Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mukundane urukundo rwa kivandimwe”

“Mukundane urukundo rwa kivandimwe”

“Mukundane urukundo rwa kivandimwe”

“Mukundane urukundo rwa kivandimwe.”​—ABAROMA 12:10, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

1, 2. Ni iyihe mishyikirano umumisiyonari umwe ndetse n’intumwa Pawulo bari bafitanye n’abavandimwe babo?

MU MYAKA 43 Don yamaze akora umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu byo mu burasirazuba bw’inyanja ya Pasifika, yari azwiho kuba yarakundaga cyane abantu yabwirizaga. Igihe yari arwaye indwara amaherezo yaje kumuhitana, bamwe mu bo yari yariganye na bo Bibiliya bakoze urugendo rw’ibirometero bibarirwa mu bihumbi baza aho yari arwariye kumubwira bati “Kamsahamnida, kamsahamnida!;” ari byo mu Gikoreya bivuga ngo “warakoze rwose!” Urukundo rwa kivandimwe Don yabakundaga rwari rwarabageze ku mutima.

2 Uru rugero rwa Don si rwo rwonyine gusa. Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yagaragazaga cyane ko yitaga ku bantu yabwirizaga. Pawulo yaritangaga. N’ubwo Pawulo yari umuntu ufite ukwizera gukomeye, yari n’umuntu wagwaga neza kandi witaga ku bandi, “nk’uko umurezi akuyakuya abana be.” Yandikiye itorero ry’i Tesalonike ati “ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima cyane” (1 Abatesalonike 2:7, 8). Nyuma yaho, igihe Pawulo yabwiraga abavandimwe bo muri Efeso ko batari kuzongera kumubona ukundi, ‘bose bararize cyane, bamugwa mu ijosi baramusoma’ (Ibyakozwe 20:25, 37). Biragaragara neza ko imishyikirano Pawulo yari afitanye n’abo bavandimwe be yari irenze kure iyo kuba bari bahuje ukwizera. Bakundanaga nk’abavandimwe bavukana.

Uburyo butandukanye urukundo rugaragazwamo

3. Ni ayahe magambo akoreshwa mu Byanditswe afitanye isano n’urukundo?

3 Mu Byanditswe, urukundo rwa kivandimwe, kwishyira mu mwanya w’abandi no kwita ku bandi, ni imico ifitanye isano rya bugufi cyane n’umuco wa gikristo uhebuje w’urukundo (1 Abatesalonike 2:8; 2 Petero 1:7). Iyo mico ikomoka ku Mana, irajyana kandi iruzuzanya. Ituma Abakristo barushaho kunga ubumwe kandi bakarushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Data wo mu ijuru. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga agira ati “mujye mukundana mutaryarya. . . . Mukundane urukundo rwa kivandimwe.”—Abaroma 12:9, 10, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

4. Amagambo ngo “urukundo rwa kivandimwe” asobanura iki?

4 Ijambo ry’Ikigiriki Pawulo yakoresheje avuga “urukundo rwa kivandimwe” rigizwe n’ibice bibiri. Igice kimwe gisobanura ubucuti naho ikindi kigasobanura urukundo ruba hagati y’abantu bavukana. Hari intiti mu bya Bibiliya yasobanuye ko ibyo byumvikanisha ko Abakristo “bagomba kurangwa n’urukundo rwinshi nk’uruba mu bagize umuryango bashyigikirana.” Ese urwo ni rwo rukundo ukunda abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo? Itorero rya gikristo ryagombye kurangwamo imishyikirano ya kivandimwe nk’iba hagati y’abantu bavukana (Abagalatiya 6:10). Ni yo mpamvu Bibiliya yitwa Inkuru Nziza ku Muntu Wese ihindura umurongo wo mu Baroma 12:10, igira iti “mukundane urukundo rwa kivandimwe.” Ni koko, Abakristo ntibakundana kubera ko gusa bihuje n’ubwenge cyangwa se kubera ko ari itegeko. Kubera ko ‘dukunda bene Data tutaryarya,’ twagombye ‘gukundana cyane mu mitima.’—1 Petero 1:22.

“Mwigishijwe n’Imana gukundana”

5, 6. (a) Ni gute Yehova yakoresheje amakoraniro mpuzamahanga kugira ngo yigishe ubwoko bwe urukundo rwa gikristo? (b) Ni gute ubucuti abavandimwe bafitanye burushaho gukomera nyuma y’igihe runaka?

