Umurage ushobora kwiringira
Umurage ushobora kwiringira
“NIHARAMUKA hagize umuntu ukwandikira akubwira ko hari umurage utarabona nyirawo kandi wowe ukaba uwufiteho uburenganzira, urabe maso. Uwo ashobora kuba ari umutekamutwe w’inyaryenge ushaka kuwugutekera.”
Uwo ni wo muburo Ibiro by’Amaposita byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byashyize ku muyoboro wabyo wa internet. Kuki uwo muburo watanzwe? Ni ukubera ko hari abantu babarirwa mu bihumbi bagiye babona ubutumwa bugira buti ‘mwene wanyu yarapfuye kandi yagusigiye umurage.’ Ibyo byatumye abantu benshi boherereza ababandikiye amadolari 30 y’amanyamerika (hafi Frw 17.400) cyangwa arenga, kugira ngo babasobanurire aho uwo murage uri n’uko bawubona. Ariko baramanjiriwe cyane. Abo bose babwirwaga ko bazabona umurage, nta n’umwe wawubonye.
Bene iyo mitwe ifatira ku cyifuzo kiba mu bantu cyo guhabwa umurage. Ariko kandi, Bibiliya ivuga yemeza ko hari abantu batanga umurage igihe igira iti “umuntu mwiza asiga umwandu [“umurage,” NW], uzagera ku buzukuru be” (Imigani 13:22). Tuvuze ukuri, Yesu Kristo ubwe ni we wivugiye amagambo azwi neza cyane kandi akundwa, ari mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, aho yagize ati “hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage.”—Matayo 5:4, Bibiliya Ntagatifu.
Amagambo ya Yesu atwibutsa ayo Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yahumekewe kwandika ibinyejana byinshi mbere y’aho, agira ati “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.
Mbega ukuntu ‘kuzatunga isi ho umurage’ ari ibyiringiro bishishikaje! Ariko se dushobora kwizera koko tudashidikanya ko ubwo bwo atari uburyo bwo guteka umutwe nk’ubwo twavuze haruguru? Dushobora kwiringira rwose ko atari uguteka umutwe. Kubera ko isi iri mu bintu bitangaje Yehova yaremye, afite uburenganzira bwo kuyiraga uwo ashaka kuko ari we Muremyi wayo kandi akaba ari Nyirayo. Binyuriye ku Mwami Dawidi, Yehova yahanuye asezeranya ibizaba ku Mwana We akunda cyane, Yesu Kristo, agira ati “nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu [“umurage,” NW] wawe, n’abo ku mpera y’isi ngo ubatware” (Zaburi 2:8). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ari we “[Imana] yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose” (Abaheburayo 1:2). Bityo rero, dushobora kwizera rwose ko igihe Yesu yavugaga ko abagwaneza “bazatunga isi ho umurage,” yabivuze nta kintu kibi agambiriye, kandi afite ububasha bukwiriye bwo gusohoza iryo sezerano.—Matayo 28:18.
Ubwo rero ikibazo cy’ingenzi ni iki: ni gute
iryo sezerano rizasohora? Aho ari ho hose umuntu ageze muri iki gihe, usanga bisa n’aho abanyamahane n’abibone ari bo bafite ijambo kandi bahabwa icyo bashatse cyose. Ni iki kizasigara ngo abagwaneza bakiragwe? Uretse n’ibyo kandi, iyi si yayogojwe n’ibibazo bikaze byo guhumanya ikirere, kandi umutungo kamere wayo ukomeje gusahurwa n’abanyamururumba hamwe n’abantu batareba kure. Ubwo se hazigera habaho isi yatangwaho umurage? Tugutumiriye gusoma ingingo ikurikira kugira ngo wibonere igisubizo cy’ibyo bibazo hamwe n’ibindi by’ingenzi.[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Mbese uzabona umurage nyawo?