Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni bande bahesha Imana icyubahiro muri iki gihe?

Ni bande bahesha Imana icyubahiro muri iki gihe?

Ni bande bahesha Imana icyubahiro muri iki gihe?

“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko.”​—IBYAHISHUWE 4:11.

1, 2. (a) Ni izihe ngero zigaragaza ko abagiye bahimba ibintu biganye ibyaremwe? (b) Ni ikihe kibazo twibaza kandi se igisubizo cyacyo ni ikihe?

UMUNSI umwe mu myaka ya za 40, umwenjeniyeli wo mu Busuwisi witwaga George de Mestral yagiye gutembereza imbwa ye. Agarutse imuhira, yabonye imyenda ye ndetse n’ubwoya bw’imbwa byuzuye ibishokoro. Yagize amatsiko asuzuma ibyo bishokoro muri mikorosikopi, maze atangazwa n’ukuntu byari bifite utuntu tumeze nk’utwinyo duto twigondoye twafataga mu kintu cyose gihese. Amaherezo yahereye ku miterere y’ibyo bishokoro, ahimba ubwoko bw’igitambaro gikozwe mu budodo mvaruganda bomeka ku kindi bigafatana. De Mestral si we wenyine wahimbye yiganye ibyaremwe. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abavandimwe bitwaga Wright bamaze igihe bitegereza ukuntu inyoni nini ziguruka, hanyuma bakora indege. Umwenjeniyeli w’Umufaransa witwaga Alexandre-Gustave Eiffel yubatse umunara witirirwa izina rye i Paris, ahereye ku kuntu umuntu ahagararira ku magufa y’ibibero.

2 Izo ngero zigaragaza ukuntu incuro nyinshi abantu bigana ibyaremwe. Ariko ikibazo dukwiye kwibaza ni iki gikurikira: ni kangahe abahimba ibintu bibuka guhesha icyubahiro Uwaremye turiya dushokoro duto, inyoni nini, igufa ry’ikibero cy’umuntu hamwe n’ibindi bintu byinshi byaremwe bihambaye abantu biganye bagiye guhimba? Ikibabaje ni uko muri iyi si ya none, Imana itajya ihabwa icyubahiro kiyikwiriye, n’iyo bibayeho ni rimwe na rimwe.

3, 4. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “icyubahiro” risobanura iki, kandi se ni iki riba ryerekezaho iyo rikoreshejwe kuri Yehova?

3 Hari abashobora kwibaza bati “ariko se buriya ni ngombwa guhesha Imana icyubahiro? Ubundi se ntisanzwe igifite?” Ni iby’ukuri ko Yehova ari we ufite icyubahiro gihambaye mu isi no mu ijuru, ariko ibyo ntibivuga ko abantu bose babona ko afite icyo cyubahiro. Muri Bibiliya, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “icyubahiro,” ubusanzwe ryumvikanisha igitekerezo cyo “kuremera.” Ryerekeza ku kintu cyose gituma umuntu agira agaciro cyangwa icyubahiro mu maso y’abandi. Iyo rikoreshejwe ku Mana, riba ryerekeza ku bintu bituma abantu babona ko Imana ikomeye.

4 Muri iki gihe, usanga abantu bake gusa ari bo bita ku bintu bigaragaza ko Imana ikomeye (Zaburi 10:4; 14:1). Mu by’ukuri, abantu bakomeye, n’iyo bitwa ko bemera ko Imana ibaho, akenshi bagiye batuma abantu benshi basuzugura Umuremyi w’ijuru n’isi ufite icyubahiro. Bamusuzuguje bate?

‘Ntibagira icyo kwireguza’

5. Ni gute abahanga mu bya siyansi basobanura ukuntu imirimo itangaje y’irema yabayeho?

5 Abahanga mu bya siyansi benshi bemeza ko nta Mana ibaho. None se, basobanura ko imirimo itangaje y’irema, hakubiyemo n’abantu, yaturutse he? Bavuga ko iyo mirimo itangaje yose yavuye ku bwihindurize, mbese ko yapfuye kubaho gutya gusa mu buryo bw’impanuka. Urugero, uwitwa Stephen Jay Gould, akaba yemera ubwihindurize, yaranditse ati “twabayeho bitewe n’uko hariho ubwoko bw’amafi atameze nk’andi yari afite imiterere yihariye y’amababa yashoboraga kwihinduriza akavamo amaguru y’inyamaswa zigenda ku butaka . . . Dushobora kuba twifuza igisubizo ‘gihwitse kuruta’ icyo, ariko nta kibaho.” Mu buryo nk’ubwo, Richard E. Leakey na Roger Lewin baranditse bati “birashoboka ko umuntu yaba yarabayeho bitewe n’impanuka ikomeye yabaye mu binyabuzima.” Ndetse hari n’abahanga mu bya siyansi bashimagiza ubwiza n’ubuhanga birangwa mu byaremwe, ariko bakarenga ntibaheshe Imana icyubahiro kandi ari yo yabiremye.

