Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abagaragu ba Yehova barishimye

Abagaragu ba Yehova barishimye

Abagaragu ba Yehova barishimye

“Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”​—Matayo 5:3, NW.

1. Ibyishimo nyakuri ni iki, kandi se bigaragaza iki?

IBYISHIMO ni umutungo w’agaciro kenshi abagaragu ba Yehova bafite. Dawidi, umwanditsi wa zaburi yagize ati “hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo” (Zaburi 144:15). Ibyishimo ni ukumva uguwe neza. Ibyishimo bikomeye kurusha ibindi, bigera no ku muntu wacu w’imbere, ni ibituruka ku kumenya ko Yehova atwemera (Imigani 10:22). Bene ibyo byishimo bigaragaza ko dufitanye imishyikirano myiza na Data wo mu ijuru, kandi ko tuzi ko dukora ibyo ashaka (Zaburi 112:1; 119:1, 2). Birashishikaje kumenya ko Yesu yarondoye impamvu icyenda zituma tugira ibyishimo. Gusuzuma izo mpamvu zituma tugira ibyishimo muri iki gice no mu gikurikira, bizadufasha kubona ukuntu dushobora kugira ibyishimo niba turi abizerwa mu murimo dukorera Yehova, “Imana igira ibyishimo.”—1 Timoteyo 1:11, NW.

Tumenye ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka

2. Ni ryari Yesu yavuze ibyo kugira ibyishimo, kandi se ni ayahe magambo yatangije?

2 Mu mwaka wa 31 I.C., * Yesu yatanze imwe muri za disikuru zizwi cyane kurusha izindi mu mateka. Iyo disikuru yitwa Ikibwiriza cyo ku Musozi kuko Yesu yayitanze ari ku ibanga ry’umusozi witegeye Inyanja ya Galilaya. Ivanjiri ya Matayo igira iti “[Yesu] abonye abantu benshi azamuka umusozi, amaze kwicara abigishwa be baramwegera. Aterura amagambo ati ‘hahirwa abakene mu mitima yabo [“abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka,” “NW”], kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.’” Ayo magambo Yesu yatangije uyahinduye uko yakabaye, avuga ngo “abagira ibyishimo ni abakene mu mwuka,” cyangwa ngo “abagira ibyishimo ni abasaba umwuka” (Matayo 5:1-3; Kingdom Interlinear; ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Hari n’indi Bibiliya igira iti “abagira ibyishimo ni abazi ko ari abakene mu buryo bw’umwuka” (Today’s English Version).

3. Ni gute kwicisha bugufi bigira uruhare mu gutuma tugira ibyishimo?

3 Mu kibwiriza cye cyo ku musozi, Yesu yagaragaje ko umuntu arushaho kugira ibyishimo iyo azi ko akeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Kubera ko Abakristo bicisha bugufi baba bazi neza ko ari abanyabyaha, basaba Yehova imbabazi bishingikirije ku gitambo cy’incungu cya Kristo (1 Yohana 1:9). Ibyo bituma babona amahoro yo mu bwenge n’ibyishimo nyakuri. “Hahirwa [“ugira ibyishimo ni,” NW] uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa.”—Zaburi 32:1; 119:165.

4. (a) Twagaragaza dute ko tuzi ko dufite ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, kandi ko n’abandi bafite ibyo bakeneye? (b) Ni iki gituma turushaho kwishima iyo tuzi ko dufite ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka?

