Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, nimureke ababyeyi banyu babafashe kurinda imitima yanyu!

Rubyiruko, nimureke ababyeyi banyu babafashe kurinda imitima yanyu!

Rubyiruko, nimureke ababyeyi banyu babafashe kurinda imitima yanyu!

URATEKEREZA ko ari ikihe kintu kirusha ibindi kugora umusare uyobora ubwato? Mbese ni ukwambukiranya inyanja nini nta nkomyi? Icyo si cyo buri gihe kimugora. Akenshi amato akunze kurohamira hafi y’inkombe, si mu nyanja hagati. Kandi koko, kwegereza ubwato aho bugomba gupakururirwa bishobora kugorana cyane kuruta kugusha indege ku kibuga. Kubera iki?

Mbere y’uko umusare uyoboye ubwato ageza ubwato aho bupakururirwa nta nkomyi, agomba kwirinda ibintu byose bishobora guteza akaga biri mu mazi yo ku cyambu runaka. Mu gihe yirinda kugongana n’andi mato, aba agomba no kumenya aho imigezi yo mu nyanja itemba igana. Agomba kandi gukikira ibirundo by’imisenyi yo mu mazi, ibitare, cyangwa se ibisigazwa by’andi mato aba yararohamye biba byihishe mu mazi. Birushaho kugorana rero iyo ari ubwa mbere umusare uyoboye ubwato ageze kuri icyo cyambu.

Umusare uzi ubwenge ashobora gusaba undi muntu uzi icyo cyambu neza kumuyobora kugira ngo yirinde izo ngorane zose. Uwo muntu uyobora umusare amuhagarara iruhande maze akajya amuyobora nk’inararibonye koko. Bafatanyiriza hamwe kureba ibintu byose bishobora guteza akaga kandi bakayobora ubwato mu nzira izo ari zo zose zifunganye zigana ku cyambu.

Izo nama z’ingirakamaro cyane uyobora umusare atanga, zigaragaza inama z’igiciro cyinshi Abakristo bakiri bato bashobora guhabwa, bo baba bagomba kunyura mu mimerere igoye y’ubuzima umuntu yagereranya n’amazi y’inyanja. Izo nama ni izihe? Kuki ingimbi n’abangavu bazikeneye?

Reka dukomeze rwa rugero rw’ubwato. Niba uri ingimbi cyangwa umwangavu, mu buryo runaka umeze nk’umusare uyoboye ubwato, kubera ko amaherezo wowe ubwawe uba ugomba kuzafata imyanzuro ireba imibereho yawe. Kandi ababyeyi banyu bafite inshingano imeze nk’iya wa muntu uyobora umusare, kubera ko bagerageza kubaha amabwiriza atuma munyura muri imwe mu mimerere igoranye cyane kuruta iyindi yose mushobora kuzahura na yo mu mibereho yanyu. Icyakora mu myaka y’amabyiruka, bishobora kubagora kwemera inama ababyeyi banyu babagira. Kubera iki?

Akenshi umutima ni wo ubitera. Umutima wanyu w’ikigereranyo ushobora gutuma murarikira ibintu bibuzanyijwe cyangwa ugatuma mwanga ikintu icyo ari cyo cyose mwumva ko kigabanya umudendezo wanyu. Bibiliya igira iti ‘gutekereza kw’imitima y’abantu ni kubi, uhereye mu bwana bwabo’ (Itangiriro 8:21). Yehova abagira inama idaca ku ruhande avuga ko muzahura n’ibigeragezo. Atanga umuburo ugira uti “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira” (Yeremiya 17:9). Uretse kuba umutima urarikira ibintu bibi mu ibanga, ushobora kandi gushuka umuntu ukiri muto agatekereza ko azi byinshi kurusha ababyeyi be, kabone n’ubwo baba ari inararibonye. Bityo rero, hari impamvu zumvikana neza zo gushakira ubufasha ku babyeyi banyu igihe cyose mukiri muri ya myaka y’amabyiruka.

Kuki mugomba kumvira ababyeyi banyu?

Mbere na mbere Yehova, we ukomokwaho n’umuryango, ababwira ko mwagombye kumvira ubuyobozi muhabwa n’ababyeyi banyu (Abefeso 3:15). Kubera ko Imana yashyizeho ababyeyi banyu kugira ngo babiteho, yabahaye iyi nama: “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye” (Abefeso 6:1-3; Zaburi 78:5). N’ubwo ubu mushobora kuba muri mu myaka y’amabyiruka, ababyeyi banyu baracyafite inshingano yo kubayobora, kandi mugomba kubumvira. Igihe intumwa Pawulo yandikaga avuga ko abana bagombye kumvira ababyeyi babo, yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki rishobora gukoreshwa ku myaka iyo ari yo yose umwana afite. Urugero, nk’uko byanditswe muri Matayo 23:37, n’ubwo abenshi mu baturage b’i Yerusalemu bari bakuze, Yesu yabavuzeho abita “abana.”

