Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ungukirwa no gukurikirana inyungu zo mu buryo bw’umwuka

Ungukirwa no gukurikirana inyungu zo mu buryo bw’umwuka

Ungukirwa no gukurikirana inyungu zo mu buryo bw’umwuka

“Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko.”​—Umubwiriza 5:9.

KWIRUNDUMURIRA mu kazi bishobora gutuma umuntu ahangayika kandi guhangayika na byo bishobora guteza indwara, bikaba byakurizamo no gupfa. Mu bihugu byinshi, imiryango irasenyuka biturutse ku gutana kw’abashakanye. Incuro nyinshi usanga guhangayikira cyane iby’ubutunzi ari yo mpamvu itera izo ngaruka zibabaje. Aho kugira ngo anezezwe n’ibyo afite, umuntu wirundumuriye mu gushaka ubutunzi buri gihe aba ashaka ibirenze ibyo atunze, atitaye ku ngaruka bizagira ku buzima bwe. Hari igitabo gitanga inama kigira kiti “gushaka kubaho nk’uko umuturanyi abayeho ni ibintu byogeye cyane, kabone n’iyo uwo muturanyi yaba yarirundumuriye mu kazi ku buryo ashobora no kwicwa n’indwara y’umutima imburagihe.”

Umuntu ashobora gukomeza kugira inyota yo gushaka ibintu byinshi kurushaho, bikamuvutsa ibyishimo yashoboraga kugira. Intege nke abantu tugira mu birebana no gushakisha ibintu byinshi kurushaho, zituma akenshi twibasirwa n’amatangazo yo kwamamaza aba afite ingufu zikomeye zidukurura. Porogaramu za radiyo na televiziyo zamamaza iby’ubucuruzi usanga zihora zidushishikariza kugura ibintu dushobora no kuba tudakeneye, kandi tudafite n’ubushobozi bwo kubigura. Ibyo byose bishobora guteza ingorane zikomeye cyane.

Kubaho twinezeza bikabije bishobora kutugiraho ingaruka mbi cyane ariko zidashobora guhita zigaragaza, haba ku mubiri no mu by’umuco. Urugero, Umwami w’umunyabwenge Salomo yagize ati “umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri” (Imigani 14:30). Ibinyuranye n’ibyo, umunaniro ukabije, guhangayika hamwe n’irari ryo kwirundanyiriza ubutunzi bishobora kutwangiriza ubuzima, kandi bikatuvutsa umunezero. Iyo kwiruka inyuma y’ubutunzi bifashe umwanya wa mbere mu buzima bwacu, imishyikirano twagiranaga n’abandi irahazaharira. Kandi iyo imibanire y’umuntu n’abandi ndetse n’imibereho yo mu muryango we bitagenda neza, ubwo ni ko n’ubuzima bwe muri rusange buba bugenda bwangirika.

Amahame yo mu buryo bw’umwuka arusha ubutunzi agaciro

Hashize ibinyejana byinshi intumwa Pawulo aduteye inkunga igira iti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe” (Abaroma 12:2). Isi ikunda abagendera ku mahame yayo (Yohana 15:19). Isi igerageza gushaka ibyashimisha ibyiyumvo byacu, ari byo kureba, gukorakora, kuryoherwa, guhumurirwa no kumva; mbese iba ishaka kukwemeza kugira imibereho irangwa no gukunda ubutunzi. Ishyira imbere “irari ry’amaso” ishaka kugukurura ngo wowe n’abandi mwiruke inyuma y’ubutunzi.—1 Yohana 2:15-17.

Ariko kandi, hari amahame arusha agaciro amafaranga, kuba ikirangirire no gutunga ibintu byinshi. Mu binyejana byinshi bishize, Umwami Salomo yirundanyirije ubutunzi bwinshi mu bintu byashoboraga kuboneka ku isi icyo gihe. Yubatse amazu kandi yari afite imirima y’indabyo n’iy’ibiti byera imbuto, abagaragu, amashyo y’amatungo, abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore, hamwe n’izahabu n’ifeza byinshi cyane. Salomo yarushije ubutunzi abamubanjirije bose. Yari akize birenze ibyo umuntu ashobora gutekereza. Salomo yari afite hafi buri kintu cyose yashoboraga kwifuza. Nyamara igihe yitegerezaga ibyo yari yaragezeho, yaravuze ati ‘nasanze byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.’—Umubwiriza 2:1-11.