4 Kumenya ko dufite ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka bidusunikira gusoma Bibiliya buri munsi, kurya ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangirwa “igihe cyabyo” biteguwe n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ no kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe (Matayo 24:45; Zaburi 1:1, 2; 119:111; Abaheburayo 10:25). Urukundo dukunda bagenzi bacu rutuma tumenya ko na bo bafite ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka, kandi bikadutera kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mariko 13:10; Abaroma 1:14-16). Kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya bituma tugira ibyishimo (Ibyakozwe 20:20, 35). Nanone turushaho kugira ibyishimo iyo dutekereje ku byiringiro bihebuje duhabwa n’Ubwami, tugatekereza n’imigisha ubwo Bwami buzatuzanira. Ku bagize ‘umukumbi muto’ w’Abakristo basizwe, ibyo byiringiro by’Ubwami bisobanura ko bazahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, bategekana na Kristo mu Bwami bwe (Luka 12:32; 1 Abakorinto 15:50, 54). Naho abagize “izindi ntama,” bazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo iyobowe n’ubwo Bwami.—Yohana 10:16; Zaburi 37:11; Matayo 25:34, 46.

Uko abashavura bashobora kugira ibyishimo

5. (a) Amagambo ngo “abashavura” ashaka kuvuga iki? (b) Abashavura bahumurizwa bate?

5 Amagambo Yesu yakurikijeho avuga indi mpamvu yo kugira ibyishimo, asa n’aho avuguruzanya. Yagize ati ‘hahirwa [“abagira ibyishimo ni,” “NW”] abashavura, kuko ari bo bazahozwa’ (Matayo 5:4). Bishoboka bite ko umuntu yashavura kandi akishima? Kugira ngo dusobanukirwe icyo Yesu yashakaga kuvuga, tugomba kubanza kumenya icyashavuzaga abo bashavura. Intumwa Yakobo yasobanuye ko kuba turi abanyabyaha ubwabyo byagombye kudushavuza. Yaranditse ati “yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima. Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo byanyu bihinduke agahinda. Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru” (Yakobo 4:8-10). Abababazwa by’ukuri n’uko ari abanyabyaha, barahumurizwa iyo bamenye ko bashobora kubabarirwa ibyaha byabo baramutse bizeye igitambo cy’incungu cya Kristo kandi bakihana by’ukuri bagakora ibyo Yehova ashaka (Yohana 3:16; 2 Abakorinto 7:9, 10). Icyo gihe baba bashobora kugirana na Yehova imishyikirano y’agaciro kandi bakagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka bamukorera bakanamusingiza. Ibyo bituma bagira ibyishimo byinshi mu mutima.—Abaroma 4:7, 8.

6. Ni mu buhe buryo bamwe barira, kandi se bahumurizwa bate?

6 Amagambo ya Yesu areba n’abantu bashavuzwa n’ibintu bibi byogeye ku isi. Yesu yavuze ko ubuhanuzi bwo muri Yesaya 61:1, 2 ari we busohoreraho, ubuhanuzi bugira buti ‘umwuka w’Umwami Imana uri kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima, no guhoza abarira bose.’ Iyo nshingano ireba nanone Abakristo basizwe bakiri ku isi, bakaba bayisohoza bafatanyije na bagenzi babo bagize “izindi ntama.” Bose bifatanya mu murimo wo gushyira ikimenyetso mu buryo bw’ikigereranyo “mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha [ni ukuvuga ibyakorerwaga muri Yerusalemu y’abahakanyi, ishushanya amadini yiyita aya gikristo]” (Ezekiyeli 9:4). Abo bantu barira bahumurizwa n’‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14). Bashimishwa no kumenya ko vuba aha isi mbi ya Satani izasimburwa n’isi nshya ikiranuka ya Yehova.

Abagira ibyishimo ni abagwa neza

7. Ijambo rihindurwamo “umugwaneza” ni iki ridasobanura?

7 Yesu yakomeje Ikibwiriza cye cyo ku Musozi agira ati “hahirwa [“abagira ibyishimo ni,” “NW”] abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi” (Matayo 5:5). Kuba umugwaneza rimwe na rimwe hari abatekereza ko ari intege nke. Icyakora, si uko bimeze. Hari intiti mu bya Bibiliya yanditse ivuga icyo ijambo rihindurwamo ‘umugwaneza’ risobanura, igira iti “imico ihebuje y’umuntu [w’umugwaneza] ni uko aba ari umuntu uzi gutegeka ibyiyumvo bye mu buryo butunganye. Si ukugwa neza kubera ko umuntu adafite imbaraga, si no kwibombarika ubitewe n’ibyiyumvo, cyangwa guceceka ugahama hamwe nta cyo ukora. Ni ukuba ufite imbaraga ariko ukamenya kuzitegeka.” Yesu yaravuze ati “ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima” (Matayo 11:29). Nyamara Yesu yagaragaje ubutwari bwo gushyigikira amahame akiranuka.—Matayo 21:12, 13; 23:13-33.