Abantu benshi b’indahemuka ba kera, bakomeje kumvira ababyeyi babo na nyuma y’aho babereye bakuru. N’ubwo Yakobo yari umugabo, yari asobanukiwe ko yagombaga kumvira itegeko rya se ryo kwirinda gushakana n’umugore udasenga Yehova (Itangiriro 28:1, 2). Nta gushidikanya ko Yakobo yari yaranabonye ko umwanzuro mwene nyina yari yarafashe wo gushakana n’abagore b’Abanyakanaanikazi, wari waratumye ababyeyi babo bagira intimba ikomeye.—Itangiriro 27:46.

Uretse kuba Imana yarahaye ababyeyi banyu b’Abakristo inshingano yo kubayobora, bashobora no kuba bujuje ibisabwa kurusha abandi kugira ngo babagire inama. Ibyo ni iby’ingenzi kubera ko babazi neza, kandi nta gushidikanya ko babagaragarije urukundo ruzira ubwikunde mu gihe cy’imyaka myinshi. Bameze nka wa muntu uyobora umusare kubera ko ibyo bavuga baba barabibonye. Na bo ubwabo banyuze mu “irari rya gisore.” Kandi kubera ko ari Abakristo b’ukuri, biboneye ubwabo agaciro ko gukurikiza amahame ya Bibiliya.—2 Timoteyo 2:22.

Kubera ko mufite abo bantu b’inararibonye iruhande rwanyu, babafasha gukemura neza ibibazo ndetse n’ibirusha ibindi kugorana. Reka dufate urugero rw’imishyikirano mugirana n’abo mudahuje igitsina. Ni gute ababyeyi b’Abakristo bashobora kubaha ubuyobozi kuri icyo kibazo kitoroshye?

Gukururwa n’uwo mudahuje igitsina

Abagira abasare inama bababwira kwitondera cyane ibirundo by’umusenyi biba mu mazi. N’ubwo ibyo birundo by’imisenyi biba bidakomeye, ariko nanone nta n’uwabyizera kubera ko aho ubisanze none atari ho ubisanga ejo. Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi banyu baba bashaka ko mugendera kure imimerere yose ishobora gutuma mutamererwa neza mu byiyumvo. Urugero, ababyeyi banyu bazi ko kumva umuntu ararikiye uwo badahuje igitsina bigenda birushaho kwiyongera, kandi ko kubisobanukirwa bishobora kugorana. Ariko iyo umuntu akanguye iryo rari, rishobora kumushyira mu kaga.

Urugero rw’ibyabaye kuri Dina rugaragaza akaga katerwa no kwegera ikintu gishobora guteza akaga. Birashoboka ko amatsiko n’irari byo kwishimisha ari byo byatumye Dina ashakisha incuti z’abakobwa b’Abanyakanaanikazi, tuzi neza ko batagenderaga na gato ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Ibyasaga n’aho ari ukwishimisha bitagize icyo bitwaye mu mizo ya mbere, ntibyatinze guteza akaga gakomeye: Dina yafashwe ku ngufu n’umuhungu ‘wari ufite icyubahiro’ muri uwo mujyi.—Itangiriro 34:1, 2, 19.

Bene ako kaga kagenda karushaho kwiyongera muri ibi bihe turimo, aho usanga abantu benshi bibanda cyane ku by’ibitsina (Hoseya 5:4). Abenshi mu bakiri bato bashobora kwibwira ko kwishimisha bari kumwe n’abo badahuje igitsina ari cyo kintu cyiza cyane kurusha ibindi gishoboka. Umutima wanyu ushobora kwishimira gutekereza kuba hamwe n’umuntu ubona afite ikimero cyiza ahantu hiherereye. Ariko ababyeyi banyu buje urukundo bazagerageza kubarinda kwifatanya n’urubyiruko rutubaha amahame y’Imana.

Uwitwa Laura yemera ko amatsiko ashobora guhuma amaso abakiri bato ntibabone akaga kabugarije. Yagize ati “iyo abakobwa bo mu ishuri ryacu bambwiye ko baraye babyinanye n’abahungu bateye neza, barabiryoshya bikamera nk’aho ari ibintu bitazibagirana. Mbona ko akenshi bashyiramo amakabyankuru, ariko ndacyumva mfite amatsiko kandi njya ntekereza ko wenda hari icyo nshikanwa. N’ubwo nzi ko ababyeyi banjye baba bafite ukuri mu kutanyemerera kujyayo, ndacyafite icyo kigeragezo.”