5 N’ubwo muri iyi si “urukundo rwa benshi” rwakonje, Yehova yigisha ubwoko bwe bwo muri iki gihe “gukundana” (Matayo 24:12; 1 Abatesalonike 4:9). Amakoraniro mpuzamahanga y’Abahamya ba Yehova atuma tubona uburyo bwiza cyane bwo kwitoza kugaragaza urwo rukundo. Muri ayo makoraniro, Abahamya baba mu karere aba yabereyemo bahura n’abavandimwe baturutse mu bihugu bya kure, kandi abenshi bagiye bakira abo bashyitsi iwabo bakabacumbikira. Mu ikoraniro riherutse kuba, harimo abari baturutse mu bihugu usanga abantu badakunze kugaragaza ibyiyumvo. Umukristo wabashakiye amacumbi yaravuze ati “abo bavandimwe bakihagera bari bafite akoba n’amasonisoni. Ariko ubwo nyuma y’iminsi itandatu basezeraga ku bari babakiriye, bahoberanye barira. Hagati yabo hari havutse urukundo rwa gikristo batazigera bibagirwa.” Gucumbikira abavandimwe bacu tutitaye ku turere baturutsemo, bishobora kubashimisha kandi natwe twabakiriye bikadushimisha.—Abaroma 12:13.

6 N’ubwo ibyo bintu bibera muri ayo makoraniro biba bishimishije cyane, iyo Abakristo bamaranye igihe runaka bakorana mu murimo wa Yehova, ubucuti bari bafitanye burushaho gukomera. Iyo tuzi neza abavandimwe bacu, dushobora kurushaho kwishimira imico yabo myiza; urugero nko kuba bavugisha ukuri, kuba biringirwa, ari indahemuka, bagwa neza, bagira ubuntu, bita ku bandi, bagira impuhwe kandi bazira ubwikunde (Zaburi 15:3-5; Imigani 19:22). Mark, wabaye umumisiyonari mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba, yagize ati “gukorana n’abavandimwe bacu duhuje umutima bituma tugirana urukundo rwinshi.”

7. Twakora iki kugira ngo twungukirwe n’urukundo rwa gikristo rurangwa mu itorero?

7 Kugira ngo abagize itorero bakundane urukundo nk’urwo kandi barusegasire, bagomba kugirana imishyikirano ya bugufi. Iyo tujya mu materaniro ya gikristo buri gihe, dukomeza imishyikirano dufitanye n’abavandimwe na bashiki bacu. Iyo tuje mu materaniro, tugasabana n’abandi mbere na nyuma y’amateraniro kandi tukayifatanyamo, duterana inkunga kandi tugaterana ishyaka “ryo gukundana n’iry’imirimo myiza” (Abaheburayo 10:24, 25). Hari umusaza w’itorero wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ugira ati “ndibuka ko kera nkiri umwana, abo mu muryango wanjye bari mu bavaga ku Nzu y’Ubwami nyuma y’abandi; twatindaga dusabana tugirana n’abandi ibiganiro bitera inkunga.”

Mbese ukeneye ‘kwaguka’?

8. (a) Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yateraga Abakorinto inkunga yo ‘kwaguka’? (b) Twakora iki kugira ngo dutume urukundo rurushaho kwiyongera mu itorero?

8 Kugira ngo tugaragaze urwo rukundo mu buryo bwuzuye, bishobora kuba ngombwa ko ‘twaguka’ mu mitima yacu. Intumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto agira ati “umutima wacu uragūtse. Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu ubwanyu.” Na bo yabateye inkunga yo ‘kwaguka’ (2 Abakorinto 6:11-13). Ese nawe ukeneye ‘kwagura’ uburyo ugaragarizamo abandi urukundo? Si ngombwa gutegereza ko abandi ari bo bafata iya mbere. Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yagaragaje isano riri hagati yo kugira urukundo rwa kivandimwe n’iyi nama igira iti “ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we” (Abaroma 12:10). Mu kugaragariza abandi icyubahiro, ushobora gufata iya mbere ubasuhuza mu materaniro. Ushobora no kubatumira mukajyana kubwiriza cyangwa mugategurira hamwe amateraniro. Iyo tubigenje dutyo bituma urukundo rwa kivandimwe rurushaho gukomera.

9. Ni izihe ntambwe bamwe bateye kugira ngo barusheho kugirana ubucuti na bagenzi babo b’Abakristo? (Shyiramo n’ingero zo mu karere k’iwanyu.)

9 Mu itorero, imiryango ndetse n’abantu ku giti cyabo bashobora ‘kwaguka’ basurana, wenda bagasangira amafunguro, cyangwa se bakifatanya mu myidagaduro itanduye (Luka 10:42; 14:12-14). Uwitwa Hakop ajya rimwe na rimwe ajyana abandi gutembera bari mu matsinda mato mato. Agira ati “abato n’abakuze ndetse n’abarera abana ari bonyine bose baba bahari. Buri muntu asubira mu rugo hari ibintu byiza cyane yibuka kandi bose bumva barushijeho kugirana ubucuti.” Twe Abakristo twagombye kwihatira kutabana nk’abantu bahuje ukwizera gusa, ahubwo tukabana nk’incuti nyancuti.—3 Yohana 14.

10. Twakora iki mu gihe imishyikirano dufitanye n’abavandimwe na bashiki bacu itagenda neza?

10 Rimwe na rimwe ariko, kudatungana bishobora kutubera inzitizi mu kugirana ubucuti n’abandi. Twabyifatamo dute? Mbere na mbere, dushobora gusenga dusaba Imana kudufasha kugirana imishyikirano myiza n’abavandimwe bacu. Imana iba ishaka ko abagaragu bayo babana neza, kandi izasubiza amasengesho nk’ayo avuye ku mutima (1 Yohana 4:20, 21; 5:14, 15). Twagombye kandi nanone gukora ibihuje n’amasengesho yacu. Ric, umugenzuzi usura amatorero muri Afurika y’i Burasirazuba, yibuka umuvandimwe wagiraga amahane ku buryo kuba incuti na we byari bigoranye. Ric asobanura agira ati “aho kugira ngo nirinde uwo muvandimwe, niyemeje kurushaho kumumenya. Naje kumenya ko se w’uwo muvandimwe yari umuntu wakagatizaga cyane. Maze kumva ukuntu uwo muvandimwe yashyizeho imihati myinshi kugira ngo yigobotore iyo mimerere yakuriyemo ndetse n’ukuntu yagize amajyambere, nahise mukunda. Twabaye incuti cyane.”—1 Petero 4:8.

Garagariza abandi ibyiyumvo byawe

11. (a) Hakenewe iki kugira ngo abagize itorero barusheho gukundana? (b) Kuki kutagaragariza abandi ibyiyumvo bishobora guteza akaga mu buryo bw’umwuka?

11 Muri iki gihe, hari abantu benshi barinda basaza batagize umuntu n’umwe baba incuti za bugufi. Mbega ibintu bibabaje! Ibyo ntibyagombye kubaho mu itorero rya gikristo. Urukundo nyakuri rwa kivandimwe si ukubaganiriza mu kinyabupfura gusa cyangwa kubagaragariza ko ubitayeho; nta n’ubwo ari ugusahinda ku bandi, ukabya kubagaragariza ibyiyumvo. Aho kubigenza dutyo, twagombye kwemera kugaragaza ibyiyumvo nk’uko Pawulo yabigaragarije Abakorinto, kandi tukagaragariza bagenzi bacu duhuje ukwizera ko mu by’ukuri duhangayikishijwe n’icyatuma bamererwa neza. N’ubwo buri muntu wese atari ko aba akunda kuvuga cyangwa kuganira n’abandi, kwigunga cyane na byo bishobora guteza ibibazo. Bibiliya iduha umuburo ugira uti “uwitandukanya n’abandi aba ashaka ibyo ararikiye, akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana.”—Imigani 18:1.

12. Kuki kubwizanya ukuri ari ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo abagize itorero bagirane imishyikirano ya bugufi?

12 Kubwizanya ukuri ni ikintu cy’ingenzi cyane mu mishyikirano kugira ngo ubucuti nyabwo bushoboke (Yohana 15:15). Twese dukeneye incuti dushobora kubwira ibyiyumvo ndetse n’ibitekerezo byacu, tutapfa kubwira uwo ari we wese. Byongeye kandi, uko tugenda turushaho kumenyana ni na ko birushaho kutworohera kwita ku byo abandi bakeneye. Iyo twitaye ku bandi muri ubwo buryo, dutuma urukundo rwa kivandimwe rwiyongera mu itorero, kandi tuzibonera ukuri kw’amagambo ya Yesu agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35; Abafilipi 2:1-4.

