Mbese utegereza mu buryo bukwiriye?
Mbese utegereza mu buryo bukwiriye?
MURI iki gihe, iyo abantu benshi bagomba gutegereza umuntu cyangwa ikintu bararambirwa cyane. Nyamara, Ibyanditswe bitera ubwoko bw’Imana inkunga yo kwihingamo umuco wo “gutegereza.” Umuhanuzi Mika yari atandukanye n’abantu bo mu gihe cye kuko yagize ati “nzategereza Imana impe agakiza.”—Mika 7:7; Amaganya 3:26.
None se, gutegereza Yehova bisobanura iki? Ni mu buhe buryo Umukristo yagombye gutegereza Imana? Mbese haba hari uburyo bukwiriye n’ubudakwiriye bwo gutegereza? Ibyabaye ku muhanuzi Yona wabayeho mu kinyejana cya cyenda M.I.C. *, bifite icyo bitwigisha kuri icyo kibazo.
Gutegereza mu buryo budakwiriye
Yehova Imana yategetse Yona kujya kubwiriza abantu b’i Nineve, umurwa mukuru w’Ubwami bwa Ashuri. Nk’uko byemezwa n’abahanga mu by’amateka n’abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo, Nineve yari “umurwa uvusha amaraso” bitewe n’ubugizi bwa nabi n’ubugome bikabije byawukorerwagamo (Nahumu 3:1). Yona yabanje gushaka kwanga iyo nshingano, ariko Yehova akora ku buryo uwo muhanuzi ajya i Nineve.—Yona 1:3–3:2.
“Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati ‘hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka’” (Yona 3:4). Ubutumwa bwa Yona bwitabiriwe mu buryo butangaje: “ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y’abandi” (Yona 3:5). Ibyo byatumye Yehova arokora uwo mudugudu, kubera ko ari Imana “idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9.
Yona yabyifashemo ate? Iyo nkuru igira iti “ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara” (Yona 4:1). Kubera iki? Yona ashobora kuba yaratekerezaga ko kuba itariki ntarengwa yarageze irimbuka yatangaje ntiribe, byatumye abantu bagira ngo ni umuhanuzi w’ibinyoma. Uko bigaragara yari ahangayikishijwe n’uko abantu bamubonaga kuruta uko yari ahangayikishijwe n’uko abandi bagirirwa imbabazi bagakizwa.
Birumvikana ariko ko Yona atigeze agera aho kureka kuba umuhanuzi. Nyamara, yategereje “kureba uko umurwa uzamera.” Koko rero, ibyo yakoze yabikoze arangiza umuhango gusa, ubundi ariyicarira ngo arebe uko bizagenda. Amaze kubona ko ibintu bitagenze nk’uko yabitekerezaga, yaciye ingando yicara mu Yona 4:5, 9-11.
gicucu yazinze umunya, ategereza kureba uko bizagenda. Icyakora Yehova ntiyashimishijwe n’imyifatire ya Yona, bityo yakosoye abigiranye urukundo imitekerereze idakwiriye y’uwo muhanuzi we.—Impamvu Yehova yihangana
N’ubwo Nineve yihannye maze ntirimburwe, nyuma y’aho yongeye gusubira mu bikorwa byayo bibi. Yehova yakoresheje abahanuzi Nahumu na Zefaniya, ahanura irimbuka ryayo. Yehova yatangaje ko yari agiye kurimbura Ashuri, Nineve akayihindura amatongo kubera ko wari “umurwa uvusha amaraso” (Nahumu 3:1; Zefaniya 2:13). Mu mwaka wa 632 M.I.C., Nineve yararimbuwe, ntiyongera kubaho ukundi.
Mu buryo nk’ubwo, isi ya none yamennye amaraso menshi cyane kurusha umujyi wa Nineve wa kera. Kubera iyo mpamvu hamwe n’izindi, Yehova yaciye iteka ry’uko iyi si mbi izagera ku iherezo ryayo mu gihe cy’“umubabaro mwinshi” utigeze kubaho.—Matayo 24:21, 22.
Icyakora, Yehova yabaye aretse kurimbura kugira ngo abantu b’imitima itaryarya muri iki gihe, kimwe n’ab’i Nineve bihannye, bashobore kwihana barokoke. Intumwa Petero avuga ukwihangana kw’Imana muri aya magambo ngo “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9, 10, 13.
Gutegereza mu buryo bukwiriye
Petero akomeza agira ati “nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera [“bagira imyifatire irangwa n’ibikorwa byera,” NW], kandi twubaha Imana mu ngeso zacu [“tugira ibikorwa birangwa no kwiyegurira Imana,” NW], twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana” (2 Petero 3:11, 12)! Zirikana ko mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, twagombye kugaragaza “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, tugira ibikorwa birangwa no kwiyegurira Imana.” Dukwiriye rero kurangwa n’ibikorwa, si ukwiyicarira ngo turambye.
Ni byo koko, gutegereza mu buryo bukwiriye bigaragaza ko twizera tudashidikanya ko umunsi wa Yehova uzaza mu gihe yagennye, ntuzakirenza. Uko kwizera ni ko gutuma tugira ibikorwa byera n’ibikorwa birangwa no kubaha Imana, icy’ingenzi muri ibyo bikorwa kikaba ari ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yesu yatanze urugero rwiza ku bihereranye no kubwiriza kandi aha abigishwa be basizwe amabwiriza agira ati “muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, mumere nk’abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso.”—Luka 12:35-37.
