimwe n’abandi bapayiniya bakiri bato, nari nshishikajwe n’inyigisho z’ubumisiyonari zatangirwaga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, ryari riherutse gutangizwa i South Lansing ho muri leta ya New York, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bamwe muri twe twibazaga niba iryo shuri ryarasabaga ko abarijyamo baba ari abantu bize cyane. Icyakora, Umuvandimwe Knorr yadusobanuriye ko niba twarashoboraga gusoma ingingo yo mu Munara w’Umurinzi tukabasha kwibuka ibitekerezo by’ingenzi, twari gutsinda mu ishuri rya Galeedi.

Natekereje ko batazanyemerera kubera ko ntari narize cyane. Ariko byarantunguye ubwo amezi menshi nyuma y’aho bansabaga kwiyandikisha mu ishuri rya Galeedi. Nyuma y’aho banyemereye kujya kwiga, niga mu ishuri rya 16 ryabaye mu mwaka wa 1950. Ibyo byari ibintu bihebuje kandi byagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma nigirira icyizere. Byanyeretse ko kuba umuntu yarize amashuri menshi atari byo bituma agira icyo ageraho byanze bikunze. Ahubwo, gukorana umwete no kumvira ni byo by’ingenzi bisabwa. Abarimu bacu baduteye inkunga yo gukora uko dushoboye kose. Kandi kubera ko nakurikije inama batugiriye, nakomeje kugira amajyambere kandi nshobora kurangiza neza amasomo.

Mva mu gihugu cy’ubutayu nkajya ku kirwa gitoshye

Maze guhabwa impamyabumenyi, jye n’abandi bavandimwe babiri bo muri Ositaraliya twoherejwe i Ceylon (ubu ni Sri Lanka). Twageze mu murwa mukuru Colombo muri Nzeri 1951. Hari hashyushye n’ikirere gitose, kandi twabonye ibintu tutari dusanzwe tubona, twumva amajwi n’impumuro tutari dusanzwe twumva. Tucyururuka mu bwato, umwe mu bamisiyonari bari basanzwe muri icyo gihugu, yanyakirije agapapuro katangazaga disikuru y’abantu bose yari kuzatangwa ku Cyumweru cyari gukurikiraho, igatangirwa ahantu abantu bateraniraga mu mujyi. Natunguwe no kubona izina ryanjye ryanditse kuri ako gapapuro, ko ari jye uzatanga iyo disikuru. Ushobora kwiyumvisha ukuntu nagize ubwoba. Ariko imyaka nari naramaze nkora umurimo w’ubupayiniya muri Ositaraliya, yari yaranyigishije kwemera inshingano iyo ari yo yose mpawe. Bityo, Yehova yaramfashije ntanga iyo disikuru neza. Twe uko twari batatu hamwe n’abandi bavandimwe bane b’abaseribateri bari basanzwe mu nzu y’abamisiyonari i Colombo, twatangiye kwiga ururimi rugoye rwa Sinhala no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Igihe kinini twabwirizaga twenyine, kandi twashimishijwe no kubona ukuntu abantu bo muri icyo gihugu bagira ikinyabupfura kandi bagakunda kwakira abantu. Bidatinze, umubare w’abazaga mu materaniro watangiye kwiyongera.

Uko igihe cyagendaga gihita, natangiye gutekereza cyane kuri mushiki wacu mwiza w’umupayiniya witwa Sybil, twari twarahuye igihe nari mu bwato njya kwiga mu Ishuri rya Galeedi. We yari agiye mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i New York. Nyuma y’aho yize mu ishuri rya 21 rya Galeedi, arirangije yoherezwa muri Hong Kong mu mwaka wa 1953. Niyemeje kumwandikira, kandi twakomeje kwandikirana kugeza mu mwaka wa 1955, ubwo Sybil yansagaga i Ceylon tugashyingiranwa.

Tumaze gushyingiranwa, twoherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu mujyi wa Jaffna, uri mu majyaruguru ya Sri Lanka. Mu myaka ya za 50 rwagati, amakimbirane ashingiye kuri politiki yatangiye kuzana amacakubiri mu baturage bo mu bwoko bwa Sinhala n’abo mu bwoko bwa Tamil, ari na byo byatumye mu myaka igera muri za mirongo yakurikiyeho haba intambara. Mbega ukuntu bisusurutsa umutima kubona Abahamya bo mu bwoko bwa Sinhala n’abo mu bwoko bwa Tamil barwananaho mu gihe cy’amezi menshi muri iyo myaka ibintu byari bimeze nabi! Ibyo bigeragezo byanonosoye ukwizera kw’abavandimwe kandi biragukomeza.