13. Twakora iki kugira ngo tugaragaze ko mu by’ukuri dukunda abavandimwe bacu?

13 Kugira ngo urukundo rwacu rurusheho kugira akamaro, tugomba kurugaragaza (Imigani 27:5). Iyo urukundo rwacu rutarimo uburyarya, no mu maso hacu hashobora kubigaragaza, kandi bishobora gutuma abandi na bo batugaragariza urukundo. Hari umugabo w’umunyabwenge wanditse ati “amaso akeye anezeza umutima” (Imigani 15:30). Gukorera abandi ibintu bigaragaza ko tubitayeho na byo bituma urukundo rwa kivandimwe rurushaho gukomera. N’ubwo nta muntu ushobora kugura urukundo nyakuri, gutanga impano ikuvuye ku mutima bishobora kuba ingirakamaro cyane. Koherereza umuntu agakarita, kumwandikira akabaruwa cyangwa se “ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye;” ibyo byose bishobora kumugaragariza ko umukunda cyane (Imigani 25:11; 27:9). Iyo tumaze kuba incuti n’abandi, tugomba gukomeza kubagaragariza urukundo ruzira ubwikunde kugira ngo dushimangire ubwo bucuti. Twifuza gufasha incuti zacu cyane cyane mu gihe zikeneye gufashwa. Bibiliya igira iti “incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.”—Imigani 17:17.

14. Twakora iki niba hari umuntu usa n’aho adashaka kutwisanzuraho nk’uko twabishakaga?

14 Dushyize mu gaciro ariko, ntitwagombye kwitega kuba incuti ya buri wese mu itorero. Hari abo tuzumva twisanzuyeho cyane kurusha abandi. Bityo rero, niba ubonye hari umuntu usa n’aho adashaka kukwisanzuraho cyane nk’uko wabishakaga, ntugahite wumva ko uri umuntu udashobotse, cyangwa se ko uwo muntu yaba ari we udashobotse. Kandi ntukagerageze guhatira uwo muntu kukubera incuti ya bugufi. Nukomeza kugirana na we ubucuti ariko ukirinda kurengera, uzagira icyizere ko mu gihe kizaza mushobora kuzagirana imishyikirano ya bugufi.

‘Ndakwishimira’

15. Gushimira abantu cyangwa kutabashimira bibagiraho izihe ngaruka?

15 Yesu amaze kubatizwa, agomba kuba yarishimye cyane igihe yumvaga amagambo avuye mu ijuru agira ati ‘ndakwishimira’ (Mariko 1:11). Ayo magambo Yesu yabwiwe y’uko Se amwemera agomba kuba yaratumye arushaho kwiringira ko Se amukunda (Yohana 5:20). Ikibabaje ariko, ni uko hari abantu batigera na rimwe bumva amagambo nk’ayo yo gushimira avuzwe n’abantu bakunda kandi bubaha. Uwitwa Ann agira ati “kimwe nanjye, abakiri bato benshi ntibahuje ibyiringiro bya gikristo n’abo mu miryango yabo. Mu rugo usanga batunenga gusa. Ibyo biratubabaza cyane.” Iyo bamaze kugera mu itorero ariko, bahasanga umuryango wo mu buryo bw’umwuka ugizwe na ba se na ba nyina hamwe na basaza na bashiki babo bahuje ukwizera, babakunda, bakabashyigikira kandi bakabitaho.—Mariko 10:29, 30; Abagalatiya 6:10.

16. Kuki atari byiza guhora tugaragariza abandi ko tutishimiye ibyo bakoze?

16 Mu mico imwe n’imwe, ni gake cyane ababyeyi, abantu bakuze cyangwa abarimu bashimira abakiri bato babikuye ku mutima, kuko baba batekereza ko kubashimira byatuma bumva ibyo bakoze bihagije cyangwa bakirata. Iyo mitekerereze ishobora kugera no mu miryango y’Abakristo ndetse no mu itorero. Mu gihe abantu bakuze bagize icyo bavuga kuri disikuru cyangwa ku kindi kintu umuntu ukiri muto yakoze, bashobora kuvuga bati “wakoze neza rwose, ariko ubutaha uzarusheho!” Cyangwa se bagakoresha n’ubundi buryo basa n’abamugaragariza ko batishimiye ibyo yakoze. Abenshi babigenza batyo batekereza ko barimo batera abakiri bato inkunga yo gukoresha ubushobozi bwabo bwose. Icyakora, akenshi ubwo buryo ntibukunze kugera ku ntego, kubera ko abakiri bato bashobora gucika intege bakumva batazabishobora.

17. Kuki twagombye kujya dushakisha uburyo bwo gushimira abandi?

17 Ariko kandi, gushimira ntibyagombye gukorwa gusa mbere yo guha umuntu inama. Gushimira umuntu ubivanye ku mutima bituma mu muryango no mu itorero harangwa urukundo rurangwa n’ubwuzu, bityo bigatera abakiri bato inkunga yo kwegera abavandimwe na bashiki bacu b’inararibonye bakabasaba inama. Ku bw’ibyo rero, aho kugira ngo tureke umuco abe ari wo udutegeka uko tugomba gufata abandi, nimucyo ‘twambare umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanwa n’ukuri nk’uko Imana yabishatse.’ Jya ushimira abandi nk’uko Yehova abikora.—Abefeso 4:24.