8. Kugwa neza bifitanye isano n’iki, kandi se kuki dukeneye uwo muco mu mishyikirano tugirana n’abandi?

8 Kuba umugwaneza bifitanye isano no kwirinda. Koko rero, kugwa neza no kwirinda, intumwa Pawulo yabishyize hamwe mu rutonde rw’‘imbuto z’umwuka’ (Abagalatiya 5:22, 23). Kugwa neza ni umuco tugomba kwihingamo tubifashijwemo n’umwuka wera. Ni umuco utuma Abakristo babana amahoro n’abantu batizera hamwe n’abagize itorero. Pawulo yaranditse ati “mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha.”—Abakolosayi 3:12, 13.

9. (a) Kuki kugwa neza bitagarukira gusa ku mishyikirano tugirana n’abandi bantu? (b) Ni mu buhe buryo abagwaneza “bazahabwa isi”?

9 Icyakora, kugwa neza ntibigarukira gusa ku mishyikirano tugira n’abandi bantu. Iyo tugandukiye ubutegetsi bwa Yehova tubikunze, tuba tugaragaza ko turi abagwaneza. Uwatanze urugero ruhebuje muri ibyo ni Yesu Kristo: igihe yari hano ku isi yagaragaje umuco wo kugwa neza kandi akora ibyo Se ashaka mu buryo bwuzuye (Yohana 5:19, 30). Yesu ni we mbere na mbere uhabwa isi kuko yimitswe ngo abe Umutegetsi wayo (Zaburi 2:6-8; Daniyeli 7:13, 14). Afite abandi bantu 144.000 ‘baraganwa na we,’ batoranyijwe “mu bantu” kugira ngo bazabe ‘abami bazima mu isi’ (Abaroma 8:17; Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3, 4; Daniyeli 7:27). Kristo n’abategetsi bazaba bafatanyije na we bazategeka abagabo n’abagore babarirwa muri za miriyoni bagereranywa n’intama, bazashimishwa no gusohorezwaho ubuhanuzi bwo muri zaburi bugira buti “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11; Matayo 25:33, 34, 46.

Abagira ibyishimo ni abafite inzara yo gukiranuka

10. Ni mu buhe buryo bumwe “abafite inzara n’inyota byo gukiranuka” bahazwa?

10 Indi mpamvu yo kugira ibyishimo Yesu yavugiye ku musozi uteganye n’Inyanja ya Galilaya yagiraga iti “hahirwa [“abagira ibyishimo ni,” “NW’] abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko ari bo bazahazwa” (Matayo 5:6). Yehova yashyiriyeho Abakristo amahame akiranuka. Bityo rero, abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, mu by’ukuri baba bafite inzara n’inyota byo kubona ubuyobozi buturuka ku Mana. Bene abo bantu baba bazi neza ko ari abanyabyaha, ko badatunganye, kandi baba bifuza cyane kwemerwa na Yehova. Mbega ukuntu bishima cyane iyo bize Ijambo ry’Imana bakamenya ko nibihana bagasaba imbabazi bishingikirije ku gitambo cy’incungu cya Kristo, Imana izababaraho kuba abakiranutsi!—Ibyakozwe 2:38; 10:43; 13:38, 39; Abaroma 5:19.

11, 12. (a) Ni mu buhe buryo Abakristo basizwe babarwaho gukiranuka? (b) Ni gute bagenzi b’abasizwe bamarwa inyota bafitiye ibyo gukiranuka?

11 Yesu yavuze ko bene abo bantu bazagira ibyishimo kubera ko “bazahazwa” (Matayo 5:6). Abakristo basizwe bahamagariwe ‘kuzaba abami’ hamwe na Kristo mu ijuru babarwaho gukiranuka ‘bagahabwa ubugingo’ (Abaroma 5:1, 9, 16-18). Yehova abagira abana be bo mu buryo bw’umwuka. Baba abaraganwa na Kristo, bahamagariwe kuzaba abami n’abatambyi mu Bwami bwe bwo mu ijuru.—Yohana 3:3; 1 Petero 2:9.

12 Bagenzi b’Abakristo basizwe bo ntibarabarwaho gukiranuka ngo bahabwe ubugingo. Icyakora, Yehova ababaraho gukiranuka mu rugero runaka, babiheshejwe no kwizera amaraso Kristo yamennye (Yakobo 2:22-25; Ibyahishuwe 7:9, 10). Yehova ababaraho gukiranuka akabita incuti ze azacungura mu gihe cy’‘umubabaro mwinshi’ (Ibyahishuwe 7:14). Bazongera kumarwa inyota bafitiye ibyo gukiranuka ubwo bazaba bamaze kugera mu isi nshya, aho ‘gukiranuka kuzaba’ mu gihe cy’ubutegetsi bw’“ijuru rishya.”—2 Petero 3:13; Zaburi 37:29.

Abagira ibyishimo ni abanyambabazi

13, 14. Ni mu buhe buryo bufatika dushobora kugaragazamo ko turi abanyambabazi, kandi se ni izihe nyungu tubiboneramo?

13 Yesu yakomeje Ikibwiriza cye cyo ku Musozi agira ati “hahirwa [“abagira ibyishimo ni,” “NW”] abanyambabazi, kuko ari bo bazazigirirwa” (Matayo 5:7). Mu mategeko, twumva ko umucamanza yatanze imbabazi iyo adahanishije umunyamakosa ibihano byose biteganywa n’itegeko. Ariko muri Bibiliya, ijambo ry’umwimerere rihindurwamo “imbabazi” rikoreshwa ahanini bashaka kuvuga ukuntu abantu batagira kivurira bagaragarizwa impuhwe cyangwa bakitabwaho, kugira ngo boroherezwe imibabaro yabo. Bityo rero, abanyambabazi bagaragariza abandi impuhwe. Mu mugani wa Yesu w’Umusamariya mwiza, tuhabona urugero ruhebuje rw’umuntu ‘wagiriye imbabazi’ umuntu wari mu kaga.—Luka 10:29-37.

14 Kugira ngo tugire ibyishimo bibonerwa mu kuba abanyambabazi, tugomba gukorera abafite ibyo bakeneye ibikorwa byiza birangwa n’ineza (Abagalatiya 6:10). Yesu yagiriraga impuhwe abantu yabonaga. Yabonye abantu benshi “bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi” (Mariko 6:34). Yesu yabonaga ko ikintu abantu bari bakeneye kurusha ibindi byose, ari ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Natwe dushobora kugaragaza ko tugira impuhwe kandi ko turi abanyambabazi tugeza ku bandi icyo bakeneye kurusha ibindi, ni ukuvuga ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14). Nanone kandi, dushobora gufasha Abakristo bagenzi bacu bageze mu za bukuru, abapfakazi n’imfubyi mu byo bakeneye, kandi ‘tugakomeza abacogora’ (1 Abatesalonike 5:14; Imigani 12:25; Yakobo 1:27). Ibyo ntibizatuma tugira ibyishimo gusa, ahubwo bizatuma na Yehova atugirira imbabazi.—Ibyakozwe 20:35; Yakobo 2:13.

Ab’imitima iboneye kandi b’abanyamahoro

15. Ni gute twagira imitima iboneye kandi tukaba abanyamahoro?

15 Yesu yavuze impamvu ya gatandatu n’iya karindwi zituma tugira ibyishimo agira ati “hahirwa [“abagira ibyishimo ni,” “NW”] ab’imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana. Hahirwa abakiranura [“abagira ibyishimo ni abanyamahoro,” “NW”], kuko ari bo bazitwa abana b’Imana” (Matayo 5:8, 9). Umutima uboneye si utanduye mu by’umuco gusa, ahubwo ntugira n’ikizinga mu buryo bw’umwuka kandi uba wuzuye, warihebeye Yehova (1 Ngoma 28:9; Zaburi 86:11). Abanyamahoro babana amahoro n’Abakristo bagenzi babo hamwe n’abaturanyi babo uko bibashobokera kose (Abaroma 12:17-21). ‘Bashaka amahoro, bakayakurikira kugira ngo bayashyikire.’—1 Petero 3:11.

16, 17. (a) Kuki abasizwe bitwa “abana b’Imana,” kandi se ni gute ‘babona Imana’? (b) Ni gute abagize “izindi ntama” ‘babona Imana’? (c) Ni gute abagize “izindi ntama” bazaba “abana b’Imana” mu buryo bwuzuye, kandi se ibyo bizaba ryari?

16 Abanyamahoro bafite imitima iboneye basezeranywa ko ‘bazitwa abana b’Imana’ kandi “bazabona Imana.” Mu gihe bakiri hano ku isi, Abakristo basizwe baba baramaze kuba “abana” ba Yehova binyuze ku mwuka we (Abaroma 8:14-17). Iyo bazutse kugira ngo bajye kubana na Kristo mu ijuru, bakorera imirimo yabo imbere ya Yehova, kandi mu by’ukuri babona Imana.—1 Yohana 3:1, 2; Ibyahishuwe 4:9-11.

17 Abanyamahoro bo mu bagize “izindi ntama” bakorera Yehova bayobowe n’Umwungeri Mwiza, Yesu Kristo, ubabera ‘Se Uhoraho’(Yohana 10:14, 16; Yesaya 9:6). Nyuma y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo, abazatsinda ikigeragezo cya nyuma bazaba abana ba Yehova ba hano ku isi, kandi ‘bazinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’ (Abaroma 8:21; Ibyahishuwe 20:7, 9). Mu gihe bagitegereje uwo mudendezo, bita Yehova Se kubera ko bamwiyeguriye, bakaba bemera ko ari We wabahaye ubuzima (Yesaya 64:7). Kimwe na Yobu na Mose bo mu gihe cya kera, bashobora ‘kubona Imana’ bakoresheje amaso yabo yo kwizera (Yobu 42:5; Abaheburayo 11:27). Bakoresheje amaso y’imitima yabo, kandi binyuriye no mu kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana, babona imico itangaje ya Yehova kandi bakihatira kumwigana bakora ibyo ashaka.—Abefeso 1:18; Abaroma 1:19, 20; 3 Yohana 11.

18. Dukurikije impamvu indwi za mbere Yesu yagaragaje zo kugira ibyishimo, ni bande muri iki gihe bafite ibyishimo nyakuri?

18 Twabonye ko abazi ko bafite ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka, abarira, abagwaneza, abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, abanyambabazi, abafite imitima iboneye n’abanyamahoro bagira ibyishimo nyakuri mu murimo bakorera Yehova. Ariko kandi, abo bantu buri gihe bagiye barwanywa, ndetse bakanatotezwa. Mbese ibyo byaba bibavutsa ibyishimo byabo? Icyo kibazo kizasubizwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Igihe Cyacu.

Isubiramo

• Ni ibihe byishimo abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka bagira?

• Ni mu buhe buryo abashavura bazahozwa?

• Tugaragaza dute ko turi abagwaneza?

• Kuki tugomba kuba abanyambabazi, tukagira imitima iboneye kandi tukaba abanyamahoro?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

“Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka”

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

“Abagira ibyishimo ni abafite inzara n’inyota byo gukiranuka”

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

“Abagira ibyishimo ni abanyambabazi”