Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyota yo gushaka gutunga byinshi kurushaho

Inyota yo gushaka gutunga byinshi kurushaho

Inyota yo gushaka gutunga byinshi kurushaho

“Niba tutajya tunyurwa, nta na rimwe tuzabona ibiduhagije.”​—Raporo yakozwe n’umuryango witwa Worldwatch Institute.

“TURASHAKA iki? Ibintu byose. Turabishaka ryari? Nonaha.” Ayo magambo yari yogeye cyane muri bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu myaka ya za 60. Birashoboka ko muri iki gihe umuntu adashobora kumva ayo magambo avugwa uko yakabaye, ariko igitekerezo cy’ingenzi kiyakubiyemo cyo kiracyahari. Mu by’ukuri, inyota yo gushaka gutunga ibintu byinshi kurushaho isa n’aho ari yo iranga abantu bo muri iki gihe.

Gushaka gukira byabaye imwe mu ntego z’ibanze mu buzima bw’abantu benshi. Jimmy Carter wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yigeze kuvuga ati “umuntu ntakimenyekanira ku byo akora ahubwo asigaye amenyekanira ku byo atunze.” Mbese haba hari ibindi bintu bifite agaciro kurusha ubutunzi? Niba bihari se, ni ibihe, kandi se bihesha izihe nyungu?