Kubera ubwenge bwinshi cyane Salomo yari yarahawe, yari azi neza ko gukurikirana inyungu zo mu buryo bw’umwuka ari byo bituma umuntu agira icyo ageraho kigaragara. Yaranditse ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—Umubwiriza 12:13.

Ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana Bibiliya burusha agaciro izahabu n’ifeza (Imigani 16:16). Ukuri kwimbitse kumeze nk’amabuye y’agaciro ategereje ko uyacukura. Mbese uzashakisha uko kuri kandi ugucukumbure (Imigani 2:1-6)? Umuremyi wacu, we Soko y’amahame y’ukuri, aragushishikariza gushakisha ukuri kandi azabigufashamo. Azabigufashamo ate?

Yehova aduha ukuri kw’agaciro kenshi binyuriye mu Ijambo rye, ku mwuka we no ku muteguro we (Zaburi 1:1-3; Yesaya 48:17, 18; Matayo 24:45-47; 1 Abakorinto 2:10). Kugenzura ubwo butunzi bw’agaciro katagereranywa bituma ugira ubwenge bwo guhitamo inzira nziza cyane y’ubuzima kandi izaguhesha imigisha kurusha izindi zose. Guhitamo iyo nzira ntibizakugora kubera ko Yehova, Umuremyi wacu, azi ibyo dukeneye kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri.

Bibiliya itanga inama yo kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru

Inama nziza ziboneka muri Bibiliya ni ingirakamaro kandi zifite agaciro katagereranywa. Amahame mbwirizamuco Bibiliya ishyigikira arusha ibindi bintu byose agaciro. Inama ziyikubiyemo zihora ari ingirakamaro. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ayo mahame yagiye agaragara ko ahuje n’ukuri kandi ko ari ingirakamaro. Zimwe mu nama z’ingirakamaro Bibiliya itanga ni ugukorana umwete, kuba inyangamugayo, gukoresha amafaranga neza hamwe no kutaba umunebwe.—Imigani 6:6-8; 20:23; 31:16.

Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yavuze agira ati “ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe.”—Matayo 6:19, 20.

Iyo nama iziye igihe ni ingirakamaro muri iki gihe nk’uko yagize akamaro mu myaka 2.000 ishize. Aho gutwarwa umutima no gushakisha ubutunzi, muri iki gihe dushobora kungukirwa no kugendera mu nzira y’ubuzima iruta iyo. Tuzabigeraho nitwibikira ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka, butuma umuntu agira ubuzima burangwa n’ibyishimo no kunyurwa. Ibyo twabikora dute? Twabikora dusoma Ijambo ry’Imana Bibiliya kandi tugashyira mu bikorwa ibyo ryigisha.

Amahame yo mu buryo bw’umwuka ahesha imigisha

Iyo dushyize mu bikorwa amahame yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bukwiriye, atugirira akamaro mu mubiri, mu byiyumvo ndetse no mu buryo bw’umwuka. Kimwe n’uko agakingirizo k’imirasire y’izuba kadukingira kagatuma imirasire ikaze yaryo idashobora kutugeraho, amahame mbwirizamuco na yo aturinda atwereka akaga gashobora guterwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi. Pawulo wari intumwa y’umukristo, yaranditse ati “kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.”—1 Timoteyo 6:9, 10.

Gukunda ibintu bituma abantu bararikira gushakisha ubutunzi bwinshi kurushaho, icyubahiro ndetse n’ubutegetsi. Incuro nyinshi, usanga bakoresha kuriganya no guhemuka kugira ngo bagere kuri izo ntego. Kwiruka inyuma y’ubutunzi bitwara umuntu igihe, imbaraga ndetse n’ubushobozi. Bishobora no gutuma umuntu arara atagohetse (Umubwiriza 5:11). Byanze bikunze, inyota yo gushakisha ubutunzi ituma umuntu atagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose, ari we Yesu Kristo, yagaragaje neza inzira iruta izindi agira ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3, NW). Yari azi ko ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka buhesha imigisha irambye kandi bukaba bufite agaciro kenshi cyane kurusha ubutunzi ubu busanzwe bumara akanya gato.—Luka 12:13-31.