18. (a) Mwe abakiri bato, mwagombye kwakira mute inama mugirwa n’abantu bakuze? (b) Kuki abantu bakuze babanza gutekereza no gusenga mbere yo gutanga inama?

18 Ku rundi ruhande, namwe abakiri bato, ntimukajye mwumva ko niba abantu bakuze babakosoye cyangwa babahaye inama, bishaka kuvuga ko babanga (Umubwiriza 7:9). Reka da! Ahubwo bashobora kuba babitewe n’uko babitaho kandi bakaba babakunda cyane. Bitabaye ibyo se, kuki bakwirirwa bashyiraho imihati yo kubiganiraho namwe? Kubera ko bazi ingaruka amagambo ashobora kugira, abantu bakuze, cyane cyane abasaza b’amatorero, mbere yo gutanga inama akenshi bamara igihe kinini babitekerezaho kandi basenga, kubera ko baba bashaka gukora ibyiza gusa.—1 Petero 5:5.

“Yehova agira urukundo rwinshi rurangwa n’ubwuzu”

19. Kuki abantu bigeze gutenguhwa bagomba gusaba Yehova kubafasha?

19 Ibintu bidashimishije biba ku bantu nyuma yo kugaragariza abandi urukundo rurangwa n’ubwuzu, byagiye bituma basigara bumva ko kugaragaza urwo rukundo ari nta kindi bizabagezaho kitari ukurushaho kumanjirwa. Bisaba ubutwari n’ukwizera gukomeye kugira ngo bongere kugaragariza abandi ibyiyumvo. Ariko kandi, ntibagombye na rimwe kwibagirwa ko Yehova ‘atari kure y’umuntu wese muri twe.’ Adutumirira kumwegera (Ibyakozwe 17:27; Yakobo 4:8). Nanone kandi, yumva impamvu dutinya kongera gutenguhwa, kandi adusezeranya ko azadushyigikira akanadufasha. Dawidi, umwanditsi wa zaburi atwizeza ko “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.”—Zaburi 34:19.

20, 21. (a) Tubwirwa n’iki ko dushobora kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi? (b) Turasabwa iki kugira ngo tugirane imishyikirano ya bugufi na Yehova?

20 Kuba inkoramutima za Yehova ni yo mishyikirano y’ingenzi cyane dushobora kwitoza kugira. Ariko se imishyikirano nk’iyo irashoboka? Irashoboka rwose! Bibiliya ivuga abagabo n’abagore b’abakiranutsi bagiranye imishyikirano ya bugufi na Data wo mu ijuru. Amagambo bavuze agaragaza ubwo bucuti yaranditswe kugira ngo atume twiringira ko natwe dushobora kwegera Yehova.—Zaburi 23; 34; 139; Yohana 16:27; Abaroma 15:4.

21 Ibyo Yehova adusaba kugira ngo tugirane na we imishyikirano ya bugufi, ni ibintu buri wese yashobora. Dawidi yarabajije ati “Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we” (Zaburi 15:1, 2; 25:14). Uko tuzagenda tubona ko gukorera Imana bituma twera imbuto kandi bigatuma ituyobora ikanaturinda, tuzamenya ko “Yehova agira urukundo rwinshi rurangwa n’ubwuzu.”—Yakobo 5:11, NW.

22. Ni iyihe mishyikirano Yehova yifuza ko abagaragu be bagirana?

22 Mbega ukuntu dufite imigisha! Kubona Yehova yifuza kugirana imishyikirano nk’iyo yihariye n’abantu badatunganye! None se twe ntitwagombye kugaragarizanya urukundo rurangwa n’ubwuzu? Tubifashijwemo na Yehova, buri wese muri twe ashobora gutanga kandi akungukirwa n’urukundo rwa kivandimwe, ari rwo ruranga umuryango wacu wa gikristo w’abavandimwe. Mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, buri muntu wese azishimira urwo rukundo iteka ryose.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni uwuhe mwuka wagombye kurangwa mu itorero rya gikristo?

• Ni gute buri wese muri twe yagira uruhare mu gutuma mu itorero harangwa urukundo rwa kivandimwe?

• Ni gute gushimira bivuye ku mutima bishobora gukomeza urukundo rwa gikristo?

• Ni gute urukundo rurangwa n’ubwuzu Yehova adukunda rudushyigikira kandi rukadukomeza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Abakristo ntibakundana kubera ko gusa babitegetswe

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Mbese ushobora ‘kwaguka’ mu kugaragaza urukundo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ese ukunda kunenga abandi, cyangwa ubatera inkunga?