Mbwiriza kandi nigisha muri Sri Lanka

Byasabaga kwihangana no kutarambirwa kugira ngo tumenyere imico y’Abahindu n’Abisilamu. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, twaje kugera ubwo dusobanukirwa imibereho yabo n’imico yabo ituma umuntu abakunda. Kubera ko bitari bisanzwe kubona umunyamahanga agenda muri bisi zo muri ako karere, iyo abantu bazitubonagamo bagiraga amatsiko bakatwitegereza. Sybil yiyemeje kuzajya amwenyura agasekera abamwitegerezaga. Mbega ukuntu byadushimishaga kubona abo bantu bari bafite amatsiko na bo bamwenyura bakadusekera neza cyane!

Igihe kimwe twahagaze kuri bariyeri. Umusirikare amaze kutubaza aho tuva n’aho tujya, yatangiye kubaza ibibazo bireba ubuzima bwacu.

“Uyu mugore ni uwa he?”

Ndamusubiza nti “ni umugore wanjye.”

“Mumaze igihe kingana iki mushyingiranywe?”

“Imyaka umunani.”

“Mufite abana?”

“Oya.”

“Yoo! Ubwo se disi mwagiye kwa muganga?”

Mu mizo ya mbere, kubona ukuntu abo bantu bagira amatsiko byaradutangaje, ariko nyuma y’igihe twabonye ko ari uburyo abaturage bo muri icyo gihugu bagaragazamo ko bita ku bandi by’ukuri. Koko rero, ni umwe mu mico myiza kurusha indi bafite ituma umuntu abakunda. Umuntu aragenda akihagararira hariya, mu mwanya muto undi akaba araje akamwegera akamubaza n’ikinyabupfura niba hari icyo yamumarira.

Uko ubuzima bwagiye buhinduka n’uko mbona ibintu

Mu myaka myinshi twamaze turi abamisiyonari muri Sri Lanka, twagiye duhabwa inshingano zinyuranye. Nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi w’akarere, uw’intara kandi mba umwe mu bagize Komite y’Ishami. Mu mwaka wa 1996, nari mfite imyaka isaga 70. Nishimiye kongera gusubiza amaso inyuma ngatekereza ku myaka 45 nari maze ndi umumisiyonari muri Sri Lanka. Mu materaniro ya mbere nagiyemo i Colombo, hari abantu bagera kuri 20. Uwo mubare wariyongereye ugera ku 3.500! Jye na Sybil tubona ko abo bantu dukunda ari abana bacu n’abuzukuru bacu bo mu buryo bw’umwuka. Icyakora, hari hakiri byinshi bigomba gukorwa mu gihugu hose, uwo murimo ukaba warasabaga imbaraga n’ubushobozi bifitwe n’abakiri bato kuturusha. Tuzirikana ibyo, twemeye ubutumire bw’Inteko Nyobozi bwadusabaga gusubira muri Ositaraliya. Ibyo byatumye abagabo n’abagore bakiri bato bujuje ibisabwa bajya muri Sri Lanka kudusimbura ku murimo w’ubumisiyonari.

Ubu mfite imyaka 83, kandi jye na Sybil twishimira ko tugifite amagara mazima atuma dukomeza kuba abapayiniya ba bwite mu mujyi nakuriyemo wa Adelayide. Umurimo dukora utuma dukomeza gukanguka mu bwenge no guhuza n’imimerere. Nanone wadufashije kumenyera imibereho yo muri iki gihugu itandukanye cyane n’iyo twari tumenyereye.

Yehova yakomeje kuduha ibyo dukenera byose, kandi abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryacu baradukunda kandi bakadushyigikira. Mperutse no kubona indi nshingano. Nabaye umwanditsi w’itorero ryacu. Bityo, nabonye ko igihe cyose nihatira gukorera Yehova mu budahemuka, nkomeza guhabwa inyigisho. Iyo nshubije amaso inyuma nkareba imyaka yose maze, buri gihe ntangazwa n’ukuntu umwana w’umuhungu wari umudabagizi wo mu giturage yahabwa inyigisho zihebuje bene aka kageni, n’ubu kandi zigikomeza.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ku munsi w’ishyingirwa ryacu, mu wa 1955

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ndi kumwe n’umuvandimwe wo muri Sri Lanka, Rajan Kadirgamar mu murimo wo kubwiriza, mu 1957

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ndi kumwe na Sybil muri iki gihe