Ese koko gushakisha ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka bihesha imigisha?

Uwitwa Greg agira ati “ababyeyi banjye bakoze uko bashoboye ngo banyemeze ko amahame yo mu buryo bw’umwuka nta cyo amaze. Nyamara, gukurikirana intego zo mu buryo bw’umwuka byatumye ngira amahoro asesuye yo mu mutima, kubera ko ntahangayikishijwe no kumaranira ubukire.”

Nanone kandi, amahame yo mu buryo bw’umwuka atuma imishyikirano ugirana n’abandi irushaho kuba myiza. Incuti nyancuti zigukundira icyo uri cyo ntizigukundira ibyo utunze. Bibiliya iduha inama igira iti “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we” (Imigani 13:20). Byongeye kandi, ubwenge n’urukundo ni byo bituma umuryango umera neza, si ubutunzi.—Abefeso 5:22–6:4.

Ayo mahame ntituyavukana. Tugomba kuyigira ku bandi cyangwa mu Ijambo ry’Imana. Iyo ni yo mpamvu kwiga Bibiliya bishobora guhindura uko twabonaga ibihereranye n’ubutunzi. Uwitwa Don wahoze akora muri Banki agira ati “byamfashije kongera gutekereza ku bintu mpa agaciro, kandi nize kunyurwa n’ibintu by’ingenzi umuntu aba akeneye.”

Kurikirana ubutunzi budashira bwo mu buryo bw’umwuka

Amahame yo mu buryo bw’umwuka ahesha imigisha y’igihe kirekire, si ibinezeza by’akanya gato. Pawulo yanditse avuga ko ‘ibiboneka [ubutunzi] ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka [ibintu by’umwuka] bikaba iby’iteka ryose’ (2 Abakorinto 4:18). Ni iby’ukuri ko gukurikirana ubutunzi bishobora guhaza irari ry’akanya gato, ariko kandi, kugira umururumba ntibihesha inyungu z’igihe kirekire. Amahame yo mu buryo bw’umwuka yo ahoraho iteka ryose.—Imigani 11:4; 1 Abakorinto 6:9, 10.

Bibiliya irwanya umwuka wogeye muri iki gihe wo kwibanda ku gushakisha ubutunzi. Itwigisha uko twarwanya irari ry’ubwikunde dukomeza kugira ijisho rireba neza, ryerekeza ibitekerezo byacu ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi, ni ukuvuga ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka (Abafilipi 1:10, NW). Ishyira ahagaragara icyo kugira umururumba ari cyo mu by’ukuri, ivuga ko ari ukwisenga. Iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga mu Ijambo ry’Imana, biduhesha ibyishimo byinshi. Bituma tureka gutekereza guhabwa ahubwo tugashishikazwa no gutanga. Ese koko izo si imbaraga zikomeye zituma tureka imibereho yo kwinezeza tugakurikirana amahame yo mu buryo bw’umwuka?

Ni iby’ukuri ko mu rugero runaka, amafaranga ashobora kutubera ubwugamo (Umubwiriza 7:12). Ariko kandi, Bibiliya ivuga mu buryo bushyize mu gaciro ko “ubutunzi butabura kwitera amababa, bukaguruka nk’uko igisiga kirenga mu bushwi” (Imigani 23:5). Hari abantu bamwe biyemeje gushakisha ubutunzi batitaye kuri bimwe mu bintu by’ingenzi, ari byo ubuzima, umuryango n’umutimanama, kandi byabagizeho ingaruka zibabaje. Ku rundi ruhande ariko, kugira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka bihaza iby’ingenzi mu bintu dukenera. Mu byo tuba dukeneye harimo nko gukunda no gukundwa, kugira intego mu buzima ndetse no gusenga Imana yuje urukundo ari yo Yehova. Nanone Bibiliya itwereka uko twazabona ubuzima bw’iteka, turi abantu batunganye muri paradizo ku isi; ibyo bikaba ari ibyiringiro Imana iduhishiye.

