Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yabwiye abanyeshuri bigana ibyo yizera

Yabwiye abanyeshuri bigana ibyo yizera

Yabwiye abanyeshuri bigana ibyo yizera

MBESE urifuza gufasha abanyeshuri mwigana kurushaho gusobanukirwa neza imyizerere yawe ishingiye kuri Bibiliya? Hari umunyeshuri w’Umuhamya wa Yehova wiga mu mashuri yisumbuye muri Polonye witwa Magdalena ufite imyaka 18, ukunda kubwira abanyeshuri bigana ibihereranye n’imyizerere ye. Ni yo mpamvu bahora bamubaza ibibazo binyuranye, urugero bati ‘kuba Umuhamya wa Yehova bisobanura iki?’ ‘Ese ntimwemera Yesu Kristo?’ None se ni gute yashoboraga gufasha abanyeshuri bigana? Magdalena yasenze asaba Yehova ubuyobozi kandi akora ibihuje n’ibyo yasabye.—Yakobo 1:5.

Umunsi umwe, Magdalena yasabye umwarimu wamwigishaga wubahaga imyizerere ye niba ashobora kwereka abanyeshuri bigana kaseti ya videwo yitwa Les Témoins de Jéhovah : un nom, une organisation. * Mwarimu yarabimwemereye. Magdalena yabwiye abanyeshuri bigana ati “jye na mugenzi wanjye turi gutegura ikiganiro cy’iminota 90 tuzabagezaho. Icyo kiganiro kizaba gikubiyemo kwerekana videwo ndetse no gusobanura ibihereranye n’Abahamya ba Yehova. Mbese mwakwishimira kuzaba muhari?” Bose barabyemeye. Magdalena n’umubwiriza w’igihe cyose w’inarararibonye witwa Wojciech, batangiye kwitegura iyo gahunda.

Icyo kiganiro cyagombaga kubimburirwa na disikuru y’iminota 20 ishingiye ku gatabo gafite umutwe uvuga ngo Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe? * hagakurikiraho ikiganiro kigizwe n’ibibazo n’ibisubizo. Hanyuma bagasozereza kuri videwo yagombaga kwerekanirwa mu nzu y’ibitabo y’ishuri. Buri munyeshuri wo muri iryo shuri yagombaga guhabwa impano igizwe n’ibahasha nini irimo udutabo, igitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques, * inkuru z’Ubwami n’amagazeti.

Abanyeshuri bigana na Magdalena 14, mwarimu n’abandi banyeshuri 4 bari bari mu nzu y’ibitabo, bose bakurikiranye icyo kiganiro. Wojciech yatangiye asobanura ko abasizi n’abanditsi benshi bo muri Polonye bakoresheje izina ry’Imana ari ryo Yehova mu bitabo byabo. Yavuze n’ibitabo bimwe na bimwe bya gatigisimu by’Abagatolika bya kera birimo izina ry’Imana. Mu gihe yasobanuraga umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova muri iki gihe, yerekanye udutabo turimo ibiro by’amashami bitandukanye n’amafoto menshi y’Amazu y’Amakoraniro.

Hakurikiyeho ikiganiro gishyushye. Mu gusubiza ibibazo, Magdalena na Wojciech bifashishije Bibiliya. Ibyo byatangaje abari bateze amatwi maze bibonera ko Abahamya ba Yehova batigisha ibitekerezo byabo bwite. Ni ibihe bibazo bimwe na bimwe byabajijwe, kandi se byashubijwe bite?

Ikibazo: Bibiliya yuzuyemo amagambo menshi ateye urujijo n’imvugo z’ikigereranyo bishobora gusobanurwa mu buryo bwinshi. Bishoboka bite ko umuntu yabaho mu buryo buhuje n’ibyo Bibiliya ivuga?

Igisubizo: Bamwe bavuga ko Bibiliya imeze nk’inanga ushobora gucurangaho injyana iyo ari yo yose ushaka. Ariko kandi, tekereza nawe: iyo ushaka gusobanukirwa icyo umwanditsi runaka ashaka kuvuga, kumwibariza si byo byarushaho kuba byiza? Abantu benshi banditse ibitabo barapfuye; ariko Yehova Imana, Umwanditsi wa Bibiliya, we ni muzima (Abaroma 1:20; 1 Abakorinto 8:5, 6). Imirongo ikikije umurongo runaka ishobora gutanga ibisobanuro by’ukuri. Nanone kandi, akenshi Bibiliya ivuga ku ngingo imwe ahantu henshi; kugereranya imirongo ivugwamo iyo ngingo rero bishobora kudufasha. Muri ubwo buryo, dushobora kureka Imana ikaba ari yo iyobora ibitekerezo byacu, mbese nk’aho ari yo ubwayo yaba idusobanurira umurongo runaka. Nitubigenza dutyo, bizadufasha kumenya icyo ishaka no kubaho mu buryo buhuje n’uko ishaka nk’uko Bibiliya ibigaragaza; si byo se?

Ikibazo: Abahamya ba Yehova batandukaniye he n’Abakristo?

Igisubizo: Turi Abakristo! Ariko si ba Bakristo by’icyitiriro; Abahamya ba Yehova bihatira kubaho mu buryo buhuje n’ibyo bizera, ndetse n’ibyo Imana ibigisha bibagirira umumaro (Yesaya 48:17, 18). Kubera ko ibyo bigisha byose bishingiye kuri Bibiliya, bazi ko ari bo bafite ukuri.—Matayo 7:13, 14, 21-23.

Ikibazo: Kuki mwegera abantu mutazi na gato mugashaka kubaganiriza byanze bikunze? Mbese ubwo si ukubinjizamo ukwizera kwanyu ku gahato?

Igisubizo: Mbese uratekereza ko uhuriye n’umuntu mu nzira akakubaza mu kinyabupfura uko ubona ibintu, yaba agize nabi (Yeremiya 5:1; Zefaniya 2:2, 3)? (Wojciech na Magdalena bahise batanga icyerekanwa cy’ukuntu babazaga abagenzi niba Imana yita ku bibasiwe n’umwuzure wari uherutse kuba muri Polonye). Iyo tumaze kumva icyo umuntu atekereza, turambura Bibiliya. Iyo umuntu adashaka kuganira natwe turamusezera tukikomereza (Matayo 10:11-14). Mbese uko ni uguhatira abantu kuganira natwe? None se abantu bazareke kuganira?

Ikibazo: Kuki mutizihiza iminsi mikuru?

Igisubizo: Twizihiza umunsi umwe rukumbi Bibiliya idutegeka, ni ukuvuga Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo (1 Abakorinto 11:23-26). Ku birebana n’iminsi mikuru, ushobora gusanga inkomoko yayo mu nkoranyamagambo no mu bindi bitabo byiringirwa. Nubigenza utyo, uzahita wibonera impamvu tutizihiza iminsi mikuru nk’iyo uko yaba iri kose.—2 Abakorinto 6:14-18.

Habajijwe ibindi bibazo byinshi kandi birasubizwa. Ikiganiro cyamaze umwanya munini cyane ku buryo kwerekana videwo byimuriwe ku wundi munsi.

Abanyeshuri babyakiriye bate? Reka Magdalena abitubwire neza: “natangajwe n’uko hari abanyeshuri bari basanzwe baserereza ndetse bakanakwena abandi, babajije ibibazo bifite ishingiro. N’ubwo bavugaga ko batemera ko Imana ibaho, muri icyo kiganiro bagaragaje ko bizera Imana!” Abari aho bemeye kwakira n’umutima mwiza impano bahawe; bose hamwe bakaba baratahanye ibitabo 35, udutabo 63, n’amagazeti 34.

Mbega ukuntu iyo gahunda yo ku ishuri yagize ingaruka nziza cyane! Ntiyafashije abanyeshuri biganaga na Magdalena gusobanukirwa neza Abahamya ba Yehova abo ari bo gusa, ahubwo yanashishikarije benshi mu bakiri bato gutekereza ku ntego y’ubuzima. Kuki wowe utakwihatira gufasha abanyeshuri mwigana gusobanukirwa kurushaho ibyo wizera?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Cyakozwe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 4 Cyakozwe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 4 Cyakozwe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Magdalena na Wojciech bitegura