Ubwato ntibugira feri; bityo bisaba igihe kugira ngo buhagarare. Ababyeyi bazi ko irari ry’ibitsina na ryo ari uko: ntirigira rutangira. Igitabo cy’Imigani kivuga ko umugabo utwarwa n’irari ritagira rutangira ameze nk’ikimasa kijya kubagwa (Imigani 7:21-23). Ntimwakwemera ko ibintu nk’ibyo byabageraho, maze ngo bibangize mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Ababyeyi banyu bashobora kumenya igihe umutima wanyu uba watangiye kubayobya ubaganisha muri iyo nzira, kandi bashobora kubaha inama ihuye n’icyo kibazo. Mbese muzaba abanyabwenge mubumvire, bityo murokoke icyo cyago?—Imigani 1:8; 27:12.

Nanone kandi, mukeneye ko ababyeyi banyu babashyigikira igihe muba mugomba guhangana n’amoshya y’urungano. Ni gute bashobora kubafasha?

Ingaruka urungano rubagiraho

Umugezi wo mu nyanja ufite ingufu ushobora kuyobya ubwato. Kugira ngo ubwato budatwarwa n’uwo mugezi, bugomba kuyoborwa mu kindi cyerekezo. Mu buryo nk’ubwo, muramutse mudafashe ingamba zo kwirinda, ingaruka urungano rubagiraho zishobora gutuma muta inzira y’iby’umwuka.

Nk’uko ibyabaye kuri Dina bibigaragaza, nimuba ‘bagenzi b’abapfu’ muzangirika (Imigani 13:20). Mwibuke ko Bibiliya yakoresheje iryo jambo ‘umupfu’ ivuga umuntu utazi Yehova cyangwa umuntu udashaka kugendera mu nzira ze.

Icyakora, kureka kubona ibintu nk’uko abanyeshuri mwigana babibona cyangwa kureka ibikorwa byabo, bishobora kubagora. María José abisobanura agira ati “nifuzaga kwemerwa n’urungano. Kubera ko ntifuzaga ko batekereza ko dutandukanye, narabiganaga cyane uko bishoboka kose.” Urungano rwanyu rushobora kubagiraho ingaruka mutabizi, urugero nko mu guhitamo umuziki, imyambaro, cyangwa ndetse n’ukuntu muvuga. Mushobora kuba mwumva muguwe neza iyo muri kumwe n’abo munganya imyaka. Ibyo biba muri kamere muntu, ariko bishobora gutuma urwo rungano rubagiraho ingaruka zikomeye kandi zishobora kubangiza.—Imigani 1:10-16.

Uwitwa Caroline yibuka ibintu bigoye yahuye na byo mu myaka mike ishize. Agira ati “kuva igihe nari mfite imyaka 13, abenshi mu bakobwa twagendanaga bari bafite abahungu bacuditse, kandi hashize imyaka myinshi bahora bampatira kubigana. Ariko mama yampaye inama bituma mva muri icyo gihe cyari kigoye. Yamaraga igihe kirekire anteze amatwi, amfasha kwiyumvisha uko ibintu bimeze, kandi akamfasha kubona ko ngomba kuba ndetse gushyikirana na bo kugeza igihe nzaba maze gukura.”

Kimwe na nyina wa Caroline, ababyeyi banyu bashobora kumva ko bagomba kubaburira bababwira ibihereranye n’amoshya y’urungano, cyangwa ndetse bakababuza gukora ibintu runaka cyangwa se kugirana ubucuti n’abantu runaka. Nathan yibuka ukuntu incuro nyinshi yagiye atongana n’ababyeyi be kuri iyo ngingo. Asobanura agira ati “akenshi incuti zanjye zantumiriraga gusohokana na zo, ariko ababyeyi banjye ntibashakaga ko nifatanya mu matsinda manini cyangwa ngo njye muri urwo rungano rutagira umuntu mukuru ushinzwe kureba ibyo rukora. Icyo gihe, sinashoboraga kwiyumvisha impamvu abandi babyeyi barusha abanjye gutanga uruhushya.”

Icyakora nyuma y’aho, Nathan yasobanukiwe impamvu. Yiyemerera ko imimerere yarimo yari ihuje n’amagambo ari mu Migani avuga ko “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana.” Akomeza agira ati “ubwo bupfapfa bukunze kugaragara mu buryo bworoshye iyo abana b’urungano bari kumwe. Umwe muri bo ashobora gutangira gukora ikintu kibi, undi na we agakurikiraho akora ikirushijeho kuba kibi, hanyuma uwa gatatu akarushaho kuzambya ibintu akora ibibi birenze iby’abamubanjirije. Mu gihe gito, abasigaye bose bashishikarizwa kwifatanya na bo. Ndetse n’abakiri bato bakorera Yehova bashobora kugwa muri uwo mutego.”—Imigani 22:15.