Vuba aha, icyifuzo abantu bafite cyo gutunga ibibahagije kizahazwa mu buryo bwuzuye mu isi nshya y’Imana (Zaburi 145:16). Icyo gihe, isi yose izaba yarakwiriwe no “kumenya Uwiteka” (Yesaya 11:9). Amahame yo mu buryo bw’umwuka azakomeza kwiyongera. Kwiruka inyuma y’ubutunzi n’ingaruka mbi zabyo bizavanwaho burundu (2 Petero 3:13). Byongeye kandi, ibintu bizatuma turushaho kwishimira ubuzima, urugero nko kugira ubuzima butunganye, akazi gashimishije, imyidagaduro itanduye, imishyikirano myiza cyane hagati y’abagize umuryango hamwe n’imishyikirano irambye tugirana n’Imana, bizatuma abantu bagira umunezero iteka ryose.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Koresha neza amafaranga yawe!

Banza umenye ibyo ukeneye. Yesu yatwigishije gusenga tugira tuti ‘uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by’uwo munsi’ (Luka 11:3). Ntukumve ko ibintu wifuza ari ko ugomba kubibona byanze bikunze. Ujye wibuka ko ubuzima bwawe budashingiye ku byo utunze.—Luka 12:16-21.

Kora gahunda y’uko uzakoresha amafaranga. Ntukagure ibintu utateganyije. Bibiliya igira iti “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa” (Imigani 21:5). Yesu yagiriye abari bamuteze amatwi inama yo kubanza kubara amafaranga umushinga uwo ari wo wose ushobora gutwara, mbere yo gutangira kuwukora.—Luka 14:28-30.

Irinde gufata ideni bitari ngombwa. Uko bishoboka kose, jya uteganya amafaranga yo guhaha aho gufata ideni ry’ibintu uzishyura. Hari umugani ubivugaho ugira uti “uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije” (Imigani 22:7). Niwifata kandi ukabaho ukurikije uko ubushobozi bwawe bungana, uzashobora no gukora gahunda yo kugura ibintu bisaba amafaranga menshi.

Irinde gusesagura. Gufata neza ibintu usanzwe utunze kugira ngo birambe, bizakurinda gusesagura. Yesu yagaragaje mu buryo bwihariye ko atasesaguraga ibintu yabaga yakoresheje.—Yohana 6:10-13.

Shyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere. Umunyabwenge ‘azicungurira’ igihe cyo kwita ku ntego z’ingenzi cyane kurushaho.—Abefeso 5:15, 16.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Hari ubundi buryo bwiza bwo kwiga utabanje gukubitika

Ibitubaho, ari ibyiza cyangwa ibibi, bishobora kutwigisha amasomo y’ingenzi. Ariko se, nk’uko abantu bakunda kubivuga, ni ukuri ko ibiba ku muntu ari byo bimwigisha neza? Si byo rwose! Ahubwo hari isoko y’ubuyobozi iruta andi yose. Umwanditsi wa zaburi yavuze iyo soko iyo ari yo igihe yasengaga agira ati ‘ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.’—Zaburi 119:105.

Kuki kwiga twifashishije inyigisho ziva ku Mana ari bwo buryo bwiza cyane bwo kwiga, kuruta kwigira ku bintu byakubayeho? Impamvu imwe ni uko gutegereza kwigira gusa ku bintu byakubayeho, ugerageza kugenda ureba ibipfa n’ibikira, bishobora kuguhenda, bikagukururira imibabaro kandi atari na ngombwa. Imana yabwiye Abisirayeli ba kera iti “iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.”—Yesaya 48:18.

Impamvu ituma Ijambo ry’Imana riba isoko y’inyigisho nziza kurusha izindi, ni ukubera ko rikubiyemo inkuru za kera kandi z’ukuri z’ibyabaye ku bantu. Ushobora kuba ubona ko kwigira ku byiza abandi bakoze n’amakosa yabo, dore ko ari na byo bidateza imibabaro, ari byo byiza kuruta gusubira muri ayo makosa yabo (1 Abakorinto 10:6-11). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko binyuze kuri Bibiliya, Imana iduha amategeko ahebuje n’amahame atuyobora akwiriye kwiringirwa kuruta andi yose. “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose . . . ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge” (Zaburi 19:8). Ni byo koko, kwigishwa n’ubwenge buturuka ku Muremyi wacu, ni bwo buryo bwiza bwo kwiga kurusha ubundi bwose.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Isi iba ishaka ko wagira ubuzima bushingiye ku gushaka ubutunzi

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ubutunzi bwo muri Bibiliya bufite agaciro karuta ak’izahabu n’ifeza