6. Ni iki gituma abantu benshi badaha Imana icyubahiro kiyikwiriye kandi ari yo Muremyi?

6 Iyo abantu baminuje bashaka kwemeza ko ubwihindurize ari ukuri, bumvikanisha ko abantu b’injiji batize ari bo bonyine batemera iyo nyigisho. Ayo magambo abantu benshi bayakira bate? Mu myaka runaka ishize, umugabo waminuje mu by’ubwihindurize yagize icyo abaza abantu bavugaga ko bemera iyo nyigisho. Yagize ati “nabonye ko abenshi mu bemera iyo nyigisho bayemera bitewe n’uko babwiwe ko abantu bose b’abanyabwenge bayemera.” Koko rero, iyo abantu bize bagaragaje ibitekerezo byo kutemera ko Imana ibaho, bituma abandi badaha Imana icyubahiro kiyikwiriye kandi ari yo Muremyi.—Imigani 14:15, 18.

7. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 1:20, ni iki abantu bashobora kubona bahereye ku byo Imana yaremye, kandi se kuki?

7 Ariko se, abo bahanga mu bya siyansi baba barageze kuri uwo mwanzuro babitewe n’uko babonye ibihamya bifatika biwushyigikira? Ashwi da! Dukikijwe n’ibihamya bigaragaza ko hariho Umuremyi. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ibitaboneka [by’Imana] ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi [y’abantu], bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo [abatizera] batagira icyo kwireguza” (Abaroma 1:20). Tubona ibihamya by’uko hariho Umuremyi duhereye ku mirimo y’intoki ze. Aha rero Pawulo yavugaga ko kuva abantu babaho, bashoboraga kubona ibihamya by’uko Imana iriho bahereye ku byo yaremye babona. Ibyo bihamya ni ibihe?

8. (a) Ni mu buhe buryo ijuru rigaragaza imbaraga z’Imana n’ubwenge bwayo? (b) Ni iki kigaragaza ko isanzure ry’ikirere rifite Uwatumye ribaho?

8 Igihamya cy’uko Imana iriho tukibona mu ijuru rihunze inyenyeri. Zaburi ya 19:1 igira iti “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana.” “Ijuru,” ni ukuvuga izuba, ukwezi n’inyenyeri, bigaragaza imbaraga z’Imana n’ubwenge bwayo. Iyo dutekereje ukuntu inyenyeri ari nyinshi cyane, twumva tugize ubwoba. Kandi izo nyenyeri zose ziri mu kirere ziragenda, zidapfa kugenda uko zibonye, ahubwo zikurikiza amategeko ahamye * (Yesaya 40:26). None se, ubwo koko bihuje n’ubwenge kuvuga ko iyo gahunda yose yapfuye kubaho gutya gusa? Birashishikaje kubona ko abahanga benshi mu bya siyansi bavuga ko isanzure ry’ikirere ryagize intangiriro itunguranye. Umwarimu umwe wo muri kaminuza yasobanuye icyo ibyo bisobanura, maze arandika ati “[igitekerezo cy’uko] isanzure ry’ikirere ritigeze rigira intangiriro, abatemera Imana n’abemeragato bacyumva vuba. Mu buryo nk’ubwo, igitekerezo cy’uko ryagize intangiriro, gisa n’aho gisaba no kuvuga uwatumye bibaho; none se ni nde ushobora gutekereza ko ibintu nk’ibyo byabaho nta wutumye bibaho?”

