Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese ushobora gusa n’ureba ibyo usoma?

Mbese ushobora gusa n’ureba ibyo usoma?

Mbese ushobora gusa n’ureba ibyo usoma?

NIBA ushaka gusa n’ureba ibivugwa mu nkuru iyi n’iyi, kumenya neza imiterere y’uturere usoma muri iyo nkuru bizagufasha. Reka dufate urugero rw’ingendo z’ubumisiyonari z’intumwa Pawulo, zivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyakozwe. Mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari, yahereye muri Antiyokiya, aho abigishwa ba Yesu batangiriye kwitwa Abakristo. Avuye aho, yagiye mu turere tw’i Salamini, Antiyokiya y’i Pisidiya, mu Ikoniyo, i Lusitira n’i Derube. Mbese ushobora gusa n’ureba aho utwo turere duherereye?

Wenda ntiwabishobora, keretse ufite ikarita. Mu gatabo gashya k’amapaji 36 kavuga ngo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye, harimo iyo karita. Umusomyi wo muri Montana ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagize icyo avuga ashimira ati “nshobora kubona ingendo Pawulo yakoze kandi nkagerageza kwiyumvisha uburyo yakoraga izo ngendo n’umurimo we n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoze bakwirakwiza ubutumwa bwiza. Mwarakoze kuduha iyo mfashanyigisho nziza cyane idufasha gusa n’abareba ibyo dusoma.”

Ikarita ivuga ingendo Pawulo yakoze ni imwe mu makarita menshi ari muri ako gatabo azafasha umusomyi kwiyumvisha ibivugwa muri Bibiliya. Ushobora gusaba kopi y’agatabo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye wuzuza agace kari ahagana hepfo hanyuma ukagakata, ukakohereza kuri aderesi yatanzwe cyangwa kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti.

□ Jyewe ubwanjye, nta wubimpatiye, ndasaba kopi y’agatabo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye. Garagaza ururimi wifuza

□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyoborere icyigisho cya Bibiliya kiyoborerwa mu rugo nta kiguzi.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.