Nathan na María José, bombi umutimanama warabariye igihe ababyeyi babo babangiraga gukora ibyo urungano rwabo rwabasabaga gukora. Ariko barumviye kandi nyuma y’aho bishimiye ko bumviye. Hari amagambo yo mu Migani agira ati “tega ugutwi wumve amagambo y’umunyabwenge, kandi umutima wawe ushishikarire kumenya ubwenge bwanjye.”—Imigani 22:17.

Bakwiriye kubahwa

Iyo ubwato buhengamiye uruhande rumwe kubwambutsa biragora, kandi iyo buhengamye cyane bushobora no kwibirindura mu buryo bworoshye. Kubera ko tudatunganye, twese tubogamira ku bwikunde no ku myifatire idakwiriye. N’ubwo abakiri bato bari muri iyo mimerere, bashobora kugira icyo bageraho mu buzima baramutse bumviye babyitondeye ubuyobozi bahabwa n’ababyeyi babo.

Urugero, ababyeyi banyu bashobora kubafasha kwikuramo igitekerezo cy’uko hari indi nzira mushobora kunyuramo, mutanyuze mu nzira ifunganye ijyana ku bugingo cyangwa mu nzira nini ijyana ku kurimbuka (Matayo 7:13, 14). Ntibihuje n’ubwenge gutekereza ko mushobora kwishimisha akanya gato mu bintu bibi ariko mu by’ukuri mutishe amategeko y’Imana. Mbese ko ari nk’aho ‘mwasogongera ku cyaha’ mutagikoze. Abagerageza gukurikira iyo nzira ‘bahera mu rungabangabo’ rwo kumva bakorera Yehova mu rugero runaka ariko nanone bagakunda isi n’ibiyirimo; kandi ibyo bishobora gutuma barohama mu buryo bw’umwuka (1 Abami 18:21; 1 Yohana 2:15). Kuki dushobora kurohama mu buryo bw’umwuka? Ni ukubera ko dufite kamere ibogamira ku cyaha.

Irari tugira rirushaho kwiyongera iyo twemeye gukora ibyo ridutegeka. ‘Umutima wacu ushukana’ ntuzanyurwa no gusogongera ku cyaha gusa. Uzadusaba gukora ibirenzeho (Yeremiya 17:9). Nituramuka dutangiye gutembanwa mu buryo bw’umwuka, isi na yo izagenda irushaho kutugiraho ingaruka (Abaheburayo 2:1). Mushobora kutamenya ko mwatangiye gutandukira mu buryo bw’umwuka, ariko ababyeyi banyu b’Abakristo bashobora kubibona. Mu by’ukuri, bashobora kuba badafite ubushobozi bwo kwiga vuba vuba nk’uko mubikora iyo mwiga porogaramu za orudinateri, ariko bazi byinshi kubarusha ku bihereranye n’ukuntu umutima ushukana. Kandi bifuza kubafasha ‘kuyobora imitima yanyu mu nzira nziza.’—Imigani 23:19.

Ariko birumvikana ko mudakwiriye kwitega ko ababyeyi banyu bakemura ibibazo muhura na byo mu buryo butunganye, mu gihe babaha inama mu bintu bigoranye, urugero nk’imiziki, imyidagaduro no kwirimbisha. Ababyeyi banyu bashobora kuba badafite ubwenge nk’ubwa Salomo cyangwa batihangana nka Yobu. Kimwe na wa muntu uyobora umusare, hari igihe bashobora gukabya mu kubaha uburinzi kugira ngo babarinde akaga. Icyakora, ubuyobozi babaha buzababera ingirakamaro nimwitondera inama igira iti “mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.”—Imigani 1:8, 9.

Abakiri bato bandi bashobora kuvuga nabi ababyeyi babo. Ariko niba ababyeyi banyu bihatira gushyira mu bikorwa Ibyanditswe, baba babahagaze iruhande nka wa muntu uyobora umusare, mu mimerere iyo ari yo yose, igihe cyose, mu gihe muhanganye n’amakuba ayo ari yo yose. Kimwe n’umusare uyoboye ubwato uhabwa inama n’umuntu w’inararibonye mu kuyobora amato, mukeneye ababyeyi banyu kugira ngo babayobore mu nzira y’ubwenge. Mushobora kuzabona ingororano nyinshi.

“Nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe. Amakenga azakubera umurinzi, kujijuka kuzagukiza. Kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi, no mu bantu bavuga iby’ubugoryi. Ni bo bareka inzira zitunganye, bakagendera mu nzira z’umwijima . . . Abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma.”—Imigani 2:10-13, 21.

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Amoshya y’urungano ashobora gutuma muteshuka inzira y’iby’umwuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mwibuke ibyabaye kuri Dina

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Kimwe n’uko umusare uyoboye ubwato ashakira inama ku muntu w’inararibonye mu kuyobora amato, abakiri bato na bo bagombye gushakira inama ku babyeyi babo

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 24 yavuye]

Ifoto: www.comstock.com