9. Ni gute ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu nyamaswa yaremye?

9 Nanone, hano ku isi tuhabona ibindi bihamya by’uko Imana iriho. Umwanditsi wa zaburi yagize ati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge, isi yuzuye ubutunzi bwawe” (Zaburi 104:24). “Ubutunzi” bwa Yehova, ni ukuvuga ibyo yaremye, hakubiyemo n’inyamaswa, bugaragaza ko afite ubwenge. Nk’uko twabibonye tugitangira, ibintu biriho byaremanywe ubuhanga bwinshi ku buryo incuro nyinshi abahanga mu bya siyansi bashaka kubyigana. Reka dusuzume izindi ngero nke. Ubu abashakashatsi barasuzuma imiterere y’amahembe y’inyamaswa zo mu bwoko bw’amasha kugira ngo bazahere aho bakora ingofero zikomeye; barakora ubushakashatsi ku bwoko bw’isazi zifite amatwi yumva cyane kugira ngo bazanonosore ibyuma bifasha abafite ikibazo cyo kumva. Nanone bariga imiterere y’amababa y’ibihunyira kugira ngo bazanonosore indege zitabonwa na radari. Ariko umuntu n’aho yagerageza ate, ntashobora gukora ibintu bimeze neza neza nk’ibyaremwe. Hari igitabo gisobanura ukuntu abahanga bigana ibyaremwe cyagize kiti “ibyaremwe byamaze gukora ibintu byose twe abantu twifuza gukora, bidacanye peteroli nyinshi, bidahumanyije isi cyangwa ngo bishyire mu kaga imibereho yabyo y’igihe kizaza.” Mbega ubwenge!

10. Kuki guhakana ko hariho Umuremyi Ukomeye ari ubupfu? Tanga urugero.

10 Wakwitegereza ikirere cyangwa ibyaremwe biri hano ku isi, uhita wibonera ibihamya by’uko hariho Umuremyi (Yeremiya 10:12). Twagombye kwemeranya tubivanye ku mutima n’ibiremwa byo mu ijuru bigira biti “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose” (Ibyahishuwe 4:11). Ariko kandi, n’ubwo abahanga benshi mu bya siyansi batangazwa n’imiterere y’ibyaremwe babonesha amaso y’umubiri wabo, ntibarebesha “amaso y’imitima” yabo ngo babone ibihamya by’uko hariho Umuremyi (Abefeso 1:18). Ibyo twabitangira urugero muri ubu buryo bukurikira: kwishimira ubwiza bw’ibyaremwe no gutangazwa n’imiterere yabyo ukarenga ugahakana ko hariho Umuremyi Ukomeye, ni ubupfu kimwe no kwishimira igishushanyo cyiza cyane ariko ugahakana ko nta munyabugeni wafashe umwenda uriho ubusa, agashushanyaho icyo gishushanyo cy’akataraboneka. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya ivuga ko abanga kwemera ko Imana ibaho ‘batagira icyo kwireguza’!

“Abarandata impumyi kandi na bo bahumye” bayobya benshi

11, 12. Inyigisho ivuga ko Imana iba yaranditse ibintu bizaba ku muntu na mbere y’uko avuka ishingiye ku ki, kandi se ni iki kigaragaza ko iyo nyigisho idahesha Imana icyubahiro?

11 Abanyamadini benshi bizera nta buryarya ko uburyo bwabo bwo gusenga bwubahisha Imana (Abaroma 10:2, 3). Nyamara ariko, idini na ryo ni ikindi kintu mu by’ukuri cyabujije abantu benshi cyane guhesha Imana icyubahiro. Ryababujije rite? Reka turebe uburyo bubiri.

12 Uburyo bwa mbere, amadini atuma abantu batubaha Imana bitewe n’inyigisho zayo z’ikinyoma. Reka dufate nk’urugero rw’inyigisho ivuga ko Imana iba yaranditse ibintu bizaba ku muntu na mbere y’uko avuka. Iyo nyigisho bayishingira ku kuvuga ko ubwo Imana ifite ububasha bwo kumenya iby’igihe kizaza, igomba no kumenya mbere y’igihe uko buri kintu cyose kizamera. Muri ubwo buryo rero, iyo nyigisho yumvikanisha ko kera cyane Imana yagennye ibizaba kuri buri muntu wese, byaba ibyiza cyangwa ibibi. Dukurikije icyo gitekerezo, Imana ni yo nyirabayazana w’ibintu bibi byose bibera mu isi muri iki gihe. Rwose ntibihesha Imana icyubahiro iyo abantu bayigeretseho ibyo bintu bibi kandi ubundi mu by’ukuri byagombye kubazwa Umwanzi wayo mukuru ari we Satani, uwo Bibiliya ivuga ko ari “umutware w’ab’iyi si”!—Yohana 14:30; 1 Yohana 5:19.