Iyo abagaragu bo mu kinyejana cya mbere bajyaga gukora akazi k’ingufu ‘barakenyeraga,’ ni ukuvuga ko bazamuraga amakanzu yabo bakayazirikira ku mushumi. Bityo rero, Umukristo na we agomba kugira imbaraga, akagira umwete mu mirimo myiza. Yagombye kurwanya imyifatire iyo ari yo yose Abaroma 12:11; 1 Abakorinto 15:58.
yatuma aba “icyangwe” agakonja mu buryo bw’umwuka, wenda bitewe no gupfusha ubusa imbaraga ze azikoresha mu gushakisha ibinezeza cyangwa ubutunzi. Ahubwo yagombye ‘kurushaho iteka gukora imirimo y’Umwami’ mu gihe ategereje umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba.—Komeza kurangwa n’ibikorwa mu gihe ugitegereje
Abahamya ba Yehova bakomeje kurangwa n’ibikorwa mu gihe bategereje umunsi wa Yehova. Urugero, mu mwaka w’umurimo wa 2003, ukoze mwayeni bamaze amasaha agera kuri 3.383.000 buri munsi babwiriza ijambo rya Yehova. Ibaze na we, kugira ngo Umuhamya umwe akore amasaha angana n’ayo Abahamya bakoze mu munsi umwe, byamusaba kumara imyaka 386 abwiriza ataruhuka!
Ku bw’ibyo rero, byari bikwiriye ko twibaza tuti ‘mbese jyewe ku giti cyanjye ntegereza mu buryo bukwiriye?’ Yesu yaciye umugani ugaragaza ko Abakristo bizerwa basizwe bagomba kugira umwete. Yavuze iby’abagaragu batatu agira ati “[shebuja] aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka. Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu. N’uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri. Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo ahishamo italanto ya shebuja. Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w’abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w’ibyo yabasigiye.”—Matayo 25:15-19.
Abo bagaragu bose uko ari batatu, bari bategereje ko shebuja agaruka. Shebuja aje, yabwiye ba bandi babiri bakomeje gukorana umwete ari na ko bamutegereje ati “nuko nuko mugaragu mwiza!” Icyakora, uwategereje yiyicariye gusa nta cyo akora, we yakorewe ibinyuranye n’iby’abandi. Shebuja yaravuze ati “n’uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze.”—Matayo 25:20-30.
N’ubwo uyu mugani werekeza ku Bakristo basizwe, twese uko ibyiringiro dufite byaba biri kose, dushobora gukuramo isomo. Databuja Yesu Kristo, yiteze ko buri wese muri twe akorana umwete umurimo we mu gihe tugitegereje ko umunsi ukomeye wa Yehova uza. Yishimira umuntu wese ukora ‘uko ashoboye’ akurikije imimerere arimo. Mbega ukuntu bizaba bishimishije
kumva Databuja atubwira ati “nuko nuko,” ubwo gutegereza bizaba birangiye!Kwihangana k’Umwami wacu ni agakiza
Byagenda bite se, niba twumva iyi si yaratinze kurangira kurusha uko twabitekerezaga cyangwa uko twari tubyiteze? Hari impamvu yaba ibiteye. Intumwa Petero yaranditse ati “mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza” (2 Petero 3:15). Kugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’umugambi w’Imana no kwemera twicishije bugufi ko tudafite agaciro kurusha isohozwa ry’umugambi w’Imana, bizatuma twihangana kugeza igihe cyose Yehova akibona ko bikwiriye kwihanganira iyi si ishaje.
Yakobo umwanditsi wa Bibiliya, yatanze urugero rutera Abakristo inkunga yo kwihangana. Yaranditse ati “dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye.”—Yakobo 5:7, 8.
Yehova Imana ntashaka ko twadohoka mu gihe dutegereje. Yaduhaye umurimo tugomba gukora kandi arishima iyo dukoresha igihe dusigaranye cyo gutegereza tuwukorana umwete. Ashaka ko tuba bamwe mu bavugwa mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaheburayo agira ati “ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.”—Abaheburayo 6:11, 12.
Ku bw’ibyo nimucyo ntituzigere tunanirwa. Ahubwo, nimucyo imishyikirano dufitanye na Yehova Imana, kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu hamwe n’ibyiringiro bishimishije by’isi nshya, bijye bitwongerera imbaraga mu buzima bwacu. Kimwe na ba ‘bagaragu beza bizerwa’ bo mu mugani wa Yesu, natwe nimucyo tugaragaze ko dukwiriye gushimirwa no kugororerwa dukomeza guhugira mu gusingiza Imana yacu, nk’uko umwanditsi wa zaburi yabigenje, akaba yaragize ati “ariko jyeweho nzajya niringira [“ntegereza,” NW] iteka, nziyongeranya iteka kugushima.”—Zaburi 71:14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 3 Mbere y’Igihe Cyacu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Yona yaramanjiriwe ategereza kureba uko byari kugendekera Nineve
[Amafoto yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]
Nimucyo tugaragaze ko twubaha Imana mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova