Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Igihe Yesu yagiraga abigishwa be inama agira ati “mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura,” ese yaba yarashakaga kuvuga ko batari gusubizwa n’inguzanyo bari kuba batanze?
Amagambo ya Yesu ari muri Luka 6:35, arushaho kumvikana neza iyo umuntu yibutse ibyavugwaga mu Mategeko ya Mose. Muri ayo Mategeko, Imana yari yarategetse Abisirayeli kuguriza Abisirayeli bagenzi babo bari bakennye cyane kandi bakeneye gufashwa; ibyo bakabikora batiteze kuzabona inyungu (Kuva 22:24; Abalewi 25:35-37; Matayo 5:42). Izo nguzanyo ntizabaga ari izo kujyana mu bucuruzi. Ahubwo, zari izo gutuma umuntu agabanya ibibazo yatewe n’ubukene. Kandi koko, gufatirana umuturanyi afite ubukene ugashaka kumwungukiraho, ibyo ntibyari kuba bigaragaza urukundo. Icyakora, umuntu wabaga yatanze inguzanyo yari afite uburenganzira bwo kuyigarurirwa, kandi hari igihe yahabwaga ingwate.—Gutegeka 15:7, 8, gereranya na NW.
Yesu yashyigikiye Amategeko ya Mose agaragaza uko yashyirwa mu bikorwa mu buryo bwagutse, avuga ko umuntu uhaye undi imfashanyo atagombye kwizera ko ‘azishyurwa.’ Kimwe n’uko byari bimeze mu Bisirayeli, hari igihe Abakristo babura amafaranga cyangwa bakagerwaho n’indi mimerere ituma bakena, ndetse bakaba basigara iheruheru. None se Umukristo ari muri bene iyo mimerere igoranye cyane agashaka amafaranga yo kumufasha, ntibyaba ari byiza kuyamuha? Mu by’ukuri, urukundo nyarukundo rwagombye gutuma Umukristo mugenzi we yifuza gufasha uwo muvandimwe wageze mu mimerere ituma abura amafaranga ariko atari we ubyiteye (Imigani 3:27). Umuntu ashobora guha uwo muvandimwe wagezweho n’ubukene impano y’amafaranga, kabone n’ubwo iyo mpano yaba itageze ku nguzanyo yashakaga.—Zaburi 37:21.
Mu kinyejana cya mbere I.C. *, intumwa Pawulo hamwe na Barinaba bahawe inshingano yo kuvana impano mu Bakristo bo muri Aziya Ntoya bakazishyira abavandimwe b’i Yudaya kubera ko hariyo inzara (Ibyakozwe 11:28-30). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe iyo habaye amakuba, akenshi Abakristo boherereza impano abavandimwe bagenzi babo baba bazikeneye. Mu kubigenza batyo, baba banabwiriza abandi bantu (Matayo 5:16). Ariko birumvikana ko bazirikana imyifatire uwo muntu ushaka ubufasha afite ndetse n’imimerere arimo. Kuki akeneye gufashwa? Aya magambo ya Pawulo agira ati “umuntu wese wanga gukora ntakarye” ni ayo kuzirikana.—2 Abatesalonike 3:10.
Niba umuvandimwe waka inguzanyo atari umuntu ukeneye ibintu byinshi cyane ariko akaba yifuza gusa ko yafashwa mu gihe gito kugira ngo azibe icyuho cyo kubura amafaranga, kumuguriza amafaranga utamutegerejeho inyungu byaba bikwiriye. Muri iyo mimerere, umugurije amafaranga ariko uzirikana ko azayakwishyura yose, ntiwaba unyuranyije n’amagambo ya Yesu ari muri Luka 6:35. Amasezerano y’ubwishyu yagombye gushyirwa mu nyandiko, kandi uhawe inguzanyo agashyiraho imihati yose kugira ngo azayishyure ahuje n’amasezerano yemeye. Koko rero, urukundo rwa gikristo rwagombye gutuma uwatse inguzanyo ayishyura nk’uko rwatumye uwayimuhaye ayimuha.
Umuntu utanga inguzanyo (cyangwa impano) yagombye nanone kureba imimerere y’umuryango we. Urugero, niba ashaka gutanga inguzanyo cyangwa impano, ese ntibizahungabanya ubushobozi bwe bwo kwita ku byo abagize umuryango we bakeneye, Ibyanditswe bivuga ko ari wo ugomba kuza mu mwanya wa mbere (2 Abakorinto 8:12; 1 Timoteyo 5:8)? Ibyo ari byo byose, Abakristo bashakisha uburyo bwo kugaragarizanya urukundo, bakarugaragaza bakoresha uburyo bwiza buhuje n’amahame ya Bibiliya.—Yakobo 1:27; 1 Yohana 3:18; 4:7-11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 5 Igihe Cyacu.