13. Kuki ari ubupfu gutekereza ko Imana idashobora kwifata ngo ireke kumenya iby’igihe kizaza? Tanga urugero.

13 Inyigisho ivuga ko Imana iba yaranditse ibizaba ku muntu na mbere y’uko avuka, ni inyigisho idahuje n’Ibyanditswe kandi isebya Imana. Ituma abantu bitiranya ibyo Imana ishobora gukora n’ibyo mu by’ukuri ikora. Bibiliya igaragaza neza ko Imana ishobora kumenya iby’igihe kizaza (Yesaya 46:9, 10). Ariko rero, ntibihuje n’ubwenge gutekereza ko idashobora kwifata ngo ireke kumenya ibintu bizabaho cyangwa ko ari yo nyirabayazana w’ibintu byose bibaho. Dufate urugero: tuvuge ko ufite imbaraga nyinshi cyane. Mbese ibyo byajya bituma wumva ko ugomba guterura ibintu byose biremereye ubonye? Birumvikana ko atari ko wabigenza! Mu buryo nk’ubwo, kuba Imana ifite ubushobozi bwo kumenya iby’igihe kizaza ntibituma yumva ko igomba kumenya cyangwa kugena uko buri kintu cyose kizagenda. Iyo ikoresha ubwo bushobozi, irobanura ibyo igomba kumenya ibindi ikabyihorera. * Biragaragara rero ko inyigisho z’ikinyoma, hakubiyemo n’inyigisho ivuga ko Imana iba yaranditse ibintu bizaba ku muntu na mbere y’uko avuka, zidahesha Imana icyubahiro.

14. Ni mu buhe buryo amadini asuzuguza Imana?

14 Uburyo bwa kabiri amadini asuzuguzamo Imana, ni imyifatire y’abayoboke bayo. Abakristo baba bitezweho gukurikiza inyigisho za Yesu. Mu bintu Yesu yigishije abigishwa be, harimo ‘gukundana’ no gukomeza ‘kutaba ab’isi’ (Yohana 15:12; 17:14-16). Byifashe bite mu bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo? Mbese mu by’ukuri bakurikije izo nyigisho?

15. (a) Ni iki abayobozi b’amadini bakoze mu birebana n’intambara z’amahanga? (b) Imyifatire y’abayobozi b’amadini yagize izihe ngaruka ku bantu benshi?

15 Zirikana ibyo abayobozi b’amadini bakoze mu birebana n’intambara. Bagiye bashyigikira intambara nyinshi z’amahanga, bakazihanganira cyangwa se akaba ari bo baziyoborera. Bagiye baha abasirikare umugisha kandi bagasobanura ukuntu ubwicanyi bufite ishingiro. Nta kuntu tutakwibaza tuti ‘ese buriya abo bayobozi b’amadini ntibigeze batekereza ko bagenzi babo bo ku rundi ruhande na bo bakoraga nk’ibyo bakora?’ (Reba agasanduku kavuga ngo “Imana iri ku ruhande rwa nde?”) Abayobozi b’amadini ntibaba bahesha Imana icyubahiro iyo bihandagaza bavuga ko Imana ibashyigikiye mu ntambara zimena amaraso. Kandi nta n’ubwo baba bayihesha icyubahiro iyo bavuga ko amahame ya Bibiliya atagihuje n’igihe, kandi bakihanganira ubusambanyi bw’uburyo bwose. Mu by’ukuri, batwibutsa abayobozi b’amadini Yesu yise ‘inkozi z’ibibi’ n’“abarandata impumyi kandi na bo bahumye” (Matayo 7:15-23; 15:14)! Imyifatire y’abayobozi b’amadini yatumye urukundo abantu benshi cyane bakundaga Imana rukonja.—Matayo 24:12.

Ni bande bahesha Imana icyubahiro by’ukuri?

16. Kuki tugomba gusuzuma Bibiliya kugira ngo dusubize ikibazo cyo kumenya abahesha Imana icyubahiro by’ukuri muri iki gihe?

16 None se ko abantu bakomeye kandi bubashywe mu isi muri rusange batahesheje Imana icyubahiro, ni bande mu by’ukuri bayihesha icyubahiro? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba gusuzuma Bibiliya. N’ubundi kandi, Imana ifite uburenganzira bwo kuvuga ukuntu yifuza guhabwa icyubahiro, kandi yashyize amahame mu Ijambo ryayo Bibiliya (Yesaya 42:8). Nimucyo dusuzume uburyo butatu bwo guhesha Imana icyubahiro, ari na ko tugenda dusubiza ikibazo cyo kumenya abahesha Imana icyubahiro by’ukuri muri iki gihe abo ari bo.

17. Ni gute Yehova ubwe yagaragaje ko gusingiza izina rye ari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bikubiye mu byo ashaka, kandi se ni bande muri iki gihe basingiza izina ry’Imana mu isi yose?

17 Mbere na mbere, dushobora guhesha Imana icyubahiro dusingiza izina ryayo. Gusingiza izina ry’Imana ni ikintu cy’ingenzi cyane mu byo Imana ishaka, ibyo bikaba bigaragazwa n’ibyo Yehova yabwiye Yesu. Hasigaye iminsi mike ngo Yesu apfe yarasenze ati “Data, ubahiriza izina ryawe.” Hanyuma ijwi ryarashubije riti “ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza” (Yohana 12:28). Nta gushidikanya ko iryo jwi ryari irya Yehova ubwe. Duhereye kuri icyo gisubizo cya Yehova, birigaragaza ko abona ko gusingiza izina rye ari iby’ingenzi. None se, ni bande muri iki gihe bahesha Yehova icyubahiro bamenyesha abandi izina rye kandi barisingiza mu isi hose? Abahamya ba Yehova ni bo babikora, kandi babikorera mu bihugu 235!—Zaburi 86:11, 12.

18. Twabwirwa n’iki abasenga Imana mu “kuri” abo ari bo, kandi se ni irihe tsinda rimaze imyaka isaga ijana ryigisha ukuri ko muri Bibiliya?

18 Uburyo bwa kabiri dushobora guheshamo Imana icyubahiro, ni ukwigisha ukuri kwayo. Yesu yavuze ko abasenga Imana by’ukuri “bakwiriye kuyisenga . . . mu kuri” (Yohana 4:24). Twabwirwa n’iki abasenga Imana mu “kuri”? Bagomba kuzibukira inyigisho zidashingiye kuri Bibiliya kandi zisebya Imana hamwe n’ibyo ishaka. Ahubwo bagomba kwigisha ukuri kutavangiye ko mu Ijambo ry’Imana, hakubiyemo ibi bikurikira: Yehova ni Imana Isumbabyose, kandi ni we wenyine ukwiriye guhabwa icyubahiro cyo kuba afite uwo mwanya (Zaburi 83:19); Yesu ni Umwana w’Imana, kandi ni we washyizweho ngo azabe Umwami w’ubwami bwa Kimesiya (1 Abakorinto 15:27, 28); Ubwami bw’Imana buzeza izina rya Yehova kandi busohoze umugambi afitiye isi n’abantu bayituyeho (Matayo 6:9, 10); ubutumwa bwiza bw’ubwo Bwami bugomba kubwirizwa mu isi yose (Matayo 24:14). Hashize imyaka isaga ijana, itsinda rimwe gusa ari ryo ryigisha mu budahemuka uko kuri kw’agaciro. Iryo tsinda ni Abahamya ba Yehova!

19, 20. (a) Kuki imyifatire myiza y’Umukristo ishobora guhesha Imana icyubahiro? (b) Ni ibihe bibazo byadufasha kumenya abahesha Imana icyubahiro muri iki gihe binyuriye mu gukomeza kugira imyifatire myiza?

19 Uburyo bwa gatatu duheshamo Imana icyubahiro, ni ukubaho duhuje n’amahame yayo. Intumwa Petero yaranditse ati “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo” (1 Petero 2:12). Imyifatire y’Umukristo igira icyo igaragaza ku kwizera kwe. Iyo abamwitegereza bagize icyo babivugaho, ni ukuvuga iyo babonye ko imyifatire myiza y’Umukristo ayiterwa n’ukwizera kwe, ibyo bihesha Imana icyubahiro.

20 Ni bande muri iki gihe bahesha Imana icyubahiro bakomeza kugira imyifatire myiza? Ni irihe dini leta nyinshi zagiye zishimira ko abayoboke baryo ari abanyamahoro, ko bubahiriza amategeko bagatanga n’imisoro (Abaroma 13:1, 3, 6, 7)? Ni abahe bantu bazwi ku isi hose ko bafitanye ubumwe na bagenzi babo bahuje ukwizera, ubumwe butareba ibara ry’uruhu, amoko n’ibihugu (Zaburi 133:1; Ibyakozwe 10:34, 35)? Ni irihe dini rizwi ku isi hose ko rikora umurimo wo kwigisha Bibiliya utuma abantu bumvira amategeko, rikigisha amahame mbonezamubano n’amahame mbwirizamuco ya Bibiliya? Hariho idini rimwe ritanga igihamya ko rifite imyifatire myiza muri ibyo bintu ndetse no mu bindi, iryo ni Abahamya ba Yehova!

Mbese wowe uhesha Imana icyubahiro?

21. Kuki twagombye kwibaza niba natwe duhesha Yehova icyubahiro?

21 Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘mbese, jyewe mpesha Yehova icyubahiro?’ Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 148, ibyaremwe hafi ya byose bihesha Imana icyubahiro. Abamarayika, ikirere n’ibikirimo, isi n’inyamaswa, ibyo byose bisingiza Yehova (umurongo wa 1-10). Mbega ukuntu bibabaje kuba abantu benshi muri iki gihe badasingiza Yehova! Nubaho mu buryo butuma uhesha Imana icyubahiro, uzaba wunga mu ry’ibindi biremwa bisingiza Yehova (umurongo wa 11-13). Nta bundi buryo bwiza wabona bwo gukoresha ubuzima bwawe.

22. Iyo uhesheje Yehova icyubahiro, ni mu buhe buryo ubona imigisha, kandi se ni ikihe cyemezo wagombye gufata?

22 Iyo uhesheje Yehova icyubahiro, ubona imigisha mu buryo bwinshi. Iyo wizeye igitambo cy’incungu cya Kristo, wiyunga n’Imana kandi ugirana na So wo mu ijuru imishyikirano y’amahoro kandi ikungahaye (Abaroma 5:10). Mu gihe ushaka impamvu zo guhesha Imana icyubahiro, urushaho kuba umuntu urangwa n’icyizere kandi ushimira (Yeremiya 31:12). Hanyuma, uba ushobora gufasha abandi bakagira imibereho irangwa n’ibyishimo no kunyurwa, bityo nawe ukabona ibyishimo byinshi kurushaho (Ibyakozwe 20:35). Turakwifuriza ko waba umwe mu bamaze gufata icyemezo kidakuka cyo guhesha Imana icyubahiro, uhereye ubu ukageza iteka ryose!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ukuntu ijuru rigaragaza imbaraga z’Imana n’ubwenge bwayo, reba igice cya 5 n’icya 17 mu gitabo Egera Yehova, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 13 Reba igitabo Étude perspicace des Écritures umubumbe wa 2 ku ipaji ya 641, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Kuki twavuga ko abahanga mu bya siyansi muri rusange batafashije abantu guhesha Imana icyubahiro?

• Ni mu buhe buryo bubiri amadini yabujije abantu guhesha Imana icyubahiro?

• Ni mu buhe buryo dushobora guheshamo Imana icyubahiro?

• Kuki wagombye kwisuzuma ukareba niba wowe ubwawe uhesha Yehova icyubahiro?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 12]

“Imana iri ku ruhande rwa nde?”

Umugabo warwanye Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ari mu ngabo z’u Budage zirwanira mu kirere, ariko nyuma y’aho akaza kuba umwe mu Bahamya ba Yehova aribuka:

“Icyambuzaga amahwemo muri iyo myaka . . . kwari ukubona abayobozi b’amadini hafi ya yose; Abagatolika, Abaluteriyani, Abepisikopali, n’andi menshi, baza guha umugisha indege n’abapilote bazitwaraga mbere y’uko baguruka bagiye kurimbura. Incuro nyinshi naratekerezaga nti ‘Imana iri ku ruhande rwa nde?’

“Abasirikare b’Abadage bambaraga imikandara ifite akuma bayifungisha kanditseho ngo Gott mit uns (Imana iri kumwe natwe). Ariko naribazaga nti ‘kuki Imana itari kumwe n’abasirikare bo ku rundi ruhande bo mu idini rimwe natwe kandi na bo basenga Imana imwe natwe?’”

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bahesha Imana icyubahiro by’ukuri